Rwanda : Mu gutoteza Kiliziya gatolika, Evode Uwizeyimana ashobora kuzaba «Kamegeri» w’ingoma ya Paul Kagame!
Umwami witwa «Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura» yari azwiho imico myiza, akaba yarakundaga rubanda kandi akanga akarengane kagirirwa umuntu wese; rubanda yari yaramwise «Rugabigashabirenge» kubera kugira ubuntu bwo gutanga ibyo yari atunze ! Mibambwe II yifuzaga ko umuntu w’umugome agomba guhabwa igihano cy’intangarugero kimukwiye, kandi icyo gihano kikagaragara ko kitarimo gukabya cyangwa se kujenjeka. Umunsi umwe haza gufatwa umugome wazengereje rubanda, Mibambwe ateranya abatware be kugira ngo bamushakire igihano kimukwiye! Buri mutware yagiye avuga igihano kigomba guhabwa uwo mugome, bigeze kuri Kamegeri, abwira umwami ko bashaka inkwi nyinshi bagacanira urutare rugatukura maze bagashyiraho uwo mugome ari muzima agashya agakongoka!
Umwami yategetse ko bacanira urwo rutare, rumaze gutukura, Mibambwe II ategeka ko baboha Kamegeri, akaba ariwe barushyiraho kuko umwami yari amaze kubona ko Kamegeri ariwe mugome mubi kurusha abandi bose bari mu gihugu kubera icyo gihano kibi yatekereje ko kigomba guhabwa uwo mugome! Aho niho izina ry’ «urutare rwa Kamegeri» ruherereye mu karere ka Ruhango i Gitarama ryakomotse! Duhereye kuri uru rugero rw'amateka y'u Rwanda, Evode Uwizeyimana nawe ashobora kuzaba nka "Kamegeri! Mu gihe Paul Kagame ashaka ko Papa asaba imbabazi za jenoside kandi agatanga n'amafaranga, Evode Uwizeyimana we arimo yandagaza abayobozi ba Kiriziya y'u Rwanda! Ese Kagame na Evode bahuje imyumvire kuri iki kibazo?
Kuri iyi ngoma ya Paul Kagame, ibikorwa n’ibyemezo byinshi bifatwa n’ubutegetsi bwe bigenda byisanisha n’imitegekere yo ku ngoma z’abami ba kera mu Rwanda! Nk’uko bikorwa buri mwaka, muri uku kwezi k’Ukuboza 2016, Paul Kagame yateranyije inama yiswe umushyikirano, iyo nama iba irimo abayobozi (abatware) bo mu rwego rw’igihugu bagaragiye Kagame ndetse n’izindi ntore ziba zaturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu bya kure ziba zaroherejwemo gukorera icyama cya FPR! Muri iyo nama, intore ziba zabukereye zije gushyigikira ibikorwa bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Muri izo ntore, usangamo intore zikurikira buhumyi ndetse kenshi zikanumvirana mu ngamba FPR INKOTANYI ikoresha mu guhangana n’abo yita abanzi bayo!
Iriya nama y’umushyikirano iba yatumiwemo inzego zose z’igihugu kugirango Paul Kagame yerekane ko nta cyemezo afata atabajije izo nzego; akaba ari nayo mpamvu iyo nama y’umushyikirano iba mu mpera z’umwaka kugirango Kagame ashimirwe ibyemezo bikomeye yafashe muri uwo mwaka urangiye kandi bamwereke ko bamushyigikiye no gukaza umurego mu gufata ibindi byemezo bikaze mu mwaka uzakurikiraho; muri macye n’inama y’umushyikirano iba ifite intego zo kurata no gushimisha Paul Kagame! Intore zifata ijambo muri iyo nama ziba zateguwe kandi zigategurirwa n’ibyo zigomba kuvuga kugira ngo hatagaragaramo ijambo rishobora kunenga imikorere mibi ya Paul Kagame !
Nubwo bimeze gutyo, bikomeje kugora cyane FPR-Kagame gutegeka abasenyeri ba kiliziya Gatolika kuvuga ibyo Kagame ashaka kumva! Kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Ukuboza 2016, abasenyeri ba kiliziya gatulika y’u Rwanda bagaragarije muri iyo nama y’umushyikirano ibitekerezo birimo ukuri izo ntore zidashobora kuvuga kandi ubusanzwe abo basenyeri baba batumiwe muri iyo nama y’umushyikirano w’intore kugirango bacishwe bugufi maze bavuge gusa ibigwi Paul Kagame! Nko kukibazo cyo gushyira igitutu kuri kiliziya gatolika, intore Gatabazi niyo yashyizwe imbere mu kubyutsa icyo kibazo ; Gatabazi yavuze ko yumvise mu minsi ishize harasabwe imbabazi zijyana n’abantu muri Kiliziya Gatolika bagiye bagira uruhare muri Jenoside, ariko ntihumvikanamo uruhare rwa Kiliziya, avuga ko nk’abayoboke bumva badatuje kuba «kiliziya wayobotse yaregwa, buri munsi igashyirwa mu majwi, ibazwa, ariko abantu ntibabashe kuba babisobanura». Umuvugizi w’Inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yasubije ibyo Gatabazi yibaza mu magambo asobanutse neza cyane, Musenyeri Rukamba yagize ati :
«Iyo umuntu arebye n’ahandi, Jenoside ntabwo ari kiliziya gatolika yayiteguye, Jenoside ntabwo ari kiliziya gatolika yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, abakiristu bakoze Jenoside kandi twumvaga kuri twebwe bisa n’ibigarukiye aho. Noneho rero turabizi ko hari abantu bumva ari kiliziya nk’urwego rwakoze Jenoside, twanavuze ko tuzakomeza kubiganira n’abandi wenda icyo barega urwego, kuko nta rwandiko nzi rw’abasenyeri ruvuga ngo mukore Jenoside.»
Nyamara Paul Kagame ntiyanyuzwe n’icyo gisubizo cya Musenyeri Rukamba, Kagame yagize ati : «Ntabwo ari ibintu bigoranye ahubwo ni ikibazo cy’ugushaka […] Njye numvaga niba i Roma bafite ibyo basabyeho imbabazi mu bindi bihugu, binoroheje ugereranyije na Jenoside yakorewe abatutsi, basabye imbabazi ko abantu bagiye bafata abana ku ngufu n’ibindi, kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda numva hakwiye kubaho naho kugira icyo bagaragaza. Muri Amerika, Australia, Ireland, idini ntabwo ryakoze ibyaha ribikorera abantu, byakozwe n’abantu bitwa ko bari muri Kiliziya ntabwo ari urwo rwego. Ntabwo byiswe ko ari iby’idini ryose. Ariko aho hose, kiziya gatolika, ntabwo byagiye kuri Musenyeri runaka cyangwa kuri Padiri runaka ngo asabe imbabazi, Kiliziya Gatolika, Vatikani, yasabye Imabazi, ndetse ahandi itanga impozamarira.»
Igitekerezo cya Paul Kagame cyo gushyira igitutu kuri Kiliziya Gatolika ngo nisabe imbabazi z’abakristu bishoye muri jenoside gihishe umugambi wo gusaba kiliziya amafaranga y’impozamarira dore ko n’imfashanyo zavaga hanze zitangiye kuba nke ! Si ibyo gusa Paul Kagame arashaka no kwikura mu ipfunwe ryo kwibagiza ubwicanyi yakoreye kiliziya gatolika ubwo yarimburaga imbaga y’abihayimana yiciye i Gakurazo! Nk’uko abahutu bose yabageretseho jenoside yateguye ubwe akanayishyira mu bikorwa, niko ashaka no kugereka ibyaha bye muri iyo jenoside kuri kiliziya gatolika! None se i Roma ntibafite amakuru y'impamo y'uburyo Paul Kagame yishe abihayimana akaba yarananze ko bashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye? Kagame se yabisabiye imbabazi ? Kagame yumva kiliziya iyobowe n’injiji cyane kuburyo Kiliziya yajya gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe na Kagame noneho ikanamugerekeraho amafaranga!
Baca umugani mu kinyarwanda ngo «ingwe ukurira umwana ikakurusha uburakari" , ibi nibyo Kagame ashaka gukora kuri kiliziya ! Paul Kagame avuga ko hari abo Papa asabira imbabazi z’uko basambanyije abana! None se Kagame yumva icyaha cyo gusambanya abana gihuye n’icyaha cya jenoside ? Hari ibindi bihugu ku isi byabayemo jenoside, kandi muri ibyo bihugu harimo abakristu, Kagame yatanga urugero rw’igihugu cyabayemo jenoside Papa yasabiye imbabazi abakristu baho bishoye muri iyo jenoside ariko akaba yaranze kubikora mu Rwanda? Kuki Kagame yumva Papa yasabira imbabazi z'abakristu bishoye muri jenoside mu Rwanda ntabikore ku bandi ba kristu bo mu bihugu byabayemo jenoside? Kagame agomba kumenya ko kiliziya ari nini kandi ko ifite abayobozi bashishoza kuburyo badashobora guhubuka! Niba Kagame afite inkomanga ku mutima z’ibyaha yakoze azajye gusaba penetensiya muri kiliziya gatolika bazayimuha, ariko kiliziya ntishobora kwirengera ibyaha byakozwe na Kagame!
Mu gihe Kagame yifuza ko Papa asaba imbabazi agatanga n’amafaranga, Evode Uwizeyimana we yiyemeje kwandagaza abashumba ba kiliziya !
Kubera kuvugisha ukuri kw’abasenyeri ba kiliziya gatolika, bituma kiliziya nk’urwego ifatwa nk’umwanzi wa leta ya Paul Kagame, intore zose zikaba zigomba kurushanwa mu gushaka igihano gikomeye igomba guhabwa! Intore Gatabazi yabaye nk’ishaka guhiga izindi ubwo yazanaga ikibazo cyo kusaba imbabazi za jenoside kuri kiliziya gatolika! Gatabazi akaba yaratumye Kagame avuga ikimuri ku mutima ku mbabazi ashaka ko Papa asaba n’ubwo avugako kiliziya nta ruhare yagize muri jenoside ! Mu rwego rwo kugaragara neza imbere ya Kagame, intore yitwa Evode Uwizeyimana yabonye ko yatanzwe maze ishaka kurusha Gatabazi, Evode Uwizeyimana yakoze iyo bwabaga muri iyo nama y’umushyikirano yibasira Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita mu rwego rwo kumwandagaza!
Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo cy’uko umuryango nyarwanda ugomba kuba mwiza. Musenyeri Sylverien Nzakamwita yagize ati: «Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza, ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere no kugeza ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari muke kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge. » Umunyamabanga wa leta ya Paul Kagame Evode UWIZEYAMANA yashatse kuba ya ntore izirusha intambwe, maze yiha gusubiza no gucecekesha Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita. Imvugo ya Evode Uwizeyimana yagaragayemo,igihunga, kumvirana n’ubushishozi buke kuburyo byagaragariye buri wese ko Evode yari agamije kwandagaza Musenyeri Nzakamwita. Ku kibazo cy’umutekano mucye mu ngo Musenyeri yari amaze kuvugaho, Evode Uwizeyimana yagize ati :
«Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo…Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira ? Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe. Hari n’ibindi bikorwa by’amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko... Muri Demokarasi dufite, iteganya ko twisanzura iyo utanze igitekerezo Minisitiri w’uburinganire we yacyakiriye ngo agiye kugisuzuma, hari aho ngera nkibaza ngo iyo utanze igitekerezo ni uko hari ikibazo, ni iki utanga nk’umuti? Hari umwana wo muri bariya banyeshuri bo muri UR yavuze ibintu we arangije aravuga ati ‘ibyo dusanga byakorwa’, ariko Musenyeri we yarangije nta kintu atubwiye cyo kuvuga ngo ndabona icyakorwa ari iki. »
Aya magambo ya Evode Uwizeyimana arerekana ko ari ministre muri leta ya Kagame gusa nk’agakingirizo ariko akaba atazi icyo ayikoramo na gahunda zayo! FPR-Kagame yibasiye kiliziya kugira ngo ihabwe amafaranga y’impozamarira, nta nyungu FPR-Kagame ifite mukwandagaza abashumba bayo, aha niho ubuhubutsi n’ubushishozi bucye bwa Evode Uwizeyimana bugaragarira! Kiliziya Gatolika, ni umwe mu miryango itagendera kuri leta igira uruhare mu guteza imbere igihugu n’abenegihugu, umwanya kiliziya ifite mu muryango nyarwanda yagombye kuwubahirwa n’umuntu uri mu rwego rwa ministre nka Evode Uwizeyimana niba koko azi icyo akora! Aya magambo ya Evode Uwizeyimana yasubije Musenyeri aragaragaza ko Evode anejejwe cyane no gukomba imbehe y’ubutegetsi yahawe, agakora uko ashoboye mugushaka gukoza isoni abashumba ba kiliziya gatolika imbere ya Kagame ! Nyamara iyi myitwarire ya Evode Uwizeyimana ishobora kuzamuhindukirana akamera nka «Kamegeri» ! None se abantu bavuga amateshwa, batagira ikinyabupfura, batagira ubushishozi… nibo Kagame akunda ? Ese kugumana abantu nkabo muri leta, nibyo bitera Kagame ishema ?
Icyo namenyesha Evode Uwizeyimana ni uko twebwe abakristu ba kiliziya gatolika yo mu Rwanda tuzi neza ko kiliziya gatolika n’abayobozi bayo (abasenyeri, abapadiri n’abandi bihayimana) bazi neza ibibazo by’ingo kuko ubutumwa bwa mbere kiliziya ifite ari ukubaka ingo nziza. Abihayimana nibo bigisha abasore n’inkumi bashaka gushinga urugo, bakabaha inyigisho z’uko bubaka urugo babifatanyije n’ubukristu. Evode Uwizeyimana azi neza ko abapadiri ba kiliziya gatolika ari bashyingira abagiye gushinga urugo ndetse bagatanga inyigisho zo kubaka urugo kandi ntabagore bafite, niba Evode atabizi kandi ari ministre byerekana ko nta kintu azi kubuzima bw’abanyarwanda yitwa ko ayoboye !
Abihayimana barangwa no kwicisha bugufi imbere ya rubanda bityo bigatuma abaturage babegera batabishisha, nta kuzo ryo kurengera imbehe yabo ngo itubama nk’uko Evode Uwizeyimana we abikora ; niyo mpamvu Musenyeri Nzakamwita azi neza ibibazo biri mu ngo z’aho ayobora kurusha undi muntu wese. Kuki Evode yemera ko Musenyeri azi ko umutekano urinzwe neza kandi atari umusilikare? Ntabwo Musenyeri ayobewe ko FPR Kagame yishe abagabo benshi, abandi ikabafunga abasigaye bagahunga, ubu ingo zikaba zarasenywe n'iyo mikorere mibi ya FPR ; Musenyeri ntayobewe ko guhungabana k’umuryango byagabanyije uburere bw’abana mu ngo, uburaya bukaba bwarabaye umwuga mu gihugu, inzara ikaba iri kurimbura imiryango myinshi bitewe n’uko imbaraga zakoreraga ingo (abagabo ) zitagihari. Umenya Evode yaraciye mu ijambo Musenyeri kugira ngo atavuga uburyo abagore basigaye batanga ruswa y’igitsina mu Rwanda kugira ngo babone akazi ! Ibyo nta yindi leta byabayeho mu Rwanda uretse iya Paul Kagame !
Musenyeri yerekanye ko ikibazo yikomereye u Rwanda giherereye mu ngo kandi akaba yarabivuze mu magambo macye yuzuye ikinyapfura kandi atuje, ahubwo leta ikaba yari ikwiye gufasha kiliziya mukubaka ingo aho kuyitobera, Guverinema niyegere abayobozi ba kiliziya bafatanye kurwanya inzara ibangamiye ingo kimwe n’ibindi bibazo biri mu ngo, kiretse niba iyo leta yifuza ko izo ngo zisenyuka ! Narangiza mbwira umunyamabanga wa leta Evode Uwizeyimana ko guhabwa umwanya ukomeye muri leta bitamuha uburenganzira bwo gushyanuka, tuzi abandi bantu benshi bagiye bashyanuka kubera imyanya ikomeye babaga bafite muri leta, bamwe muri abo bashyanutse bakaba baragiye batwerera ababyeyi babo ibyaha by’ubwicanyi batakoze bikarangira ya leta bakorera nabo bayisohowemo! Umubyeyi w’umuntu yaba akiriho cyangwa yaratabarutse agomba kubahwa, uwo niwo muco ugaragaza ko umuntu nawe yiyubashye !
Kwandagaza Musenyeri bisuzuguza Evode wabikoze kandi ntabwo bihesha icyubahiro Paul Kagame wamuhaye uriya mwanya ! Evode yagombye kumenya ko Musenyeri amukuriye nibura akamwubahira icyo, umuyobozi agomba kubaha umuco w’igihugu udutoza kubaha abadukuriye, kuba Evode Uwizeyimana agaragaza kutubaha Musenyeri agashimishwa no kumwandagaza, bigaragaza ko nawe ari mubasenya ingo kuko arimo atanga urugero rubi kubakiri bato. Evode Uwizeyimana yagombye kureba neza intego ya Kagame kuri kiliziya gatolika yo gushaka kuyishyira ahantu ho kwisobanura gusa kugira ngo itazashobora kumubaza ubwicanyi bw’abihayimana yakoze, naho kwigana Kagame wandagaza abihayimana bishobora kubyarira Evode amazi nk’ibisusa ! Narangiza mbwira Evode nti : «ubamba isi ntakurura».
Ubwanditsi bwa veritasinfo