Burundi : Ingabo z’igihugu ziryamiye amajanja, ziteguye guhangana n’igitero giturutse hanze !
Kuwa kane taliki ya 8 Ukuboza 2016, urubuga « burundi-agnews » dukesha iyi nkuru, ruremeza ko kuri iyo taliki rwabonye amakuru yizewe rwakuye mu ngabo z’igihugu cy’Uburundi FDN (Force de Défense Nationale), yemeza ko muri iyi minsi, izo ngabo ziryamiye amajanja, zikaba ziteguye guhangana n’igitero cya gisilikare igihugu cy’u Rwanda kiteguye kugaba ku gihugu cy’Uburundi !
Izo ngabo z’Uburundi ziremeza ko n’ubwo u Rwanda rushobora kuzakoresha indege zitagira umupiloti za drones rwahawe n’igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ibyo bidateye ubwoba na gato ingabo z’Uburundi. Izo ngabo z’Uburundi ziremeza ko nazo zifite abazishyigikiye kandi benshi. Abo basilikare b’Uburundi baragira bati : « Niba u Rwanda rutinyutse gutera Uburundi, abarundi bizeye neza ko KIGALI ariyo izafatwa mbere y’uko BUJUMBURA ifatwa! »
Hashize amezi menshi, urwego rushinzwe iperereza (SNB) rw’igihugu cy’Uburundi rukorana bya hafi n’urwego rushinzwe iperereza rwo mu gihugu cya Congo ndetse n’abayobozi b’intara ya Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru,mu gukurikirana ibikorwa n’imyitwarire y’ingabo za Loni zitwa MONUSCO ziri muri Congo (RDC). Abayobozi b’igihugu cy’Uburundi ndetse n’abigihugu cya Tanzaniya bakaba barimo bafatanya mu guhanahana amakuru no gukurikirana ibikorwa bibera ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Urwego rw’iperereza SNR rw’igihugu cy’Uburundi rukaba rumaze iminsi rukurikiranira hafi amafaranga y’amamiliyoni menshi y’amadolari y’Amerika ari koherezwa mu miryango itegamiye kuri leta ; ayo mafaranga akaba atangwa mu buryo bwitwa ko ari impano ihabwa iyo miryango, nyamara agenewe gukoreshwa mu bikorwa byo gutegura intambara ikomeye igomba kubera mu karere k’ibiyaga bigari. Ubutabera bw’igihugu cy’Uburundi nabwo bukaba bwaratangiye iperereza ryabwo kugira ngo abantu bose bari muri ibyo bikorwa bashyikirizwe inkiko.
Uwavuga ko akarere k’ibiyaga bigari kicariye ikirunga kirimo kugurumana umuriro ntabwo yaba abeshye !
Source : burundi-agnews.org