Umujyanama wa Perezida w’Uburundi Bwana Willy Nyamitwe yagabweho igitero n’abagizi ba nabi.
Publicité
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 28/11/2016 nibwo igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri Willy Nyamitwe, umujyanama wa perezida w’Uburundi.
Ministre w’itumanaho mu Burundi Nestor Bankumukunzi niwe wabwiye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI amakuru y’icyo gitero, yemeza ko cyari kigambiriye kwivugana Willy Nyamitwe, ministre akaba yabwiye iyo radiyo ko amakuru arambuye kuri icyo gitero ataramugeraho neza yose. Ministre akaba yavuze ko umwe mubasilikare barindaga Willy Nyamitwe yahise yicwa, undi nawe arakomereka. Willy Nyamitwe akaba kugeza ubu ntacyo yabaye.
Ariko ikinyamakuru «Ikiriho» gifatwa nk’ikibogamiye ku ruhande rw’ubutegetsi, cyemeza ko Willy Nyamitwe yakomeretse ku kaboko ariko kuburyo budakomeye. Icyo kinyamakuru cyandikirwa kuri interineti cyemeza ko icyo gitero cyakabwe ku mujyanama wa Perezida Nkurunziza ubwo yari mu nzira atashye iwe mu rugo.
Alain Aimé Nyamitwe ministre w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi akaba n’umuvandimwe wa Willy Nyamitwe yanditse kurukuta rwe rwa twitter amagambo asobanura ko «icyo gikorwa kibisha ari umugambi waburiyemo wo guhungabanya inzego za leta».
Leta y’Uburundi ikaba imaze iminsi ishinjwa n’imiryango ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko ariyo nyirabayazana kuva muri Mata 2015 y’imvururu zishingiye kuri politiki : abantu 700 bamaze kwicwa naho 800 baburiwe irengero. Ikinyamakuru « Ikiriho » cyemeza ko Willy Nyamitwe ahozwa ku nkeke zo kugirirwa nabi n’intagondwa zirwanya ubutegetsi bw’i Burundi.
Inkuru ya RFI.
