France: Sarkozy yemeye ko yatsinzwe mu matora y'ibanze yo guhitamo umukandida w'ishyaka rye LR.
Publicité
Kuri iki cyumweru taliki ya 20/11/2016 nibwo habaye ikiciro cya mbere cy'amatoro yo guhitamo uzaba umukandida w'ishyaka ry'abarepubulika ku mwana wo kuba umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe mu gihugu cy'Ubufaransa mu mwaka w'2017.
Mu matora y'ibanze yo kuri iki cyumweru, Bwana François Fillon wabaye ministre w'intebe ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy yatunguranye cyane aza ku mwanya wa mbere, amajwi y'agateganyo afite ni 44.1%, Alain Juppé wahabwaga amahirwe yo kuba uwa mbere aba uwa kabiri n'amajwi 28.2% naho Nicolas Sarkozy wabaye perezida w'Ubufaransa akaba yabaye uwa gatatu n'amajwi 21%.
Itora rya kabiri riteganya ko 2 ba mbere aribo François Fillon na Alain Juppé aribo bagomba guhatana mu kiciro cya kabiri kugira ngo hazavemo umwe muribo uzaba umukandida w'ishyaka ku mwanya wa Perezida. Abakandida batashoboye gutsinda nka Madame NKM wabaye uwa kane muri ayo matora, ashyigikiye ko Alain Juppé akomeza kwiyamamaza bakamushyigikira; Sarkozy we yavuze ku mugaragaro ko azashyigikira François Fillon kuko ariwe abona ufite ibitekerezo byegereye ibye! Mu ijambo yavuze nyuma y'ayo matora, Alain Juppé yavuze ko akomeje urugamba rwo kwiyamamariza kuyobora igihugu cy'Ubufaransa; ubwo mu kiciro cya kabiri akaba agiye guhangana na François Fillon.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru hakaba habaye itungurana abantu batari biteze ry'uburyo François Fillon yabaye uwa mbere na Sarkozy agahita atsindwa rugikubita. Iyi mibare tubagejejeho ni agateganyo kuko ibarura ry'amajwi rigikomeza.
Ubwanditsi.
