Rwanda : Paul Kagame yagaragaje ihungabana atewe n’iperereza ryo kumenya uwahanuye indege yarimo Habyarimana!
Publicité
Imvugo n’imyitwarire bya Paul Kagame ku iperereza rikorwa n’abacamanza b’igihugu cy’Ubufaransa biteye kwibaza byinshi. Kuba abacamanza b’abafaransa bakomeje iperereza ku rupfu rwa Habyarimana byahungabanyije Kagame nk’uko yabigaragaje mu ijambo yavugiye imbere y’abacamanza be kuri uyu wa mbere taliki ya 10/10/2016! Mukinyarwanda bavuga ko «nta muntu uyoberwa umwibye, ahubwo ko ayoberwa aho yamuhishe !»
[«Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira ngo umubano ube mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka. Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira, ariko ibyo ndi gusoma mu itangazamakuru ni uko twatangira byose bundi bushya.
Imbarutso ya byose ikaba yarabaye itangazo ryashyizwe ahagaragara na Major Rudasingwa Théogène umuyobozi wa NRNC, muri iryo tangazo hakaba harimo urutonde rw’abasilikare bakuru ba FPR inkotanyi bari bayobowe na Paul Kagame, akaba aribo bagize uruhare muguhanura iyo ndege. Rudasingwa akaba yaragaragaje ko Général Kayumba Nyamwasa ariwe wari wungirije Paul Kagame mubuyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi no muri uwo mugambi wo guhanura iyo ndege. Rudasingwa ntabwo yibeshye muri iryo tangazo rye kuko mu mwaka w’1994 igihe iyo ndege yahanurwaga yari umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, Rudasingwa akaba yiteguye kugaragariza ubutabera ukuri niba hari icyo yabazwa nabwo kuri iryo hanurwa ry’iyo ndege.
Jean-Louis Bruguière avuga ko iperereza yakoze ryuzuye ko kandi ntamucamanza numwe uzarivuguruza, none amaherezo ni uko ibyo yavuze ari impamo ! Amajwi yakomeje kuba menshi mu bari ingabo za FPR inkotanyi bemeza ko Paul Kagame ariwe wahanuye iriya ndege, nta kindi abafaransa bakora uretse kugeza imbere y’ubutabera Kagame wakomye imbarutso ya jenoside ! Kuba Kagame akangisha guhagarika umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ntabwo aribyo byamukuraho icyaha, niba koko azi neza ko atariwe wakomye imbarutso ya jenoside, nafashe ubutabera kumenya abakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba! Niba Habyarimana yarishwe n'abasilikare be bamurindaga, kuki Kagame adashaka ko bamenyekana kandi bagahanwa?
Abanyarwanda hafi ya bose bari bafite imyaka 15 nibura mu mwaka w’1994, nta gushidikanya bazi neza ko Paul Kagame ariwe wakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi ubwo yahanuraga indege yarimo perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, Perezida w’Uburundi Cypriani Ntaryamira ndetse n’abandi bayobozi bari baherekeje abo bakuru b’ibihugu byombi kimwe n’abadeleva b’iyo ndege bo mu gihugu cy’Ubufaransa.
Iyo ndege yahanuwe ku italiki ya 06 Mata 1994 saa mbiri z’umugoroba. Ubwo yafataga ijambo mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, Paul Kagame yagaragaje ihungabana afite bitewe n’uko abacamnza b’igihugu cy’Ubufaransa bakomeje iperereza ryo kumenya neza uko Paul Kagame yahanuye iriya ndege. Paul Kagame yagize ati :
[«Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira ngo umubano ube mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka. Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira, ariko ibyo ndi gusoma mu itangazamakuru ni uko twatangira byose bundi bushya. Muzi ibyo ndi kuvugaho? Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi. Icya mbere gutangira bundi bushya bisobanuye ko nkwiriye kwibutsa abantu bamwe ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa. Murabizi mu badipolomate hano murabyibuka mu minsi ishize aho kujya gusaba visa muri Ambasade y’u Bufaransa byagusabaga kujya mu yindi ambasade kuko igihugu gifite iyo ambasade gihagarariye inyungu z’u Bufaransa hano.
Gutangira bundi bushya byaba bisobanuye ibyo na none. Ndasaba uwadukoreye iyo serivisi nziza kongera kwitegura kuyidukorera ku yindi nshuro. Niba gutangira bundi bushya ari uguhangana, tuzahangana. Nta kibazo kuri icyo. Ntimugire ikibazo,mubindekere tuzabikemura. Ntabwo bizadutwara ibintu byinshi. Tuzabikemura. Nabonye hari abantu bamwe bishimye mu itangazamakuru, abantu bamwe nari maze igihe ntabona mu itangazamakuru bavugavuga u Rwanda bagarutse, niba ari uburyo bwo kugaruka ku kazi kabo babikora. Gusa ndabizeza ko ibi bizakemuka nta kintu na kimwe duhombye. »]
Ngiyo imvugo ya Paul Kagame wiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe wabamaze! Aya magambo ateye isoni ya Paul Kagame ayatewe n’uko Général Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba w’ingabo z’inkotanyi kuva mu mwaka w’1994 kugera mu mwaka w’2002 yiyemeje kubwiza ukuri abacamanza b’abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbaut ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Parezida Habyarimana Juvenal na Ntaryamira Cyprien ku italiki ya 06 Mata 1994 ; ihanurwa ry’iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda.
Imbarutso ya byose ikaba yarabaye itangazo ryashyizwe ahagaragara na Major Rudasingwa Théogène umuyobozi wa NRNC, muri iryo tangazo hakaba harimo urutonde rw’abasilikare bakuru ba FPR inkotanyi bari bayobowe na Paul Kagame, akaba aribo bagize uruhare muguhanura iyo ndege. Rudasingwa akaba yaragaragaje ko Général Kayumba Nyamwasa ariwe wari wungirije Paul Kagame mubuyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi no muri uwo mugambi wo guhanura iyo ndege. Rudasingwa ntabwo yibeshye muri iryo tangazo rye kuko mu mwaka w’1994 igihe iyo ndege yahanurwaga yari umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, Rudasingwa akaba yiteguye kugaragariza ubutabera ukuri niba hari icyo yabazwa nabwo kuri iryo hanurwa ry’iyo ndege.Général Kayumba Nyamwasa yashatse kuvugisha ukuri, yegera ubucamanza bwo mu gihugu cy’Afurika y’epfo, yandika inyandiko isaba abacamanza bo mu gihugu cy’Ubufaransa gutangiza iperereza bundi bushya ku ihanurwa ry’indege yarimo perezida Juvénal Habyarimana, kugira ngo ukuri kose kujye ahagaragara. Isi yose yari yarabwiwe ko indege yarimo Habyarimana yarashwe n’intagondwa z’abahutu zitazwi; nyamara umucamanza Jean-Louis Bruguière wabimburiye abandi gukora iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege yemeje ko ryakozwe na Paul Kagame ndetse atanga n’impapuro zo guta muri yombi abasilikare 9 bagize uruhare muri icyo gikorwa ! Iperereza ry'abahanga ryakorewe mu Rwanda ryavuze uburyo 6 bushoka, iyo ndege yashoboraga kurasirwamo, ariko ntiberekana mubyukuri abarashe iyo ndege!
Jean-Louis Bruguière avuga ko iperereza yakoze ryuzuye ko kandi ntamucamanza numwe uzarivuguruza, none amaherezo ni uko ibyo yavuze ari impamo ! Amajwi yakomeje kuba menshi mu bari ingabo za FPR inkotanyi bemeza ko Paul Kagame ariwe wahanuye iriya ndege, nta kindi abafaransa bakora uretse kugeza imbere y’ubutabera Kagame wakomye imbarutso ya jenoside ! Kuba Kagame akangisha guhagarika umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ntabwo aribyo byamukuraho icyaha, niba koko azi neza ko atariwe wakomye imbarutso ya jenoside, nafashe ubutabera kumenya abakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba! Niba Habyarimana yarishwe n'abasilikare be bamurindaga, kuki Kagame adashaka ko bamenyekana kandi bagahanwa?Iyo umuntu akoze impanuka y'imodoka avamo yiruka cyane abwira abantu bose ko ari muzima ko kandi yumva akomeye, icyo gihe amaraso ye aba agishyushye umutima uri gutera cyane, iyo yegeye imbere gahoro amaraso amaze gukonja, wa muntu yikubita hasi agahita aca (apfa)! ibi bimenyetso biba ku muntu umaze gukora impanuka, nibyo biri kugaragara kuri Kagame , ngo nibamureke wenyine ahangane n'Ubufaransa!! Ngo ahangana n’abafaransa! Arumva azabakoraho iki ? Ni uwuhe munyepolitiki mu Bufaransa uzategeka ubucamanza kureka gukurikirana Kagame ? Umenya iyi ntambara ya Paul Kagame n’Ubufaransa izamera nk’iya cya Gikeri kihaze umwuka ngo kingane n’inzovu kigaturika !
Twifurije Paul Kagame urugamba rwiza rwo guhangana n’abafaransa !
Ubwanditsi !
