Rwanda: Nitureke amagambo twirebere ubutegetsi bwariho mu 1988 uko bwakundaga abaturage!
Imvugo imenyerewe mu butegetsi bw'abagize FPR Inkotanyi bafashe u Rwanda bavuye ishyanga, humvikanamo ko u Rwanda rwatangiye kubaho kuva mu 1994 izo nyeshyamba zimaze gufata ubutegetsi! Ariko abazi uko u Rwanda rwari rubayeho, bafata italiki FPR yafatiyeho ubutegetsi mu Rwanda nk'umunsi w'ibyago ku gihugu bitagira iherezo!
Ntabwo twavuga byinshi bibi bikorerwa abaturage muri iki gihe: kubica, kubafunga , kubateza inzara, kubahungisha igihugu,kubagira abashomeri, kubageragerezaho imiti, agahebuzo kakaba kubicisha inzara! Ubu amakuru agezweho mu Rwanda ahamya FPR inkotanyi yihaye gahunda yo kwicisha abaturage inzara, ibyo bigakorwa bucece kuburyo hateganyijwe ko hazarokoka abaturage b'indobanure ibihumbi 500 gusa kugirango nyamucye ihinduke nyamwinshi! Umushinga nk'uwo ni umugambi wa sekibi kandi abanyarwanda bagomba kuwurwanya bivuye inyuma!
Hasi aha turabagezaho vidéo yerekana uko ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana mu mwaka w'1988 (hashize imyaka 28) bwakoraga ibishoboka byose kugira ngo umunyarwanda amererwe neza! Abariho icyo gihe ntimwicwe n'agahinda k'ubuzima bwiza mwabagaho muri icyo gihe, kandi abato nabo basibe uburozi bw'ibinyoma bya FPR bibumvisha ko u Rwanda rwabayeho FPR imaze kubohoza igihugu hejuru y'umuvu w'amaraso mu mwaka w'1994!
Ubwanditsi