RWANDA: ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA KU ITANGA RY’UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA.

Publié le par veritas

RWANDA: ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA KU ITANGA RY’UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA.

Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ryakiranye agahinda kenshi inkuru y’itanga ry’Umwami KIGELI V NDAHINDURWA, watabarutse tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, amaze imyaka irenga 56 mu buhungiro.

Mu bihe bikomeye by’impinduka byo ku ngoma ya gikoloni mbiligi, ubwo mukuru we, Umwami MUTARA III RUDAHIGWA  yari amaze gutanga aguye i Bujumbura mu Burundi, mu mpera za Kanama 1959, ni bwo NDAHINDURWA yimitswe kw’izina rya KIGELI V, aba Umwami w’u Rwanda, kugeza mu mpera za Mutarama 1961.

Mu mwaka w’1960, nyuma ya Revolisiyo yazanye impinduka ya politiki mu Rwanda, Umwami KIGELI V NDAHINDURWA yagiye hanze y’igihugu azi ko azagaruka, yizeye ndetse ko azaza agaruwe na LONI, ariko ntibyashobotse, kubera ko amashyaka yarwanyaga ingoma ya cyami yateraniye i Gitarama ku ya 28 Mutarama 1961, yemeza ko avanyeho ubutegetsi bwa cyami, bugasimburwa na Repubulika. LONI ishingiye ku cyemezo cya KAMARAMPAKA yakozwe tariki ya 25 Nzeli 1961, yemeje ko ubwami buciwe mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, Umwami KIGELI V NDAHINDURWA ntiyabaye akigarutse mu gihugu cye. Ni ukuvuga ko atanze yari amaze imyaka 56 mu buhungiro, bivuze ko yavuye mu Rwanda afite imyaka 24 gusa. Kuva Inkotanyi za Kagame zimaze gufata igihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’1994, zibifashijwemo n’ibihugu by’amahanga, kandi hamenetse amaraso atagira ingano, Umwami KIGELI V NDAHINDURWA yarifashe, yanga gusubira i Rwanda aho yasabwaga n’abayobozi bashya gutahuka nka rubanda. Birumvikana ko atashoboraga kongera kuba umukuru w’igihugu. Ariko we yasabaga ko nibura kugaruka kwe mu Rwanda byamenyeshwa amahanga ku mugaragaro, ko atashye mu gihugu cye kugira ngo azabe umwami w’umuco no gushimangira ubwumvikane mu Banyarwanda.

Umwami KIGELI V NDAHINDURWA yanze agasuzuguro ka KAGAME n’agatsiko ke, yanga gutaha nk’uwikorejwe akarago, yanga kubyinirwa no gutaramirwa, mu gihe abana b’u Rwanda bicwa urubozo n’ingoma-nkotanyi, mu gihe abandi bakiri mu buhungiro, ndetse n’Abanyarwanda batari bake bakomeje guhunga igihugu. Rero ntabwo Umwami KIGELI V NDAHINDURWA yanze gutaha, ahubwo yanze gutaha nka rubanda, mu gihugu rubanda ikomeje guhonyorwa n’ingoma ngome ya FPR-KAGAME.

Kuva byacikira ku Rucunshu mu kwezi k’Ugushyingo 1896, ubwo umwami w’umunyiginya MIBAMBWE IV RUTALINDWA yaterwaga n’abega b’Abakagara bayobowe n’umwe mu bakurambere ba Prezida KAGAME, umwami agahitamo kwiyahura yitwikiye mu nzu, ingabo ze zimaze gutsindwa; ubushyamirane bukaze bwakomeje kuranga Abega n’Abanyiginya, kugeza ku ngoma ya KIGELI V NDAHINDURWA, na nyuma y’aho ubwami busezerewe mu Rwanda. Nta gushidikanya ko ubwo bushyamirane karande hagati y’Abega n’Abanyiginya ari imwe mu mpamvu zatumye umwami w’umwega w’umwakagara Paul KAGAME yarahejeje ishyanga umwami w’umunyiginya KIGELI V NDAHINDURWA.

Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA rirasaba rikomeje Ubuyobozi bw’u Rwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo Umwami KIGELI V NDAHINDURWA azashyingurwe mu Rwanda nta yandi mananiza, kandi ahabwe icyubahiro kimukwiriye nk’umuntu wigeze kuba Umukuru w’igihugu. Birakwiye ko yashyingurwa i Mwima na Mushirarungu, i Nyanza, iruhande rwa mukuru we MUTARA III RUDAHIGWA.

Ni ngombwa kandi ko Leta y’u Rwanda yasaba igihugu cy’Ububiligi kwerekana aho umugogo wa YUHI V MUSINGA uherereye, bityo na we agashyingurwa mu cyubahiro i Mwima na Mushirarungu, iruhande rw’abana be. Aha twakwibutsa ko mu mwaka w’1931, mu gihe u Rwanda rwagengwaga n’Abakoloni b’Ababiligi, ari bwo Umwami YUHI V MUSINGA yaciriwe ishyanga muri Congo mbiligi, akagwayo mw’ibanga ribitswe n’abo bakoloni.

Ayo mateka ababaje agomba kutuviramo isomo: Abategetse igihugu cyacu cy’u Rwanda, ntawe ugomba kubacira urubanza, uretse Rubanda. Twe tubona igihe cyararenze cyo gukomeza guca imanza z’ibinyoma, zo kwiyemera, kwiyemeza no kwikunda. Igihe cyararenze cy’uko tuva mu ntambara zo guhoora. Twebwe abenegihugu tugomba kureba igifitiye igihugu cyacu akamaro muri rusange, ntiduhore dushinja abandi ibyaha byo kubacisha umutwe, akenshi tunababeshyera cyangwa tujijisha, ngo dutwikire amahano twakoze n’ayo tugikora. Nk’uko byemezwa n’Ivanjili, mbere yo gutokora abandi akatsi kari mu jisho ryabo, banza utokore umugogo uri mu jisho ryawe!

Mu kurangiza, twongeye kuzirikana Umwami KIGELI V NDAHINDURWA: Imana imwakire mu ntore zayo, imuhe iruhuko ridashira. Tuboneyeho kandi umwanya wo kwifatanya n’abafitanye isano na we n’abakunzi be bose, mu gahinda barimo: Nibakomere kandi bihangane!

Bikorewe i Buruseli, taliki ya 17/10/2016.

Mu izina ry’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA,

Faustin Twagiramungu,
Perezida wa RDI-RWANDA RWIZA (sé)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Umwami Kigeli ntiyatanze kuko ntacyo yali afite atanga,abandi batangaga igihugu bali bayoboye,we yitabye Imana nk'abandi .
Répondre
M
Ibi Kayumba yavuze wabisomye hehe?
Mbwira
Ndashaka kubibyaza umusaruro.
Ngo yanditse page 12 ariko zifitwe nikinyamakuru cyo hanze nabisomye kuri Google
Répondre
A
Reba kuri : -Jeune Africa news
- bwiza.com
-imirasire.com
nibindi binyamakuru bitandukanye, ubu niyo nkuru igezweho.
M
NIBA KOKO,IBYO IBINYAMAKURU BYANDITSE KUB6HAMYA BWA NYAMWASA ALIBY8,NGEWE MUKUYEHO AMABOKO. NAKEKAGA YUKO,NYAMWASA AJIJUTSE,NONE IBYO NSOMA NGO YAVUZE,URABONA ,ALI IBITABAPFU. UMUNTU NGO WIZE AMATEGEKO? Y7YANDALITSE RWOSE. URABONA KO WE ICYO AGAMIJE ALI UKWIVANA M6BAHANUYE INDEGE GUSA,ALIKO AKABIKORANA UB6SWA BUKABIJE.
Répondre
A
Uyu Gikoko- Nyamaswa ngo ni nyamwasa ari kuvuga impinja zabahutu yakubise udufuni, ari kuvuga abagore batwite yasatuye amada bagapfa babona, sri kuvuga abahutu bose yatimbaguye ningabo ze yari ayoboye mu rwanda no muri Congo-Zaire? ari kuvuga impunzi zabahutu million 3 yatwikiye muri Nyungwe bagashya bagakongoka babona kugeza bashizemo umwuka? Iyi Nyamaswa na shebuja shitani kagome batandukaniye hehe? Cg iri shyano ryinyamswa rirusha pilato shebuja kagome mukurimbura ubwoko bwabahutu. Abanya Byumba yarimbuye, Ruhengeli, Mutara, Kibeho, nahandi hose murwanda yatesemba tsembye bateye itabi byose yabivuze? Gusa ngo arashaka kuvuga ibyo abandi bavuze kwihanurwa ryindege ya presida Jouvenal Habyarimana. Amaraso arasama, amaraso yabahutu Nyamwasa Nyamaswa-Gikoko azamuhame. Amaraso yamennye aratukura.
I
ONU ngo irakora iperereza ku bakongomani bishwe kuva 2004 kugeza ubu !!!!!!!!!!!
Naho abo Kagame yishe hagati ya 1994 kugeza 2004 bo si abantu ?
Neza neza nkibyakozwe mu Rda ! Abanyarwanda bishwe hagati ya 1990 na av. 1994 na nyuma ya juillet 1994 kugeza ubu ni inyamaswa mu maso ya ONU !!! Akazakulikira ibi ?!!!!!! Kwica si umukino wurusimbi !!! Icyo uricyo cyose wagombye kumenya ko uva amaraso nkabandi kandi ko utari Imana yaremye umuntu !
Répondre
M
Ugirango UN yihamye Genocide yakoze ? UN ikora ibyo izi ntabwo ari nkaba Rukokoma bamaze kugeza inkotanyi kubutegetsi hanyuma bakiruka ntibasangire umunezero ninkotanyi mu rwanda.
UN-Amerika ngiyo rero uko ikora niba mutari mubizi. Ahubwo se UN cg MONUSCO kugeza uyu munsi ntabwo iri kwica impunzi z'abahutu babanyarwanda mu mashyamba ya Congo?
Abahutu - Bantou nugushira kwisi, guhanagurwa kwikarita yisi. Igisigaye niki?
G
Ariko Rukokoma ncuti yanjye kuki mutakivuga? Ubu ijwi ryawe ryarabuze. Mperuka kukgutora 2003 i butare nkibarizwa muli Campus i Ruhande. Nagureye hariya Kabutare....

Gerageza rwose, burya na Kagame aragukeneye.... Dore na Chisekedi wa Mulumba ari i Kinshasa..
Maze amagambo yuzuyemo ubwenge uyavugire kuli RBA nkubushize, erega nabatagukunda bakunda amagambo yawe atebya....
Répondre
I
DORE IGIHUGU CYATEYE IMBERE,DUKESHA KAGAME.
1. NYABIHU NGO ICYOREZO CY'ISERU KIMAZE GUHITANA ABANTU 5.
2.URWANDA IGIHUGU CYAMBERE MUGUKORESHA DRONES ZIJYANA 1.5 KG ZAMARASO
3.UMUKOZI WA BANKE Y'ABATURAGE YA GISENYI YAMBUKANYE 115.000 DOLLARS
4.REB: YALIGISHIJE 586 MILLIONS MU BYA COMPUTER:ZIMWE IKAZIHA AMASHULI ATAGIRA AMASHANYARAZI,IZINDI IKAZIHA AMASHULI ATAGIRA UMWALIMU NUMWE UZI KUZIKORESHA.....
5.UNIVERSITE,ISHAMI LYA NYAGATARE, GAHUNDA YO KUHUBAKA, IMAZE GUTWARA ARENDA 600 MILLIONS FRW,NTA NITAFARI NA LIMWE WAHABONA.
6.UMUTURAGE KAGAME YAHAYE INKA,ARARANA NAYO MUNZU ILI HAFI KUBAGWAHO.
7. MU RWANDA ,NIHO POLICE YONYINE KWISI, ITANGIRA IPEREREZA,YARANGIJE NO KUMENYA IKIZAVAMO. ULIYA MUCURUZI WI RWAMAGANA,BAVUZE KO YIYAHUYE, BATARANATANGIRA NA KIMWE MUBIREBANA N'IPEREREZA.
NGICYO IGIHUGU CYATEYE IMBERE,AMAHANGA YOSE AZA KWIGIRAHO.
HARABAYE NTIHAKABE.
Répondre
S
umbaye kure muvandimwe. wibagiwe no kutwibutsa ko malaria yica nibura abantu 20 buli kwezi.ibyo ni ibyatangajwe na service zo Kwa muganga mucyumweru gishize.
K
Ibimanuka na munagani ?
Batwike ivu bajugunye mu nyanja !
Niba umwami Kagome atamugiliye impuhwe akamunogoza nutuzi twa Dani Munyuza undi wagira icyo arenzaho yaba ari mu mpuhwe za bihehe ! Nyagasani yongere aheshe ikuzo ba sogokuruza bazize intebezamatwi yo mwa ziliya ngegera zabami babatutsi !
Ushatse wagira neza kuko inabi itazima ; ahubwo ituma amateka yisubiramo !
Répondre
K
ngo "agahinda kenshi..." ??!! ahahahah ariko iyi nyenzi s'imwe muri zazindi zari zaramaze abanyarwanda zibahangayisha zibakoresha akazi k'uburetwa ?? yitabye shitani none abantu ngo bababaye (inyenzi zo nizibabare) ??!! izimbwa ngo n'abami cyera zitabye shitani bazihambanaga abahutu babiri bakiri bazima (umwe hasi nayo bakayishira mo hanyuma bakayorosa undi muhutu hejuru ...nigende isange izindi nyenzi nka za musinga niyindi mizimu y'inyenzi yamaze abantu... ibi bigoryi hamwe nibisekuruza byabyo ntacyo byigeze bimarira u Rwanda, uretse kugurisha abirabura kubazungu, kuba muri nyakatsi gusa nk'amatungo ... iyo ataba abana b'abanyarwanda nka ba Kayibanda babonye ko iyi myanda ntacyo imaze hanyuma bakayirukana bakabona kubaka URrwanda nukuvuga imihanda, amazu meza, amahoteri, ibibuga by'indege niby'umupira, amashuri amavuriro, kugura imodoka kunguvu z'abana b'urwanda batabanje kujya kwiba muri zaire etc. iyo abanyarwanda baguma kubutegetsi ubu u Rwanda ruba rugeze kure cyane, ntamavunja, ubwicanyi n'ubundi bugoryi bwazanywe n'inyenzi z'abaganda biba biragwa m'Urwanda (uretse ko abazungu bada supporta umwirabura atera imbere, ba prefera imbwa zibica bakazibeshyeshya utu etages tubiri , hanyuma bakanazamamaza mumahanga ngo haribyo zirigukora byiza nyamara urukwica no kurogana gusa zizi ntakindi )... mwamapumbafu mwe ! ubu inyenzi iyo zigiye mumahanga kwiga basigaye basanga ntakiba mumitwe yazo ! iyije yiyita master bayisubiza muri primaire kuko nokwandi nt'amakosa aba ari mission impossible kuriyo... (ubundi nyinshi babesha ngo zije kwiga nyamara zize gugukora akazi k'ubutasi, no kuroga impunzi z'abanyarwwanda.) ipumbafu gusa
Répondre
N
Umwami yapfiriye rimwe na Nyandwi ariko twese twaririye Nyandwi gusa ooh mbega politiki
Répondre
K
Oyaaa! Nyandwi ntashobora kuruta Kigeli yuko Kigeli yari LUNARI kandi apfuye akiri LUNARI. Yarazi ibyo arimo naho Nyandwi yabaye bazivamo ajya muri LUNARI )FPR) kandi atazi ibyayo! Ni umwikorez 'ibibindi mu gihe Kigeli yari umwami.
U
Njye numva tutagombye gukoresha ijambo umwami yatanze 1. Ntiyaracili umwami. Ahubwo twakoresha ngo uwali cg wabaye umwami w'u Rwanda yapyuye. Ikindi ntitwavuga ngo yatanze kandi nta ngoma yarafite cg se yaraliho.
Répondre
U
@Mugorozi
Iyo umwana wa Kagome arihirwa $ 150 000 yo kujya kwiga Amerika ,/ buri gihembwe mu misoro yabaturage ; naho uwumuturage akajya kuraza abategetsi muri weekend kugirango alye ; ubundi akigira ku gatodowa bagerekeranye mu gacumbi .
Iyo niyo siyasi wogeza ya FPR.
Naba nabana babategetsi bashimishwa nako ka visa bagahunga bakajya kuba indaya i Bulaya kuko ya mfashanyo birukiraga yarangiye.
Naho urwo rubyiruko ubeshyera ngo bararwogeje ruzi gutandukanya icyatsi nururo !
Keretse waba uvuga ya macugane yo mu gitutsi bakoraga bashatse abanyarufaranga batagomba kubyarana nabo !
NB : Kubera ko uburaya bwashyizwe ku murongo ukontororwa mu bihugu bikize : iyo uraje umugabo wundi cg umugore wundi ; (tempins anonymes) zirakurega ukishyura imisoro ya Leta nkumushoramali independant !!!
Politiki itaha yo gucuruza innyo yo kwa FPR ntizoroha nizihindura imilishyo !
Uwapfuye yarihuse !
Répondre
C
Ariko aba parmehutu iby'umwami bahuriyehe nabyo? Wa musaza we ngo ni Rukokoma, wirengagije ko Sobukwe Kayibanda ariwe wambere watumye umwami aba impunzi? Icyo cyubahiro iyi leta itamuhaye se izayibanjirije zo zaracyimuhaye? Iyo politique yo kuzamukira kw'itanga ry'umwami ntabwo izakugeza ku butegetsi wifuje imyaka y'ubuzima bwawe bwose. Banza uze ushyingure mu cyubahiro Sobukwe Masudi ucuramye mu muringoti wa hariya muri Ruramigozi cyangwa uvuge ibyo kwa Kinani kuko nibyo mufitanye isano ya hafi naho iby'umwami ubiturekere ntibikureba. Ayo mateka ubanza gusobanura uyagoreka tukurusha kuyamenya kandi tuyigisha urubyiruko nk'uko bakwiye.
Répondre
C
Ariko aba parmehutu iby'umwami bahuriyehe nabyo? Wa musaza we ngo ni Rukokoma, wirengagije ko Sobukwe Kayibanda ariwe wambere watumye umwami aba impunzi? Icyo cyubahiro iyi leta itamuhaye se izayibanjirije zo zaracyimuhaye? Iyo politique yo kuzamukira kw'itanga ry'umwami ntabwo izakugeza ku butegetsi wifuje imyaka y'ubuzima bwawe bwose. Banza uze ushyingure mu cyubahiro Sobukwe Masudi ucuramye mu muringoti wa hariya muri Ruramigozi cyangwa uvuge ibyo kwa Kinani kuko nibyo mufitanye isano ya hafi naho iby'umwami ubiturekere ntibikureba. Ayo mateka ubanza gusobanura uyagoreka tukurusha kuyamenya kandi tuyigisha urubyiruko nk'uko bakwiye.
Répondre
K
Dore disi ukuntu rukokoma ubuhake bukimwuzuyemo ari kuvuganira abami babautsi akibagirwa ko hari nabahutu bategetse uRwanda bakiri I shyanga!! ndetse na mbonyumutwa na sebukwe wa rukokoma kayibanda ngo barataburuwe ariko ntacyo abivugaho kandi iki aricy cyari igihe cyo kubikomozaho...
Répondre
K
Ntawe uvuga nabi umuntu witabye Imana. Mu by'ukuri Kigeri yimye afite imyaka 23,ni kuvuga ko atari asheshe akanguhe, abiru nibo bamutegekeraga. Ariko twe kwibagirwa bariya bantu yashyize kuri liste ngo bicwe kandi bikaba.Jyewe ndibuka uriya mucuruzi w'i Nyanza wishwe n'abatwa, hari n'abandi za Gikongoro na Gitarama.Ibyo byose rero Kigeri yari kubibazwa iyo tuba mu gihugu kigendera ku mategeko.Icyakora yashoboraga no gusonerwa akakirwa nk'umuntu wigeze kuba umukuru w'igihugu n'ibijyanye n'uwo mwanya. Rukokoma niwe washyize umikono kuri iri tangazo ariko uwariteguye yavuze ku bami gusa kandi tuzi ko ba Mbonyumutwa tutazi aho bashyize amagufa yabo, Kayibanda ahambwe he? Habyarimana we ngo baramutwitse, Sindikubwabo nawe yabaye perezida, simvuze Bizimungu kuko we akiriho.Mu by'ukuri twe kuvanga ibintu, hari ubwami bwakuweho na referendum,hari ubwami bushya nabwo bwashyizweho na referendum, hakaba na repubulika batubeshya ko ikiriho imeze nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe cyera!!!
M
Lu poour vous: Nyamara systeme ya RPF ibarusha kureba kure kuko yo izi gusabana n'abajyambere. Reba abakuru b'iyo mihango ndetse urebe n'abakuru mubayitabiriye nkuko iyi article y'igihe ibyetekana. Ese Ubwami cyangwa izo za RDI zashobora siyasa nk'iyi :

Dore article mwisomere murebe n'amafoto:

http://mobile.igihe.com/diaspora/article/amb-nduhungirehe-mu-biganiro-byo-gusasa-inzobe-n-abanyarwanda-baba-i-charleroi

Répondre