Rwanda : Ese umwami Kigeli wa V Ndahindurwa azashyingurwa muri Amerika?
Inkuru y’urupfu rw’umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yatangajwe bwa mbere n’ibinyamakuru byo mu Rwanda kuri iki cyumweru taliki ya 16/10/2016 mu masaha ya mbere ya saa sita. Urubuga rwa radiyo «Ijwi ry’Amerika VOA» narwo rwaje kwemeza iyo nkuru ibabaje y’urupfu rw’umwami wa nyuma w’u Rwanda.
Nkuko VOA ibyemeza, abanyamakuru bayo bahamagaye abantu begereye umwami Kigeli wa V Ndahindurwa bemeza ko yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru. Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yari impunzi mu mujyi wa Oakton wo mu ntara ya Virginia yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umwami Kigeli atanze afite imyaka 80, yavutse mu mwaka w’1936 i Kamembe mu Rwanda ubwo se Musinga wari umwami w’u Rwanda yari yaroherejwe i Cyangugu n’ababiligi.
Kigeli V Ndahindurwa ufatwa nk’umwami wa nyuma w’u Rwanda abaye umwami wa 3 w’u Rwanda uguye ishyanga! Umwami Yuhi Musinga umubyara yaguye i Moba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umwami Mutara Rudahigwa wari mukuru wa Kigeli yaguye i Bujumbura ariko umurambo we ushyingurwa mu Rwanda, none Kigeli Ndahindurwa aguye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ari Mutara wa III Rudahigwa, ari na murumuna we Kigeli V Ndahindurwa bapfuye ari incike.
Amakuru agera kuri «veritasinfo» aremeza ko leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo umurambo w’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa ushyingurwe mu Rwanda. Bamwe mu bacurabwenge ba FPR Inkotanyi kandi bari basanzwe bazi amabanga y’ibwami, barimo bagira inama ubutegetsi bw’u Rwanda kuzana vuba na bwangu umurambo wa Kigeli mu Rwanda, bityo bigaragare ko umwami yatashye mu gihugu kuko nashyingurwa hanze bizaba ari ishyano ku gihugu !
Ikibazo kitarasobanuka neza ni uko umwami Kigeli Ndahindurwa yabaga muri Amerika nk’impunzi itarashoboye gucyurwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda; kuba yashyingurwa n’ubwo butegetsi bikaba biteye urujijo, ariko bitewe ni uko Amerika ibanye neza n’u Rwanda; icyifuzo cy’abategetsi b’u Rwanda kizubahirizwa ashyingurwe mu irimbi ry’abami mu Rwanda.
Ubwanditsi.