Rwanda : Indorerwamo z’amoko zasimbuwe n’ indorerwamo z’icyoba !
Publicité
Ejobundi ku ya 1 Ukwakira, mu muhango wo kwibuka umunsi FPR yatangiriyeho ubwicanyi bwo guhekura abanyarwanda, hari bamwe mu bategetsi bari mu muhango w’ikinamico ryo gutangiza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge; uwo muhango wizihijwe hakorwa igikorwa cyo guhingira umuturage umaranye indwara ya kanseri igihe kirekire wo mu murenge wa Karama. Mu ijambo yahavugiye, perezida wa Sena Bwana Makuza Bernard yakoresheje imvugo idasanzwe yuzuye udushya yifashishije ijambo indorerwamo. Tubibutse ko uyu Bernard Makuza ari mwene Makuza wari umuparmehutu ukomeye cyane ku ngoma ya Perezida Kayibanda Grégoire kandi Beranard Makuza akaba ari murumuna wa Perezida Kagame wo kwa nyina wabo. Iryo sano rimuhuza na Kagame n’imvugo akoresha muri iki gihe, byerekana ko Makuza yari icyitso cya FPR mu ishyaka rya MDR mbere na nyuma y’umwaka w’1994 ! Nyamara Makuza ntajya avugwa mubagambaniye igihugu, ku mpamvu z’abashakira ubwo bugambanyi kubandi banyepolitiki babona ko babangamiye! Muri iki gihe Bernard Makuza akaba asangiye ubwoba na mwene wabo Paul Kagame ku ngaruka zizababaho ku byaha kamere bakoreye abanyarwanda n’abanyamahanga!
Makuza yabeshye abaturage ko ntavangura ry’amoko rikiriho mu gihugu, ko ubumwe n’ubwiyunge byagezweho, nyamara muri iki gihe irondakoko rikaba rivuza ubuhuha mu Rwanda, iryo rondakoko ryigaragariza muri ibi bikurikira : akazi keza mu gihugu, ubuyobozi bw’igisilikare, ubutegetsi bwose, imfashanyo ihabwa abatishoboye, inkunga kubanyeshuri n’ibindi byinshi, byihariwe n’ubwoko bumwe mu Rwanda; mu gihe ubundi bwoko bubereyeho gukorerwa ibikorwa by’ikandamiza biranga n’ibikorwa byo: kugirwa abacakara, kwicwa, ubushomeri, gufungirwa ubusa no guhunga igihugu! Makuza yavuze imvugo yuzuye ubushinyaguzi n’ikinyoma, aho yagize ati « Ubuyobozi bwa FPR ntibwaje gusimbura ubutegetsi bwariho, ahubwo bwaje bwunga abanyarwanda bubazanira iterambere, abana bose bariga… », ibyo bikaba bihabanye n’ukuri abaturage babayemo!
Iyi mikorere ya FPR yatumye buri wese aho ari ahorana icyoba kuko aba abona ko ashobora kwicwa igihe cyose, kwirukanwa ku kazi igihe cyose, muri macye abanyarwanda babaye aka wa mugani w’“ejo nzamera nte”nk’uko umunyapolitike Twagiramungu yigeze kubivuga! Aha rero niho hagaragarira ko indorerwamo zamoko zasimbuwe n’indorerwamo z’icyoba n’ubugome!
Iyi niyo mikorere Senateri Makuza Bernard avuga ko yakuyeho indorerwamo z’amoko! Iki gikorwa Makuza yakoze cyo guhinga urutoko rw’umuturage urwaye, kigaragaza ko FPR Kagame yakuyeho umuco wo gutabarana w’abaturage ikawugira igikoresho cya propaganda ya politiki yayo mbi. Uyu muco mubi wa FPR wo gupfobya umuco nyarwanda akaba ari uburyo bwo kujujumbya abaturage no kubabibamo amacakubiri y’inzangano zishingiye ku bwoko nkuko yabikoze muri Gacaca! None se uyu muturage wirwariye kanseri bagiye kubeshya ngo bari kumuhingira, naramuka yitabye Imana ni FPR izaza guterura umurambo we ngo iwushyingure cyangwa ni barya baturanyi be? Ese kuki ba Inyumba, Kanyarengwe ndetse n’abandi bantu bakomeye FPR itabahaye umuganda wo kujya kwivuriza mu mahanga ? Izo mpuhwe zo kwita ku muturage zari zitaraza !
Aba bose ibigambo bavuga babiterwa n’icyoba, baba bagira ngo batanyagwa umugati. Izi mvugo usanga abasirikari kandi bazikura ku mvugo nyandagazi ya perezida Kagame ubwe aho ubwo abanyamakuru bamubazaga impamvu atemerera abandi banyepolitiki kuza ngo bandikishe amashyaka yabo, niba atabona ko bishobora guteza umutekano mucye mu gihugu maze agasubizanya ubwishongozi agira ati « abazahindura ubutegetsi bazakoresha iki? intambara se? Kudeta se? »
Mu rwego rwo kujijisha no kwigarurira imitima y’abanyarwanda bareba hafi, Bernard Makuza yitandukanyije na se umubyara; ibyo akaba yarabigaragarije muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda “ ubwo yasabaga imbabazi z’uko umubyeyi we Anastase Makuza yari umuparmehutu, bityo akaba yari umujenosideri! Ubwo yari muri iryo kinamico ryo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, Bernard Makuza yavuze ijambo rigamije gukanga abaturage no kubatera ubwoba nk’uko politiki ya FPR Inkotanyi iteye! Makuza yabwiye abaturage ko indorerwamo z’amoko bazimenye! Iri terabwoba rya FPR ryo kumenya ibiri mu mitima y’abantu akaba ariryo bakoresha babuza abaturage kuvuga akaga bashyizwemo na Kagame ngo FPR itabarimbura!! Ntabwo FPR ari Imana kuburyo yahaye ububasha Bernard Makuza bwo kumenya ibyo abanyarwanda batekereza mu mitima yabo!
Hejuru y’ibyo byose, dushobora kwibaza iki kibazo: Ariko se ubundi kugirango bigaragare ko ubuyobozi bukora neza, ni uko abayobozi bakuru b’igihugu bajya guhingira umuturage w’umucikacumu wazonzwe na kanseri? Ese niba abaturage bariyunze, bakaba batagikoresha indorerwamo z’amoko; ni kuki batagiye gufasha uwo muturage hakiri kare bitagombye guhuruza senateri, umukuru w’ingabo, guverineri w’intara n’abandi? FPR itarazana amacakubiri n’umwiryane mu banyarwanda, abanyarwanda ubwabo baratabaranaga, none uwo muco mwiza FPR Kagame yawukuyeho yimika urwango, urwicyekwe, umwiryane no kwishishanya! Ese kuba FPR itakirebera mu ndorerwamo z’amoko nk’uko Makuza abivuga bisobanuriki iki? Nyamara FPR niyo yambere yimitse irondakoko n’ibikorwa biteye isoni bigaragarira mumyitwarire ikurikira:
-Kwica abantu bose ikeka ko bayinenga : yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba abatwa, yaba umunyamahanga, yaba umucikacumu wa jenoside, bose irabica ibahora ko batemera imiyoborere mibi yayo y’igihugu cy’u Rwanda.
-Kubuza buri rwego rwose rw’ubuyobozi gukora ibyo rushinzwe nko mu gukemura ibibazo by’abaturage : Ibyo bigakorwa hagamijwe ko ibyo bibazo bizajya bigezwa kuri perezida Kagame wenyine, kugira ngo agaragare ko ariwe ufite ubwenge budasanzwe n’ubushake bwo kwita ku baturage kandi ariwe ubica!
-Gukwirakwiza ibikorwa by’ubugome mu gihugu hose : iyo Umuntu atishwe rugikubita nka ba Rwigara, Karegeya, Dr Gasakure, Umucuruzi Rwabukamba na ba Mucyo,Let aya FPR Kagame imwamburwa imitungo ye, agasenyerwa, akirukanwa ku mirimo, akabuzwa epfo na ruguru kandi yajya kurega agasanga uwo arega ariwe aregera. Ibyo byagaragaye kubacuruzi naba rwiyemezamirimo bari kwamburwa ibyabo ku manywa yihangu!
Iyi mikorere ya FPR yatumye buri wese aho ari ahorana icyoba kuko aba abona ko ashobora kwicwa igihe cyose, kwirukanwa ku kazi igihe cyose, muri macye abanyarwanda babaye aka wa mugani w’“ejo nzamera nte”nk’uko umunyapolitike Twagiramungu yigeze kubivuga! Aha rero niho hagaragarira ko indorerwamo zamoko zasimbuwe n’indorerwamo z’icyoba n’ubugome!Tutavuze byinshi dore mu ngero 3 gusa ibiranga imikorere yose ya FPR ; iyo mikorere ikaba yigaragariza mu ndorerwamo z’ubugome kubera ubwoba abanyarwanda bashyizwemo. Duhereye kuri iyi mvugo ya Makuza, dore ibiranga iyo mikorere:
1.Abayobozi bahunga inshingano zabo bakajya kuvangira abandi
2.Gukoresha imvugo nyandagazi kandi zuzuyemo iterabwoba, ibyo bigakorwa mu mbwirwaruhame kukarubanda.
3.Kwima amatwi nkana abafite icyo banenga imikorere ya gouvernement y’u Rwanda
1. Abayobozi bahunga inshingano zabo bakajya kuvangira abandi
Kuva kuri Perezida Paul Kagame, abasenateri, abadepite ba ministers.... kugera kuri nyumbakumi, buri wese usanga mu mikorere ye ahunga inshingano ze. Wasobanura ute, uburyo hashyirwaho umunyamabanga wa leta ushinzwe kurinda itegeko –nshinga mu gihe iryo tegeko nshinga rifite ingingo yemeza ko Perezida wa Repubulika ari we ushinzwe kuririnda? Aha Kagame ari guhunga inshingano ze!
Wasobanura ute impamvu ituma ikibazo cyose kuva ku rwego rwa nyumbakumi kugeza mu nzego zo hejuru, usanga cyaraburiwe igisubizo, bikaba ngombwa ko umuturage ategereza ko Perezida Kagame asura abo baturage kugirango abahe igisubizo ? Aha byerekana ko Kagame yambuye ububasha abayobozi bose b’igihugu! Kugira ngo ashimangire ko afite ububasha n’ubwenge bisumba iby’abantu bose. Mbere yo gutanga ibyo bisubizo, Kagame nawe ubwe abwira abo baturage ko abayobozi yashyizeho ntacyo bamaze!
Iyi niyo mikorere Senateri Makuza Bernard avuga ko yakuyeho indorerwamo z’amoko! Iki gikorwa Makuza yakoze cyo guhinga urutoko rw’umuturage urwaye, kigaragaza ko FPR Kagame yakuyeho umuco wo gutabarana w’abaturage ikawugira igikoresho cya propaganda ya politiki yayo mbi. Uyu muco mubi wa FPR wo gupfobya umuco nyarwanda akaba ari uburyo bwo kujujumbya abaturage no kubabibamo amacakubiri y’inzangano zishingiye ku bwoko nkuko yabikoze muri Gacaca! None se uyu muturage wirwariye kanseri bagiye kubeshya ngo bari kumuhingira, naramuka yitabye Imana ni FPR izaza guterura umurambo we ngo iwushyingure cyangwa ni barya baturanyi be? Ese kuki ba Inyumba, Kanyarengwe ndetse n’abandi bantu bakomeye FPR itabahaye umuganda wo kujya kwivuriza mu mahanga ? Izo mpuhwe zo kwita ku muturage zari zitaraza !Senateri Makuza yagombye kubaza za Minisiteri zifite mu nshingano zabo ubwiyunge bw’abaturage, ibikorwa remezo, ubuvuzi n’inkunga yo kwivuza zageneye uyu muturage aho kujya kwifotoza murutoki rwe ! Urwego rushyiraho amategeko (senat) iyo arirwo rufashe iya mbere rukajya gukora poropaganda y’ibinyoma y’ubutegetsi rwagombye kugenzura ko rwuzuza inshingano yarwo ibintu byose biba byazambye !
2. Imvugo nyandagazi kandi z’iterabwoba mu mbwirwaruhame z’abayobozi
Inama nyinshi perezida wa Repubulika Paul Kagame agirana n’abaturage cyangwa n’ abandi bayobozi ku nzego zinyuranye zikunze kurangwa no kubonekamo imvugo nyandagazi n’ibitutsi bya gishumba ( ibigarasha, mutelemko, ndaribwaribwa, amabyi, inyana z’imbwa, n’ibindi ntarondora) . Harimo ababifata nk’urwenya, ariko burya icyoba cyonyine ni cyo gituma umuyobozi ajya imbere y’abandi,ati « ndaribwaribwa »; igihe uburyaryate butarashira ati « hari umurongo ntarengwa », akabwira abana ko batagomba gutinya kwica n’ ibindi bibi byinshi , maze abasenateri bagakoma mu mashyi. Ibi byose iyo bivuyeho hazaho kuririmba iterambere ryagezweho, utikirije iyo ndirimbo wese vuba na bwangu agahita ajya kuri listi yo kwicwa vuba.
3. Kwima amatwi abafite icyo banenga imikorere ya gouvernement
Umuntu wese wagiye agerageza gutanga igitekerezo kinenga, cyangwa cyerekana akarengane abaturarwanda bagirirwa na FPR yabaye umwanzi w’u Rwanda. Bamwe barishwe, abandi barafungwa, abandi barahunga. Kubera ubu ubwoba bwamaze no gutaha igisilikari cya FPR, imvugo zabo nabo uzibonamo ubwoba. Mu ijambo Lt COL Frank Mutembe uyobora ingabo mu karereka Gasabo aherutse kugeza ku baturage,yavuze ko nta mwanzi ushobora gutera u Rwanda; yarihanukiriye avuga ko umwanzi bamukuye amenyo ngo asigaranye ibihanga ngo kandi kubera ibyo, umutekano ni wose umuturage ntacyo agomba kwikanga !
Aba bose ibigambo bavuga babiterwa n’icyoba, baba bagira ngo batanyagwa umugati. Izi mvugo usanga abasirikari kandi bazikura ku mvugo nyandagazi ya perezida Kagame ubwe aho ubwo abanyamakuru bamubazaga impamvu atemerera abandi banyepolitiki kuza ngo bandikishe amashyaka yabo, niba atabona ko bishobora guteza umutekano mucye mu gihugu maze agasubizanya ubwishongozi agira ati « abazahindura ubutegetsi bazakoresha iki? intambara se? Kudeta se? »Umwanzuro
Ngirango indorerwamo z’ubwoba zibyara ubugome kandi kuzihanganira bizagorana noneho. Abaturage bamenyereye guhondwa, kugirirwa nabi mu buryo bwose bamwe bagaceceka abandi bakabizira. Ariko noneho niba ibi bisazi byeruye mu bayobozi bose, n’ubwo baba bigana umuyobozi mukuru, harageze ko twese nk’abitsamuye duhagurukira rimwe tugafatanya tukarwanya aba ba FPR bamaze guhindura igihugu agatobero. Mu Kinyarwanda baca umugani bati “akageze mu menyo y’imbwa bagakuzamo ubuhiri”.
Iterambere ry’abaturage niryo ryifuzwa ntabwo imitamenwa yuzuye muri Kigali ariyo izakomeza guhesha abategetsi ba FPR uburenganzira bwo guhahamura abaturage ; Abasenateri ,n’abadepite bamenye ko nyuma ya Perezida Kagame ari bo bazabazwa amabi yose yakorewe abaturage.
Bigomba gusubirwamo.
Ubwanditsi
