Rwanda : Ni iki Faustin Kayumba Nyamwasa azungura abacamanza b’abafaransa ku iraswa ry’indege ya Habyarimana ?
Mu rurimi rw’igifaransa baravuga ngo « qui vivra verra » naho abanyarwanda bo bati « uwapfuye yarihuse ». Biratangaje cyane, kubona mu kanya gato nk’ako guhumbya, kubera inkuru yanditswe mu binyamakuru ko abacamanza b’abafaransa bongeye gusubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal, byatumye Paul Kagame agaragaza ihungabana rikomeye, bigatuma ananirwa no kujya kwakira John Kerry ku kibuga k’indege i Kanombe ndetse akabuza n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu kujya ku mwakira !
John Kerry ni umunyacyubahiro ukomeye ku isi kuburyo ibihugu bikomeye asuye bimwakira mu rwego rw’umukuru w’igihugu. Ubwo yageraga i Kigali kuri uyu wa kane taliki ya 13/10/2016 aje mu nama yo kurwanya imyuka yangiza akayunguruzo karwanya imirasire mibi y’izuba ku isi, yakiriwe n’Ambasaderi w’Amerika gusa i Kigali, n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali ntiyahakojeje ikirenge kuko Kagame yasabye abayobozi b’u Rwanda kutakira John Kerry ! Mbese aho John Kerry ntiyaba azanywe no kubwira inkuru mbi Paul Kagame bigatuma ategeka ko bamuhunga? Nyamara Leta zunze ubumwe z’Amerika zakomeje gukingira ikibaba Paul Kagame mu ruhare yagize rwo gukoma imbarutso ya jenoside mu Rwanda; kuba iperereza ku mbarutso ya jenoside mu Rwanda ryongeye kuvugwa ariko Kagame akihisha abanyamerika birerekana ko ishyamba atari ryeru muri iki kibazo!
Mu minsi yashize muri Nyakanga 2016, nibwo twatangarijwe na Rudasingwa Théogène, Musonera Jonathan na Joseph Ngarambe ko bitandukanyije na RNC maze bashinga ishyaka rya «New RNC.» Impamvu zatumye bitandukanya n’abo bari basanganywe muri RNC barazivuze ariko icyo bashimangiye ni uko hari agatsiko k’abasirikari bayobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa kabangamiye imikorere ya RNC yari iyobowe na Rudasingwa.
Ntibyamaze kabiri, iyo New RNC ihita itangaza amazina y’abasirikari bakoze itsembabwoko ry’abahutu, maze bashinja Kayumba Nyamwasa ku mugaragaro gutsemba abahutu. «New RNC» ishimangira ko mu mwaka w’1994 hari agatsiko k’abasilikare barimo Nyamwasa wari wungirije Paul Kagame mu buyobozi bw’abarwanyi ba FPR bagize agatsiko kakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi. Ako gatsiko k’abasilikare bayobowe na Paul Kagame wari wungirijwe na Nyamwasa akaba ariko kacuze umugambi wo guhanura indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira ku italiki ya 06/04/1994.
Ntibiteye kabiri, tubona mu binyamakuru ko Kayumba Nyamwasa yandikiye abacamanza b’ubufaransa bashinzwe gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yarimo perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi, abasaba ko bamwumva agatanga ubuhamya bugamije gushinja Kagame kuba ari we wahanuye indege ya Habyarimana. Ngo yagiye kwa noteri atangayo ubuhamya butoya bwemeza ko yumvise Kagame avuga ko indege ya Habyarimana imaze kuraswa n’ingabo za FPR.
Ese Kayumba aramutse atanze ubuhamya nk’ubwo ku bacamanza b’Ubufaransa, muri ayo magambo, ni iki gishya Kayumba yaba avuze ? Hari abantu benshi bamaze kwemeza ko Kagame ari we watanze itegeko ryo kurasa indege ya Habyarimana. Ibyo Majoro Micombero yagiye abitangaho ubuhamya kenshi ndetse yemeza ko yanabibwiye abo bacamanza bari gukora iryo perereza. Ariko se kuki Micombero yatanze ubwo buhamya, Paul Kagame ntagaragaze uburakari n’umujinya w’umuranduranzuzi nk’uwo yagaragaje amaze kumva ko Nyamwasa agiye gutanga ubuhamya ? Ese aho Nyamwasa ntiyaba agiye kuvuga akari imurori, agasobanura neza inama yakozwe yo guhanura indege n’uburyo abari muri iyo nama bamusabye ko iyo ndege itahanurwa kuko abatutsi bakicwa, akabasubiza ko « udashobora kurya umuleti utamennye amagi ? »
Rudasingwa Théogène yaravuze ngo we ibyo yemera arabivuga cyangwa akabyandika, yongeraho ati «Kayumba avuga iki?» Arakabaho Rudasingwa utumye Kayumba yumva nawe yagira icyo avuga. Ese igitutu cya “New RNC” nicyo gitumye Kayumba ashaka kwerura noneho akavuga? Kumva nawe yagira icyo avuga aho ntibitewe n’uko ashinjwe na Rudasingwa gutsemba abahutu noneho akaba agira ngo atange ubuhamya bumugira umwere ko ahubwo umwicanyi ari Kagame? Biramutse ari uko bimeze, Kayumba yaba yigiriye inama nziza yo kugaragaza uruhare rwa Kagame mu mahano yagwiririye abanyarwanda muri rusange n’abatutsi by’umwihariko, aho kumukingira ikibaba!
Kayumba Nyamwasa yikoreye umuzigo w’ubwicanyi bw’abahutu, none igihe cyaba kigeze kugira ngo uwo muzigo awuhereze Paul Kagame wawumwikoreje? Twizere ko Kayumba atazapfunyikira amazi abacamanza b’abafaransa ndetse n’abanyarwanda akazavugisha ukuri kose. Nyamwasa ntazabwire abacamanza ko yumvise Kagame avuga ko indege yahanuwe n’abasirikari ba FPR, ahubwo azababwire uburyo umwanya yari arimo muri RPF umwemerera kumenya neza ko Kagame ariwe wategetse ko indege ihanurwa.
Muri film yiswe “Rwanda’s untold story”, umunyamakuru wa BBC yabajije Kayumba ati “urakeka ari nde uri inyuma y’iraswa ry’indege ya perezida HABYARIMANA?, undi arasubiza ati “ni Paul Kagame, nta kubishidikanyaho”, umunyakuru arongera ati “ urabizi ko ari Kagame” ati “Ijana ku ijana”; umunyakuru ati “ wari mu nama yapanze icyo gikorwa”? ati “Nibyo ndabizi, nari mu mwanya unyemerera kubimenya kandi nawe azi neza ko nari mu mwanya unyemerera kubimenya; arabizi”. Bamubajije niba yari mu nama itegura icyo gikorwa cyo guhanura indege aho kugisubiza ati “nari ndi mu mwanya unyemerera kubimenya”. Mu by’ukuri yahunze ikibazo, twizere ko iryo pfundo azarikuramo!
Twizere ko Kayumba azajya kubwira abacamanza uburyo umwanya yari arimo muri FPR Inkotanyi wamufashije kumenya uburyo igikorwa cyo guhanura iriya ndege cyapanzwe. Naho kujya kuvuga ngo yabyumvanye Kagame nta mumaro byaba bifite kuko ibyo dusanzwe tubizi! Kagame ahora avuga ko abasilikare ba Habyarimana aribo bamwishe kugira ngo babone impamvu yo kwica abatutsi, niba Kagame abifitiye ibimenyetso yagombye gushyigikira abacamanza b’Ubufaransa kugira ngo ukuri kugaragare! Kuki Kagame arakazwa ni uko Ubufaransa bushaka kumenya uwahanuye iriya ndege? Kagame yavuze ko yumvikanye n’abayobozi b’Ubufaransa (Sarkozy) gushyira icyo kibazo ku ruhande (kubangamira ubutabera) kugirango umubano mwiza w’ibihugu byombi ukomeze! None se ubwo Kagame ntari gupfobya jenoside y’abatutsi?
Umugabo Ruzibiza niwe wa mbere wavuze ko Paul Kagame yahanuye iriya ndege ndetse akabuza inkotanyi gutabara abatutsi, Ruzibiza yapfuye mu mayobera; Karegeya yavuzeko azi neza aho misile zarashe iriya ndege zari ziri, yishwe atarabigaragaza neza, umunyarwanda wari muri Kenya witwa Gafirita, yabwiye abacamanza b’abafaransa ko agiye kubaha ubuhamya bw’uko indege yahanuwe, yishwe atabivuze; none Kayumba nawe asabye ko asobanura iraswa ry’iyo ndege nk’umuntu wari mu mwanya wo gutuma abimenya neza, ese Kayumba yafashe ingamba zo kwirinda kugira ngo nawe atazicwa nk’uko abandi bishwe atabivuze? Abazi neza Kagame, bemeza ko kuba yaravuze ko ikibazo agiye ku kirangiza vuba, nta kindi yagikoraho uretse kwica Nyamwasa ntacyo aravuga!
Niba abafaransa atari ibyitso bya Kagame muri iki kibazo cyo guhanura indege yabaye imbarutso ya jenoside, bagombye kurangiza iki kibazo cy’iperereza kuri iyi ndege vuba kandi bagaha uburinzi abatangabuhamya b’ingenzi aho gutegereza ko babanza kwigaragaza nyuma bakicwa batavuze!
Kubwimana Jacques