Rwanda : Ese nyuma y’itanga ry’umwami Kigeli V, ubwami mu Rwanda burazimye burundu?
Aba ni bamwe mu bayoboke b'umwami batinyutse kwigaragaza mu nama bakoreye i Kigali nyuma y'igihe kirekire bari bamaze bashyigikiye umwami mu kinyegero!
Publicité
[Ndlr :Nyuma y’aho Paul Kagame na FPR bafatiye ubutegetsi mu Rwanda bakoresheje imbaraga za gisilikare mu mwaka w’1994 ; havuzwe amagambo menshi yumvikanishaga ko mu Rwanda hari abayoboke benshi b’umwami Kigeli V Ndahindurwa bifuzako agaruka mu Rwanda nk’umwami uganje. Abo bayoboke bifuzaga ko Kigeli ataha nk’«umwami uganje» maze bakamubyinira bigatinda ! Ariko nta muntu numwe wigeze yigaragaza mu Rwanda ko ari umuyoboke w’umwami, kuko umuntu wese FPR-Kagame yacyekagaho ibitekerezo byo gushyigikira umwami, yahitaga imunyuza muryoya (gupfa)! Na Bwana Joseph Sebarenzi wari umuyobozi w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda yaketsweho gushyigikira umwami, ibyo bimuviramo guhunga igihugu cy’u Rwanda, ubu akaba ari impunzi muri Amerika (USA)!
Nyamara, n’ubwo abo bakunzi b’umwami bakomeje gukorera mu kinyegero mu Rwanda, inkuru mbi y’uko umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze, yatangajwe bwa mbere n’abantu bari mu Rwanda ndetse itambuka no mu binyamakuru bikoreshwa na leta y’u Rwanda mbere y’ibindi binyamakuru byose, mu gihe bamwe mu bantu babanaga n’umwami Kigeli muri Amerika (USA) bari bataramenya iyo nkuru mbi ! Icyi akaba ari ikimenyetso cyerekana ko umwami Kigeli V Ndahindurwa, ndetse n’ubwami muri rusange, bifite abayoboke benshi mu Rwanda kandi abo bayoboke bakaba barakurikiranaga ubuzima bwa Kigeli V umunsi kuwundi kurusha abamuba hafi muri Amerika ! Ikindi cyagaragajwe n'uku gutanga k'umwami, ni uko abayoboke bakomeye b’umwami bari mu nzego zose z’ubuyobozi bwa FPR mu Rwanda kuva ku rwego rwo hasi kugeza kwa Perezida Paul Kagame! Abo bayoboke bakomeye b’umwami ndetse bashyigikiye n’ingoma ya cyami muri rusange, bakaba baragaragaye mu nama yo kuwa gatanu taliki ya 21/10/2016 yateraniye i Kigali! Iyo nama yifuje ko umugogo w’umwami Kigeli V ugomba kugezwa mu Rwanda, ugatabarizwa (gushyingurwa) mu cyubahiro mu irimbi ry’abami i Rutare muri Gicumbi kandi bakaba baratangaje ko leta y’u Rwanda yabemereye inkunga yo gutabariza umwami.
Abari muri iyi nama bemeje ko umwami Kigeli V namara gutabarizwa mu Rwanda, bazashyiraho undi mwami uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa ; abari muri iyo nama bafashe icyemezo cyo kohereza intumwa muri Amerika ngo ziganire n’abayoboke b’umwami Kigeli V babayo, kugira ngo bumvikane kuri icyo gikorwa cyo gutabariza umwami Kigeli V. Abo bayoboke b’umwami baba muri Amerika nabo batangaje ko nyuma yo gutabariza umwami Kigeli V, bazashyiraho undi mwami uzamusimbura! Gutanga k’umwami Kigeli kukaba gushyize ahagaragara amabanga y’ingoma y’ubwami ndetse bikaba bitumye n’abayoboke b’umwami bari baratinye kwigaragazaga mu Rwanda bajya ahagaragara kandi bagashimangira ko batsimbaraye ku mwami kuko bahise biyemeza no kuzashyiraho undi mwami uzasimbura Kigeli V; ibyo bakaba barabivugiye i Kigali kandi mu ruhame! Ibi biragaragaza ko Paul Kagame atagiye guhangana gusa n’amashyaka yahejeje hanze y’igihugu ; ko ahubwo agiye no guhangana n’umwami mushya ufite abayoboke mu Rwanda ! Ese uwo mwami mushya azatoranywa na nde ? Azatoranywa hakurikijwe iki? Ese umwami uzashyirwaho ko azaba ataravukanye imbuto, azahabwa akahe gaciro n’abanyarwanda ? Ibibazo byibazwa ku bwami mu Rwanda, ntabwo byibazwa n’abanyarwanda gusa, «veritasinfo » ikaba igiye kubagezaho inkuru yasohotse mu kinyamakuru «Médiapart» cyandikirwa mu Bufaransa kibaza kumaherezo y’ubwami mu Rwanda. Inyandiko y’icyo kinyamakuru iragira iti : « Ese nyuma y’itanga ry’umwami Kigeli V amateka y’ubwami mu Rwanda ararangiye ?» Abasomyi ba «veritasinfo» muhawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo byanyu « ku iherezo ry’ubwami bw’abanyiginya mu Rwanda » !]
Itanga ry’umwami Kigeli V rihinduye burundu amateka y’ubwami….
Kuwa 16 Ukwakira 2016 i Oakton muri Virginia (USA), havuye inkuru y’incamugongo y’uko umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V amaze gutanga. Inkuru y’itanga ry’uwo mwami yamenyekanye ahantu hose. Ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga by’abanyarwanda byahererekanyije iyo nkuru mbi maze isakara hose ; iyo nkuru y’itanga ry’umwami ikaba ije mu gihe imibereho y’abaturage ndetse n’imikorere ya politiki bitifashe neza muri iyi minsi mu Rwanda.Birumvikana ko muri iki gihe ikibazo atari ukumenya ushobora kuzasimbura Kigeli V, ikibazo gikomereye umuryango w’umwami n’inshuti ze, ni ukumenya aho umugogo w’umwami uzatabarizwa (uzashyingurwa). Kuva umwami Kigeli V yava mu Rwanda, ntiyongeye kurugarukamo. Leta zose zasimburanye mu Rwanda, nkuko bigaragara, nta nimwe yashoboye guha umwami uburyo bumushimishije yashakaga gutahamo ndetse n’uburyo rifuzaga ko yaba mu gihugu cye nk’umwami uganje.
Ese ni nde washoboraga gutekerezako nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi, Kigeli V atashoboraga gutaha mu Rwanda kandi agashobora kubana n’abantu be bari baraburanye igihe kirekire ? Impamvu za politiki ntizatumye ibyo bishoboka. Umwami yagumye mubuhungiro, umwami kandi yari abayeho mu mibereho idashimishije, ibyo bigaragazwa na radiyo y’abafaransa RFI yabivuze muri ubu buryo: «Umunyamakuru wa nyuma w’umunyamerika wabonanye n’umwami Kigeli wakuwe ku ngoma, akaba yarahungiye mu nkengero z’umujyi wa Washington, avuga ko yabonye umwami ari umugabo ukuze, ubaho mu bwiyoroshye, akaba atunzwe n’imfashanyo zo gufasha abatishoboye zitangwa na leta y’Amerika (USA) ndetse n’impano zitangwa n’abanyarwanda baba mu mahanga ».
Ibi bikaba byatuma dutekereza ko aho umugogo w’umwami uzatabarizwa hazatoranywa hakurikijwe ibyifuzo umwami yagaragaje by’aho azatabarizwa mbere y’uko atanga, ndetse hakitabwaho no gukurikiza amateka yabayemo. Abanyarwanda babanye na Kigeli V kandi bakaba barakomeje kumwitaho muri byose mu buhungiro, haba abamufashije ndetse n’abo we ubwe yafashije, ntabwo bagomba kuzashyirwa kuruhande nka rubanda. Abo banyarwanda babanye na Kigeli V bagomba kuzagira uruhare runini mu gufata ibyemezo no kugira ijambo rikomeye mu kwemeza aho umugogo w’umwami uzatabarizwa.
Ni nde uzasimbura Kigeli V ?
Muri iki gihe, biragaragara ko gushyiraho undi mwami ugomba gusimbura Kigeli V, bishobora kuzarushaho gutera ibindi bibazo bikomeye, aho kuba igisubizo cyo gukemura ibibazo biriho :1)Ese umwami mushya mubyukuri azagirirwa ikihe kizere, kandi bigaragara muri iki gihe ko ubwami bwateshejwe agaciro, ese uwo mwami azaba afite ububasha bwo kwitabaza amategeko agenga ubwami (Codes ésotériques) ?
2)Ese abashaka kugarura ubwami, babona ubwo bwami bushya buzaba bwubakiye kuki mu gihe batashoboye gusuzuma umusaruro bwatanze mu bihe byashize, bityo ababushyigikiye muri iki gihe bakaba bahera kuri uwo musaruro bikabafasha kuvugurura ubwami bushya bushobora gusubiza ibibazo bijyanye n’igihe tugezemo ?
3)Muri iki gihe hariho inzego z’ubuyobozi zitwako ko zishingiye kuri repubulika nk’uko zagiye zisimburana nyuma y’ikurwaho ry’ubwami kugeza n’ubu. Nyamara izo nzego nazo zimitse imikorere y’ubuyobozi bumeze nka Cyami (aho umuntu umwe aba afite ububasha bukomeye kurusha izindi nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu); izo nzego z’ubuyobozi zikaba zigenda zisanisha n’imiterere y’umuyobozi uriho (perezida). Kugarura ubwami bwa cyera bwahindura iki kumiyoborere iriho muri iki gihe kugirango buhabwe agaciro ? Ese ubwo bwami bwaba bufite imbaraga zatuma bukundwa kurusha imiyoborere mishya ijyanye na demokarasi igezweho muri iki gihe hirya no hino ku isi ?
Ibi bibazo tuvuze kimwe n’ibindi byinshi abantu bashobora kwibaza, nibyo bituma abantu batekereza ko itanga ry’umwami Kigeli V rikuyeho burundu ingoma y’ubwami bw’abanyiginya mu Rwanda. Birashoboka ko nyuma yo gutabariza (gushyingura) umugogo w’umwami Kigeli V, hashobora gushyirwaho mu buryo bw’ikimenyetso gusa cy’undi mwami uzasimbura Kigeli V, ariko nta gushigikanya ko ibyo bizafatwa nk’igikorwa cy’urwibutso gusa; ntabwo ubwo bwami bwa nyuma ya Kigeli V Ndahindurwa bushobora guhabwa agaciro mu maso y’abanyarwanda nk’ako ubwami bwa cyera bwahoranye mu Rwanda.Twabibutsa ko Kigeli V (Jean baptiste Ndahindurwa) yavutse ku italiki ya 29 Kamena 1936 i Kamembe. Kigeli V ni umuhungu w’umwami Musinga na Bernadette Mukashema. Kigeli V yize amashuri ye mu rwunge rw’amashuri rw’Astrida (ishuri rya cyera ryahoze ari iry’abana b’abatware). Kigeli V yimitswe nk’umwami w’u Rwanda ku italiki ya 25 Nyakanga 1959. Kigeli V yategetse igihe gito cyane nyuma y’uko afashe inzira y’ubuhungiro, bitewe n’imyivumbagatanyo y’abahutu bari bashyigikiwe n’ababiligi. Mbere yo kujya muri Amerika mu mwaka w’1992, Kigeli V yabaye mu gihugu cya Tanzaniya, nyuma ajya kuba mu gihugu cya Uganda ndetse n’igihugu cya Kenya. Kigeli V atanze afite imyaka y’amavuko 80 akaba nta mwana cyangwa umugore bazwi kumugaragaro asize.
Inkuru ya «médiapart» yashyizwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bwa « veritasinfo ».
Source : mediapart.fr
