Sudani y’epfo : Abarwanyi bari bashyigikiye Riek Machar basesekaye i Goma, ese intambara irarangiye ?
Intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihugu cya Sudani y’epfo Bwana Donald Booth, kuwa gatatu w’iki cyumweru taliki ya 7/09/2016 yamenyesheje urwego rw’abadepite b’Amerika ko adashyigikiye ko Riek Machar wari wungirije umukuru w’igihugu cya Sudani y’epfo asubizwa kuri uwo mwanya. Riek Machar akaba yarahungiye mu gihugu cya Sudani ya ruguru aho arimo avurwa ibikomere yatewe n’imirwano yo mu kwezi kwa Nyakanga 2016.
Donald Booth yatangaje ibyo, mu gihe abarwanyi ba Riek Machar bahunganye nawe bahawe ubuhungiro i Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ubu bakaba bari kwitabwaho na Monusco nk’uko byemezwa na Stephane Dujarric womuri Monusco wabitangarije BBC. Haravugwa abarwanyi ba Riek Machar barenga 500 bamaze kugezwa i Goma. Kumwanya wo kuba umukuru w’igihugu wungirije w’igihugu cya Sudani y’epfo, Riek Machar yawusimbuweho na Jenerali Taban Deng Gai wari inshuti magara ya Machar ariko bakaza gushwana mu bihe by’urugamba rwa nyuma.
Intumwa idasanzwe y’Amerika muri Sudani y’epfo, isanga Machar na Salva Kiir badafite ubushake bwo gukorera hamwe mu buyobozi bw’igihugu kugira ngo amahoro agaruke muri Sudani y’epfo. Amerika ikaba isanga Machar atagomba kugaruka ku buyobozi bw’igihugu kuko yatsinzwe urugamba ariko Amerika ikaba isaba Salva kiir kutiharira ubutegetsi wenyine ko ahubwo agomba kubusangira n’abo batavuga rumwe. Ese Salva Kiir azashobora kumvikana na Général Taban Deng Gai wari inshuti magara ya Machar ? Ese ingabo za Machar zaratsinzwe burundu ?
Ibyo bibazo kubibonera ibisubizo muri aka kanya kwaba ari ukwihuta, iminsi iri imbere niyo izatwereka ko amahoro yagarutse koko muri Sudani y’epfo ariko ababikurikiranira hafi bakaba basanga ikizere ari gicye cyane kuko abarwanyi ba Riek Machar bahungiye muri Congo bavuga ko batatsinzwe urugamba. Abo barwanyi baje kwiyongera ku bandi barwanyi banyuranye b’abanyamahanga ndetse n’abakongomani barwanya ubutegetsi bubi bwo mu bihugu byabo baba muri Congo. Ukurikije uko igihugu cya Congo giteye bikaba bigiye kuba ihurizo rikomeye kuri leta z’ibihugu bifite abazirwanya bari muri Congo kuko badashobora kubakurayo !
Kugira ngo intambara ibe yarangiye neza mu gihugu n’abantu bashobore kwemeza neza ko amahoro yagarutse, ni uko abarwana bumvikana kubyo bapfa, abarwana bagashyira intwaro hasi kandi bose bakaguma mu gihugu. Inama Amerika iri kugira Sudani y’epfo yo kwegeza kuruhande Riek Machar ni uburozi bwo guhembera intambara idashira muri icyo gihugu ; kuko mu gihe cyose hari abarwanyi bari hanze, bazahora bahungabanya umutekano kuko bazongera kwisuganya ndetse bashake n’abandi barwanyi maze intambara yongere itangire! Ikimaze kugaragara cyo ni uko ibihugu by’iburayi n’Amerika bitaba bishaka ko intambara zirangira muri Afurika, niyo mpamvu ibyo bihugu bishyigikira uruhande rumwe kugirango bisahure umutungo wacyo kuko uwo bishyize ku butegetsi bimutegeka uko bishaka kuko bihora bimukangisha ko bizashyigikira uwo yatsinze niba atabyumviye!
Iyo uri kubutegetsi yihagazeho ntiyumvire icyo ibyo bihugu byamushyizeho bimusaba gukora, bya bihugu bikomeye by’iburayi biramuhindukirana bigashyigikira uwo yatsinze maze intambara ikongera ikarota mu gihugu. Ngiyo ishusho y’ubutegetsi bwo muri Afurika ; abayobora ibihugu by’Afurika ntabwo bigenga kuko baba barashyizweho n’ibyo bihugu, byamara kubanyunyuza cyangwa bibarambiwe bikabakuraho igihe bishakiye ! Muri macye, ibihugu by’Afurika bikaba bitarabona ubwigenge kuko ababiyobora bashyirwaho n’abanyamahanga !
Ubwanditsi