Rwanda : New RNC yashyize ahagaragara urutonde rw’amazina y’abantu bakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi bakora na jenoside y’abahutu !
[Ndlr : Hari abahanga ku isi bakoze ubushakashatsi bwo kumenya uruhare abapfuye (abazimu) bafite ku bazima (abatarapfa). Muri ubwo bushakashatsi, abo bahanga bagaragaje ko abazimu bafite ububasha bukomeye ku bazima : Abazimu nibo bagenga ubuzima bw’abazima hano ku isi ; abazimu bafasha abazima kugira ubumenyi bw’ibyo batazi bityo bagashobora kuvumbura ibintu bishya (gufasha abashakashatsi). Abazimu kandi bashobora guha igihano abazima igihe babakoshereje (babahemukiye). Icyo gihano kigaragarira mu burwayi, ibyago bitunguranye cyangwa se urupfu. Abazimu kandi bafite ububasha bwo guha abazima imbaraga zo gutinyuka gukora ibikorwa bibi cyangwa byiza abantu ubwabo badashobora gutinyuka gukora.
Kuva kera, abanyarwanda nabo bemera ko abazimu bafite ububasha ku bazima ; kugirango abazimu batarakara bakaba bateza ibyago abazima, abanyarwanda bakora igikorwa cyo guterekera abazimu. N’ubwo umuhango wo gutekera utagihabwa umwanya wahoranye mu muryango nyarwanda, biragaragara ko abayobozi b’u Rwanda bagomba kugaruka kuri uwo muco kugira ngo bashobore guhosha uburakari bw’abakuru bitabye Imana (abazimu).
Umwami Rutarindwa yatwikiwe mu nzu ku Rucunshu, Umwami Musinga wamusimbuye yaguye ishyanga, Umwami Mutara Rudahigwa wasimbuye se Musinga nawe yaguye ishyanga (Bujumbura) ; Perezida Kayibanda n’abandi banyepolitiki bazanye repubulika barishwe ; mu mwaka w’1994 Perezida Juvénal Habyarimana n’imbaga y’abanyarwanda batagira ingano barishwe kandi kugeza n’ubu bakicwa ! Niba abapfuye bafite ububasha kubazima, ibihano abanyarwanda bahabwa n’abo banyarwanda bishwe barakajwe no kudahabwa ubutabera byaba bingana bite ?
Umutwe w’Ihuriro Nyarwanda Rishya (New RNC) wasohoye itangazo rigaragaza amazina y’abantu bakomeye bakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi (1994), bakanategura kandi bagashyira mu bikorwa jenoside y’abahutu bari mu mashyamba ya Congo (1998 kugeza ubu) no mu gihugu imbere (Kibeho) ; uwo mutwe ukaba utegura inama muri Amerika yo kuzagaragaza uko jenoside y’abahutu yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Dr Théogène Rudasingwa na Musonera Jonathan ni bamwe mu bayobozi ba « New RNC » kandi bakaba ari bamwe mu bayoboke bari bakomeye mu muryango wa FPR inkotanyi ; ibyo bavuga barabizi neza. Kuba aba bayobozi bashyira ahagaragara urutonde rw’abasilikare ba komeye ba FPR bakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi bagakora na jenoside y’abahutu n’ubutwari bukomeye bashobora gushimirwa bahabwa n’inzirakarengane zikeneye ubutabera !
None se umuryango w’abibumbye ONU uzakomeza kubwira abanyarwanda ko nta mututsi numwe wabonye wagize uruhare muri jenoside mu Rwanda ugomba guhanwa ? Ese aho abazimu bishwe na Paul Kagame sibo batuma adashyitsa umutima hamwe akaba ahora yikanga ko ari kuraswa cyangwa bagiye gusenya ibikorwa yakoze ? Dore itangaza rya New RNC uko riteye :]
ITANGAZO IHURIRO NYARWANDA RISHYA KURI JENOSIDE YAKOREWE ABANYARWANDA BO MU BWOKO BW’ABAHUTU.
Washington D.C., USA
Kuva muri 1994, u Rwanda ndetse n’amahanga bashyize imbaraga nyinshi mu kwemeza, kwegeranya ibimenyetso, kwibuka ndetse no gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yibasiye Abatutsi. Ikibabaje, n’ubwo ibimenyetso bizwi n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abacitse ku icumu, ntihigeze na rimwe habaho kwemeza ku mugaragaro ko ihonyabwoko ryibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu rifite ibimenyetso byose bya jenoside ushingiye ku masezerano mpuzamahanga yo muri 1948 ku nyito ya jenoside (Genocide Convention of 1948). Uruhurirane rw’ubucamanza bw’abatsinze abandi, umuco wo kudahana n’ikimwaro cy’imiryango mpuzamahanga rwatumye himakazwa ikintu gisa n’icyumvikanyweho cy’urukozasoni rwo guhakana jenoside yakorewe Abahutu.
Ihuriro rishya (New Rwanda National Congress), rimaze kubisesengura bihagije, ryiyemeje imbere y’amateka gukoresha inyito nyakuri y’ubwicanyi bwibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ko ari jenoside. Ibimenyetso simusiga bigaragaza, nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe; ko kandi bashyizwe mu buryo bwari bwatekerejweho hagamijwe irimbuka ryabo bose cyangwa igice cyabo; kandi ko hari benshi bishwe bagapfa abandi bakicwa bagahungabanywa bikomeye bahagaze.
Mu nyungu z’Abanyarwanda b’ubu n’abazaza, ni inshingano yacu yo kuvuga ku mugaragaro abakoze iryo honyabwoko ryibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu. Kuva rwashyirwaho muri 1990, urwego rwa gisirikari rw’ubutasi (Directorate of Military Intelligence, DMI) rw’ingabo za FPR Inkotanyi (ubu zabaye ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Forces) rwabaye ku isonga mu gufata ibyemezo no kugena ibikorwa byazaniye ishyano riterekanwa Abanyarwanda n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari.
Icyaha cya jenoside yakorewe Abahutu cyakozwe, uhereye hejuru ukamanuka, n’abayobzi b’ingabo bakurikira, kubera uruhare rukomeye bari bafite nk’umutima wa DMI muri iyo gahunda yo gutekereza no gukora ibikorwa by’ihonyabwoko:
-
Perezida Paul Kagame: Perezida w’u Rwanda
-
Lt. General Kayumba Nyamwasa: Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ihuriro nyarwanda Rwanda National Congress
-
Lt. General James Kabarebe: Minisitiri w’Ingabo, Rwanda
-
Lt. General Charles Kayonga: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa
-
Lt. General Patrick Nyamvumba: Umugaba w’Ingabo, Chief of Defence Forces, Rwanda
-
Lt. General Karenzi Karake: Umujyanama wa Perezida Kagame, Rwanda
-
Lt. General Fred Ibingira: Umugaba w’Ingabo zitari ku rugerero, Reserve Chief of Staff, RDF, Rwanda
-
Major General Sam Kaka: uri mu kiruhuko cy’izabukuru
-
Major General Jack Nziza: Umugenzuzi mukuru, Ministeri y’Ingabo
-
Major General Emmanuel Gasana: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda
-
Colonel Dan Munyuza: Uwungirije umuyobozi mukuru wa polisi, Rwanda
Aba bayobozi b’ingabo ni nabo bagize uruhare mu guhanura indege yahitanye Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, bikaba imbarutso ya jenoside yibasiye Abatutsi. Abayobozi benshi n’abasirikari bamwe b’ingabo za FPR Inkotanyi ubu zabaye ingabo z’u Rwanda bagize uruhare, bakoreshejwe n’aka gatsiko, mu byaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu na jenoside y’Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo nk’uko bigaragazwa na za raporo nyinshi zirimo nk’iy’Umuryango w’abibumbye wa Loni bise Raporo y’ibyabereye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yo mu wa 2010 (U.N. Mapping Report on DRC of 2010).
Ihuriro rishya rirahamagarira Abanyarwanda bose gushinyiriza bakagira ubushake n’ubutwari bwo kwemera no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu. Mu gutera iyo ntambwe tuzaba dutangiye urugendo rurerure kandi rukomeye rw’ubumwe nyabwo, ubwiyunge, kubabarirana no komora ibikomere dushingiye ku kuri.
Turahamagarira ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo muri 1948 kuri jenoside. Intabaza y’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu imaze igihe kandi yabuze kivurira. Ni urugero rufatika rw’amaso yaheze mu kirere ategereje ubutabera, ariko ntibuzazimirira mu kamuga burundu.Kwimakaza umuco wo kudahana n’iterabwoba by’ingoma y’igitugu cya gisirikari yakoze ibyaha bya jenoside ikaba itegeka u Rwanda kuva muri 1994 byateye amarorerwa menshi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari. Kwirengagiza gushyikiriza abashinjwa ubutabera ngo bakurikiranweho ibyaha bikomeye bakoze bituma ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifatwa nk’ibyitso mu kwimakaza ukudahana, icumbeka ry’intambara z’urudaca, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu na jenoside mu Rwanda no mu karere.
Ihuriro rishya rizakoresha Inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu (First International Conference on Genocide Against Rwandan Hutu), ku wa 9-11 Ukuboza 2016, Capitol Hill, Washington D.C, USA, izasuzuma inkurikizi n’inzira zo gukurikirana iki kibazo gifite uburemere mu mateka yacu.
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuyobozi mukuru
Joseph Ngarambe
Uwungirije Umuyobozi mukuru
Jonathan Musonera
Umwanditsi