Rwanda: umunyemari Mugambira yafunzwe aho kwicishwa imodoka nka Rwigara Assinapol !
Publicité
Umunyemari Mugambira nyiri « Golf Hotel » yatawe muri yombi. Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri « Hotel Golf Eden Rock » akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, Umuseke wanditse inkuru y’abakobwa bahoze ari abakozi be kuri Hotel « Golf Eden Rock » bamushinjaga kubategeka gusambana n’abakiliya ba Hotel. Umwe mu bayobozi ku nzego nkuru z’igihugu yari yemereye Umuseke ko iki kintu cyamubayeho kuri iyi Hotel, nyirayo agashaka kumuha umukobwa umuraza mu bo akoresha.
« Golf-Hotel-Eden-Rock » iri ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi. Mu ijoro ryo kuwa 4 Kanama 2016, bamwe mu bantu be ba hafi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze gutabwa muri yombi. Mu gitondo cyaho, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yemereye Umuseke ko koko uyu mugabo afunze, avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo koshya no kuyobya abantu agamije kubashora mu buraya.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, Umuseke wanditse inkuru y’abakobwa bahoze ari abakozi be kuri Hotel « Golf Eden Rock » bamushinjaga kubategeka gusambana n’abakiliya ba Hotel. Umwe mu bayobozi ku nzego nkuru z’igihugu yari yemereye Umuseke ko iki kintu cyamubayeho kuri iyi Hotel, nyirayo agashaka kumuha umukobwa umuraza mu bo akoresha.Umwe mu bahoze ari abakozi ba Hotel ye yari yandikiye Akarere ibaruwa (Umuseke ufitiye Copy) isaba kurenganurwa (kuko we na bagenzi be batishyuwe) aho avugamo ibi byo “Guherekeza abagabo mu byumba ku ngufu”, gukubita abakozi, kubatuka mu ruhame akabita amapine, ibikuri n’andi magambo y’urukozasoni…
Nyuma y’iyi nkuru uwahoze ari manager kuri « Hotel Golf Eden Rock » wari watanzweho umugabo n’uwanditse ibaruwa, ndetse uyu wa Manager akanemerera Umuseke ko bimwe mubyo abakobwa bahakoze bavuga yabibonaga, yaje gutabwa muri yombi arafungwa. Uyu mugabo yaraburanishijwe ubutabera bumugira umwere ku byaha yari yarezwe na Aphrodis Mugambira birimo ‘kurema agatsiko ko kumusebya‘.
Aphrodis Mugambira afungiye kuri station ya Police ya Bwishyura. Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Source : umuseke
