Rwanda : Ingabo z’Uburundi zirashinjwa igikorwa cyo kujya kwiba imyumbati mu Bugarama !
[Ndlr : Umwuka mubi hagati ya leta ya Paul Kagame uyuboye u Rwanda na Pierre Nkurunziza uyuboye Uburundi utangiye gufata indi ntera ; ubusanzwe gusebya abayobozi bakuru b’Uburundi nk’uko Kagame yandagaje Nkurunziza nibyo byari bimenyerewe! Ariko iryo sebanya ry’abanyarwanda ritangiye gufata n’inzego zo hasi zishinzwe umutekano z’igihugu cy’Uburundi! Inkuru igezweho mu Rwanda akaba ari uko ingabo z’Uburundi zishinjwa ubusambo bwo kwiba ibyo kurya mu Rwanda kandi bizwi ko Uburundi aribwo bufite ibiribwa byinshi bugurisha mu Rwanda! Guterana amagambo bivuyeho none hatangiye kuvugwa ibyo guterana amasasu, ese bizagarukira aho ?]
Abagabo babiri bambaye gisirikare bitwaje intwaro bambutse umupaka binjira mu murenge wa Bugarama akagari ka Pera umudugudu Buhanga barasa umusore w’umunyarwanda bamukomeretsa cyane mu ivi. Uwarashwe ni Kwizera Jean, w’imyaka 20, utuye mu mudugudu wa Buhanga,akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama yarashwe n’abantu avuga ko bari bambaye gisirikare kandi bavuga Ikirundi arakomereka cyane mu ijoro ryo ku wa 14 Kanama 2016.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko uwo musore arwariye bikomeye mu bitaro bya Bushenge,nyuma yo kujyanwa ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama, agahita yihutanwa ku bitaro bya Mibilizi bikananirana akajyanwa mu bya Bushenge. Avuga ko aho yarasiwe ari muri Kilometero 1,5 gusa uvuye ku mugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n’intara ya Cibitoke mu Burundi,aka gace kandi kakaba ku bilometero 6 gusa uvuye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Kwizera yarashwe arinze imyumbati y’iwabo yari iri mu isarurwa. Gitifu yagize ati " Ubundi ubu bari mu isarura ry’imyumbati,aho bayisarura bakayitonorera mu mirima bakanayanikamo,nijoro bamwe bakajya bajya kurinda iyabo kugeza igihe izumira bakayijyana mu ngo kuko hari igihe ngo yibwa, uyu musore akaba yari acunze iyi y’iwabo, mu ma saa saba z’ijoro ngo uyu musore yabonye abantu 2 bamusatira bambaye imyenda ya gisirikare kandi bavuga ikirundi, agira ngo ni abajura, afatamo umwe,igihe bakigundagurana mugenzi we ahita amukubita urusasu mu kuguru kw’iburyo,ivi ararishwanyaguza.’’
Rukazambuga akomeza avuga ko uyu musore yahise arekura uwo yari yafashe avuza induru mugenzi we wari ku kandi gasozi araza asanga avirirana ahita ahamagara umukuru w’umudugudu, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima. Yongeyeho ko amakuru bafite ahamya ko abamurashe ari Abarundi, ati’’iperereza riracyakomeza ariko umusore yatubwiye ko baje bambaye gisirikare kandi bavuga ikirundi,ikindi kandi ni ku mupaka, nta Banyarwanda batuye hafi aho,ni mu mirima,igabanuka ry’amazi y’umugezi wa Ruhwa na ryo rikaba rituma Abarundi bambuka biboroheye kuruta mbere.’’
Avuga ko bahise bakoresha inama y’umutekano mu baturage babasaba gukaza amarondo no kujya banika imyumbati hafi y’ingo, ikava mu mirima ya kure. Ahumuriza abaturage ko nta gikuba cyacitse, gusa akabasaba kwicungira umutekano ntibirare.
Nkindi Alpha
Source : Imirasire