Rwanda : Ese igihe kirageze ko Paul Kagame atangira kuvuguruzwa ? Kuvuga ikinyarwanda mu mashuri birabujijewe!!
[Ndlr :Kuva inkotanyi zabohoza igihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’1994 kugeza ubu, urwego rw’uburezi mu gihugu rwarapfuye ! Mbere y’umwaka w’1994 abanyeshuri bo mu mashuri abanza bigishwaga ururimi rw’ikinyarwanda. Abanyeshuri barangizaga amashuri abanza babaga bazi kuvuga no kwandika ikinyarwanda mu buryo bwa gihanga kandi andi masomo yose bakayigishwa mu kinyarwanda, bigatuma barushaho kuyumva neza. Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri barushagaho gucengera ikinyarwanda, amasomo bakayigishwa mu rurimi rw’igifaransa bigatuma barushaho gucengera urwo rurimi. Muri kaminuza hari harashyizweho ishami ryigisha ikinyarwanda n’ubuvangazo bw’indimi z’Afurika ! Kuri iyi ngoma ya FPR Kagame nta rurimi na rumwe abanyeshuri bazi kwandika no kuvuga neza !
Iyo ikinyarwanda kigikomezanya umuvuduko kigishwagamo mbere y’uko inkotanyi zibohoza igihugu, ubu ururimi rw’ikinyarwanda ruba ruhindurwa mu ndimi z’amahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko ku zindi ndimi bigenda ! Inkotanyi byose byazihinduye isupu ; abanyeshuri nta rurimi na rumwe bazi,abarimu nabo nta rurimi na rumwe bazi, ibyo bikaba bisobanura ko ari abarimu ari n’abanyeshuri nta bumenyi bafite kuko nta rurimi bazi bagombaga kubuhabwamo ! Umwe mu mwanzuro ukomeye inama y’umushyikirano ya Paul Kagame n’intore za FPR yo mu kwezi k’ukuboza 2015, hafashe umwanzuro wo gukosora iryo kosa kuko yari imaze kubona ko ibintu bigeze iwandabaga !
Umwe mu mwanzuro wafashwe muri uwo mushyikirano ugira uti «Gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza”» ! Nubwo Kagame yatsindagiye uwo mwanzuro, ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi REB cyo cyategetse ko abarimu n’abanyeshuri bagomba kuvuga icyongereza gusa ! Ese igihe cyaba kigeze cy’uko Kagame atangira kuvuguruzwa ? Niba atariko bimeze bivuga ko leta ya Paul Kagame ikomeje guhuzagurika !]
REB yasabye abarimu kwirinda kuvuga Ikinyarwanda ku mashuri
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyasabye abarimu kwirinda kuvuga izindi ndimi zitari Icyongereza mu mashuri no mu mbago z’ibigo by’amashuri, bityo n’abanyeshuri bakaboneraho. Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga amahugurwa y’iminsi 19 y’abarimu bahugura abandi mu kwigisha Icyongereza(Mentors), amahugurwa yabereye mu ishuri rya Tumba College of Technology.
Yagize ati “Mugende mushyireho umuhigo wo kuvuga Icyongereza igihe cyose muri mu ishuri no mu mbago z’ishuri kugirango ibyo mwigiye hano bitazaba amasigaracyicaro, kandi mutoze abana kwimenyereza kukivuga. Wenda igihe batashye iwabo kuko ababyeyi baba batakizi bakaba bavuga Ikinyarwanda, ariko baje mu ishuri bakumva ko rwa rurimi ari ikintu cyo kwitoza nkuko yakwitoza andi masomo.” Yakomeje avuga ko ibi bitavuze guha akato Ikinyarwanda, ahubwo ngo gikwiye kuvugwa mu mwanya cyagenewe gusa.
Gasana avuga ko imbogamizi za bamwe zo kuba batazi kuvuga Icyongereza zidakwiye kuba urwitwazo ahubwo bakwiye kuvuga n’amakosa bagakosorana ngo kuko bigishijwe ikibonezamvugo, ubu icyo bakwiye kwihatira ari ukumva ndetse no kuvuga. Ati “Mutinyuke muvuge, niyo mwavuga amakosa bagenzi banyu bazajya babakosora kuko ururimi ruza iyo umuntu atinyutse kuruvuga.”
Niba mwarimu atazi kuvuga Icyongereza, umunyeshuri we byifashe bite?
Mu gusubiza iki kibazo, umuyobozi wa REB yavuze ko hakiri urugendo, ariko hari byinshi byakozwe kugirango mwarimu amenye Icyongereza kuva mu mwaka wa 2009 ubwo Igifaransa cyasimburwaga n’Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Ati “Nta kindi gitangaza twakora kugirango umwarimu utazi Icyongereza mu gitondo bucye yakimenye. Icyo dukora ni ukugerageza kukibigisha kuko icyo utazi mu burezi ukimenya ari uko wakize, kandi uko twari tumeze muri 2009 iyi gahunda igishyirwaho ndahamya ko atari ko tumeze uyu munsi. Intambwe iragenda iterwa kandi ni ibintu bituraje ishinga kubona abarimu basobanukiwe ururimi bigishamo kuko intwaro ya mbere ya mwarimu ni ururimi.”
‘Ntitwanga kuvuga Icyongereza, ahubwo ntitukizi’
Abarimu batandukanye baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibyo REB ivuga byumvikana, ariko kandi ngo bafite imbogamizi. Umwe muri bo yagize ati “Nta wanze kuvuga Icyongereza, ahubwo inzitizi abenshi dufite nuko tuzi ikibonezamvugo ariko kuvuga bikatugora. Twumva rero amahugurwa nk’aya agiye aba kenshi byadufasha.” Izindi mbogamizi aba barimu bagaragaragaje ni izijyanye n’amasaha menshi bakora, kandi batayehemberwa. REB ikaba ivuga ko iki kibazo kizwi kandi batangiye kugikemura.
Mineduc ku bufatanye na Kaminuza ya Hartford muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yashyizeho gahunda izamara imyaka 10 yiswe ‘Rwandan Teacher Education Program (RTEP’ aho abarimu bo muri iyo kaminuza baza guhugura abarimu bo mu Rwanda ku bijyanye n’imivugire, imyigishirize, gukemura amakimbirane hamwe n’ibijyanye n’ikoranabuhanga. Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2014, abarimu bahugura abandi ‘Mentors’ bagera kuri 720 bamaze guhugurwa mu gihugu hose.
Inkuru y’igihe