Ibikorwa by’agasuzuguro nibyo bituma ubwiyunge budashoboka mu Rwanda (Faustin Twagiramungu).
Mbonyumutwa ashyingurwa mucyubahiro kuri stade ya Demokarasi i Gitarama na Leta ya Habyarimana, umurambo we ugatabururwa n'ingoma ya FPR-Kagame!
Kugirango abanyarwanda biyunge bagomba gukomera ku muco nyarwanda kandi no gukomeza kuvugisha ukuri ku mateka yabo. Nta réconciliation ishoboka mu gihe leta ya Kigali ikomeje kwerekana agasuzuguro no kwishongora bikabije.
Ingero zirimo agasuzuguro ka leta ya Kigali ni nk'ukuntu yagiye gutaburura imva ya prezida wa mbere w'u Rwanda Bwana Mbonyumutwa. Ngo bazanye ikamyo batunda Ibisigazwa by'umubiri wa Mbonyumutwa baterera mu ikamyo. Mu kwishongora no mu gasuzuguro kenshi, umwe mu bayobozi bo mu karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko umurambo wa Mbonyumutwa bagiye kuwegereza bene wabo!
Ibikorwa nk'ibi by'agasuzuguro nibyo bituma réconciliation idashoboka. Leta ya Kigali ibeshya abantu ko hari ubwiyunge ariko amagambo ugasanga atajyanye n'ibikorwa.