Burundi-Rwanda : Ni kuki Ambasaderi Rugira Amandin afungishije ijisho i Kigali ?
Inkuru ishyushye itangazwa n’urubuga rwa interineti « ikiriho.org » rwandikirwa mu gihugu cy’Uburundi, iremeza ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Bwana Rugira Amandin amaze igihe kirekire adakoza ikirenge muri ambasade y’u Rwanda mu Burundi. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2015, Ambasaderi Rugira Amandin yagiye mu Rwanda akaba ataragaruka i Burundi kugeza ubu ; urubuga « Ikiriho.org » rukaba rwemeza ko Ambasaderi Rugira Amadin afungishije ijisho i Kigali !
Iyi mikorere y’Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Bwana Rugira Amandin irushijeho gutera urujijo muri ibi bihe umubano hagati y’ibihugu byombi urimo ugenda urushaho kwangirika ! Bitewe n’ibirego bifitewe gihamya byatanzwe na leta y’Uburundi ndetse n’umuryango w’abibumbye ONU, by’uko leta y’u Rwanda itera inkunga abarwanya ubutegetsi bw’Uburundi ; leta y’Uburundi yafashe icyemezo cyo kwirukana umujyanama wa mbere w’ambasade y’u Rwanda mu Burundi Bwana Désiré Nyaruhirira.
Urubuga « ikiriho.org » rwemeza ko inyandiko zose z’ambasade y’u Rwanda mu Burundi zikeneye gushyirwaho umukono n’ambasaderi Rugira Amandin, zikusanyirizwa hamwe zigashyirwa mu modoka ikazikura i Bujumbura ikazijyana i Kigali kugirango Rugira Amandin azishyireho umukono kuko yabujijwe kugaruka i Burundi kandi akaba atemerewe no kwinyagambura i Kigali ! Nyuma yo gushyirwaho umukono n’Ambasaderi Rugira, izo nyandiko zongera gushyirwa mu modoka zikagarurwa muri ambasade y’u Rwanda i Burundi !
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/18/92/70/20150913/ob_949380_desire-nyaruhirira-ambarwanda-buja.jpg)
Amakuru atangwa n’ibinyamakuru by’i Burundi akaba yemeza ko leta y’u Rwanda yifuzaga guhamagaza ambasaderi Rugira Amandin akava i Burundi ariko mu rwego rwo kujijisha, abakozi b’ambasade y’u Rwanda mu Burundi bakaba baragiriye inama leta y’u Rwanda rwo kuba igumishijeho Ambasaderi Rugira Amandin ku buyobozi bw’amasade y’u rwanda i Burundi ahubwo agakoreshwa nk’agakingirizo !
Umubano w’u Rwanda na Congo wifashe nabi cyane kubera ingabo Paul Kagame yohereje muri Congo ku izina rya M23 mu mwaka w’2012, impunguke za ONU zemeje ko M23 iterwa inkunga n’u Rwanda ; Ambasaderi Rugira Amandin wari uhagarariye u Rwanda i Kinshasa yavuze ko izo mpuguke za ONU zibeshya ! No muri ibi bihe igihugu cy’Uburundi na ONU bishinja u Rwanda gufasha abarwanya ubutegetsi bw’Uburundi, ambasaderi Rugira Amandin wakuwe i Kinshasa akoherezwa mu Burundi nabwo avugako leta y’Uburundi na ONU babeshya ! Ese iyo myitwarire ya Rugira Amandin yo kubeshya ukuri kubonwa na bose niyo yatumye afungishwa ijisho i Kigali ?
Source : ikiriho.org