Rwanda-Israyeli : Ese Paul Kagame na Benjamin Netanyahu bafite uruhare rumwe muri jenoside yabaye mu bihugu byombi ?
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06/07/2016 ministre w’intebe w’igihugu cya Isirayeli Bwana Benjamin Netanyahu yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ministre w’intebe wa Isirayeli akaba yageze mu Rwanda avuye muri Kenya; bikaba biteganyijwe ko mu Rwanda agomba kuhamagara amasaha make agahita asura igihugu cya Etiyopiya ari nacyo gihugu cy’Afurika agomba gusozerezamo uruzinduko rwe. Ministre w’intebe wa Israyeli yatangiriye uruzinduko rwe mu gihugu cya Uganda kuwa mbere taliki ya 04/07/2016 ; muri icyo gihugu, Netanyahu yibutse urupfu rwa mukuru we wahapfiriye mu mwaka w’1976 ubwo yari mu gikorwa cyo kubohoza indege ya Israyeli yari yafashwe n’ibyihebe ; iyo ndege yerekezaga mu Bufaransa. Muri Uganda kandi Netanyahu yahakoreye inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika 7 yo kurwanya iterabwoba !
Abakurikiranira hafi politiki ya Israyeli muri Afurika bakaba bemeza ko ministre w’intebe w’icyo gihugu Benjamin Netanyahu akoreye uruzinduko muri Afurika nyuma y’imyaka myinshi kubera impamvu ebyiri nyamukuru : Impamvu ya mbere igenza ministre w’intebe w’Israyeli muri Afurika, ni uko igihugu cya Israyeli kiri gushakisha ibindi bihugu bigize umuryango w’abibumbye bigomba kujya bishyigikira Israyeli muri Loni mu gihe yaba igiye gufatirwa icyemezo kiyamagana. Ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) bihora bikingira ikibaba Israyeli muri ONU ku cyemezo cyose cyamagana ubukoloni bwa Israyeli mu ntara ya Palestine.
Ibyo bihugu bikomeye ku isi bitangiye kurambirwa igitutu bishyirwaho n’abaturage babyo basaba ko Israyeli yahagarika ibikorwa byo gukoloniza Palestine. Israyeli ikaba irimo ishaka amajwi y’ibihugu by’Afurika bigomba kuyishyigikira muri icyo gikorwa cyo gukanda abanyapelestine n’abarabu muri rusange. Kubera ubusaza cyangwa se ubushake, perezida Museveni wa Uganda mu ijambo yakirije Netanyahu, yasimbuje igihugu cya Israyeli izina rya Palestina kandi ibyo bihugu byombi birebana ay’ingwe ! Kugeza ubu ntacyo Israyeli iragira icyo ivuga kuri iryo jambo !
Impamvu ya kabiri igenza ministre w’intebe wa Israyeli muri Afurika, ni ijyanye n’ubukungu. Israyeli irashaka isoko ryo kujya igurishirizamo ibicuruzwa bikorerwa mu nganda za Israyeli. Birumvikana ko muri Afurika ariho ibihugu bifite inganda zikomeye bishakishiriza isoko, kuko Afurika niwo mu gabane wonyine kuri iyi si uri inyuma cyane mu kubona inganda zo gukora ibyo abaturage bayo bakeneye ! Israyeli ikaba yarahisemo ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kuko ariho ibona horoshye kumenera yitwaje ikibazo cy’iterabwoba kubera umutwe wa Al Shabab wo mu gihugu cya Somaliya n’umubano wihariye ifitanye n’igihugu cya Etiyopiya kirimo abaturage bitwa « Abafarasha » bavuga ko bafite inkomoko muri Israyeli, kandi icyo gihugu nacyo kikaba cyemera ko « abafarasha »ari abaturage ba Israyeli!
Benjamin Netanyahu mu Rwanda !
Ministre w’intebe w’igihugu cya Israyeli Benjamin Netanyahu yashyize u Rwanda mu bihugu agomba kugirana umubano nabyo ku buryo bwihariye, ariko uretse ijambo jenoside, ntayandi mateka cyangwa se imibereho y’abaturage ibihugu byombi bisangiye. Ibi bigaragazwa n’uko uruzinduko rwa Netanyahu mu Rwanda rutavuzweho byinshi i Kigali. Israyeli nicyo gihugu gito ku Rwanda ariko Israyeli ikaba ituwe n’ubwoko bumwe bw’abayuhudi bugera kuri miliyoni 9 bwakorewe jenoside na leta y’abanazi bo mu Budage ; abanazi bakaba barishe abayahudi bagera kuri miliyoni 6. Naho igihugu cy’u Rwanda kikaba ari kinini gato kuri Israyeli kikaba gituwe n’abanyarwanda bagera kuri muriyoni 12 batuye hamwe ku misozi mu moko atatu ariyo :ababatwa, abahutu n’abatutsi ; nta bwoko mu Rwanda bufite agace k’igihugu bwihariye.
Kubera iyo miterere y’abanyarwanda mu moko yabo, nibyo byatumye ministre w’intebe wa Israyeli yavugiye i Kigali ko « jenoside yakorewe abanyarwanda itagomba kuzongera ukundi kandi » aho kuvuga « jenoside y’abatutsi » nk’uko Kigali ibishaka! Netanyahu yavuze ko abanyarwanda aribo bagomba kwirwanaho igihe batewe aho gutegereza ONU ! Netanyahu yavuze kandi ko ingengabitekerezo ya jenoside igomba kurwanywa hakoreshejwe no kuvuga ukuri ku mateka y’igihugu yayiteye ! Netanyahu ashobora kuba azi ukuri kw’amateka y’u Rwanda ariko akakuvuga kuburyo bwe mu rwego rwo kubahiriza amahame agenga imibanire y’ibihugu ; iyi mvugo ye mvugo ye isaba abanyarwanda kuvugisha ukuri kuri jenoside yarubayemo ntabwo leta ya Paul Kagame iyishyigikira, ahubwo yimakaza « Ndi umunyarwanda » yumvikanisha ko abahutu bagomba gusaba abatutsi imbabazi!
Igihugu cya Israyeli kirangwa na demokarasi isesuye idashobora kuboneka mu Rwanda, iryo akaba ari itandukanyirizo rikomeye hagari y’ubutegetsi bw’u Rwanda na Israyeli. Mugushimangira iri tandukanyirizo, umunyamakuru wa Israyeli wari uherekeje Netanyahu yabajije Kagame ikibazo cy’uko ari umunyagitugu, Kangame ntiyabihakana ahubwo avuga ko nawe afite icyo anenga demokarasi iba mu bihugu byateye imbere uretse ko atakivuze! Benjamin Netanyahu ni umuyahudi udashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abayahudi ariko Paul Kagame akaba ari umututsi ushinjwa gukoma imbarutso ya jenoside y’abatutsi (guhanura indege yari perezida Habyarimana mu 1994) akanakora na jenoside y’impunzi z’abahutu mu gihugu cya Congo (Zaïre, raporo maping 2010)!
Turetse nibyo, abahutu n’abatutsi ni abaturage b’igihugu kimwe kandi batuye mu turere tumwe bavanze, ibyo bikaba bitandukanye n’uko abayahudi babanye n’abanyapalestine bahora barebana ayingwe kuko abamwe batuye mu gace kabo abandi bagatura mu kandi. Abayahudi kandi barakorewe jenoside n’abaturage bo mu kindi gihugu (Ubudage) naho abanyarwanda bo bakaba baricanye hagati yabo ! Guhuza jonoside y’abayahudi n’abatutsi nk’uko FPR Kagame ishaka kubyumvikanisha, bikaba bitazashoboka !
Abakurikiranira hafi urugendo rwa ministre w’intebe wa Israyeli muri Afurika bafite impungenge ko umubano wa Israyeli n’ibihugu by’Afurika ushobora gutera ibibazo bikomeye by’iterabwoba rikunze kwibasira ibihugu by’Aziya yo hagati na Siriya, Libani, Irak n’ibindi ; iryo terabwo rikaba rituruka kubwumvikane bucye buri hagati y’abayisilamu n’abayahudi bihereye ku ntara ya Palestina! Ese iryo terabwoba n’ayo macakubiri biramutse bigeze muri Afurika iri munsi y’ubutayu bwa Sahara, kandi uwo mugabane usanganywe ibindi bibazo bikomeye birimo ubutegetsi bubi n’ubukene byagenda gute ? Buri wese yishakire igisubizo.
Ubwanditsi bwa veritasinfo.