Rwanda : Abanyarwanda bitegure guhangana n’ingaruka mbi zo kwigisha urubyiruko igisilikare !
Mu rwego rwo kumvikanisha neza iki cyemezo cya Paul Kagame cyo guhindura abana b’abanyarwanda abasilikare gusa, twahera kuri iki gitekerezo : «Impyisi yagize ikidodo kinshi ku mutima yaterwaga n’ibyaha byinshi yakoze birimo no kurya intama z’abatuarage. Kugira ngo igire amahoro ku mutima yigira inama yo kujya gusaba penetensiya (kwicuza ibyaha ngo ibibabarirwe) kwa padiri. Igihe yari mu ntebe ya penetensiya yabwije padiri ukuri kw’ibyaha yakoze, mu gihe padiri yarimo ayigira inama zo kutazongera gukora icyaha ukundi, nibwo ya mpyisi yabonaga intama nyinshi zinyuze imbere ya kiliziya, impyisi ntiyabyihanganiye, yahise ibwira Padiri iti : « ngirira vuba umbwire ibyo umbwira na ziriya zitancika !» Padiri yarumiwe gusa, areka iyo mpyisi iragenda !
Iki gitekerezo cy’ « impyisi n’intama » kirasobanura neza imikorere ya Paul Kagame ; aho kwicuza ibyaha byo gushyira abana mu gisilikare kandi azi neza ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga, ahubwo Kagame ari kongera icyo cyaha ashyizemo ubukana bwinshi kandi akabikora ku manywa yihangu ! Ubwo yasozaga itorero ry'abanyeshuli biga mu mahanga n'abiga mu Rwanda ryabaye ku nshuro ya 9, Paul Kagame yavuze ko amasomo babonera muri iri torero adahagije. Perezida Kagame yavuze ko ibyiciro byabanje bizahurizwa mu cyiciro kimwe bagatozwa igisirikare.
Kagame yavuze ko hagiye kugabanuka icyo yise "Ibipindi by'abanyapolitiki barimo Boniface Rucagu ukuriye itorero ry'igihugu na Francis Kaboneka minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu" hakongerwa imyitozo ya gisirikare. Uyu Paul Kagame niwe ujya yirirwa abeshya amahanga ngo abafaransa bahaye urubyiruko rw’ishyaka rya MRND (interahamwe) imyitozo ya gisilikare ngo rwice abatutsi ! Icyo gihe (1990-1994) abanyarwanda bari bahanganye n’ibitero by’inkotanyi za Kagame, none se Kagame ari guha abana b’abanyarwanda imyitozo ya gisilikare ari kurwana na nde ? None se Paul Kagame arashima igikorwa cyo guha urubyiruko rw’abanyarwanda imyitozo ya gisilikare kandi abirega abafaransa ?
Uko arera aba bana niko bazakura !
Uburere Paul Kagame yahawe akiri umwana muto bwo kubeshwaho n’imbunda, nibwo yifuriza kuraga abana b’abanyarwanda, amahanga yarasakuje ngo Paul Kagame areke ibikorwa byo gushyira imirwano imbere no kuyicengeza mu rubyiruko ariko yanze kumva ! Amateka ya kera n’aya vuba atwereka ingaruka zikomeye zo kwigisha urubyiruko igisilikare, bikarushaho kuba bibi cyane mu bihugu bikennye nk’u Rwanda kandi byasaritswe n’amakimbirane y’irondakoko n’ubutegetsi bw’igitugu. Paul Kagame arashinjwa n’amahanga ibyo gusuzugura amategeko n’amasezerano mpuzamahanga yerekeranye no kugarura amahoro, akayica ku bwende !
1.Mu mwaka w’2013 igihugu cy’Amerika ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe by’iburayi byafatiye leta ya Paul Kagame ibihano byo guhagarika inkunga y’amafaranga byashyiraga mu kigega cya leta kubera icyaha Kagame yakoze cyo gufasha no kwinjiza abana mu barwanyi b’umutwe wa M23 ! Icyo gihe Kagame yifatiye mu gahanga amahanga avuga ko amurenganya, ndetse ashima cyane umukongomani ufungiye mu Buholandi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga witwa Thomas Lubanga, avuga ko yarenganye ngo kuko gushyira abana mu gisilikare ari ukubagirira neza ! ngo ni ukubaha akazi, ngo ahubwo agomba kubishimirwa ko yabakizaga!
2.Leta ya Paul Kagame irashinjwa n’imiryango mpuzamahanga ku cyaha cyo kunyanyagiza imbunda nyinshi mu basivili. Mu Rwanda hakaba habarwa abasivili barenga ibihumbi 60 batunze intwaro mu buryo butazwi. Leta ya Paul Kagame ikaba yaranze kandi gushyira umukono ku mategeko yo guca ikwirakwizwa ry’intwaro nto nkuko amasezerano ya Kinshasa abiteganya ! Ayo masezerano Paul Kagame yanga kuyubahiriza kandi ariwe utaka buri munsi ko hari imitwe yitwaje intwaro imurwanya, none se Kagame ntashaka ko abamurwanya bamburwa intwaro niba koko bahari?
3.Leta ya Paul Kagame itunze ingabo zirenga ibihumbi 100 zitajyanye n’ubushobozi bw’igihugu ; imiryango mpuzamahanga yasabye Kagame kugabanya izo ngabo nibura zikagera kubihumbi 5 ariko yayimye amatwi ! Ahubwo Kagame yongereye kuri izo ngabo ze imitwe yitwara gisilikare : Dasso, inkeragutabara, intore n’indangamirwa ! Iyi mitwe yose yirirwa ibuza abaturage uburyo,ibafungira ubusa,ikabica abandi ikabambura utwabo !
Abanyarwanda bitege ingaruka zo guhindura urubyiruko rwose abarwanyi !
Hari ingero nyinshi z’ibihugu biri ku kajagari bitewe ni uko urubyiruko rwabyo rwigishijwe igisilikare none ubu ibyo bihugu bikaba byarasenywe n’urwo rubyiruko. Nyakwigendera Kadafi wayoboraga igihugu cya Libiya yategetse ko urubyiruko rwose rugomba guhabwa imyitozo ya gisilikare. Kadafi kandi yaguze intwaro zikomeye ndetse yubaka n’inganda zikora intwaro zoroheje mu gihugu cye ! Nyuma y’urupfu rwa Kadafi, abaturage ba Libiya bananiwe kumvikana k’ubutegetsi, rwa rubyiruko rwigishijwe kurwana rwahise rwegura intwaro rujya mu mitwe inyuranye maze rurahangana, ubu nirwo ruri gusenya igihugu !
Ubu igihugu cya Libiya kigeze aho umwanzi ashaka ; nubwo Kadafi atakiriho, ariko imbuto yasize ateye mu rubyiruko nizo ziri gusenya ibikorwa yubatse ! Ntabwo ari Libiya gusa kuko na Siriya niko bimeze ndetse na Sudani y’epfo ! urubyiruko rwigishijwe kurwana nirwo ruri gusenya ibyo bihugu! Iyo urwo rubyiruko ruza kwigishwa koroherana, demokarasi n’ubundi bumenyi, intambara ntizari kugira ubukana zifite ubu muri ibyo bihugu kuko kwitabira imirwano byari kubura abayoboke !
Leta ya Paul Kagame iri gutoza urubyiruko igilikare, iyo leta ikaba irangwa n’akarengane ko mu bwoko bwose, urubyiruko rwize ni abashomeri kiretse abavuka mu ndobanure, abantu bicirwa ubusa, bamburwa ibyabo, ubukene buranuma, inzara iraca ibintu, nta demokarasi… Ntabwo tuvuze ivangura ry’amoko ryabaye karande mu Rwanda, impunzi ni nyinshi cyane zinyanyagiye mu bihugu binyuranye byo ku isi ! Ese uru rubyiruko rwigishwa igisilikare hejuru y’ibi bibazo byose, ntiruzahindukira rugafata intwaro rukarwanya ubutegetsi bwabigishije icyo gisilikare nk’uko byagenze muri Siriya ? None se urubyiruko ruzigishwa igisilikare maze ruzakomeze gutega ijosi rupfe nk’abasivili ? Ese urubyiruko ruzoherezwa kwiga mu mahanga arimo impunzi z’abanyarwanda kandi rwarigishijwe igisilikare, ruzakirwa rute kandi bizwi ko leta ibohereje ihiga impunzi ngo izice ?
Buri wese ashobora kugerageza gushaka igisubizo k’ibi bibazo twibaza, ariko ikizwi cyo ni uko ingaruka mbi zo kwigisha urubyiruko igisilikare arizo nyinshi kurusha ibyiza bivamo.
Ubwanditsi.