Rwanda :Imigendekere y’urubanza rwa Bwana ICYITONDERWA
/http%3A%2F%2Fikazeiwacu.unblog.fr%2Ffiles%2F2013%2F11%2Ficyitonderwa1.jpg)
Zimwe mu ngingo atanga, yerekana ni uko urukiko rwamukatiye rushingiye kunyandiko mpimbano, aha urukiko rwasabye umushinjacyaha inyandiko z'umwimere arizo zihamya neza ibyo Icyitonderwa asaba, ubushinjacyaha bwabuze izo nyandiko, urubanza rwatwaye hafi isaha n'igice rurangira umucamanza avuze ko ruzasomwa kuwa 23 Kamena 2016.
Bwana Icyitonderwa yaburanye wenyine. Dutegereze icyo umucamanza azategeka. Ariko twese tuzi ko iyi mpirimbanyi ya PS Imberakuri yazize ibarwa yanditse itabariza abana biga za kaminuza bari bimwe inguzanyo, ndetse anerekana amakosa yabaye mu byiciro by'ubudehe.Twese tugire urukundo tuzarwitabire kurusha uyu munsi, ariko n'ubwo twatunguwe ntitwahabuze ngo bamwimwike uwacu tudahari.
Imana ibarinde!
Kigali kuwa 31 Gicurasi 2016
Sylver Mwizerwa Umunyamabanga Mukuru akaba
n'Umuvugizi wa PS Imberakuri.