Rwanda : Ese koko CNRD-Ubwiyunge izanye impinduka nshya mukurwanya ubutegetsi bwa FPR ? (Nkuliza Amiel)
[Ndlr : Impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu binyuranye ku isi zibumbiye mu mashyaka atandukanye arenga 20, ariko impunzi z’abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo zikaba zari zibumbiye mu ishyaka rimwe rukumbi rya FDLR. Ku italiki ya 31/05/2016 nibwo itangazo ry’ishingwa rya CNRD-Ubwiyunge nk’ishyaka rishya rishinzwe na bamwe mubanyarwanda bahoze mubuyobozi bukuru bwa FDLR ryagiye ahagaragara. Kuva ubwo amagambo menshi arimo ibitutsi, ibinyoma no kumena amabanga ya FDLR yatangiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga ! Birumvikana ko abakunzi ba FDLR batishimiye ishingwa rya CNRD-Ubwiyunge kuko FDLR yari imaze imyaka 16 (kuva 2000) ari ishyaka rimwe rukumbi none ikaba ibonye ishyaka rya mucyeba naryo rivugako rije guharanira inyungu z’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo.
Ku wa 31 Gicurasi uyu mwaka, mu mashyamba ya Kongo havutse umutwe mushya wa gisirikari, wiyise CNRD-Ubwiyunge, uyobowe n’uwiyita Col Wilson Irategeka. Ni umutwe mu by’ukuri wigumuye kuri FDLR, kuko abawugize bahoze babarizwa muri FDLR nyirizina. Nyuma y’aho uvukiye, hari benshi bihutiye guheza inguni, batabanje kuzirikana wa mugani w’abakurambere bacu ugira, uti : «umutwe umwe wifasha gusara». Ibi bivuze ko abakiri inyuma y’abiyita FDLR bakwiye kumva ko umubyeyi ari ubyara, akagwiza, bityo muri abo bana bavutse, bakaba baboneka mo ibigoryi n’abazigirira akamaro, bakazakamarira n’abandi.
Ikindi ni uko, ubwo Rwarakabije na Ngendahimana batahaga, babwiye Kagame ko FDLR nta ntwaro ifite. Amasasu icumi ngo ni yo yahabwaga buri musirikare wa FDLR, akayarwanisha icyumweru cyose. Ibi, nubwo wenda abayobozi ba FDLR batigeze babimenya cyangwa ngo babyemere, byasaga n’ukuri, kuko iyo kutaba ko, imyaka 22 bamaze mu ishyamba, bari kuba barafashe byibura ikomini imwe yo mu Rwanda. Aya mabanga yamenwe na Rwarakabije ndetse na Ngendahimana, akaba ari yo Kabarebe ashingiraho, avuga ko FDLR itinyutse gutera, bitafata n’umunsi idatsinzwe ruhenu.
Birakwiye ko CNRD-UBWIYUNYE yahabwa ingufu zishingiye k’ugufungura amarembo ya politiki ishingiye ku irondakoko ubu yimakajwe mu Rwanda. Kugira ngo uyu mutwe ugire imbaraga ni uko abatutsi n’abahutu batirebera mu ndorerwamo z’amoko yabo ; atari ibyo Inkotanyi zizakomeza icurafuni na buhoro. Ni ngomwa ko igisirikari cy’ubwoko bumwe, kigizwe n’abavuga rikijyana, igisirikare gituruka mu karere kamwe, kiranduka burundu, kuko ni cyo cyoretse u Rwanda. Birababaje ko kuva u Rwanda rwiswe rutyo, rwaranzwe no kugira bene izo ngabo ziyitiriraga iz’igihugu, kandi zisa n’izikorera umuntu umwe rukumbi, ari we mukuru w’igihugu.
Gutandukana kw’abasangiye ishyaka si igitangaza kuko n’abafitanye isezerano ryo kubana akaramata hagati y’umugore n’umugabo bagera aho bagatandukana ! Ese iryo shingwa rya CNRD-Ubwiyunge hari icyo rishobora guhindura mu rugamba rwo kuzana demokarasi mu Rwanda no kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi ? Ikigaragara cyo ni uko impunzi z’abanyarwanda nazo zigezweho na demokarasi ubu zikaba zifite uburenganzira bwo guhitamo ishyaka zijyamo ntagahato! Umwe mu banyamakuru b’inararibonye wakurikiranye politiki y’u Rwanda mu gihe cy’amashyaka menshi (mbere y’1994) na nyuma yaho k’ubutegetsi bwa FPR-Kagame Bwana Amiel Nkuliza, yakoze isesengura ryimbitse ku ivuka rya CNRD –Ubumwe, dore uko abibona :]
Ibihe turimo : CNRD-UBWIYUNGE : umutwe mushya wa gisirikari wo guhirika ubutegetsi bwa FPR ?
/http%3A%2F%2Frushyashya.net%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL350xH187%2Farton3898-ad98a.jpg)
Abagitsimbaraye kuri FDLR, izina n’icyo yashingiwe, bagomba kubahwa ni byo, kubera ko batabaye ibigwari ngo birukire i Kigali nka ba Rwarakabije, cyangwa mu buhungiro iyo mu bihugu bya Amerika, Uburayi, n’ahandi. Aba ariko na none ni byiza ko bishimira ko bagenzi babo batekereje ukundi, bagashinga undi mutwe, kuko wenda hari icyo bari bagaye uwo bari basanzwe mo : intege nke z’abari bawuhagarariye, ibitekerezo bishaje, irondakoko n’irondakarere ; ibi bikaba bitagikenewe muri iki kinyejana tugeze mo.
CNRD izanye iki gishya, itandukaniye he na FDLR ?
Iki ni ikibazo buri wese, ukurikiranira hafi politiki yo mu karere, yibaza. Icyo umuntu yakeka kuri uyu mutwe ni uko wenda uzanye amatwara mashya, amatwara yo gukorana n’uwo ari we wese ubishaka, aho yaturuka hose, akarere n’idini, ibyo FDLR yari yaribuze mo. FDLR iyo yemera gukorana n’izindi ngufu, ntigendere ku myumvire ishaje, ishingiye ku bitekerezo by’indobanure z’abakiga, icyo yavugaga ko irwanira iba yarakigezeho rugikubita : gucyura impunzi z’abanyarwanda no gutaha zitamanitse amaboko.

Ikindi gikomeye, ni uko FDLR ari umutwe washyizwe ku rutonde rw’abaterabwoba, hakiyongeraho ko u Rwanda ruyirega ko igizwe n’abasize bakoze ibyaha bya génocide n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Ibi byasha byose bikaba ntaho byari gutuma irenga, n’iyo yari kubona intwaro zirenze amasasu icumi, buri musirikari wayo yari asanganywe. Ukwigumura kuri bamwe bari bayigize rero kukaba kwari gukenewe ; kukaba kuziye igihe, ariko noneho ikibazo gisigaye kikaba ari ukumenya niba CNRD yo hari icyo yizeye gifatika, kiruta icyo FDLR yari ihugiyeho muri iki gihe. Umupira se noneho waba usigaye mu kibuga cy’abayigize, abayishyigikiye (abahutu n’abatutsi), abayishinze, n’abashaka gutaha ? Ni ukubitega amaso, cyane cyane ko ngo ntawe uvuma iritararenga.
Ukutumvikana ntibivuga kudahuza umugambi
Ubwo CNDD na FNL bari hafi gufata umugi wa Bujumbura, havuzwe menshi kuko iyi mitwe yombi yari igizwe n’abakeba. Benshi batangajwe n’ukuntu iyo mitwe yombi yishyize hamwe, ititaye ku moko abayigize baturukaga mo. Icyakozwe kugirango iyi mitwe yombi idafata umugi wa Bujumbura, ni uko ubutegetsi bwa FPR bwateye inkunga ubwariho icyo gihe mu Burundi. Ibi ariko ntibyabujije ko n’ubundi CNDD na FNL bageza aho bakinjira mu gihugu, kuko uzi neza icyo arwanira, nta kabuza atsinda intambara.
Ibi byabaye ku barundi bikaba byagombye kuba icyitegererezo ku bashaka kwirukana ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda kuko, na bwo, ubwo bwari burimbanyije intambara, bwisunze amoko yose (Bizimungu, Kanyarengwe, Lizinde, n’abandi), n’ubwo bwaje kubataba mu nama. Ni bya bindi ko ngo inzira itabwira umugenzi, ariko ubusa ngo buruta ubusabusa.
Ubusa ni byo buruta ubusa, kuko iyo Kanyarengwe atiyemeza gufatanya n’inkotanyi, n’ubu aba akibariza imbaho muri Tanzaniya, aho Inyumba yamuraruje! Bizimungu na we ntiyari kuzapfa abaye perezida mu gihugu cy’abashiru, n’ubwo uwo mwanya usa n’aho ntacyo wamumariye ! Aho kumugira intwari, aho kumuha ubutwari yarwaniraga, aho kumuha icyubahiro gihabwa abandi bakuru b’ibihugu, wamubyariye amazi nk’ibisusa : afungiye mu gihugu, atagira icyaha !
Politiki yo ku isi ntigishingiye ku ivanjili !

Ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi yihutiye kubaka igisirikare gituruka iyo mu majyaruguru, iyo na we yari yaravukiye. Iki gisirikare cyari cyariswe icy’abakiga gusa, nta kindi cyari gisigaje uretse kugihirikwa burundu, kigasimbuzwa ikindi, n’ubwo ntabyakozwe. Ntabyakozwe kuko Kagame na we, aho gusubiza amaso inyuma ngo arebe uko bene icyo gisirikari cyashenye igihugu, na we yubatse icye yahungukanye iyo mu mihanda ya za Buganda, none na cyo kigejeje igihugu ku muteremuko.
Amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Kanama 1993, yagombye gushyirwa mu bikorwa, hakubakwa igisirikare cy’umwuga, kidashingiye ku bwoko bumwe, akarere kamwe, cyangwa andi marangamutima ashingiye kuri «nkunze». Ibi CNRD ibigezeho, intambara za buri gihe, zishingiye ku moko, zacika burundu mu gihugu, naho amashyaka asoma ivanjiri, akayaharira Kiliziya ! Nguwo umusanzu wanjye ; ibindi ubundi, jye sinkora politiki !
Amiel Nkuliza,
Sweden.