Rwanda : Ese koko CNRD-Ubwiyunge izanye impinduka nshya mukurwanya ubutegetsi bwa FPR ? (Nkuliza Amiel)

Publié le par veritas

Nkuliza Amiel

Nkuliza Amiel

[Ndlr : Impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu binyuranye ku isi zibumbiye mu mashyaka atandukanye arenga 20, ariko impunzi z’abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo zikaba zari zibumbiye mu ishyaka rimwe rukumbi rya FDLR. Ku italiki ya 31/05/2016 nibwo itangazo ry’ishingwa rya CNRD-Ubwiyunge nk’ishyaka rishya rishinzwe na bamwe mubanyarwanda bahoze mubuyobozi bukuru bwa FDLR ryagiye ahagaragara. Kuva ubwo amagambo menshi arimo ibitutsi, ibinyoma no kumena amabanga ya FDLR yatangiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga ! Birumvikana ko abakunzi ba FDLR batishimiye ishingwa rya CNRD-Ubwiyunge kuko FDLR yari imaze imyaka 16 (kuva 2000) ari ishyaka rimwe rukumbi none ikaba ibonye ishyaka rya mucyeba naryo rivugako rije guharanira inyungu z’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo.

Gutandukana kw’abasangiye ishyaka si igitangaza kuko n’abafitanye isezerano ryo kubana akaramata hagati y’umugore n’umugabo bagera aho bagatandukana ! Ese iryo shingwa rya CNRD-Ubwiyunge hari icyo rishobora guhindura mu rugamba rwo kuzana demokarasi mu Rwanda no kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi ? Ikigaragara cyo ni uko impunzi z’abanyarwanda nazo zigezweho na demokarasi ubu zikaba zifite uburenganzira bwo guhitamo ishyaka zijyamo ntagahato! Umwe mu banyamakuru b’inararibonye wakurikiranye politiki y’u Rwanda mu gihe cy’amashyaka menshi (mbere y’1994) na nyuma yaho k’ubutegetsi bwa FPR-Kagame Bwana Amiel Nkuliza, yakoze isesengura ryimbitse ku ivuka rya CNRD –Ubumwe, dore uko abibona :]

Ibihe turimo : CNRD-UBWIYUNGE : umutwe mushya wa gisirikari wo guhirika ubutegetsi bwa FPR ?

Ku wa 31 Gicurasi uyu mwaka, mu mashyamba ya Kongo havutse umutwe mushya wa gisirikari, wiyise CNRD-Ubwiyunge, uyobowe n’uwiyita Col Wilson Irategeka. Ni umutwe mu by’ukuri wigumuye kuri FDLR, kuko abawugize bahoze babarizwa muri FDLR nyirizina. Nyuma y’aho uvukiye, hari benshi bihutiye guheza inguni, batabanje kuzirikana wa mugani w’abakurambere bacu ugira, uti : «umutwe umwe wifasha gusara». Ibi bivuze ko abakiri inyuma y’abiyita FDLR bakwiye kumva ko umubyeyi ari ubyara, akagwiza, bityo muri abo bana bavutse, bakaba baboneka mo ibigoryi n’abazigirira akamaro, bakazakamarira n’abandi.

Abagitsimbaraye kuri FDLR, izina n’icyo yashingiwe, bagomba kubahwa ni byo, kubera ko batabaye ibigwari ngo birukire i Kigali nka ba Rwarakabije, cyangwa mu buhungiro iyo mu bihugu bya Amerika, Uburayi, n’ahandi. Aba ariko na none ni byiza ko bishimira ko bagenzi babo batekereje ukundi, bagashinga undi mutwe, kuko wenda hari icyo bari bagaye uwo bari basanzwe mo : intege nke z’abari bawuhagarariye, ibitekerezo bishaje, irondakoko n’irondakarere ; ibi bikaba bitagikenewe muri iki kinyejana tugeze mo.

CNRD izanye iki gishya, itandukaniye he na FDLR ?

Iki ni ikibazo buri wese, ukurikiranira hafi politiki yo mu karere, yibaza. Icyo umuntu yakeka kuri uyu mutwe ni uko wenda uzanye amatwara mashya, amatwara yo gukorana n’uwo ari we wese ubishaka, aho yaturuka hose, akarere n’idini, ibyo FDLR yari yaribuze mo. FDLR iyo yemera gukorana n’izindi ngufu, ntigendere ku myumvire ishaje, ishingiye ku bitekerezo by’indobanure z’abakiga, icyo yavugaga ko irwanira iba yarakigezeho rugikubita : gucyura impunzi z’abanyarwanda no gutaha zitamanitse amaboko.

Ikindi ni uko, ubwo Rwarakabije na Ngendahimana batahaga, babwiye Kagame ko FDLR nta ntwaro ifite. Amasasu icumi ngo ni yo yahabwaga buri musirikare wa FDLR, akayarwanisha icyumweru cyose. Ibi, nubwo wenda abayobozi ba FDLR batigeze babimenya cyangwa ngo babyemere, byasaga n’ukuri, kuko iyo kutaba ko, imyaka 22 bamaze mu ishyamba, bari kuba barafashe byibura ikomini imwe yo mu Rwanda. Aya mabanga yamenwe na Rwarakabije ndetse na Ngendahimana, akaba ari yo Kabarebe ashingiraho, avuga ko FDLR itinyutse gutera, bitafata n’umunsi idatsinzwe ruhenu.

Ikindi gikomeye, ni uko FDLR ari umutwe washyizwe ku rutonde rw’abaterabwoba, hakiyongeraho ko u Rwanda ruyirega ko igizwe n’abasize bakoze ibyaha bya génocide n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Ibi byasha byose bikaba ntaho byari gutuma irenga, n’iyo yari kubona intwaro zirenze amasasu icumi, buri musirikari wayo yari asanganywe. Ukwigumura kuri bamwe bari bayigize rero kukaba kwari gukenewe ; kukaba kuziye igihe, ariko noneho ikibazo gisigaye kikaba ari ukumenya niba CNRD yo hari icyo yizeye gifatika, kiruta icyo FDLR yari ihugiyeho muri iki gihe. Umupira se noneho waba usigaye mu kibuga cy’abayigize, abayishyigikiye (abahutu n’abatutsi), abayishinze, n’abashaka gutaha ? Ni ukubitega amaso, cyane cyane ko ngo ntawe uvuma iritararenga.

Ukutumvikana ntibivuga kudahuza umugambi

Ubwo CNDD na FNL bari hafi gufata umugi wa Bujumbura, havuzwe menshi kuko iyi mitwe yombi yari igizwe n’abakeba. Benshi batangajwe n’ukuntu iyo mitwe yombi yishyize hamwe, ititaye ku moko abayigize baturukaga mo. Icyakozwe kugirango iyi mitwe yombi idafata umugi wa Bujumbura, ni uko ubutegetsi bwa FPR bwateye inkunga ubwariho icyo gihe mu Burundi. Ibi ariko ntibyabujije ko n’ubundi CNDD na FNL bageza aho bakinjira mu gihugu, kuko uzi neza icyo arwanira, nta kabuza atsinda intambara.

Ibi byabaye ku barundi bikaba byagombye kuba icyitegererezo ku bashaka kwirukana ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda kuko, na bwo, ubwo bwari burimbanyije intambara, bwisunze amoko yose (Bizimungu, Kanyarengwe, Lizinde, n’abandi), n’ubwo bwaje kubataba mu nama. Ni bya bindi ko ngo inzira itabwira umugenzi, ariko ubusa ngo buruta ubusabusa.

Ubusa ni byo buruta ubusa, kuko iyo Kanyarengwe atiyemeza gufatanya n’inkotanyi, n’ubu aba akibariza imbaho muri Tanzaniya, aho Inyumba yamuraruje! Bizimungu na we ntiyari kuzapfa abaye perezida mu gihugu cy’abashiru, n’ubwo uwo mwanya usa n’aho ntacyo wamumariye ! Aho kumugira intwari, aho kumuha ubutwari yarwaniraga, aho kumuha icyubahiro gihabwa abandi bakuru b’ibihugu, wamubyariye amazi nk’ibisusa : afungiye mu gihugu, atagira icyaha !

Politiki yo ku isi ntigishingiye ku ivanjili !

Birakwiye ko CNRD-UBWIYUNYE yahabwa ingufu zishingiye k’ugufungura amarembo ya politiki ishingiye ku irondakoko ubu yimakajwe mu Rwanda. Kugira ngo uyu mutwe ugire imbaraga ni uko abatutsi n’abahutu batirebera mu ndorerwamo z’amoko yabo ; atari ibyo Inkotanyi zizakomeza icurafuni na buhoro. Ni ngomwa ko igisirikari cy’ubwoko bumwe, kigizwe n’abavuga rikijyana, igisirikare gituruka mu karere kamwe, kiranduka burundu, kuko ni cyo cyoretse u Rwanda. Birababaje ko kuva u Rwanda rwiswe rutyo, rwaranzwe no kugira bene izo ngabo ziyitiriraga iz’igihugu, kandi zisa n’izikorera umuntu umwe rukumbi, ari we mukuru w’igihugu.

Ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi yihutiye kubaka igisirikare gituruka iyo mu majyaruguru, iyo na we yari yaravukiye. Iki gisirikare cyari cyariswe icy’abakiga gusa, nta kindi cyari gisigaje uretse kugihirikwa burundu, kigasimbuzwa ikindi, n’ubwo ntabyakozwe. Ntabyakozwe kuko Kagame na we, aho gusubiza amaso inyuma ngo arebe uko bene icyo gisirikari cyashenye igihugu, na we yubatse icye yahungukanye iyo mu mihanda ya za Buganda, none na cyo kigejeje igihugu ku muteremuko.

Amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Kanama 1993, yagombye gushyirwa mu bikorwa, hakubakwa igisirikare cy’umwuga, kidashingiye ku bwoko bumwe, akarere kamwe, cyangwa andi marangamutima ashingiye kuri «nkunze». Ibi CNRD ibigezeho, intambara za buri gihe, zishingiye ku moko, zacika burundu mu gihugu, naho amashyaka asoma ivanjiri, akayaharira Kiliziya ! Nguwo umusanzu wanjye ; ibindi ubundi, jye sinkora politiki !

Amiel Nkuliza,
Sweden.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Abiruka inyuma ya Rukokozi ni abaswa nkawe
Muzabanze mu mubaze uko byamugendekeye
Turi gushyingura Intwari Gapyisi
Bari bamwirengeje. MDR Ramba
Répondre
M
Uyu nkuluza Amiel namusaba kwiga Sociology
Ntabwo wakwiyita umunyabwenge ufite ubwonko bucye gutrya.
Uyu Amiel Nkuliza ntacyo amaliye abanyarwanda.
Ni injiji yize! !!!!
Arutwa nuwapfuye ahagaze
Umurambo wa Habyala nanubu umutusha agaciro!!!!
Ngaho nimundebere abanyabwenge dusigaranye ngo bashska kuvana ho kagame!!!!!!!
Bwana Amiel ngaho jyenda ubohoze aho ukomoka urukiga urureke!!!!!!!!!!!!!
Nvuze ko uri icyondi naba mbeshye?
Ducyeneye umuntu wunga abanyarwanda ntabwo dukeneye imbwa nkawe.
Nkomoka mu majyepfo ariko ubu ikibazo cyange si abakiga ikubazo ni Rutaremara na Kagame.
Ngaho jya kurubuga utubwire uko abakiga batuma ubwerabwera iyo mubazungu.
Dore uko gisa! !!!!!!
Umuntu uba iburayi asa atryo boshye umukara!!!!
Twagiramungu simwanga ariko umunsi yabonye kisekedi ategetse kongo nawe azamenye ko ubwami bwe bwegereje!!!!!!
Nanategeka ntazarenza umwaka adapfuye kuko umutima uzamuhagararana agarutse murwanda akareba agasanga ari we muhutu wenyine usigaye.
Kibeho na byumba na Congo biracyari bishya mu maso yacu.
Répondre
B
Well said!
N
Ntago kagame mwari kuza mubasha mutaraba abere none rero ahubwo leta ya Kigali idusobanurire ukuntu impunzi zabana nabagore batarengeje 30ans basize bakoze genocide kandi
Répondre

Iyo bakubwiye se ingengabitekerezo se wumva iki? Urumva Fpr yabura icyo ishinja umuhutu? T'as rien pigé, pauvre!
N
Hahhhhhh
Nimba koko aribyo rukokoma ariwe uri inyuma ya yabitandukanyije na FDLR ndamushyigikiye!!!kuko igihe abakoze ibyaha bataritanga cg NGO abere bitandukanye nabashakishwa ninkiko
Répondre
K
Iyo ntambara y'abakoze ibyaha n' abera izabaheza mu mashyamba. Abo badafite icyasha basange Rwarakabije na Ibingira biyubakire igihugu barangajwe imbere na Rutindi Rukokoma. Ese ko ntacyo mwishinja mwagiye bakabagabira ko aricyo gihembo cy'abagambanyi!
K
Umva mureke mbabwire ibi bihezanguni byibasiye Rekokoma na Wilson bibashinja ibinyoma bibatuka ibi bitutsi nakomeje kubona ntimwongere guta igihe ngo murabisubiza kuko byataye umutwe.

Ikibabaje nuko icyemezo cyifatiwe nimpunzi nyamwinshi bagitwerera Rukokoma ntanaho ahuriye nabyo.Wilson we yafashe icyemezo cya kigabo n'abamukurikiye mwese muri abagabo kuko niba abz bantu batanzwe imbere nuru rwango maze iminsi mbonaha aribo twari turambirijeho kuzaducyura karagahinda.
Répondre

Uri ikigoryi nka shobuja Rukokoma ingurube y'ihembe rimwe, inyana y'imbwa y'umushi yatanzwe n'inda imbere ikunda ubutegetsi kurusha ifuku, kandi izapfa itayoboye na rimwe.
M
Abahutu b'ibyitso bakorana n'inyenzi abo bahozeho kuva kera nta gitangaza kirimo, gusa igishimishije ni uko inyenzi buri gihe iyo zimaze kubakoresha zihita zibahemba agafuni mu rutwe. Na Ruriya rutwe rwa Wilson rumeze nk'idegede ndarureba nkabonamo agafuni kahenengeyemo ubwonko butemba mu misaya nk'igikoma naho Rukokoma yigaramiye.
Izindi ntozo ntutsi zose zirwanya fdlr zishatse zacisha make kuko igihe zahereye zimoka ntacyo zayitwaye kandi iracyahari nimushaka muziyahure.
Répondre
K
mbega abahutu bibigoryi, mutangiye gushinjanya ubwicanyi hagati yanyu? mwigeze mwumva mu FPR bashinjanya ubwicanyi? muri ibigoryi kbs.
Répondre
R
Nyamwasa espère d idiot
M
Muvandimwe WILSON, abantu Uvuga ko bahunga ubutabera nibande, urumva wowe utabarimo? Cyangwa kuko ubona ko wabaye mumababa ya Byiringiro agukingira ntibagushakishe ugirango babonye yuko uri intungane; ntamuhutu isi ibona yuko arintungane. Igihecyose nawe bashobora kugushyira kuri list yabashakwa. Wekwirata rwose, urashaka kuvuga yuko nibakwandika se uzahita witaba ukajya kuburana? Wilson niba ushaka gushinga umutwe urwanya Kagame nkuko uvuga wushinge, ariko ureke ubuyobozi bwa FDLR, ikindi kandi niba utarikitso cya Kagame reka izomvugo za Twagiramungo, ngo "Abahunga ubutabera". Reka kwirata, kandi shyira ubwenge kugihe kuko igihe cyose uzahagarara mubarwanya Kagame byukuli nawe uzatangira gushakwa nubutabera.
Répondre
R
Ntugatsikire RUKOKOMA we bihorere bavuze amadebe,asyi gari we!!
Répondre
A
Ishyari,kwishongora,kwirata n'ibindi...nakubwiye ko bizabata kuri Mahoko,nimutisubiraho wa cyohe we!
Répondre
R
uyu Amiel Nkuriza na mubwirako nyina yataye umwana agatoragura ingobyi ariyo Nkuriza. Mujye mwandika muzi ibyo mwandika. Igisarikari mubesha ngo cyari icyabakiga muzaje gushaka abagejeje igihugu kubwigenge bazababwira impamvu. Ni uko mutanga igihugu ngo murarwanya abakiga. Ntimwirirwaga muririmba ngo Habyarimana napfa impundu zizavuga! Zaravuze twarabibonye. Urakora iki mubuhungiro ko bufitwe nabo mwabuhaye? Ngo banga Rukokoma da! Kutamwanga nicyo cyaha gikomeye. Harya Gahini amaze kwica Abel Imana yabigenje ite? Azabunga nka Roho mbi kandi azapfa atayoboye igihugu. Naho ibya lwene wanyu Rumbago Laurent biriya babyita kwiheha imisuzi azapfa ntacyo agezeho abazamukurikira bazibona aho Rukokoma wanyu atugejeje n'abandi yicishije. Mbateye utwatsi.
Répondre
A
Kwikorera isi na Rukokoma,birabaha umutwaro uremereye cyane mwa bakiga mwe, imirimo 2 yananiye impyisi!Urwango mufitiye Rukokos ruzabata kuri Mahoko nimutisubiraho.
Répondre
M
http://mobile.abc.net.au/news/2016-06-10/saudis-pressured-ban-ki-moon-for-blacklist-removal-he-says/7498594

NI MUGERERANYE IZO NKURU 2:

IMWE IRAMAGANA ABANA 500 BISHWE na S.ARABIA

INDI IRAVUGA RAPPORT IRYAMYE MUTUBATI TWA ONU IVUGA MILLION HAFI 8 ZISHWE LONI ibika mutubsti birarangira.

Ariko LONI UBU yashinze imizi ko S.A IGOMBA KUBIRYOZWA!

AHAAAAA.

"I stand by the report. We will assess the complaints that have been made, but the contents will not change." Mr MOON.

http://mobile.abc.net.au/news/2016-06-10/saudis-pressured-ban-ki-moon-for-blacklist-removal-he-says/7498594

Mr K MOON IYI RAPORT URAVUGA KO UTAYIZI:

https://www.hrw.org/news/2010/10/01/dr-congo-un-report-exposes-grave-crimes
One of the most controversial passages of the report concerns crimes committed by Rwandan troops. The UN report raises the question of whether some might be classified "crimes of genocide". The possible use of the term "GENOCIDE" to describe the conduct of the Rwandan army has dominated media coverage of the leaked report.

The UN Mapping Report recommended the creation of a mixed judicial mechanism made up of national and international personnel as one of various transitional justice measures to be considered to address the numerous international crimes committed in the DRC. It did not make firm proposals on the national or international character of such mechanism, or its precise form or function.

https://en.m.wikipedia.org/wiki/DRC_Mapping_Exercise_Report

http://www.economist.com/blogs/baobab/2010/10/un_mapping_report

MR MOON MANY REPORTS:
https://www.asil.org/insights/volume/14/issue/38/un-mapping-report-documenting-serious-crimes-democratic-republic-congo
Répondre
I
http://mobile.abc.net.au/news/2016-06-10/saudis-pressured-ban-ki-moon-for-blacklist-removal-he-says/7498594

Mr Ban K Moon ARI KOTSA IGITUTU S. ARABIA KU IHONYABWOKO RY'ABAYEMENI (501) BISHWE NI S. ARABIA!

Ngo S.Arabia YAMUBWIYE KO NARAMUKA AHAGAZE KURI IYO REPORT UZAHITA IHAGARIKA INKUNGA ZOSE YATANGANGA MURI ONU! MR K. MOON ati: MUVANE ITERABWOBA AHO. NDAMUTSE NTAHAGAZE KURI IYI RAPORT Ejo byakorwa nahandi!!!

MR K. MOON afite Double Standard (sinzi uko nabyita mukinyarwanda). HARI MAPOING REPORT IGIYE KUBORERA MUTUBATI INYUMA YAHO YICARA. IYO REPORT IVUGA KO INGABO ZA POLO KAGAME NA KAGAME ubwe BISHE IBIHUMBI BIRENGA 300000 BYABAHUTU HARIYA MURI CONGO. Ko ABAHANGA BARAMUTSE BABISHYIKIRIJE INKOKO BYAKWITWA JONOSIDE.

SINZI NIBA BAN K MOON ASOMA IKINYARWANDA cg azi ururubuga ariko niba hari uwamuha ububutumwa YAMUMBWIRIRA ATI: URI IKIRUMIRAHABIRI.

ABANA 500 na MILIYONI 8 ZICIWE CONGO ABABIKOZE BIGARAMIYE. K. MOON IYO RAPORT YO KUKI UTAYIHARARAHO NTABWO IBITSE MURI UTWO TUBATI?

MOON, 1995 UN yari ifite INGABO hariya I KIBEHO; HISHWE HAFI 8000 BYABAHUTU NTABWO NDUMVA uwo MUTWE MUYOBORA usaba ITOHOZA. BARISHWE BIRARANGIRA!

KERETSE NIBA GUPFA KU UMWIRABURA BITABDUKANYE N'UMWARABU cg UNDI MUZUNGU MWENE WANYU!

MOON; NAGIZE AGAHINDA SOMYE ITANGAZO WASOHOYE WAMAGANA UBWICANYI BWA S. ARABIA nubwo ari igikorwa cyo gushima ARIKO; UKOMA URUSYO AKOMA NINGASIRE.
Répondre
P
Sinanga Rukokoma nanga amakosa ye,ubwirasi,gucabiranya,Ubusambo,no kuryanisha abanyarwanda yiyorobetse.ngo ararwanira gutegeka.Ashaka yacisha make
Répondre
M
Weho wiyita Asiel ntacyo uzi mumateka y'Urwanda ngo igisilikali cy'ari icyabakiga none se wamuswa we Général Ndindliyimana, Kabiligi bakomokagahe ? Uze wandika ibyo uzi njye naguhaye 3/10 niyo ukwiye.
Répondre
R
MAKASI NAWE ULI URWENYA. UTANZE URUGERO RWABANTU BABILI. LES FAR ZANGANAGA ZITE.? MUBYUKULI IKIBAZO NYAMUKURU NTABWO ALI UMUBARE ,AHUBWO NI LES POSTES ABANTU BALI BAFITE NUKO BAZIKORESHAGA. RDF YUBU ,UZABAZE ABATURUTSE UGANDA POSTES BAFITE NUKUNTU BAVUGA LIKIJYANA. INGABO ZA KINANI IYO ZIZA KUBA IZIGIHUGU,HALI BYINSHI BABA BARANZE BYAROHAGA IGIHUGU MU MWOBO. NIKIMWE NIZA KAGAME ZIDATINYUKA KUMWANGIRA GIHORA MUNTAMBARA ZIDAFITE IMPAMVU.
P
wowe wiuita paulokamana wanga rukokoma, ariko urarushywa nubusa. uri umuswa mu mateka na analyse. na Kagame aramwubaha nkanswe wowe?
Répondre
I
Ngo umunnyi azira undi kandi bombi bicaye ku nzira ! Uruzi ukuntu kariya kazunguzayi kiyicaje mu Rugwiro kibye abanyarwanda kamaze abazunguzayi bacu ; bari kwishakira amaramuko mu isoko . Abo bacunguzi barihe ra ?
Répondre
K
@Bantou clan président
Guma ! Guma ! Guma !!!!
Aya mashyi ni ayawe.
Répondre
B
-Niba umuzunguzayi w'amagi i kampala aba président , niba uwatwaraga taxi tanzaniya aba président,
ndumva umunyarwanda wese ufite ubushake ubyiyumvamo ashobora kuba président.
-Niba indaya ruharwa iba président, kuki Bantou clan ataba président.
-Nkeka ko ubucakara bwarangiye ubu buri muntu wese yagombye kuba président w'umubiri we.
-Urwanda ni urw'abanyarwanda bose
Mukomere
Répondre
N
Habuze umuntu numwe wo kwirukankana FPR ngo ive mu Rugwiro koko pe! murabona ko base bagaritse amabondo ntanumwe washobora kwiruka ngo adusige kubera ibikapu bafite byigifu cyabo ngo namabondo. reka da reka twisuganye twishyire hamwe inyenzi tuzivane mu Rugwiro rwacu twiyubakiye. naho iyo mitwe iri gushingwa mu mashyamba ishingiye mu kubeshya gucabiranya, gusebanya, no kwigira uko itari ntamwanya dufite wayo. urugamba twerekeza Kigali ejo mu gitondo inkoko niyo ngoma.

indirimbo yacu ni Inzira bwoba Ingabo z'urwanda zihorana umurava; Twarazicakiye turazicacanga, ......ye!! mukomereze aho namwe.
Répondre
P
WILSON yatangiranye Ubuswa bwinshi cyanee...
abatabibona ko yatangiye nabi, navuga ko nabo bafite Ibibazo mu mitwe yabo

iyo udahuje nuwo mwarikumwe ugenda neza.naho kugenda umutuka umushinja ibintu mwakoranye Imyaka irenga 20 ni Ubuswa.

na FDRL si miseke igoroye abanyarwanda icyo dukeneye ni Ugushirahamwe tugataha.
FDRL nibayumvako izashobora Urugamba yonyine isubize amerwe mwisaho. niyicishe bugufi ifatanye nabayigana. kwibagirwa kwa FDRL ikifatanya narukokoma waranzwe n'Amateka mabi kugeza nanubu
bazi aho yarageze amashaka hanohanze ayasebya ngiyo FDU,RNC.yewe na FDRL UBWAYO NTIYAYOROHEYE. irangije yifatanya nawe. mbega kwibagirwa vuba???
Répondre
M
Bantu mushaka impinduka mu Rda , mwitondere uyu mugabo Amiel. Jye nkunda gusoma inyandiko ze nkumirwa. Ni umugambanyi kabombo kdi afite amateranya nk' aya Rukokoma muzagenzure niba ahubwo atari umuhungu we! Igitangaje ni uko avuga ko ari kuminuza mu itangazamakuru, nta soni? Ararisebya, cyeretse niba we yiga itangazamatiku. Ese iyo atinyuka agashyigikira Rukokoma n' abambari be yibwira ko abo Rutindi Rikokos yatanze ngo FPR ibabage bazazuka akabasaba imbabazi? Harya ari kuvuga ngo : umubyeyi ni uwibaruka? humm, ibyo za MDR na za PL zibarutse muri za 1992 se icyo byatanze ntibizwi. Niba ashinja FDRL ko nta Komini yafashe we nazane na Rukokoma bafate Kgli. Ese aho ari muri Suede ubu azi hano mu Rda byifashe bite? umuswa gusa! Amateshwa wandika ateye iseseme. Bakugendere kure ahubwo.
Répondre
M
NTABWO IBYO UVUGA HALIMO UKULI, NAWE, WIBEREYE MU BAKOMA MASHYI GUSA.
KUMENYA IBIBERA MU RWANDA, NTABWO BISABA KO UGOMBA KUBA UHALI, ISI YOSE UBU YABAYE NKINZU IFUNGUYE KUBERA AMAJYAMBERE YIKORABUHANGA. ANALYSE AKORA, NIBA UTALI NKABABANDI BABYINA ITSINZI GUSA, WABONA KO AFITEMO IBITEKEREZO BYUBAKA. INGERO NATANGA N'INGABO ZURWANDA UKO ZARAMYE ALI IZUMUNTU ATALI IZIGIHUGU- CNDD NA FNL NIBA UZI INGAMBA BARWANYE, ETC..... NGEWE NTABWO MUZI, ALIKO IBYO YANDITSE , NDAMUSHYIGIKIYE 100%
M
Amiel ufite Inyo mubwonko Igihugu cy Abashiru wakibonyehe wa mushenziwe? Aho bipfira n uko n inyiga guhuma ubu zisigaye zidoga ngo zishaka ubutegetsi!!!! Ngo zizafata urwanda!!!! None ngo bashinze ishyaka ryitwaje intwaro ??? Wilson ubwe n akannwa ke abisubiramo kane ngo Twe nta ntwaro dufite intwaro ziba muri FDRL ??!?!?!?!? Twe nta ntwaro dufite intwaro ziba muri FDRL ???? KANDI NTANIMPANVU YO KUZIGIRA ???? UBWO SE NDAYIZEYE NTIYAKONGERA AKAMUBAZA AKONGERA AKICAMO AKAVUGA N AKARI IMUROLI?????? UBWOSE ABAMURINYUMA BUNVISHE IYO INTERVIEW YO KURI RADIO ITAHUKA KO WILSON AGIYE KU BA DÉSARMANT. ???? NONE N AKA KIGIZE AGASESENGUZI KATAZI NIBYO KAVUGA GAFITE VIRUS YITWA SHIRU MUMUTWE
Répondre
G
Burya ntimukazibeshye, nta Rwanda muteze gufata ahubwo nimwifatire Kongo, burya rero mbibire akabanga, Intambara yo kwibohora irangwa nibanga. RPF yaranzwe nibanga kuva iremwa kugeza yirukanye Mobutu sese seko kukungbendu wa zabanga Joseph Desiré, Laurent desiré jwahawe imbehe na RPF yahise yimena inda nka cya gisiga cyurwara rurerure, namwe rero mwimenye inda musohora akabari kumutima, ibi RUPIYEFU yabimenye kera ko bajya imbizi igihe FDL RUD ijyendana na Musare wayo. None rero mbona mwese nta kigenda niba nta musare muzima mugira muzagashya mwizingurukeho umuhengeri nuza ( Kagame ) abahere ruande maze isata yo mu Kivu ibijyanire. Ejo Hazavuka nundi mutwe, nguko ngayo mugiye kwibagirwa muli Gds lacs.........
Répondre
U
FPR YIRUKANYE MOBUTU? KABARERE YAVUYE GUTE KINSHASA? SINZI NIBA ULI MBARWANYE AHO HOSE MULI KONGO, ALIKO USHOBORA KUBAZA, ABABIZI, URUHARE RWA CIA( USA) NA UK MULI IYO NTAMBARA. UZASANGA USA NA UK BARATANZE 95%, FPR IGATANGA 5 %. M23 ALIAS RDF , BAKUBISWE GUTE?. NGO UHAGALIKIWE N'INGWE ARAVOMA.
N
Inkuru igezweho,
Intambara ya gatatu yisi yose igiye gutangira maze abacakara babanyarwanda ninkora busa birirwa bihishe inyuma ya mudasobwa bikorere amaboko kumitwe yabo batazi iyo berekeza. Dore uko urugamba rumeze Amerika na Europe bari hamwe, uburusiya, ubushinwa na koreya ya ruguru bari kumwe maze inkuba zesane kahave. Abanyafrika bazi kureba kure ubu bari guhambira utwangushye bazinga akarago basubira kuri gakondo. Ubwo se nkamwe banyarwanda murerekeza hehe? Akimbwa kagiye gushoboka ndabarahiye.
Répondre
M
ARIKO SE MWABANTU MWE BURYA TURACYAFITE ABAHEZANGUNI BIGEZE AHA?!!
KO NDEBA BANANIWE MURWANYA FPR NA KAGAME UTUGEJEJE AHA NKABA MBONA BASIZOYE UMWANZI WABO NI WILSON NA RUKOKOMA?!!!

ESE KUVA MURI FDLR UGAMIJE KURWANYA KAGAME NA FPR UTAKIRI MUMURONGO WABAYOBOZI BA FDLR NINGOMBWA GUSIZORO UGATUKWA??

ESE IZI NTAGONDWA NTIZIRIMO ZISIGA ISURA MBI FDLR??

NJYE NDAMBIWE ABA BASHUMBA BAMAZWE N'UBUHEZANGUNI BUMVA KO UTEMERA IBYO BEMERA NGO ABA ABAYE UMUGAMBANYI.

TUGUMANE IZINA FDLR RIDATEZE KUVA MUMASHYAMBA NICYI MWIFUZA??
Répondre
M
Uyu Amiel biragaragara ko nawe ari umuboyi wa Rukokoma.
Niko se Amiyeli we, nkwibarize? Wibeshya ko Guhindura izina rya FDLR ukiyita irindi ari byo bituma Kagame na fpr ye bakureba neza? Ubu se FDU inkingi ishinjwa ingengabitekerezo ari uko ari umutwe w'iterabwoba cg ari uko yakoze genocide? Ngo Fdlr ni umutwe w'iterabwoba? Umutwe w'iterabwoba se ibyo byavuzwe na nde utari Fpr ubwayo? Watanga izindi references zitari FPR nibura nk'ebyiri zigaragaza ko FDLR iri ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba? Ubu se ANC yo muri africa y'epfo ko yashyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba bya nyabyo, byayibujije gukomeza urugamba rwayo kandi igatsinda? Nkanswe biriya bifitirano bya propaganda za fpr!! Ubu se wowe ubwawe Nkuriza Amiel ko ufatwa nk'igipinga na Leta ya Kigali ndetse unafite n'ingengabitekerezo ya genocide kubera inyandiko wandika zinenga Leta ya Kagame, ubwo noneho abantu bose bazagufate gutyo bajye bakwitaza noneho nibwo Kagame na Fpr ye bazabareba neza? Ariko abiyita opposition bazumva ryari ko batazigera batsinda Fpr igihe cyose bagikurikiza ibinyoma byayo ndetse banagendera mu mirongo yabaciriye? Urwo rugamba ruteye rutyo ruzabageza he hatari ukubaroha?

Abiyise CNRD ubumwe bati twitandukanije na FDLR kuko irimo abashinjwa ibyaha bya genocide ariko bati turashaka ibiganiro na FPR kandi yo yuzuyemo abarimbuye imbaga y'abahutu hirya no hino mu Rwanda na Congo, ndetse banabyigamba ku mugaragaro!! Nayo murayibwire rero ibanze yitandukanye n'abicanyi bayirimo (niba bishoboka) noneho mushyikirane n'umutwe witwa ko udafite amaraso ku biganza, "udatinya" ubutabera!! Harya mwambwira tugira ubwenge wa mugani wa za ntore zirirwa zitubyina ku mubyimba? Mwe mwitwa ko mudafite amaraso mu ntoki kuki mushaka gushyikirana n'abayafite ndetse menshi bo muri fpr??? Kereka niba mutemera ko hari ayo ifite, dore ko n'ubundi nta na hamwe mwigeze mubitangaza. Kuri mwe abicanyi bo muri Fpr ntibagahanwe hazahanwe abo mwita ko bari muri Fdlr gusa!
Ese Amiyeli we, uyu mutwe bigaragara neza ko ushyigikiye, ko wiyise ubwiyunge kandi ngo ukaba ushaka imishyikirano, ubundi ubwiyunge ushaka ni ubwa bande? Ni ubwa nde na nde? Ninde wababeshye ko fpr kuva yashingwa kugeza ubu yigeze ishyira na rimwe ubumwe n'ubwiyunge muri gahunda zayo? Harya ngo abantu nk'abo nibo mutezeho ubwiyunge? Wiyunga n'umuntu utabishaka?
Yewe reka ndekere aha ngo kuyavuga siko kuyamara, Ibyo ari byose mu gihe kitarambiranye byanze bikunze hari uwo izatamaza!

Urakoze.
Répondre
M
Niba ntibeshe uwandite iyinyandiko arebe ikosa lyimyandikire yakoze arikosore. Gushinga undimutwe wagisirare sikosa, nokudahuza ibitekerezo kwabayobozi sikosa. Ikosa nuko bagiye kubyitwaramo. Birinde kurwana kuko ntampamvu zokurwanda niba iyimitwe yose ifite misiyo imwe yogucyura impunzi mucyubahiro. Barebe kandi bamenye yuko ibibahuza bikomeye kuruta ibibatandukanya.
Répondre
M
Muvandimwe WILSON, abantu Uvuga ko bahunga ubutabera nibande, urumva wowe utabarimo? Cyangwa kuko ubona ko wabaye mumababa ya Byiringiro agukingira ntibagushakishe ugirango babonye yuko uri intungane; ntamuhutu isi ibona yuko arintungane. Igihecyose nawe bashobora kugushyira kuri list yabashakwa. Wekwirata rwose, urashaka kuvuga yuko nibakwandika se uzahita witaba ukajya kuburana? Wilson niba ushaka gushinga umutwe urwanya Kagame nkuko uvuga wushinge, ariko ureke ubuyobozi bwa FDLR, ikindi kandi niba utarikitso cya Kagame reka izomvugo za Twagiramungo, ngo "Abahunga ubutabera". Reka kwirata, kandi shyira ubwenge kugihe kuko igihe cyose uzahagarara mubarwanya Kagame byukuli nawe uzatangira gushakwa nubutabera.
Répondre
I
Byose bipfira mu bushorishori, ntaho tuzagera igihe ubushorishori burimo akabazo
Répondre
K
Comment nkorera Nkuliza irareba ba Kanyarengwe, Lizinde , Bizimungu n'abandi. Les fondateurs du FPR bafite idéologie communiste au départ, bavuga ko bafite des compagnons de voyage. Ariko inzira zigeraho zikabyara amahari. Bariya bagabo mvuze haruguru bari udukingirizo rw'abatutsi bashakaga gufata ubutegetsi bakabeshya amahanga ko barwanya ingoma y'igitugu. Byaje kugaragara abanyagitugu abo aribo, bakora apartheid karahava. Ku byerekeye FDLR ndemeranywa nawe ko ibikorwa bigaragara ari bike. Bariya bivumbuye sinzi niba baragerageje imishyikirano bikanga. Icyo mfitiye ubwoba ni ko inyuma yabo haba hihishe umwanzi maze Kagamé akabyungukiramo nubwo ageze ku muteremuko. Budget basigaye bayiga yigiriye gusura abpolisi muri amerika.
Répondre