Uganda : Agasuzuguro n’ibitutsi Museveni yatutse abazungu mu muhango wo kurahira kwe byatumye bikubura barataha!
Nibyo koko mu kinyarwanda baca umugani ugira uti : « abo umwami yahaye amata, nibo bamwimye amatwi ! » Kimwe mu bibazo bikomeye abanyafurika bashinja perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) atashoboye kugeraho, ni uko yarahiye agatsemba ko atazemera abaperezida b’abanyagitugu muri Afurika bashobora kuzahindura itegeko nshinga kugira ngo bakomeze kwigundiriza k’ubutegetsi ! Muri iki gihe Obama arimo arangiza manda ye, nta muperezida n’umwe w’umunyagitugu muri Afurika wigundirije k’ubutegetsi, ahubwo ikigezweho ni uko abo banyagitugu bakaba n’abicanyi barimo :Museveni, Paul Kagame na Omar Al-Beshir bari kumuha urw’amenyo! Ikidashidikanywaho ni uko ubutegetsi bwa perezida Museveni na Kagame bwashingiwe igiti n’Amerika n’ibihugu by’i Burayi, none inyiturano abo banyagitugu bari guha abo bazungu ni iyokubandagaza no kubaha urw’amenyo!
Abaperezida bo muri Afurika barimo na Paul Kagame w’u Rwanda, ntibahwemye kugaragaza ko urukiko rwa CPI (urukiko mpuzamahanga mpanabwaha) barurwanya bivuye inyuma kuko bazi ko ari abicanyi ruharwa, bakaba batinya ko nabo bazagera ubwo barambikwaho ibiganza by’ubutabera bakagezwa imbere y’urukiko rwa CPI! Abo baperezida bavugako urukiko rwa CPI rwashyiriweho abanyafurika gusa kuko rubibandaho cyane nk’aho kuyindi migabane nta byaha bihakorerwa! Muyandi magambo abo baperezida bemera ko ari abanyabyaha bagomba guhanwa ariko bakaba bagomba kubabarirwa kuko n’ahandi hashobora kuba hari abanyabyaha batarahanwa !
Mu muhango wo kurahira kwa Museveni muri Uganda, intumwa z’ibihugu byo mu Burayi, Amerika na Canada bikubise bahaguruka mu birori byo kwizihiza ukurahira kwa Museveni baragenda bitewe ni uko Museveni yikomye bikomeye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa CPI; Museveni yeretse abo bazungu ko urwo rukiko ntacyo rumaze, ko ari baringa akaba nta kamaro rufite ! Museveni yasuzuguye icyemezo cyafashwe n’urwo rukiko cyamusabaga guta muri yombi perezida wa Sudani Omar Al-Bashir ushakishwa nurwo rukiko kandi ariwe wamutumiye ubwe ! Bashir akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa CPI, ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano yarushyizeho na Uganda irimo bikaba bitemerewe kumwakira.
Imbere y’abo baperezida n’abandi bitabiriye irahira rye, Museveni yavuze ko CPI igizwe n’agatsiko k’abantu b’imburamukoro, avuga ko atayishyigikiye, nk’uko byatangajwe na BBC. Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Elizabeth Trudeau, yagize ati “bitewe ni uko Perezida Bashir yitabiriye uyu muhango ndetse Museveni agatuka urukiko rwa CPI, intumwa za Amerika n’iz’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’iza Canada zahagurutse ziragenda mu rwego rwo kwerekana ko zitabishyigikiye.”
Yakomeje agira ati “Twizera ko kuba izo ntumwa ziyemeje kuva muri uwo muhango ari igikorwa gikwiye mu rwego rwo kwamagana umukuru w’igihugu udashaka gukorera mu mucyo ndetse akaba anashyigikira abakekwaho ibyaha bya jenoside, iby’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.” Mu mwaka w’2009 na 2010 Urukiko rwa CPI rukorera i La Haye mu Buholandi rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Bashir kubera amahano yakorewe mu Ntara ya Darfur.
Museveni yavuze ko muri iki gihe yahinduye inshuti agomba kubana nazo, akaba yariyemeje kubana n’Abarusiya n’abashinwa kuko batamubangamiye mugutegekesha igitugu bityo akaba avuga ko yitandukanyije n’abanyamerika n’abanyaburayi kuko ari abirasi kandi bakaba bamusaba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi ! Museveni akaba yeretse abanyamerika igihandure kuko aribo bamukomeje mu rwego rwo kwigarurira akarere k’Afurika yo hagati! Paul Kagame nawe akaba yateye murya Museveni, yavuze ko nta mpamvu nimwe yatuma u Rwanda ruta muri yombi Al Bachir igihe yaba yitabiriye inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika i Kigali !
Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyohereje abasilikare muri Uganda bo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa LRA (Armée de Résistance du Seigneur) urwanya leta ya Museveni, leta y’Amerika akaba ariyo ihemba abadepite n’abaministre ba Uganda. Amerika kandi yashyizeho ibihembo byo guta muri yombi abantu bose Kagame ashyize ku rutonde abita abajenosideri, ingabo za Kagame zijyanwa hirya no hino ku isi n’ingabo z’Amerika mu gikorwa cyo kugarura amahoro, leta ya Kagame ikabiherwa amafaranga atagira ingano ! Niba Obama adashyigikiye Museveni na Kagame yagombye nibura guhagarika izo nkunga abaha, ariko kuba atarabikoze kandi bigaragarako Kagame na Museveni basuzugura ibyo Obama avuga ; birerekana ko Obama, Museveni na Kagame bari mu mukino wo kujijisha!
Ababibona ukundi bazabitubwire neza !
veritasinfo