Rwanda : Viziyo 2020 ya Paul Kagame ihindutse baringa, abategetswe kubaka imiturirwa bararira ayo kwarika !
Imiturirwa mu mujyi wa Kigali iri kuzamuka nk'ibihumyo, ariko se izaturwamo na bande ko abanyarwanda ntabushobozi bafite bwo kuyituramo?
[Ndlr : Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti : « ibijya gucika bica amarenga ! » Kuva leta ya FPR Kagame yafata ubutegetsi taliki ya 04/07/1994 yatunzwe n’ikinyoma, yageze n’ubwo itera imikindo ku mihanda y’i Kigali ishyiramo n’abakozi bo kuyikubura kugira ngo yiyamamaze ku isi yose ko yazanye amajyambere adasanzwe ! Iyo mvugo y’amajyambere niyo yakomeje gukoresha kugira ngo ijijishe amahanga iyumvisha ko nubwo ititaye kuri demokarasi ariko ko yazanye amajyambere, ibyo bikaba byaratumye iyo leta yaragiye ifata ibyemezo bihubukiweho, kugeza ubwo yategetse abantu kubaka amazu ahenze y’udukingirizo kandi abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuyakoresha, ingaruka z’ibyo byemezo nizo zigiye guhirika leta ya Paul Kagame, nimwisomere ihurizo rikomeye rifitwe n’abacuruzi bategetswe kubaka imiturirwa kungufu none ubu bakaba bari kurira ayo kwarika kubera igihombo batewe n’icyo cyemezo:]
Icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali cyatumye hubakwa inyubako z’imiturirwa z’ubucuruzi ariko ba nyirazo barataka kutabona abakiriya bigatuma bagorwa no kwishyura inguzanyo za banki. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagerageje gusura inyubako zo mu Mujyi wa Kigali rwagati ndetse no mu gace k’Agakiriro ka Gisozi maze abacungamali b’izi nyubako bagaragaza ko ubwitabire bw’izi nyubako bukiri hasi nyuma y’igihe zifunguye imiryango.
Mu gice cya mbere cy’uruhererekane rw’iyi nkuru, turabagezaho uko byifashe mu nyubako zo ku Gisozi ahazwi nko mu Gakiriro, aho ba nyirazo babona ko bizabagora kwishyura inguzanyo batse za banki bityo bakikanga ko ibyabo byatezwa cyamunara. Inyubako zo mu Gakiriro ko ku Gisozi zimwe zifite ibyumba byinshi bitarajyamo abakiriya babikodesha (IfotoNgendahimana S)
Ku Gisozi hari inyubako eshatu nshya nini zatashywe na Perezida Paul Kagame tariki 12 Kanama 2014 ariko bigaragara ko zikodeshwa uretse mu miryango yo hasi naho hejuru ugasanga nta kihakorerwa nubwo ariho haba hahendutse. Inyubako ya Koperative ADARWA y’ababaji 157 bo mu gakiriro ka Gisozi yatangiye kubakwa tariki 2 Nyakanga 2012 ikaba ifite ibyumba 146 ariko 62 bikaba ari byo birimo ababikodesha, ubwo bivuze ko ubwitabire bwayo buri ku kigero cya 56%.
Yuzuye itwaye miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nshimiyimana Gonzague ushinzwe icungamutungo muri ADARWA agira ati “Urebye kuba nta bakiriya benshi tugira, bisaba kwizirika umukanda kuko ayo twishyura banki ku kwezi ni menshi mu gihe twishyura hakurikijwe abakiriya dufite. Iyo babaye bake rero imiryango irahenda bagaseta ibirenge.” Avuga ko bamwe bagenda bavamo bakajya ahandi kuko hari abo ubucuruzi bwanga, ati “Ikibazo dufite ubu ni kuri banki kuko turi mu birarane byo kwishyura inguzanyo. Ku nzu nini y’ubucuruzi, banki iduha kuba twishyuye inguzanyo mu gihe kitarenze imyaka 10 kandi n’inyungu iba iri hejuru.”
Indi nyubako twasuye ni iya Koperative COPCOM y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi ifite ibyumba 410 ariko 52% byayo akaba ari byo birimo ababikodesha. Iyi nyubako yatashywe mu mpera z’umwaka wa 2014 itwaye miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako ya COPCOM yatwaye miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ifite ibyumba 410 ariko 52% byabyo ni byo birimo abakiriya (Ifoto/Ngendahimana S)
Mutware Bienvenue ushinzwe icungamutungo muri iyi koperative avuga ko kwitabira iyi nzu bikiri ku rwego rwo hasi ati “Ntabwo byari byaba ku rugero twifuza ariko icyizere kirahari nubwo abenshi bakunda gufata inyubako zo hasi kuko izo hejuru batazikunda. Usanga izo hejuru zirimo insengero n’ibyumba binini mberabyombi rimwe na rimwe tubona ababikodesha bakoreramo inama n’ibindi bikorwa.”
Ashimangira ko hakwiriye kubaho ubundi buhanga bwo kubaka inyubako nini ku buryo yose iba ifite uko ikora ku muhanda. COPCOM ngo yabanje guhangana n’ikibazo cyo kwishyura inguzanyo ya banki, aho Mutware agira agira ati “Dutangira byari bikomeye kwishyura inguzanyo ariko abanyamuryango bose uko turi 308 twageze aho twizirika umukanda ku buryo ubu tugeze ku kigero cya 82% cyo kwishyura inguzanyo za banki.”
Indi nyubako nini muri zose ziri ku Gisozi yitwa ‘UMUKINDO CENTER’ ya sosiyete yitwa SOPROCOGI, yo yageze aho yitabaza leta ngo iyishakire abayijyamo kuko bakiri bake cyane. Iyi sosiyete y’abacuruzi 12 b’abagabo n’umwe w’umugore yubatse iyi nyubako y’ibyumba 448 ariko imiryango 75 ni yo yonyine imaze gufatwa. Rudasingwa Jean Baptiste ukuriye aba bacuruzi avuga ko ubwo bagendererwaga n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda babagejejeho ibibazo byo kutagira abakiriya mu nyubako yabo.
Yagize ati “Twamuganirije ku bibazo babona kuko nari nanabigaragarije Perezida wa Repubulika ubwo yadusuraga, hanyuma batwizeza ko aba badozi bo mu mujyi hari gahunda y’uko bashobora kubatuzanira muri izi ntangiriro z’uyu mwaka. Ubu ni byo byiringiro dufite nta handi dutumbereye amaso.” Na we kandi agaragaza ko kuba nta bakiriya bakodesha inzu bagira, bishobora kuzabaviramo ibibazo muri banki yabahaye inguzanyo. Yagize ati “Banki itwaka miliyoni 4 na 200 (Rwf4.200.000) buri kwezi kandi iyo urebye inzu zihari ubwazo izibasha kwinjiza amafaranga menshi zinjiza miliyoni 2 na 400 (Rwf2.400.000) buri kwezi bikadusaba gushakisha andi ku ruhande.”
Banki ya Kigali yahaye sosiyete ya SOPROCOGI inguzanyo ya miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko inyubako yose y’Umukindo yuzuye mu gihe cy’amezi 18 itwaye miliyari esheshatu. Rudasingwa yagize ati “Ibyiringiro dufite ni uko hari ubuvugizi wenda tuzagira kuri leta bwo kutuvuganira muri Banki ya Kigali tukajya twishyura ayo twabashije kubona kuko ukuri kuragaragara nta handi wabahisha. Ni ukubagaragariza amafaranga tubona ukajya uyatanga nyine ubundi ugategereza nk’utegereje umukiza.”
Mu Mujyi wa Kigali rwagati ho inyubako ziracyazamuka, ariko n’izatashywe siko zose zirimo abantu kuko benshi bifatiye ibice byo hasi gusa, naho hejuru hari mbarwa. Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzabagezaho uko byifashe mu nyubako zo Mujyi rwagati nko muri Kigali City Towe, M.Peace Plaza na Pension Plaza zimaze igihe zitangiye gukora.
Inkuru y’izuba rirashe