Rwanda : Ibuka n’Abatutsi muri rusange twanga Abahutu badashaka kwicuza (Perezida wa Ibuka Dusingizemungu)!
[Ndlr : Koko « akuzuye umutima gasesekara ku munwa ! » Ivangura ry’ubwoko rigeze kure cyane mu Rwanda kandi babeshya ko nta bwoko bukiriho ! Mu cyumweru gishize uwitwa ministre w’intebe Murekezi yihakanye ubwoko bwe bwo kuba ari umuhutu avuga ko yabaye umututsi, none perezida w’agatsiko k’abatutsi bibumbiye mu kitwa Ibuka Bwana professeur Jean Pierre Dusingizemungu kuvangura ubwoko bimaze kuzura umutima we kuburyo yatuye ku mugaragaro akavuga aranguruye impamvu abatutsi banga abahutu! None se ko FPR Kagame ihana umuhutu wese uvuze ubwoko bwe, aba batutsi bo bagaragaje noneho n’impamvu banga abahutu bo bazahanwa ?
Abatwa bamaze igihe kirekire baburana izina ry’ubwoko bwabo bw’abatwa kuburyo icyo kibazo cyageze muri Loni, ariko muri ya gahunda yo kujijisha, leta ya Paul Kagame ivuga ko nta bwoko bukibaho mu Rwanda! None se ubu bwoko bw’abahutu n’abatutsi Dusingizemungu avuze buri mu Rwanda bwahageze ryari? Birazwi neza ko imirimo myiza mu gihugu, n’ibindi byiza byose by’igihugu byahariwe abatutsi, ariko FPR Kagame ikajijisha ngo nta bwoko buri mu Rwanda kugirango abahutu n’abatwa badatera agatoki hejuru nabo bagasaba kugerwaho n’ibyiza by’igihugu cyabo! Nimwisomere uko umukuru w’abatutsi agaragaza impamvu banga abahutu !] :
Ubwo i Kinazi ho mu Karere ka Huye bibukaga abazize Jenoside mu mwaka wa 1994, ku itariki ya 28/4/2014, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko abacitse ku icumu batanga Abahutu, ko abo banga ari abadashaka kwicuza. Uyu muyobozi avuga atya, hari nyuma y’ubuhamya bwa Simpunga Frederic warezwe n’umuryango w’Abahutu umukuye mu kigo cy’imfubyi yarererwagamo i Nyamagabe, ukamurera nk’umwana wabo kandi akaba abiwushimira.
Frédéric uyu yamaze imyaka 19 yose yibukwa nk’uwazize Jenoside, nyamara yari ariho ariko aba babyeyi bamureraga ntibabashe kumenya iwabo bitewe n’uko amazina yari asigaye yitwa atari yo yari yiswe n’ababyeyi be: (yayitiwe mu kigo cy’imfubyi cy’i Sovu yabanje kurererwamo mbere yo kujyanwa i Nyamagabe. Icyo gihe ngo yari afite imyaka hagati y’ibiri n’itatu.
Ibi rero byateye Prof. Dusingizemungu guha uyu muryango inka maze akomeza agira ati “imibanire y’Abahutu n’Abatutsi ni igitangaza muri uru Rwanda... Ni hatari ... No kuri 13 narabivuze, Abahutu badukijije tuzajye tubavuga na bo ... N’abakoze igikorwa nk’iki cyo kurera imfubyi tujye tubivuga.” Yunzemo ati “umuryango Ibuka n’Abatutsi muri rusange, twanga Abahutu badashaka kwicuza, twanga Abahutu batagira neza. Abo ni bo Bahutu twanga. Abatubanira neza nk’aba bareze uyu mwana turabakunda. Ntihakagire utubeshyera ko twanga Abahutu.”
Abwira umuvandimwe w’umugabo wareze Frédéric we utari wabashije kuza, Prof. Dusingizemungu yakomeje agira ati “icyo ngicyo ucyumve ukizirikane, ukibwire n’abandi Bahutu bagenzi bawe, kandi mugaye Abahutu banga gusaba imbabazi, bahora badushushanya, twabyanga induru zikavuga...”.
Marie Claire Joyeuse
Source : Kigalitoday.com