RDC : Kinshasa ntiyumva impamvu yibasiwe mu karere kurusha ibindi bihugu bikagize !

Publié le par veritas

Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Congo Raymond Tshibanda

Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Congo Raymond Tshibanda

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Gucurasi 2016, ministre w’ububanyi n’amahanga wa leta  ya Congo-Kinshasa Raymond Tshibanda arinubira ibihugu by’amahanga byivanga mu bibazo bwite by’igihugu cya Congo. Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo aramagana bimwe mu bihugu by’inshuti za Congo biri gukoresha imvugo yuzuye iterabwoba kuri leta ya Congo kandi ibyo bihugu bitarigeze bikoresha iyo mvugo ku bindi bihugu byo mu karere bifite ibibazo bihuje n’ibyo Congo ifite. Imvugo ikarishye y’ibihugu bikomeye ku isi kuri leta  ya Congo yatangiye kwigaragaza kuva ubwo urukiko rurinda itegeko nshinga rw’icyo gihugu rwatangazaga ko mu gihe amatora yaba adashoboye kuba muri icyo gihugu ku mpamvu iyo ariyo yose, Perezida uriho ubu Joseph Kabila ariwe wakomeza kuyobora icyo gihugu !

Nkuko bitangazwa na radiyo Okapi, muri iryo tangazo rya leta  ya Congo yashyize ahagaragara, ministre w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu asanga imyitwarire y’ibihugu bikomeye yo gushyira igitutu kuri leta  ya Congo inyuranye n’amategeko mpuzamahanga abuza ibindi bihugu kwivanga mu bibazo bibera imbere y’indi gihugu hakoreshejwe imbaraga cyangwa hitabajwe irindi terabwoba iryo ariryo ryose kuko ibyo bibangamira ubwigenge bw’ibihugu ! Muri iyi minsi, igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) ndetse n’Ubwongereza byatangaje ko bigiye kureba uburyo bishyiraho ibihano ku bategetsi bamwe ba leta  ya Congo bashinjwa ibikorwa byo guhohotera abaturage.

Kurundi ruhande, umuyobozi w’ingabo za Loni muri Congo arizo Monusco Bwana Maman Sidikou yatangaje ko kwiyongera kw’ibikorwa byo kujyana abantu mu butabera kimwe n’ibindi bikorwa byose by’iterabwoba birimo bikorerwa abaturage bigamije gufunga urubuga rwa politiki muri icyo gihugu kandi ibyo bikaba bizarushaho kongera ibikorwa by’urugomo no kubangamira ibiganiro bya politiki. Abategetsi ba Kinshasa bo bemeza ko abaturage bose bareshya imbere y’amategeko ko kandi ibikorwa byo kubungabunga umutuzo n’umutekano bireba buri wese, bityo leta ikaba itazazuyaza na gato mubikorwa byo gushimangira ukwishyira ukizana kwa buri wese mu buryo bukurikije amategeko.

Leta ya Congo ikaba yarihaye inshingano zo kurwanya imburagihana zose zizarenga ku mategeko cyangwa se amabwiriza ya leta ku mpamvu izo arizo zose n’urwego izo mburagihana zaba zirimo rwose. Ababikurikiranira hafi bakaba bemeza ko Leta  ya Congo yashakaga kuvuga itabwa muri yombi rya Moise Katumbi ubu watangaje ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Congo. Nubwo Leta  ya Congo yamurekuye akajya kwivuza hanze y’igihugu ariko iracyamukurikiranyeho ibyaha byo kubuza igihugu umudendezo. Congo rero ikaba ivuga ko guhana abica amategeko bitakwitwa ibikorwa byo gufunga urubuga rwa politiki!

Muri iryo tangazo, leta ya Congo ishimangira ko igihugu cya RDC ari kimwe mu bihugu by’Afurika byateye imbere mukubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana bw’abaturage bugizwe n’itangazamakuru rikorera mubwisanzure, uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza kimwe n’andi mategeko agenga amashyirahamwe ya politiki anyuranye cyangwa se atanga ubwisanzure kuri buri muntu. Abayobozi b’igihugu cya Congo bakaba batangazwa n’uko ibihugu bikomeye ku isi bibashyiraho igitutu gikaze mu gihe ibyo bihugu ntacyo bivuga ku gihugu cy’u Rwanda kandi nacyo kiri mu karere kamwe na Congo kandi akaba nta burenganzira na buto icyo gihugu giha abene gihugu bacyo!

Source : Okapi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bazindukiye mu muhanda bagiye kwamagana ko Kabila aguma Ku butegetsi. Polisi i Kinshasa yahisa ibanyanyagizamo amasasu hapfa batatu abandi icumi barakomereka cyane. Mu gihe mu Rwanda abanyarwanda 90% basabye ko Nyakubahwa Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kubera ubushobozi bamubonyemo mu bihugu bituranye n'u Rwanda ho abaturage baramagana abaperezida babo kubera ko ntacyo bigeze babagezaho. Ikibabaje ariko ni uko abo baperezida bahita bica abaturage ukagirango kwica niwo muti. Nimurebe Nkurunziza u Burundi abuhinduye amatongo abo atishe bamunyuze mu myanya y'intoki bamuhungira mu bihugu bituranyi nk'u Rwanda, Tanzaniya na Uganda. Igisekeje ni uko interahamwe zahunze u Rwanda kubera ibyaha zakoreye abanyarwanda iyo zibonye Nkurunziza yica abatundi ziravuga ngo mu Burundi hari demokarasi kuko Nkurunziza yica uwo ashatse. Ubu zihiye no kuvuga ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari Demokarasi Kubera Kabila yatangiye kwica abamurwanya. Niko mwa interahamwe mwe mwigeze mubona hari umuturarwanda ujya mu muhanda kwamagana Kagame ngo ntazongere kuyobora u Rwanda? ubu muhiye kuvuga ngo ni uko mu Rwanda nta bwisanzure Buhari! i Burundi se muvuga ko hari ubwisanzure abagiye kwamagana Nkurunziza ubu barihe? yabashoyemo imbonerakure y'interahamwe abacitse Ku icumu bamuhungira mu baturanyi. Muri Congo se muvuga ko hari ubwisanzure Uyu munsi byagenze gute? ariko mwagiye mwemera ko Nyakubahwa Kagame ari umuyobozi mwiza wayoboye u Rwanda neza kugeza ubwo abanyarwanda bakomeje kumusaba kuyobora u Rwanda kandi nta mvururu zigeze ziba mu Rwanda. uretse izi nyandagazi ziza kwihisha inyuma ya veritasinfo zikamutukira mu matamatama niba muri abagabo nimujye mu Rwanda mutange ibitekerezo byanyu abanyarwanda nibabishima bazabashyigikira. Naho kumara guhaga byeli zo mu bubirigi ukaza kwandika kuri veritas ngo uri rubandanyamwinshi mbona ari uguta umutwe!
Répondre
R
Minisitiri Gatete bamuhimbye "Minisitiri w'Inguzanyo" ariko umenya agiye kurivaho yuko inguzanyo n'imyenda bitandukanye. Ikibabaje nuko abaturage bataziko izo nguzanyo ari imyenda izishyurwa hageretsweho inyungu. Ese igihugu nikinanirwa kwishyura bizagenda bite?Noneho rero nahindure izina abe Minisitiri w'Imyenda bigaragare!!!
Répondre
M
Iyo cynisme yanyu mwanyoye mu mashereka ya Kanjogera niyo izabasuka mu nyenga wa kabazanga we.
Répondre
C
urwo upfuye si ruto.
Répondre
C
Cyizayves
Mwikoze mu nda umunsi mwiyemeje kwicara hejuru yingunguru ibihumbi nibihumbagiza zisendereje umuvu wamaraso.
So u Rwanda rurutwa nurwuzuye ibihuru namashyamba ; kuko inyamaswa zidaterana katiyusha namabombe kugirango zimwe zicare ku butegetsi ; zilye zidakoze.
Urwanda rw'amaraso ni bure . Zeru ! Umugani wa Kigeri.
Muragahorana inkaba mwishakiye mwa bagome mwe.
Répondre
C
urifuriza Rwanda kumeraho ibihuru?nka Bangui?Urakabura amata y'inshyushyu!uri igisiga cy'urwara rurerure cyimennye inda!!!!!Rwanda weee ukwifuriza kumeraho ibihuru nka Bangui arakabura umwambi mu muheto umubisha amugeze hejuru!Rwanda weee ukwifuriza kumeraho ibihuru aragahera ishyanga!!!!!
Répondre
C
urifuriza Rwanda kumeraho ibihuru?nka Bangui?Urakabura amata y'inshyushyu!uri igisiga cy'urwara rurerure cyimennye inda!!!!!Rwanda weee ukwifuriza kumeraho ibihuru nka Bangui arakabura umwambi mu muheto umubisha amugeze hejuru!Rwanda weee ukwifuriza kumeraho ibihuru aragahera ishyanga!!!!!
Répondre
C
urifuriza Rwanda kumeraho ibihuru?nka Bangui?Urakabura amata y'inshyushyu!uri igisiga cy'urwara rurerure cyimennye inda!!!!!Rwanda weee ukwifuriza kumeraho ibihuru nka Bangui arakabura umwambi mu muheto umubisha amugeze hejuru!Rwanda weee ukwifuriza kumeraho ibihuru aragahera ishyanga!!!!!
Répondre
K
Cyizayves uri agacucu kagatwe nkakinyoni nubutoki bulyalyata kubera bwamenyereye gukaraba inkaba nka shobuja; Mujeli Rwabujindili ; Rupfu rulya ntiruhage.
Umwami w'abami wa RCA amaze kuba umugani ; Bangui yamezemo ibyatsi nibihuru.
U Rwanda narwo niko ruzagenda wa muturage we ufite ibivumvuri mu mutwe.
Répondre
C
Wowe witwa IMBWA MUJERI sha koko uri imbwa! kgl ngo hari inzu 2 gusa zubatswe?hhh oya sha Igihugu cyirubatse kdi muri field zitandukanye!kabone nibwo habonekamo inzitizi mukubikora ariko twe twavukiye guhangana!!!icyo bizadusaba cyose tuzagikora,kugirango ibendera ry'u Rwanda rizamuke kw'idembe!!!
Répondre
A
Ariko hari ibintu bibera mu gihugu cyacu, bitangiye gutera isesemi.

Réf:
http://mobile.igihe.com/spip.php?page=article&id_article=79924#

Ngaho mbwira nawe Munyarukato, umuntu bazamugemurira buri munsi,
imyaka 5 ishire,
imyaka 10 ishire,
imyaka 20 ishire, atunzwe n'ibyarubanda.
Adashobora gukora ngo yirwaneho, mu gihugu #yabohoje#.

Ntabwo aricyo mu kinyarwanda bita ABORO?

Biteye isoni, kandi ntibiduhesha agaciro.
Répondre
G
@ kacyiru:muvandimwe banza utabona! Uba wahaze imisti y, abandi ukaza kuvuga ibyo ushaste aha!!! Ndakumenyesha ko murwanda dukennye shuti!! None c sha ngo baza kutwigiraho:inganda c dufite, ubukerarugendo c, ubuhinzi c, bzns, technology c, education c? Uzi ukuntu abashomeri tugana uzi population y, urwanda ko ariyo nini muri africa ugereranyije ubuso bw, urwanda! Rero niba wabonye icyo ushyira munda jya uzirikana ko twe turya rimwe! Kandi uzadufashe kuronka akazi nkako kawe!!mbaye ngushimiye. Mwe muvuga ko rwanda yacu ikize nimwe muduteza inzara!ayo mafaranga birirwa batanga mumahanga ya ruswa ngo tuvugwe neza bimaze iki? Bayaduhaye ko igihugu ari icyacu than kuyaha bariya bacancuro
Répondre
I
Mu Rwanda ubukene buranuma, nta zahabu nta diyama nta peteroli twigirira mwumva se abazungu bagashakabuhake baza kudusakuriza bashaka iki? Mu Rwanda icyo dufite nitwa tuzu tubiri twubatse iKigali tumwe tubeshyeshya abazungu ngo twateye imbere ngo turi singapuru!!!!!!!! Abazungu ziriya nzu nta muryo bazibonamo ninayo mpamvu ntawe uvuga Kagame. Imihanda yacu irimo isuku cyane kuberako ntabyo kuyitamo tugira, mubona se abazungu bahashaka iki? Muzarebeko kubera ka nickel kari iburundi Nkurunziza batamubujije amahwemo Kabila nawe niyisunge abashinwa n'abarusiya naho ubundi bene rutuku baramukuramo umutima bawurye.
Répondre
G
MULI DRC NBURA BO BAHA ABATAVUGARUMWE NA LETA, BAGAKORA IMYIGARAGAMBYO. BEMEREYE ULIYA USHAKA KWIYAMAMAZA KUJYA KWIVUZA HANZE. KWA KAGAME NINDE WATINYUKA KWIGARAGAMBYA? NINDE UTINYUKA KUVUGA ALI MU RWANDA. N'UMUHUNZE, ARAMUKULIKIRANA, AKAMWICA. NINDE BEMERERA KUJYA KWIVUZA HANZE? ABARUNDI BASAKUJE KANGAHE, BEREKANA KO NYIRABAYAZANA ALI KAGAME? AHUBWO BWACYA BAGAFATIRA UBURUNDI IBIHANO. IGISUBIZO NYACYO, NI UKO MUREKERAHO KULYAMA, NAMWE MUKAJYA KURWANYA ISULI AHO ITURUKA.
Répondre
N
Genda Rwanda uratinyitse. Ibihugu byose byo muri kariya karere bihora byikanga u Rwanda u Burundi bwo bwarahahamutse neza neza kubera u Rwanda. Nkurunziza yanze kumva Ku butegetsi bituma mu Burundi havuka imvururu zimaze guhitana ibihumbi by'abarundi abasirikare bakuru b'i Burundi ubu baricwa uko bwije n'uko bukeye Nkurunziza asigaranye abasirikare bakuru babarirwa Ku mitwe y'intoki, ibihumbi birenga magana abiri by'abarundi byahunze igihugu cyabo, iyo babajije Nkurunziza icyo ateganya gukora ngo u Burundi bwasambutse bwongere kuba igihugu arasubiza ngo si u Rwanda se rubitera? Congo ubu yahindutse igikange igikomye cyose ihita itera hejuru ngo ni u Rwanda. Tanzaniya ikiyoborwa na Kikwete abasirikare na Tananiya ntibari bakiryama ibuye ryituraga hejuru y'amabati bakiruka ngo u Rwanda ruraduteye. Genda Rwanda uratinyitse kabisa. Ibi byose biterwa n'ubutwari bw'abanyarwanda bazima. Harimo abahagaritse genocide, harimo abubatse igihugu nyuma ya genocide ubu igihugu byinshi bikaba bisigaye biza kwiga amasomo menshi Ku Rwanda. Ubu u Rwanda rusigaye rutanga ikizere Ku bihugu byinshi bya Africa bitewe n'uko rwivanye mu rwobo rwari rwarajugunywemo n'interahamwe ubu rukaba rusigaye ari inyenyeri imurikira Africa kubera iterambere rumaze kugeraho. Ikimenyimenyi ubu u Rwanda rusigaye rwakira inama mpuzamahanga nka World Economic Forum, rwakira imikino mpuzamahanga nka CAN na CHAN ibi ntibyigeze bibaho Ku Ngoma y'interahamwe. Ubu ruritegura no kwakira inama y'ibihugu byose bya Africa (African Union). Abasebya u Rwanda babuze ibyo bavuga basigaye birirwa bavuga ngo amatetages yuzuye muri Kigali ntacyo amaze!!! umva icyo kirego. Urarega umuntu ko yubatse igihugu? bwacya bagahindura ngo abahutu bararyamiwe? ariko mbabaze ko mu minsi ishize mu Ruhengeri imvura yasenyeye abaturage kubera umusozi wategutse, Leta y'u Rwanda iyobowe na nyakubahwa Paul Kagame siyo yabatabaye ikabavura ikabaha ibyangombwa by'ibanze ikanabubakira Aho bikinga iyo mvura? izi nyandagazi zirirwa zandika kuri veritas info ziyita abahutu b'intangarugero, hari n'imwe nibura yigeze yohereza amafaranga ijana kuri western Union yo gufasha abo abanyarwanda Zita abahutu? zarangiza ngo zikunda abahutu? muba muhaze byeli zo mu bubiligi mwarangiza mukaza gutera isesemi ngo mukunda abahutu? iyo mubakunda ntimuba mwarabashutse ngo nibice abatutsi bari babanye neza maze mwabona intambara ibananiye mukiyuririra indenge mukigira mu bubirigi kunywa byeli bo barimo bicwa na Cholera muri Zayire! Twarabamenye burya si buno ubwo buhutu bwanyu muzabujyane muri Banque y'i Buruxelle mubutangeho ingwate maze babagurize amafaranga. Uretse ko namwe ni hahandi ntaho muzacikira ubutabera dore ejo indi interahamwe yitwa Ngombwa yari yaratekinitse yihindura umunyamerika nayo bayifashe bagiye kuyiherereza mu Rwanda. Namwe rero amahererezo y'inzira ni mu nzu. Mbwirabumva wa mugani wa Sagihobe Bikindi.
Répondre
F
RWANDA ko ntacyo bayivugaho kandi KAGAME yarahinduye itegekonshinga?a ainyaaaa
Répondre
K
Icyo bita mpatsibihugu, ico bita ubucakara, icyo bita ubukoroni, icyo bita itera bwoba, icyo bita ubugome ndenga kamere byose ntanakimwe muramenya mwarabonye ariko ntimumenya. Abanyamerika umugambi wabo nukwica abanyafrika bo hagati cyane kumaraho aba bantou bagasibangana kwisi. Abanyamerika nibo bakoresha UN, UNHCR, MONUSCO, UNSCO, HCR, human right watch nandi mazina meshi kugirango bice barimbagure, basahure kandi ntankurikizi nimwe ibayeho. Umuti nukwirukana gashakabuhake muri afrika yibiyaga bigali, abanyafrika nimwe mugomba kwihagaraho kurwana kuburenganzira bwanyu, mukirukana uwitwa umuzungu wese muri afrika yibiyaga bigari, mukavuguta umuti umuzungu utinze mu makoni mukamucanirira amavuta yuzuye ingunguru mukamucurikamo akumva uko bimera. Turi ibiremwa ntabwo turi ibikoko byinyama zo kuribwa imyaka nimyishi reba million zabakongomani zimaze kwicwa hamwe nimpunzi zabahutu babanyarwanda inkurikizi iri hehe? Joseph kabila numukozi wampatsibihugu agomba kugenda byanze bikunze kuko DRC yabonye ubwigenge ntikeneye ubundi bukoroni bwa kabili.
Répondre
M
Ibyomuvuga nibyo, abazungu ntakintu bakeneye iwacu.
Répondre
M
Congo bagomba kutigereranya nu Rwanda, nonese korwabateye mubulyo bunyuranyije namategeko, amahanga haricyo yavuze. Ikindi kandi bashatse bacisha make kuko ingabo za UN zihari, icyo abazungu bashaka cyose cyahita gikorwa. FDLR muri ibibibazo bakwiye kugira ubwenga, bagahagarara neza.
Répondre
M
None se ko RDC ifite ubutunzi...Rwanda bajya kuhivanga bahashaka iki!!???dore na Burundi baba bakurikiyeyo Nickel.
Répondre