Rwanda :Inkotanyi yishwe n’inzara yarashwe izuba riva imaze gucibwa urubanza rw’ubusambo !
Publicité
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Werurwe 2016 ku rukiko rw’ibanze rwa Ngoma mu karere ka Huye, harasiwe umugororwa witwa Theophile Nakabeza ahita apfa ubwo yageragezaga gucika abacungagereza ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.
SIP Sengabo ati “Umucungagereza yamwirutseho aramufata ashaka kumurwanya amwambura imbunda mu kwitabara rero umucungagereza aramurasa. Hari impungege kuko nubwo uyu yari umugororwa yari n’umuntu wabaye mu gisirikare wari ufite amahugurwa ya gisirikare.”
Nkuko Umuseke ubitangaza, uravuga ko uyu mugororwa w’imyaka 30 yari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubujura maze Urukiko rumukatira imyaka ibiri y’igifungo, kandi yari amaze amezi arindwi afunze.
SIP Hilary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yatangaje ko nyuma yo kumukatira, uyu mugororwa yasohotse mu rukiko abacungagereza bashatse kumushyiraho amapingu aranga maze akiruka.
SIP Sengabo ati “Umucungagereza yamwirutseho aramufata ashaka kumurwanya amwambura imbunda mu kwitabara rero umucungagereza aramurasa. Hari impungege kuko nubwo uyu yari umugororwa yari n’umuntu wabaye mu gisirikare wari ufite amahugurwa ya gisirikare.”SIP Sengabo avuga ko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ariko ko ari we wabaye nyirabayazana w’urupfu rwe, ngo yagombaga kwakira ibihano yari ahawe kuko bitari na byinshi.
Source : makuruki.rw
