Rwanda :Ibintu 7 byagaragaje umwihariko w’icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 22.
/http%3A%2F%2Ffr.africatime.com%2Fsites%2Fdefault%2Ffiles%2Fstyles%2Flarge%2Fpublic%2Fphoto-articles%2F2016%2Favr%2Fcommemoration-du-genocide-rwandais.jpg%3Fitok%3DINJCsJDj)
Umwihariko w'iki cyunamo 22:
1.Nibwo bwambere umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon yavuze ko kutohereza ingabo mu Rwanda ngo zihagarike jenoside mu mwaka w’1994 byatewe nuko FPR yabyanze ahubwo, ikaba yaravugaga ko atari ngombwa kohereza izo ngabo.
2.Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yavugaga ijambo rijyanye no kwibuka nibwo bwa mbere yavuze ko yifatikanyije n'abarokotse bose, ndese anifuriza iruhuko ridashira abanyarwanda bose bishwe muri 1994, aho yavugaga abatutsi, abahutu n'abatwa bishwe.
3.Nibwo bwa mbere Ibuka itigaragaje nk'ibisanzwe bitewe nuko itakicyizewe kwa Kagame ndetse umuyobozi wa Ibuka agatinyuka kuvuga ko abana bacitse ku icumu batazarihirwa ikiciro cya 3 cya kaminuza kuko igihugu ntamafaranga gifite! Umuyobozi wa Ibuka akaba asanga abo bana barahawe ibyo bagombaga byose na leta : kurihirwa amashuri abanza , ayisumbuye na kaminuza.
4.Nibwo bwa mbere leta ya Kigali ishinjije kumugaragaro amashyaka atavuga rumwe nayo harimo na RNC rigizwe ahanini n'abantu bahagaritse jenoside kandi barimo n'abayirokotse gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ku isi !
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-gd2%2F8fe0f79cbd8f4804d9ce051ede625ac6.jpg)
6.Nibwo bwa mbere mu minsi yambere y'icyunamo hafungwa abantu benshi barimo n'abayobozi ba FPR bashinjwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside !
7.Nibwo bwa mbere hasubitswe urugendo rwo kwibuka kubera ikirere, ibi bikaba bifatwa nko guha agaciro gake abibukwa.
Umusomyi wa veritasinfo