Rwanda:Dr.Bizimana Jean Damascène arashaka kwica Gitera aho kwica icyabimuteye !
Mu kinyamakuru « igihe.com » cyabaye umuzindaro w’ingengabitekerezo ya FPR hasohotseho inyandiko igoreka amateka ! Ibitekerezo biri muri iyo nyandiko bikaba byavuzwe n’umugabo witwa Bizimana Jean Damascène ushinzwe komisiyo yo kurwanya jenoside, uwo mugabo akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga yo mu rwego rwa dogitera, ariko ibyo avuga wagirango ni umuturage utarageze mu ishuri! Uyu Bizimana azi neza ko ubwoko butakibaho mu Rwanda rwa Kagame, none atangiye kutwigisha ko izina umututsi ari ryiza cyane ! Izina rishobora kuba ryiza ariko rikanduzwa kandi niko byagenze, iyo uvuze umututsi mu karere k’ibiyaga bigari atari no mu Rwanda gusa, buri wese uryumvise agira icyo yibwira mu bwonko bwe! None se Dr. Bizimana arashaka kumvisha abanyarwanda ko Gitera ariwe waharabitse izina ry’abatutsi ? Nyamara umwami Mutara Rudahigwa niwe wabujije abatware b’abatutsi kwica Gitera, yagize ati : « Aho kwica Gitera, nimwice ikibimutera !»Kuri iyo nyandiko yo mu « gihe.com » umwe mubasomyi yagize icyo abwira Dr.Bizimana kigusha mu ijambo rya Rudahigwa, dore uko yamuhanuye :
Urakoze Dr Bizimana, ni byiza kubwira abakiri bato aho ibi bibazo byose twivurugutamo byavuye. Cyakora ndareba ngasanga ugarukira kuri effects (ingaruka) ari nazo zaje kuba causes (impamvu) y’imvano y'ibibazo u Rwanda rwagize nyuma ya 59. Niba usoma igihe rero nkwisabire uzatekereze ku bibazo akenshi tutibazaho utubwire:
1-Byagenze bite kugirango aba twita ko badukanye ingengabitekerezo bazamure ijwi, ndetse bikagera no muri revolution ya 59? Kuki abo ba Gitera na ba Kayibanda bazamuye amajwi, bagasakuza, ni uko bari baguwe neza? Ni uko nta kibazo cyari gihari? Kuki ibi tutabikoraho ubushakashatsi?
2-Iyo bavuze révolution ya 59 abenshi twumva iyicwa ry'abatutsi kandi ni byo, ariko ntitunareba ukuntu abantu bari barakandamijwe mu gihe cy'ubwami n'ubukoloni, abantu babaga mu ntanzi z'urugo, hari inzara z'urudaca, ubuhake, n’ibindi! Kuba hari abazamuye ijwi bakerekana ko hari igice kinini cy'abaturage cyari kibangamiwe numva ari ibintu byumvikana, kimwe n'uko iyo habonetse abantu bafata intwaro bagatera ingoma y'igitugu nabyo biba byumvikana.
3-Uburyo babikoze, guhamagarira abantu kwica abandi, abahutu kwica abatutsi, ni ubusazi, ni ubugome bukabije. Ndetse n'uburyo byagiye bikomeza gukururukana kugeza muri 59. Gusa rero nibaza niba hari isomo tubikuramo iyo ndebye imitangire y'akazi hano iwacu, uko inzego zihagaze, abaziyobora, igisirikari, igipolisi! Ni bande bafata decisions (ibyemezo)? Open your eyes (nimufungure amaso), Dogiteri, aho ingengabitekerezo ntimaze kwimonogoza muri za structures z'ubuyobozi?
4-Iyo umuntu agiye muri causes lointaines (impamvu za kure) z'icyateye genocide n'ingengabitekerezo yayo umuntu azisanga i Bwami no mu bashefu benshi cyangwa abatutsi bakuru bo mu bihe byashize. Ibi umuntu abibona mu migani myinshi... igaragaza ukuntu umuhutu ari bwenge buke, umuhutu ari biri hanze, umuhutu ari uwo kurya gusa, ari umucakara, atari uwo kuyobora: umugani ngo "utuma abahutu atuma benshi", ijambo "kugira abahutu benshi", n’ibindi.
Ayo se ni amagambo aje ubu? Nakubwira ko abatari bake iyi ngengabitekerezo bacyiyifite. Aha rero umuntu akibaza ati: aho ntidukwiye no gutera indi ntambwe tugashakisha icyateye Gitera kuvuga ibyo yavuze? Niba bataravukanye urwo rwango, aho ntibarebye ibyo ababyeyi babo bagirirwaga bagasanga bageze igihe cyo gufungura umunwa bakatura bakavuga? Aho byagejeje u Rwanda ni habi, ariko kandi uburyo turimo no kugoreka amateka, amateka azabitubaza, dore ko amateka ariryo somo rya mbere!! - Dr Bizimana, urazi neza icyo kugera kuri niveau ya Doctorat bivuga, uzi neza icyo bita critical view ya histoire, uzi neza what being objective means (kugera ku ntego), aho iki si cyo gihe cyo kwinjira muri histoire abantu bagashakisha icyabaye kugirango urwango hagati y'abahutu n'abatutsi rwiyongere....
Aho isoko (imvano) nyirizina ntiyaba iri mu bami n'abatware benshi basangaga umuhutu ari icyo ntazi badashobora gusangira ndetse bagomba no kumukumira ku mutungo w'igihugu? Aho si cyo cyatumye abahutu ba mbere bashoboye kugera mu ishuli no gutekereza batarihanganiye ibi? Byumvikane ko ari abavuye mu iseminari kuko ishuli ry'indatwa ryari iry'abana b'abatware n'abandi batutsi bakomeye, ibi se ni ibyo kwishimira? Ibi se byongeraga ubumwe? Ko nta mutware se cyangwa umwam watuye ngo avuge ko atari byo? Ko ntawerekanye ko ari ivangura? Abazungu bajyaga se kubikomeza iyo abatware bavuga ko atari byo?
Ikibazo gusa n'uko aho abahutu bafatiye ubutegetsi bataruse abo batware bo hambere ahubwo ubugome ubundi bwakorerwaga mu ibanga rikomeye bakabukora ku mugaragaro. Dr Bizimana, reba inzego zacu uko ziteye, ucishe amaso muri services zinyuranye z'igihugu, uzirebe neza uhereye no kuri urwo rwego uyobora, ujye ku za polisi n'inzego za gisirikari, n’ahandi. Ubu tuvuze ko irondabwoko ritwugarije, tukavugako ibi atari ibyo, byakwitwa icyaha, bikitwa ingengabitekerezo. Ninde se utabibona, ni nde se utabizi... ninde se utazi uko akazi gatangwa, ninde se utazi criteria za interviews zikorwa, ni nde se utabona abiga n'ababihagaritse? Ni nde se utabona abarangiza amashuri babona akazi n'abarangiza bakaba nk'abatarageze mu ishuli !
Abari mu kazi ubu, abafite iyo myanya yo hejuru ubu nibo bashobora no kurihira abana babo amashuli meza, bakiga bakaminuza bakaba qualified, bagahabwa akazi... ejo se muzavuga ko izo injustices zose zitagaragaraga, ejo se tuzavuga ngo ibi byose byabaye bitateguwe... Dogiteri...ni uko discours politiques ari politiques nyine naho ubundi icyo nakubwira cyo ni uko ikibazo kuri iyi si ya Rurema ari kimwe: amateka asa n'aho ntacyo atwigisha !
Ubwanditsi