Rwanda-Burundi : Ese koko u Rwanda ruzi neza ko uburozi (utuzi) bukoreshwa cyane na FPR Kagame aribwo bwahawe Bihozagara ?
Aya mananiza nkuko RFI ibitangaza ashingiye ku kuba Ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko bushaka ko umuryango wa Bihozagara utangaza ko yapfuye urupfu rusanzwe. Ariko amakuru yatangajwe mu binyamakuru bitandukanye avuga ko asa nk’uwicishijwe uburozi muri gereza ya Mpimba yari afungiwemo.
Uburundi buvuga ko buzohereza umubiri wa Bihozagara mu Rwanda ari uko u Rwanda rusinyiye ko atari u Burundi bwamwishe. RFI ivuga ko abari bafunganwe nawe bavuze ko yari muzima, ariko ku wa 29 Werurwe bugacya yumva atamerewe neza, yajya kwivuriza ku kigonderabuzima cy’iyo gereza akahagwa.
KT ivuga ko umuryango wa Bihozagara utangaza ko Leta y’u Burundi itazatanga umubiri we igihe cyose utari washyira umukono kuri urwo rwandiko basabwa gusinya. Icyo kinyamakuru kandi kivuga ko umwe mu bagize umuryango wa Bihozagara washatse kubikurikiranira hafi yirukanwe mu Burundi kuko yavuze ko adashobora kwemera kwakira icyo kinyoma.
U Rwanda, rubinyujije kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, rwasabye u Burundi kugaragaza ukuri ku rupfu rwa Bihozagara. Rwanasabye kandi ko ubuyobozi bw’icyo gihugu bufasha abagize umuryango wa nyakwigendera gushyingura umurambo we mu Rwanda.
Source :imirasire
Publicité