Rwanda : Amagambo ya Paul Kagame ahuye n’ayo Adolph Hitler yavuze mu bihe bye bya nyuma byo gutsindwa intambara mu 1945!

Publié le par veritas

Paul Kagame yifashishije isengesho rya Hitler kugira ngo atere impunzi ubwoba!

Paul Kagame yifashishije isengesho rya Hitler kugira ngo atere impunzi ubwoba!

Kuwa gatandatu taliki ya 09 Mata 2016, ubwo Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 22 wabereye kuri stade Amahoro, abanyamakuru bamubajije ibibazo bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside ivugwa i Burundi, ingengabitekerezo kuri interneti, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa n’ibindi. Paul Kagame yaboneyeho kugaragaza uburibwe ahorana mu mubiri, aterwa n’uko abanzi be yita interahamwe badashobora gutera u Rwanda ngo abavugutire umuti wa nyuma, Kagame yagize ati : «Uwampa ngo babigire vuba nkwereke. Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje, ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi, bazi ko bitazabahira. Ngira ngo ni nacyo kibatinza. Ariko uwangirira ngo babigerageze!» Birumvikana ko iyo Habyarimana Juvénal aza kuvuga amagambo nk’aya ya Kagame bari kuvuga ko yarimo ategura jenoside, ariko kuri Kagame we ntacyo abantu babivugaho! Ese uyu muti wo kwica ukamaraho Paul Kagame ahoza mu kanwa, ntushobora kuzaba nkawawundi abanyarwanda bita «umuti wa mperezayo » ? Umugabo Adolp Hitler wari uyuboye Ubudage ajya gutsindwa nawe yavuze neza neza isengesho rimeze nk’iri rya Kagame!

Kugira ngo dushobore kumvikanisha neza uburibwe buri mu mubiri wa Paul Kagame aterwa no kubonera igisubizo impunzi z’abanyarwanda zamuhunze yita abanzi be, turifashisha urugero rutangwa n’abahanga mu bumenyi bw’imibereho y’inyamaswa yitwa intare. Nk’uko abo bahanga babivuga, intare n’inyamaswa ikoresha imbaraga nyinshi cyane mu gukemura ibibazo ihura nabyo. Imbaraga intare ikoresha yica imbogo, nanizo ikoresha yica imbeba. Intare y’ingabo iyo igiye gukorana imibonano n’intare y’ingore ntabwo iguyaguya.

Intare y’ingabo iyo isanze iyo ntare y’ingore iri kumwe n’abana bayo, ya ntare y’ingabo ihita yica abana b’intare y’ingore kugira ngo iyo ntare y’ingore yemere gukora imibonano ntamahane kuko abana yari icungiyeho baba bamaze gupfa, ahubwo ikaba ikeneye kubona abandi. Intare niyo nyamaswa ipfa iri mu bwigunge. Kubera gukoresha imbaraga nyinshi bituma intare isaza vuba,iyo itagishobora guhiga kubera uburwayi cyangwa intege nke, nta nyamaswa nimwe iyegera kuko n’izibigerageje izuka inabi zigahunga kuko ziba zibwira ko ifite imbaraga zo kuzigirira nabi, amaherezo ya ntare ikazapfa iri yonyine ikaribwa n’impyisi !

Paul Kagame ameze nk’intare irwaye !

Nk’uko intare ikoresha imbaraga nyinshi bigatuma isaza vuba ndetse bikayiviramo urupfu, na Paul Kagame niho ageze ! Kuva ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yakoresheje imbaraga nyinshi yica abantu kugera ku mupaka wa Congo n’Angola! Izo mbaraga  Paul Kagame yakoresheje  nizo zitumye asaza vuba, ubu akaba ari kugaragaza intege nke zituma avuga amagambo yo gutera ubwoba nka ya ntare irwaye yuka inabi izindi nyamaswa ziyegereye ! Dore ingero zigaragaza ko Paul Kagame ari gukangata gusa :

1.Mu mwaka w’1995 ari ku Kibuye, Paul Kagame yavuze ko abanzi b’u Rwanda azabakurikirana aho bazahungira hose, ko muri Congo (Zaïre) ari hafi cyane, mbese ko ari utera intambwe imwe gusa akaba abagezeho ; ibyo yarabikoze mu mwaka 1996, yica impunzi z’abanyarwanda agera i Matadi ku mupaka wa Congo na Angola. None mu mwaka w’2016 Paul Kagame adukoreye agashya, atubwiye ko izo nterahamwe yicaga zidapfa kandi zikaba zidasaza, ubu zikaba ziri ku mipaka y’u Rwanda, akaba ategereje ko zinjira mu Rwanda ngo azivugutire umuti bwa nyuma ! Kuki izo nterahamwe zamunaniye mu mahanga ubu zikaba zishobora kwinjira mu Rwanda kandi avuga ko afite umuti wo kuzirangiza ? Kuki mu mwaka w’1995 u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo kurenga imipaka yarwo rukurikiranye umwanzi ariko muri uyu mwaka w’2016 rukaba rudashobora gutera ibuye i Goma cyangwa i Bukavu ?

Ibi biragaragaza ko ubushobozi bwo kwica bwa Paul Kagame bugenda butera intambwe busubira inyuma, akaba ariho ubwoba afite buturuka bikamutera kuvuga nabi nk’intare irwaye! Ese aho abo banzi ba Kagame ntibazagera ubwo barenga umupaka, akavuga ko abategerereje i Kigali ? Iyi mvugo ya Paul Kagame yo gucungira abanzi mu Rwanda kandi yarijeje abanyarwanda incuro nyinshi ko azabasanga aho bahungiye, niyo abanyarwanda baciyemo umugani bagira bati : «Genda mpongo urashaje ! » uyu mugani bakaba bawugereranya n’intare irwaye ariko ikabona impongo ziyica iruhande ntacyo zishisha, ikazura umugara gusa ariko idashobora kuzica! Ese kubwira impunzi Kagame yirutseho kugera  muri Angola, Congo Brazza… ubu zikaba zaragarutse ziri ku mupaka w’u Rwanda ko nizinjira mu gihugu azazirimbura bizitera ubwoba ? Iyo akigira ubwo bubasha bwo kuzirimbura aba yarabikoze kera, kuko ntizamugarukanye kubushake bwe !

2.Mu kwezi kwa munani 2013 Madame Louise Mushikiwabo yahamagaye abanyamakuru i Kigali, abereka intwaro zikomeye u Rwanda rwiyemeje gushyira ku mupaka w’u Rwanda na Congo kugira ngo ruhagarike ubushotoranyi ingabo za Congo zashyiraga ku mutwe wa M23 no guhagarika ibisasu by’ingabo za Congo byagwaga mu Rwanda. Izo ntwaro zahise zerekeza i Bunagana ahari ibirindiro bikuru bya M23, zigezeyo zashwanyagujwe na kajugujugu z’ingabo zirwanira mu kirere z’Afurika y’epfo ; kugeza ubu ntabwo Paul Kagame cyangwa Mushikiwabo bari batubwira aho izo ntwaro ziherereye n’akazi zakoze kandi M23 yarahise yambuka umupaka ikagera mu Rwanda imaze gutsindwa urugamba ! Ese aho uwo muti wavugutiwe ingabo za Congo icyo gihe siwo ushobora kuzavugutirwa impunzi zigose impaka y’u Rwanda ?

3.Paul Kagame yavuze ubwe ko u Rwanda rugomba kuzatabara ahantu hose ku isi hashobora kuvuka jenoside cyangwa se havugwa ko ishobora kuba, none ubu Paul Kagame ari kutubwira ko ari mu Rwanda gusa afitiye ubwo bushobozi ! Kuki Paul Kagame atatubwira aho ubushobozi yari afite mbere mugukumira jeniside n’ingengabitekerezo bwagiye? Ku kibazo cy’ingengabitekerezo Paul Kagame adushyira mu rujijo, avuga ko guhagarika interneti bidashoboka, bityo ko uburyo bwiza bwo kurwanya ingengabitekerezo ari ukwigisha amateka y’u Rwanda; aha Paul Kagame yerekanye ko imbaraga zishingiye ku ntwaro zidakemura ibibazo byose nk’uko akunda kubyigamba! Ariko nk’uko bizwi hashize imyaka 22 isomo ry’amateka y’u Rwanda ryaraciwe mu mashuri bitewe ni uko ayo mateka acira urubanza Paul Kagame, none se Kagame yemeye ko amateka y’u Rwanda yigishwa mu mashuri ?

Amateka aduha urugero rwiza rw’umugabo wari usumbirijwe n’intambara yashoje ubwe ; uwo mugabo yavuze amagambo ahuye n’ayo Kagame yavuze! Ibi bikaba byerekana ko amagambo ya Paul Kagame nayo ari ayo mu bihe bya nyuma! Umugabo witwa Adolph Hitler wayoboraga igihugu cy’Ubudage yararwanye agera mu Burusiya hafi ya Moscu, nyuma ingabo z’Uburusiya ziramugarukana zimusubiza inyuma cyane, ubwo ingabo z’Uburusiya zari zimaze kwambuka umupaka zinjiye mu Budage, izindi ngabo zirimo abongereza, abanyamerika n’abafaransa zambutse inyanja mu Bufaransa, Hitler akibemenya yarapfukamye avuga isengesho nk’irya Paul Kagame, yagize ati :«Mana ndagushimira cyane kuba noneho abanzi banjye ubahaye ububasha bwo gutinyuka kwambuka inyanja bakava kuri kiriya kirwa cy’Ubwongereza, ubafashe bambuke bose ntihagire numwe usigara inyuma, bityo mbone uburyo bwo kubarimbura bose nta numwe urokotse ! »

Mu gihe ingabo z’abarusiya zari zitangiye kwinjira mu Budage , Hitler yakoresheje inama ya nyuma, muri iyo nama harimo abana b’ingimbi, nibwo Hitler yavugaga ati : «Nimuhe aba bana bose intwaro kimwe n’abadage bose, kuko abarusiya bari baratwihishe muri kiriya gihugu cyabo kirimo ubukonje none tugize imana baratwizaniye, tugomba kubica bose bakarangira, niba hari umudage wishwe n’umurusiya nta mutonyi n’umwe w’amarira nzasuka kuko azaba ari ikigwari » ! Amateka atubwira ko Hitler ariryo jambo rya nyuma yavugiye mu ruhame kuko yahise atsindwa ruhenu ahinduka amateka ! None se ko ibi byifuzo bya Hitler ku banzi be bihuye n’ibya Paul Kagame hari morale nimwe bitanga ku ntore ze cyangwa ni amagambo y’abicanyi n’abanyagitugu bageze mu bihe bya nyuma!

Amateka azaduha igisubizo.

Veritasinfo.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
Yuhi V Musinga était pro-allemand et a ordonné ses sujets de sa battre aux côtés des Allemands pendant la première guerre mondiale contre les Belges qui étaient au Congo Belge.

Mutara III Rudahigwa était pro-nazi, exterminateurs de plus de six millions deJuifs, dont certains se considèrent curieusement cousins des Tutsi Rwandais. Les Rwandais ont écouté les déclarations publiques déconcertantes de certains dirigeants d'associations juives qui sont venus ici sur invitation d'IBUKA en l'occurrence. Les Tutsi ont toujours été pro-allemands .D'où le soutien incondtionnel des dirigeants allemands de droite et de gauche du régime tutsi rwandais.Il convient de rappeler que sur décision de la Chancelière allemande, Madame Merkel, l'Allemagne s'est toujours opposée aux sanction contre Kagame et les siens, impliqués dans les crimes contre des millions de congolais et le pillage des ressources minières en RDC. C'est l'Allemagne qui alimente le tiers du budget public du Rwanda sous Kagame et c'est celui-ci qui gère toutes aides financières internationales. Kagame est un des cliens de premier rang des paradis fiscaux où il a planqué plus de 500 millions de dollars US d'avoir financier issus de ces aides et impôts payés par des Rwandais.Alors que dans les pays démocratiques, les dirigeants clients des paradis fiscaux sont dans les mauvais draps, au Rwanda, force est de constater que les médias français en particulier Jeune Afrique, RFI, la voix de Kagame et son régime en France et en Afrique Francophone et experts en divagations selon lesquelles Kagame est champion en gestion de la chose publique observent le silence de tombeau sur le cas Kagame, grand client des paradis fiscaux et expert en spoliatons des milliers de Rwandais de leurs biens.
Pour eux, le cas Kagame est normal mais ceux des dirigeants des pays occidentaux impliqués dans les fraudes fiscales, branchiment de capitaux et placement de leurs magots dans les paradis fiscaux doivent être sanctionnés avec toute la rigueur de la loi ( voir l'article de François Soudan-Jeune Afrique ou Juêne frik et les dire de Boibouvier de RFI lors du débat sur le documentaire de propagande au bénéfice du régime rwandais sur LCP.L'auteur du documentaire n'est autre que Sonia Rolland, la fille de Landrada Rolland, connue pour avoir été miss france en 2000 dans son pays, la France. Ndagijimana JMV, contradicteur n'a pas pu démonter les affabulations maifestes et pitoyables de Madame Sonia Rolland, une des excroissances du régime Kagame en France.
Répondre
U
Uwanditse iyi nkuru ni umuhanga abaye kure mba mukoze mu ntoki, Naho uyu Rubebe usigaye amokera mu kadomo ku Rwanda utakibasha no kwambuka akanyaru aririwe ntaraye! Nashikame ibyaha bye biri hafi kumugaruka miliyoni 13 z'abahutu amaze gutsinda mu biyaga bigari ni nyinshi,na nubu urwango yanga abahutu ntirurashira, najya avuga interahamwe ntimukajye mwibaza byinshi aba avuga abahutu yo kanyagwa, ariko yabishaka atabishaka abahutu bazabaho , n'abatwa nabatutsi mu rwa Kanyarwanda!
Répondre
U
Banyarwanda rero turashize kuko Rwabuzisoni yabyivugiye. Ngo ategereje ko bamuha imbarutso, ngo abone aho agera maze arangize IKIBAZO. ( final solution ngira ngo murayibuka kwa Hitler). Ejo nasomye ukuntu ubu hano mu Rda umuntu yitsamura gake agahita ashinjwa ingengas: ex: wa Mudamu wari gitifu wa Gitesi ngo mu magambo yazize harimo ko ngo yavuze ko icyunamo cyatangira le 06 avril aho kuba le 07 , ubundi ngo arongera avuga ko Habyara yari umuyobozi mwiza ko ahubwo abo yayoboraga ari bo bari babi. Ngibyo ibyaha ashinjwa bizatuma akatirwa burundu cg 30 ans. ni akumiro: nyamara Urugwiro Gatindi yicayemo rwubatswe na Habyara, Stade Amahoro yirirwa atukaniramo yayisanze aho......Kagame ni umwicanyi kdi ubugome bwaramurenze. Ubu nobeho yareruye: abahutu bose ni abicanyi sans exception. Guhera kuri Kanyarengwe, Bizimungu, Sendashonga, Lizinde, Twagiramungu.....kdi aba ni bo bamurwaniriye muri diplomacy kuko we ari Inkandagirabitabo atanazi icyo yabwira abazungu, bamaze kumwicaza ku ntebe icyo yabituye mwarakibonye. Ukongeraho ba Makuza, Murekezi, Bosenibamwe, Rucagu, Rwarakabije, Bamporiki, Evode..... bamaze kumukanira ikoti azambara kugeza aguhe mu Rugwiro nyama bra bose bitwa abicanyi Hahhhhhhhhh! ubu ba baturage bikorejwe ibiseke byuzuyemo amabaruwa basinyishijwe ku ngufu, abandi bagahatirwa kuvuga ko Mwene Kanjogera nadakomeza kubategeka baziyahura, ubu ni bo yamariye muri za gereza ngo kuko banze kwitabira ibiganiro by'iyozabwonko......ariko ye! yumva ko bose ari ibicucu ko bibagiwe ko yabiciye. Abatutsi bakwiye kumenya ko Kagame yabagize ikiraro ngo bapfe ubundi afate ubutegetsi, none dore na bo arenda kubamara kdi na genocide yarasize ingerere. Abamurinze bose ubu yabahinduye abanzi. Nguwo uwiyise Rudasumbwa rero ngo twese tugomba kuramya. ahaaaa, , nzaba mbarirwa pe!
Répondre
I
Biragaragara ko Ikintu kitwa INGENGABITEKEREZO kirushijeho kuba Insobe.

Gusa HARI IKINTU MUGOMBA GUSOBANUKIRWA:

1. INGENGABITEKEREZO ni UMUNTU WESE UDASHAKA KUGENDERA NUMURONGO WA POLO KAGAME N'AGATSIKO KE.

INGERO: RNC IGIZWE N'ABATUTSI HAFI 80% NIGUTE YABA ITEGURA KURIMBURA BENE WABO? KERETSE NIBA POLO KAGAME yeneza neza koko Ko HARI ABATUTSI BARIMBUYE ABANDI 1994! Nka KAJUGA ROBERT? Ese koko muri 1994 HARI INKOTANYI ZARI MUGIKORWA CYO KURIMBURA ABATUTSI 1994? Nyamara Polo ibyo avuga arabizi buriya. NIBA P.K YEMEZA KO RNC ISHOBORA KUGARUKA IKICA ABAROKOTSE (KAGAME N'ABIWE BATARIMO DORE KO BATANAROKOTSE) Byaba ari AGAHOMERA MUNWA KANDI RNC IGOMBA KUVA MUBYA POLITIKI GUSA IKAVAZA UKUNTU BASHOBORA KUGENDA KURIMBURA BENE WABO.

KERETSE NIBA POLO YEMERA KO ARI JONOSIDE RWANDAIS (atari tutsi) AHO NONEHO YENDA BYAPFA KUMVIKANA KO ABAGIZE RNC CG NKA AMAHORO N'ISHYAKA RYA MUSHAYIDI BABA BASHAKA KURIMBURA ABATURARWANDA! AHAAAA!

2. INGENGABITEKEREZO: NI INTWARO YA RUTURA ASIGARANYE naramuka ayibuze; cyane ABATUTSI bakamwamagana: THE MAN WOULD BE FINISHED!

Nakurikiye ijambo rya KAGAME nsanga ARIWE NO. 1 MUGUFOBYA JONOSIDE. Ririyajambo RYUZUYEMO INGENGABITEKEREZO ahubwo nawe BAMUTE MURI YOMBI.
Répondre
T
THE MAN noneho ngo "ARARIMBWARIBWA MUNTOKI". NGO UWAMUHA HAGIRE UKOMA AKAMU "AHITE ARANGIZA IKIBAZO". AHITE YICA ABAHUTU BOSE AHO BAVA BAKAGERA"!!!

Ndikwibaza amahanga AKOMEJE GUSHYIGIKIRA THE MAN nkuyu WUZUYE INGENGABITEKEREZO YO KUMARAHO ABANYARWANDA. Niba MUGESERA azira ko yavuze ngo bazasubize abatutsi iwabo NIGUTE THE MAN NKUYU KOKO UTINYUKA AKAVUGA NGO" UWAMUHA UBURYO NGO ARANGIZE IKIBAZO"?
Ibihugu nka Amerika cg Ubwongereza BAGOMBA KUBAZA THE MAN IBIREBANA NAYAMAGAMBO YO KUBA YUBIKIRIYE NGO: ARANGIZE IBYO ATARANGIJE (Nuko IBIHE BYIHUTA VUBA - MBESE NTIMWARI MUKWIYE KUBIKORA-KWICA) - TUZAJYA TUBARASA IZUBA RIVA..... THE MAN KOKO KUKI AKOMEJE KUGIRWA BAJEYI YIKORA IBI AMAHANGA AGATURAMA! IBI KANDI NIBIMWE KADAFI YAVUGAGA YITA ABATURAGE BE "IMBEBA" Maze amarika ihagurukana niyonka SUKUMENA AMABOMBI KURI KADAFI none ngaho Obama arikubyicuza!

EJO K.POLO (THE MAN) NARAMUKA ARANGIJE IKIBAZO BAZAVUGA KO BATABIBWIWE KANDI THE MAN YIVUGIRA KO ARI KUGIGIMIRA CG KURIBWARIBWA KO ATEGEYE KUMURYANGO NGO YOREKE IMBAGA!!!

BANYARWANDA MUKWIYE GUFATA IRIJAMBO SERIOUSLY KUKO IBYO AVUZE ARABIKORA KANDI AZARANGIZA IKIBAZO PE!

NIHE THE MAN ADUHISHE? ESE NKUBU UBAJIJE ABSTERANKUNGA NIBA KOKO BITEGUYE GU FINANSA (FINANCE) URIYA MWICANYI UTARASHIRA INUITA YO KUMARAHO ABANYARWANDA NTIBAZABAZWA IBYO BAKORA?

NIBA LETA YA THE MAN ISHINJA UBUFARANSA KO BWASHYIGIKIYE ABICANYI - Ejo TUZABAZA ABAMUHA INKUNGA YO KURIMBURA ABANYARWANDA!

ATI NIBA GIRE BATYA BADUHE UBURYO MAZE TURANGIZE IKIBAZO: NUKUVUGA NGO UBWICANYI YATANGIYE BUGIKOMEZA NONEHO ABURANGIZE! JONOSIDE THE MAN WE YARANGIJE KUYITEGURA KUKO ICYO ABURA NUGUKOMA IMBARUTSO NKUKO YIYIKOMESHIJE ABAHUTU BAKIRARA MUBSTUTSI AMAZE KWICA KINANI!!

BA NYAMASHYAKA: POLO THE MAN YARANGIJE - IS FINISHED.
Répondre
U
kuki comments zitari gutambuka habaye iki?
Répondre
K
Ndasubiza Kagabo
Ndabyumva ko uri umukongomani akaba ariyo mpamvu ntacyo uzi.
Ntabwo abaturage bahunze kubera ibyo bakoze.
Kuva Kagome yinjira i Gatuna ; impunzi zatangiye ubwo kuko yicaga igihumeka cyose nko mu muco wenda yaramenyereye i Bugande.
Kuba wowe Kagabo urengera imbehe yawe nuko Kagome yakugize icyo uricyo birakureba.
Ntabwo uzashobora gucecekesha ababuze ababo.Umunsi uwishe wese yaba umugande cg .....yinjiye igihome akalyozwa ibyo yakoze: njo vire.
Naho kwiraza i Nyanza ngo uri umwishi w'umututsi ;kuba umututsi ntibiguha uruhusa rwo kwica wa manjwe we kuko utari Imana.
Umupfu ni nkundi : by Intwari Kizito kandi azandikwa mu mateka.
Répondre
M
Reba amalira yingona ku gihe.
Kagame yirukanye ingabo za ONU zari mu Rwanda mu kwa 4/ 1994 kugirango zitamubuza kwishyirira mu bikorwa lya saro ly 'intsinzi .
Amaze kubirukana ; yongeye kubahamagaza ngo bamupfukame imbere kuko batatabaye .
Mbega umwana w'umutesi !
Mwarumvikanye baguha igihugu cy'ubuntu nawe ubageza iyo bashakaga kujya !
"Nibashaka bashire :I don't care." Wa nkozi yibibi we ; ibi ubivuga muri discours ; wari uzi ko za archives audio-visuel za internet nazo uzisiba.
Abatarashoboye gutabara muri genocide no 1 barahanwe. #uwayiteguye ntarafatwa.#
Abakoze genocide no 2 ntibarafatwa.
Uwateguye genocide no 1 + no 2 ntarafatwa.
Qui vivra verra.
So iyo uvuga wikunkumura ucumba umuriro n'umwotsi mu kibuno no mu nnyo uba urwana n' umutimanama wawe.
Nihanganishije abahutu n'abatutsi babuze ababo muri buriya bukozi bwibibi bwo gushaka ubutegetsi.Mwihangane ; uwiteka azabibuka abereke ukuri kandi abarenganure. Mukomere!
Répondre
I
Ikibazo cya Nkurunziza mu Burundi giteye urujijo rukomeye, abayoboke ba FNL y'Agathon Rwasa yabamariye mu mugozi kandi bari kumwe muri leta ye; none yagabye n'igitero cya gisilikare kuri FNL iri muri Congo afatikanyije n'ingabo za Kabila! None se FNL ko ari abahutu, ikaba itaragiye mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza, ikaba itaragiye mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi, ni kuki Nkurunziza ariyo ajya kurwanya? None se koko uyu muperezida arwanira abahutu nk'uko bicinya icyara bavuga ko aricyo Kagame amuhora? Ababizi neza bazatubwire!

Nimusome iyi nkuru y'ibitero bya Nkurunziza kuri FNL aha:

http://french.china.org.cn/foreign/txt/2016-04/12/content_38222182.htm
Répondre
N
Les « Panama papers » montrent encore que « d’actuels ou d’anciens responsables de haut rang des services secrets d’au moins trois pays, l’Arabie saoudite, la Colombie et le Rwanda », figurent parmi les clients du sulfureux cabinet panaméen, écrit encore la Süddeutsche. Parmi eux, le cheikh Kamal Adham, ancien responsable des renseignements saoudiens décédé en 1999, qui « passait pour être dans les années 1970 l’un des principaux interlocuteurs de la CIA » au Moyen-Orient.
En savoir plus sur http://www.lemonde.fr/panama-papers/article/2016/04/12/panama-papers-les-services-secrets-de-plusieurs-pays-ont-utilise-les-services-de-mossack-fonseca_4900275_4890278.html#JPQOtgPAeYLJ6hgU.99
Répondre
M
Umuntu wanditse iyinkuru numuhanga cyane, yewe koko Kagame ageze kure. Nonese abavugaga yuko ingabo za FDLR zihisha mumashamba muri km 7000 baracyavuga iki kandi. Kagame yiyemereye yuko bageze kumipaka. Yewe amateka aduhishiye byinshi.
Répondre
U
MINISTRE WUBUCAMANZA WA KIGALI NGO ARABAZA ONU IMPAMVU, MINUAR YATAYE ABATUTSI KULI ETO, HANYUMA BAKICWA. AFITE UKULI RWOSE.
ALIKO RERO AZANIBUKE KUBAZA IMPAMVU INGABO ZA ONU ZZIFASHE, NTIZITABARE, IGIHE INKOTANYI ZALI ZILIMO ZICA ABAHUTU I KIBEHO? IBINGIRA WAYOBOYE ICYO GITERO,YICAYE HAFI YE-UWAMUTUMYE YICAYE MURUGWIRO.
Répondre
M
Nanyarukiye ku igihe.com, mpasanga commentaire, uyu wayanditse mubonye namuha inka.

Ref :
http://www.igihe.com/amakuru/mu-mateka/article/intabaza-ya-perezida-habyarimana-asaba-intwaro-u-bufaransa

Soma iyo commentaire

Iyi nkuru ndayishimye ariko ndanayigaye: ubucukumbuzi bucye no guhuza ibidahuye. Biragoye kumva icyo uwayanditse ashaka kugeraho kandi irasa n'izindi ziri guhita hano kenshi abantu bagombye gusoma bitonze kandi bashungura kuko ziraca imanza ariko ukabura ibimenyetso.

Dore ibibazo nibariza: Biragaragara koko ko Habyarimana yatabaje asaba intwaro kuko yari yatewe. Ibyo ndashaka ikosa ribirimo nkaribura, kuko guterwa ko yaratewe koko ku ya 01.10.1990. Uwavuga ko abateye bari baje kwitemberera, cyangwa guhaha, etc. yaba yibeshye kuko baje bafite intwaro.

Twibuke ko icyo gihe Habyarimana yari perezida wi'igihugu wagombaga gukora iyo bwabaga akarwanya umwanzi w'igihugu. Uwavuga ko uwateye icyo gihe atari umwanzi icyo gihe ni nk'uwavuga ngo interahamwe cyangwa abacengezi iyo baje baba bitemberera, ndetse akaba yakwibaza ati kuki tugura intwaro cyangwa tukazikopesha ni izo kurwana na nde? Aha nkumva tugomba kuvanamo amarangamutima, tukareba ibintu uko biri kandi tukumva ko umena amaraso aho ava akagera n'icyo yaba yitwaje cyose ari umwicanyi.

Kuba Habyarimana yarigijeyo ibya diplomasi icyo gihe, umuntu utamwumva yaba ari umupfu kuko iyo utewe urabanza ukitabara mbere yo kuganira n'uwaguteye ndetse no kumenya ikimugenza, hanyuma no kureba niba ari ngombwa ko mujya impaka.

Ngirango umuntu udashyira mu gaciro niwe utabona ibintu gutya. Ishyire mu mwanya wa Habyara, wari gukora iki, nka perezida w'igihugu? Wari se kureka abaguteye bakagusanga i Kigali. Ahubwo kuba yaragize inshuti atabaza ni ikimenyetso kigaragaza ko yashobora kubana n'abaturanyi ndetse n'aba kure iyo. Dore aho ntari gushobora guhuza: ni mpuruza ya Habyarimana yo muri 90 na 94 amaze kwicwa.

Ndetse rwose umwanditsi arahita yemeza ko intwaro zaje icyo gihe zakoreshejwe muri genocide. Ibi ni amazimwe!! Tujye tuvugisha ukuri. Umwanditsi w'iyi nkuru arahambiranya ibintu byuzuye amarangamutima, akagaragaza ubunyamwuga buke cyangwa nta na bwo na mba. Birashoboka ko koko zimwe muri zo zakoreshejwe, ibyo ntawabihakana, ariko se nicyo zari zasabiwe? Umuntu yajya hariya akabyemeza atyo?

Njye ibi ndasanga ari amazimwe rwose. Ibi ndibaza niba bitandukanye no kwangisha abantu abandi. Bibaye ari byo numva inkuru nk'iyi yagombye kubanza igakorerwa ubucukumbuzi. Ntabwo ari ukwandika ibyo umuntu abonye.
Icyo umuntu yakwibaza:

1. Ese koko intwaro Habyarimana yasabaga zari izo kwica abatutsi? Ibi se umuntu yabibonera ibimenyetso uretse slogan isanzweho ko ubufaransa bwakoze genocide nyamara abanyamategeko bakaba barananiwe kugaragaza ikirego? Niba badashobora kugaragaza ikirego n'ibimenyetso bifatika ngo tuve mu mazimwe, twiyemeze kubana. Kuba wenda abafaransa batarafashije rpf nk'uko icyo gihe yabishakaga, bagafatanya na leta yari yemewe icyo gihe nta gitangaza kirimo. Nubu birakorwa. Kuba hari ibidossiye byinshi biremereye bitabyutswa si uko ibihugu byacu ari miseke igoroye, ahubwo ni uko Amrika , ubwongereza etc, bikidufiteho inyungu...!

2. Abafaransa koko ntibatabaye abasesero. Ariko se tuvugishije ukuri nibura tujya tunibuka ko hari abantu batari bake bakesha abo bafaransa ubuzima? Kuba batavuga se ni uko bayobewe ibyiza babakoreye? Reka tujye tubivuga tuve mu matakaragasi? Ukuri niko konyine kuzatsinda naho gukomeza guhishahisha bikurura amatiku mabi kandi abana bacu bagakomeza kubwirwa amakuru atari yo. Ikindi navuga, njye icyo gihe uko inkubiri yo kwihorera yari imeze (aha byumvikane ko kwihorera byari byibasiye ubwoko bumwe), iyo operation turquoise itabaho, ... ibyabereye Gakurazo na Kibeho, Rutare rwa ndaba, Ntongwe na Mugina, etc... aho ntibyari gusiga igihugu mu kangaratete!!! siniriwe njya muri byinshi kuko amateka ntawe utayazi...

3. Les faits son tetus. NB. Ibi simbivuze mu kurengera uwo ari we wese, n'urwego yabaho rwose, uwishe umuntu wese, yaba umunyarwanda, yaba umufaransa cyangwa undi, yaba yaramwishe amuziza ko ari umututsi, cyangwa ko ari umuhutu, cyangwa ko ari umunyamahanga, ku rwego yaba ariho urwo ari rwo rwose ni umugome, ni umwicanyi kandi nta gihe igihugu kizagira amahoro uretse igihe abantu bazarebana mu maso bakabwizanya ukuri, bakareka kubeshana kubera utunyungu utu n'utu.

Répondre
K
utugambo gusa mwiriza Mu kanwa erega ntacyo mwashobora Ku mugira (kagame) icyo mushoboye nukuza kuri no site mukarukaho amagambo mushaka yose ntakindi nicyo mushoboye gusa naho udashinga ntabyina petit
Répondre
K
utugambo gusa mwiriza Mu kanwa erega ntacyo mwashobora Ku mugira (kagame) icyo mushoboye nukuza kuri no site mukarukaho amagambo mushaka yose ntakindi nicyo mushoboye gusa naho udashinga ntabyina petit
Répondre
M
Ariko se, aba bantu bashaka kugera kuki.
Ndebera !

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafi-icya-kabiri-cy-abari-bujuje-imyaka-y-ubukure-mu-1994-bagize-uruhare-muri

Erega ukuri kurazwi.

Noneho, ni mubikore nko muri Isirayeri, ½ cy’abahutu mubakusanyirize mu NTARA y’AMAJYARUGURU, dans une prison géante comme GAZA !!

Mwa bantu mwe iyo 1/2 gikora jenoside, nta Mututsi i Rwanda wari kurokoka.
Nyamara ibyabaye byagombye kuduha isomo rikomeye.

Tuvuge se ko RPF yo yari iri gusoma ivanjiri hagati ya 1990 na 1994.

Byose birazwi. Musigeho, ntiduhemukire urubyiruko.
Répondre
K
Nabonye abacengezi batwika amamodoka yabagenzi, nabonye abacengezi batwika busi yarimo abakozi ba Bralirwa, nabonye abacengezi bica abanyeshuli mubigo, nabonye inkotanyi zirasa abantu bigize abaturage kandi araba Komando binzirabwoba, nabonye inkotanyi zica uwariwe wese wigeze cg ufitanye umubano numucengezi, yemwe nabonye byinshi....
KWICA KWICA KWICA
Niko mwe mugira ngo muri abamarayika?
Iyo mushaka kwibagiza abana ibyo abahutu bakoreye abatutsi ndetse mukanabyambukanya umupaka muba mugira ngo si amateka?

Ngo inkotanyi zabahaye ingona muri fleuve zaire, iyo hose se mwahungiraga he niba ntacyo mwabaga mwishisha, IPFUNWE RYICYO MWAKAGOMBYE GUKORACG ICYO MWAKOZE, mwibuke ko nta muryango wumuhutu numwe hafi cyangwa kure mumasano utarigeze wica cg ngo yicishe umututsi.

Amaherezo yanyu muzahora mubungera niba mushaka gutaha aruko MRND, cg RDR nako FDU inkingi yafashe ubutegetsi, Njye mbite les Nostalgiques du regime Habyarimana.....
Muzubake urwibutso TINGITINGI na MUGUNGA na MAHOKO muli Kanama, runini cyane KIBEHO.
Répondre
M
Kutibutse kubaza abanya Byumba muri 90.......bishwe igihe uwo mwami wawe yasabye ko abasoda be bafata udusozi twose bakica igihumeka cyose ; kuko agomba kuharagira inka ze. Mukire ntawe ubabujije ; ikiboneka cyo nuko mwibagiwe gukinga. Naho izo za anonyme zawe utega iminsi ; menya ko harimo nabo mwishe bahagaze batagira icyo bariza. Iririre n'urubyaro rwawe kubera imiborogo yabantu bicwa buri munsi i Rwanda ; kuko n'Imana bimaze kuyitera iseseme. Baza ku byahanuwe ; nta kiba iwacu abahanuzi batabivuze.
Imana yabahaye igihe cyo gushishoza no kurengera abo mushinzwe bose ; muhitamo : kwiba ;kwica;guhohotera;kwimerera neza ku giti cyanyu hejuru yimitsi yabatindi; kulyanisha abantu bibafasha kuvomera mu nduru ; kuririmba isaro lya genocide(= intsinzi n'ibanga lyintambara yurukozasoni by RPF)
IIbiri mu Rda ubu ni nka Sodoma na Gomorhe.
Abihana mwihane ;abategetsi bagifite agatima bakosore ibyo gukosora ;kuko ibikorwa aha bijyana habi cyane.
Répondre
S
For Kagabo, wereaknye ko uri nul mumutwe,ngo wabonye congo....... abapfa bakabashyira mubirago......, kutavuga abairukagaho ibyo bakoraga, ese bo bashyirwaga mubirago sibiremwa muntu, yewe sha uzi crime de guerre inkotanyi zakoze Congo uziki uretse kubwejagura, uzi ababyeyi nabana inkotanyi zanaze muri fleuve congo bakaribwa ningona......uzi uzi impunzi ziciye za Gihembe, izatwikiwe za Mataka....,hanyuma ukumva ko abaguye mu rda ari bantu gusa, nkawe ukwiye iki koko, nkwifurije kurama nakindi nakubwira, ikimbabaza abantu nkawe uvuga ko wakuriye Ex-zaire, bakiriye ababyeyi bawe bakubyarirayo, ariko nkubu wasanga wirirwa usebya Mobutu ngo yari igisambo....., nibyo yagukoreye ukaba urinze uba umugabo winjajwa uzumirwa nakindi nakubwira...........Amahoro rda rwacu.
Répondre
I
Umupfu angana nundi.
Abishi bose ni bamwe.
Mu Rwanda rushya ni ibintu bidasubizwinyuma.
Niba Kagome nagatsiko ke bafite uburengazira bwo kwica abo bataremye bahungira iki ubucamanza ?
Mwarishe ngo mukire ; mwarakize mwibagirwa gukinga !Ejo habahishiye byinshi. Inkubili yumuyaga mumaze mutegura kuva muri 90 !
Sinzi ko nariya maf.mwatwibye mukayahisha muri Panama muzayalya !
ONU yabashyigikiye izabakuraho cg ijyane namwe kuko tuzakorana na ONU nshya yirabura kandi itavangura.
Répondre
K
Kagame yaba Hitler, yaba nde, hari abamwemera kandi benshi, nkuko abemera ibyo mwandika nabo bahari, ndumva nta mpamvu ihari abantu bakwiriye guterana amagambo.
Mwibuke ko iyo abantu babiri baba baburana umwe aba yigiza nkana.
Tujye twemera mwabantu mwe, umuvumo niwo wica, nshimye ko navukiye mu muryango utarigeze ubonekamo umwicanyi ( Njye navukiye Zaïre na kurira Zaïre)
Abakiri bato nababwiriki, muzi gusa imbuga za Internet kuko zo ni anonyme, njye numvise KANTANO wa RTLM, nabonye intumbi zomoka mu Kivu, nabonye impunzi zabagogwe guhera 1991 hariya Goma Nord Kivu, nabonye Millioni zabahutu, amatungo yomurugo, amamodoka, abasoda nintwaro,
Nabonye abahutu abahutu bapfa bakazinga benewabo mu kirago ubundi bakikomereza, nabonye abazairois bambura abanyarwanda, nabonye abanyarwanda bambura Chargeur ( magazine) ziri kumbunda, ndetse nimbuda zabacunzi ba gereza bitwaga Contingents,, 1995 ndambutse ngeze mu Rwanda nabonye abatutsi bapfuye urwagashinyaguro, numvise abantu bihoreye bagarutse mu mirenge yabo, numvise abatarashoboye kwihorera, naboye abatutsi barokotse bahahamutse, nabonye abakobwa beza ariko batakigira nibyifuzo byo kongera kwitwa abakobwa kuko bafashwe ku ngufu, abari batwite bahabwa uburenganzira bwo kuzikuramo, abatarabibashije ubu ubu abana kwiyakira nihurizo, nabonye aho abacengezi batera, abantu bagahahamuka
Répondre
H
Niba abana b'urubyiruko ruba mu miryango yifashije, buri mwaka mu gihe cy'icyunamo bigira mu mahanga kuryoha no kwidagadura ibyo nti bibereka ko urwo rubyiruko rwamaze kubona ko uburyo icyo cyunamo gitegurwa budasobanutse? Niba batagiramo uruhare mu gutegura icyo cyunamo ikosa ni iryande? Ngo ni ingengabitekerezo ya genocide? Kuri bo siko mu byita ahubwo uwayo Julienne yihutira kuvuga ko abana bavutse nyuma ya 1994 bafite ingenga bitekerezo ya génocide bonse mu mabere y'ababyeyi babo!! Ngaho mwasobanuara mute ko mu myaka 22 urubyiruko rwanyu kugeza ku bafite imyaka 27 badashimishwa na gahunda y'icyunamo bagahitamo kwigira mu bihugu by'amahanga? Ibi bikwiriye kubatera isoni! Kubona mu cyunamo ba gitifu baba bashimishijwe no kwaka amafranga abaturage ngo yo gutera inkunga abacitse ku icumu! Abageraho ni angahe? Ibikorwa by'iyo mfashanyo biboneka he? Igihe cy'amagambo n'akarimi karyohereye,ubwirasi no kwishongora kibarangiriyeho mba ndoga Rwabugiri!!
Répondre
K
Bwana Ministri Busigye aratabaza ONU ngo nisobanure impamvu ingabo zayo zaretse abatutsi bakicwa ku KICUKIRO ntashaka kubaza impamvu izo ngabo zaretse abanyarwanda bakicwa??!! Igisubizo: Niyegere Nyakubahwa Muligande wari mu butumwa bwa FPR inkotanyi i Washington muri ONU bagiye kubwira ONU ngo nireke kwohereza abasilikare bo gutabara abanyarwanda ngo abatutsi bose barangijwe kwicwa!!! Ha hahaha! Uyu Busigye nibyo ari gutumika ariko yibuke ko ari kwigerekaho umusaraba atazitura! Abanyarwanda bose bose bazi ONU ibitse amabanga meshi azwi n'atazwi ku byaberereyemu Rwanda ndetse no muri Congo!! Aba ba ministri rero bari gukoza agati mu ntozi!! Onu muri gusiga amayagwa mwakoze umunsi yashyize ku Karubanda ubwicanyi mwakoreye abanyarwanda mwese muzarara muhunze u Rwanda cg mwisyire mu kagozi! Ari ibihugu by'ibihangange byabafashije,ari ONU cg imiryango mpuza mahanga bazi amayagwa mwakoze mu Rwanda(ex:KIBEHO,CONGO n'ahandi....) Murekere aho kwanduranya n'umuhisi n'umugenzi mupfe kigabo!Mugomba kwemera ingaruka y'ibyo mwakoze! Ibibi mwakoze nti muzabigereka ku bandi ngo bishoboke kandi bizashyirwa ku Karubanda kubera agasomborotso n'agasuzuguro kanyu! Murakabije! Abantu bose babateye inkunga kuva taliki ya 1//1990 mutera u Rwanda bamaze kubarunguruka bamenya ubugome bwose mwabahishe,mwitegure rero ko mufatwa uko muri. Mwiteye icyasha byararangiye. Mushatse mwatuza niyo nama!!!!!!!!!!!!!! Mureke ngo turwane SVP!!!!!!!!!!!!
Répondre
Q
Ariko basi Kgame muramutinya.ko yavuze ibue mwaje mukareka amagambo?naho gupfa ntawe utazapfa..kuko na Yezu yarapfuye di.ngaho nimugerageze named mwicare murugwiro.uretseko bitazabahira
Répondre
F
KAGAME aribeshya kuko IMPUNZI TWESE tumuteze iminsi.Iminsi ya KAGAME irabaze.Ashatse acishe makeya
Répondre
Y
Our President is fighting with his own mind.
Mr President remember u can't kill with ur mind but it can only help u to wish to kill.
Mr President why can't u gather together ur brsin box and think as a human being being not as a animal.
I wish u a quick recovery of ur mind Mr President.
Répondre
K
Ariko se koko kagame ninde umuveshya ko abanyarwanda twiteguye kongera kumugwa inyuma ...kagame kugeza magingo aya ntarasobanukirwa ko amaze kurambirana ubu akaba ageze naho gutera isesemi koko ...? Abarundi atsindira ubuterahamwe ...ubu ntaratahura ko bamurusha ubwenge 100% ... burya koko utazi ubwenge ashima ubwe...bye bye kagame abatutsi nabahutu twaragutahuye ntacyo uzongera kutubeshya ....abana bu rwanda baranyotewe gutaha mu rwababyaye wabyemera utabyemera......
Répondre
U
HABUZE UMUKANGA NGO UREBE ARABURA AHO YINYEGEZA. Buriya Yumvise ngo muri CAMP ya KANOMBE bari KWESURANA cg harya Camp YOHIRYA YO ku KABINDI wagirango yazongera no kuhanyura! UBWOBA NIBWOSE. Icyo nzicyo nuko ABAZARWANA ari abiyahuzi NKAWE! ARIKO ninde wamurabuye ko BAGIYE KUMUKACIRA! NDI WE NAVANA ABANA MUNZIRA BAKAZANKACIRA NJYENYINE. WA PFA NYAMVUMBA natinde GATO se NAWE UMUBOHE nka RUSAGARA cg BYABAGOMBA. Arabarusha iki? NUKUMUHA IFUNI IMWE, burya ngo mubo atinya niwe USIGAYE..... THE MAN IS FINISHED BAGABO.
G
Ariko mujye mumbwira...nigute wavuga ko ukunda abaturage bawe ukifuza intambara, kabishywe niyo wayitsinda byanze bikunze hari abo utakaza n'ibyo utakaza...nukuvaga ko abasirika bagwa kurugamba ntacyo bimubwiye, amafaranga igihugu gitakaza muntambara ntacyo bimubwiye, igihombo kiba kuri buri wese muri rusange ntacyo bimubwiye kuko we ateganya kuba yibereye mu Rugwiro mu ndake abaze iminsi yubakamo!!??? yewe , aba prezida baragwira twe ho ndabona tuyoborwa n'ingegera gusa, iminsi yawe irabaze Kagome we, uri Kagome koko, ndi umututsi ariko ntacyo wamariye uretse kumaraho abavandimwe nyuma yo kwirenza aba hutu, gusa urahemukira abana bawe, ese ko utabahungisha niba witeguye intambara, nako ufite indake!! Good luck Sir! na Saddam ntiwamurushaga ingufu!
Répondre
I
Arabicira inyeli ali urukonda. Biliya avuga na we arabizi ko umunsi baje ake kazaba kashobotse. Ni iterabwoba koko nk'intare ishaje!!! Iminsi igye kumutwereka, kandi ngo urushyize kera ruhinyuza intwali, nagume hamwe awote ni we wawucanye.
Répondre
T
You mean that He is FINISHED?
M
Kagame aribeshya cyane. Ese ninde umubwira ko bariya basirikari be bashyigikiye intambara? Kiretse niba ari we, umugore we n'abana be bazayirwana! Bariya basirikari bakuru ahora yandagaza buriya ntacyo bibwira abo bitarageraho? Hari umuntu mu kanya wambwiraga ati gukuraho kagame mu buryo bwa coup d'etat biragoye kuko abakayikoze kagame ntabaha amahirwe yo kwisuganya. Ati umunsi intambara yarose m'u Rwanda azumirwa kuko niho abatamushaka nabo bamutegeye! Imbunda yiratana nizo zizamurangiza. Ibi nanditse abyumve kandi abyiteho. Intambara ntizamuhira ndabarahiye kuko abo akeka ko bazamurwanirira bari mubazamurwanya. Aho bari baravuga bati ariko abo kagame avuga bari hehe ko badutindira ngo tumwirenze ataratumarira mu magereza!
Répondre
T
THE MAN IS FINISHED
G
YABUZE ABO YIZERA NGI NONEHO YASHYIZE UMUKOBWA WE MURI KURIYA KUZIMU NGO NI URUGWIRO! Uwanditse iyinyandiko URATUBARIZE NIBA HITLER NAWE ARIKO YABIGENJE abonye ABONGEREZA n'ABARUSI bamusumirije.
POLO WE reka nkwibwirire: NDAHAMYA 100% KO KINANI yarafite INGABO ZIRUTA IYO MIGUTA! URABIZI NEZA IGIHE KAYUMBA ngo AGUTORAGURA MU RUBINGO uri KWAMBAZA IMARWA za NYOGOKURU "KANJOGERA". IBYO WITUYE KAYUNBA NTUBIHAKANA AHUBWO WICUZA ICYATUMYE AROKOKA. (Nuko IBIHE BYIHUTA VUBA... MWAGAKWIYE KUBIKORA .... ba MUSHIKIWABO bati: KAREGYEYA ni IMBWA yagombaga GUPFA ruriya....). IBI BYOSE NTAMAHORO BISHOBORA KUGUHA. NUBWO IZO NGABO WIKANGA ZITAZA MFITE UBWOBA KO UZICWA N'UMUTIMA CG IGIHUNGA. Urakebuka UKABONA UMWANZI HOSE (Mu Bahutu - mu Batutsi yewe no MUBATURANYI). Baca umugani ngo: INKUBISI Y'AMABYI URAYITARUKIRIZA. Ngirango uyumugani UGUSOHOREYEHO dore ko ABO BANZI WIGEZE KUBITA "IBITURUKA MUKIBUNO". Hagarara rero BAKWEREKE.

REKA NGUHE INGERO ZA HAFI:
1. M23 - YAKUBISWE mukanya nkako Guhumbya (uzi uko byagenze? Nuyumunsi Urakibaza Uko byakugendekeye). Ahari uzongera.
2. NKURUNZIZA Ahora AGUCUMACUMA ntiwumva; none AGUTSINZE ICYA DIPLOMASI AMAHANGA AKUGIZE RUVUMWA!
3. ESE WAMENYE KO UBU: NDI UMUNYARWANDA YASOHOREYE KUBO WITA ABANZI BAWE? UBU DUSIGAYE "TWIBUKIRA RIMWE ABACU BAZIZE AKAMAMA ARIWOWE UBITEYE). NTA hutu nta Tutsi MU RWANDA RUSHYA RWACU Ureke bimwe WIRIRWA ubeshya.
4. AMARADIO nka ITAHUKA ntako utagize ngo UYAFUNGE ariko uko ugerageje niko HAVUKA nandi nka INKINGI - Nuko.

NJYEWE NDIKWIBAZA KUBAKIKOMA INYUMA KUKO NKUKO GEN RUSAGARA yavuze: THE MAN IS FINISHED.

NARANGIZA NKWIBUTSA INTWARI RUDASUMBWA GEN MAJ J. HABYARIMAMA ubwo YIRAHIRAGA ati: NDI IKINANI....Barabarabara.... NTIYAMENYE IKIMUKUBISE.....

UMURUSHA IKI WATUBWIRA KOKO? NABE NAWE YAGUYE MUNDEGE SHA avuye GUHAHA AMAHORO Y'ABANYARWANDA wowe waba hari AKANUNU KAHO UZAGWA?
REKA MPAKUBWIRE:
Baravuga mu kinyarwanda ngo IMBWA uyitegera kubyo ikunda (bavugaga ngo AMAYEZI). KINANI wanutegeye MUMAHORO kuko NIYO YARI KAMERE YE SHA; ntiriwe MVUGA AHO UZAGWA ngirango WAMAZE KUHUMVA!! AMARASOOOOO - KUGEZA AHO UGERA KURWEGO RWO KWICA ABANTU NAVUGA KO BAGUHETSE MUMUGONGO (RWIGARA - KAREGYEYA-KAYUMBA- NIBENSHI IKIBABAJE NTAMWANYA YZABONA NGO BOSE BABAKUNYUZE IMBERE MAZE UBAZWE MPAMVU KI WAKOZE BIRIYA). Uzagawa; INTORE ZIGAWE - ABAWE bagawe!

RNC-FDRL-FDU-CNR-AMAHORO-RDI-PS I - NABANDI UBU BASHYIZE HAMWE BAMAZE GUSOBANUKIRWA NIKUBAZO BARI BAGITANYE KO ATARI UBWOKO WIMAKAJE ko ARI INDA UDASHIRA IGORORA.
HAGARARA RERO BAKWEREKE UKO ZAMBARWA.
NDAKWIFURIZA KUTAZICWA U RWA SADAMU CG KADAFI bari IBUHANGANGE ariko UZI UKO BYABAGENDEKEYE....sibyo?
Indi nama nakugira nukutagumya gukora mujisho ABO BANA BO MUBIRYOGO NA NYAMIRAMBO uzakinishe ikindi.
ESE NKUBAZE NTARIBAGIRWA:
MPERUKA UVUGA KO URI KUBARA IMINSI NGO UHITANE HON. KIKWETE!!! BYAGENZE GUTE KO NSIGAYE MBONA WIKURUZA YO CYANE!! AHAAAA THE MAN IS FINISHED NDAGASWI....
Répondre
M
shitani kagome polo wasanga nawe azapfa da! beshi twibaza ko atava amaraso nkabantu cg wasanga akoze mu byuma Lusoferi ntiyoroshye wasanga nayo irema yararemye shitani polo kagome mwene kanjogera. ntakitagira iherezo azumirwa. shitani polo kagome yariye inyama zabana babanyarwanda beshi cyane batabarika ariko nawe afite iherezo ntazatura nkumusozi. abamukomokaho bose bazabwirwa amateka yumubyiyi wabo kugeza nabo bavuye kwisi. isi ntisakaye bibonwa nabeshi.
Répondre
R
Ngo mu Bwongereza bibutse bose.
Imana ishimwe.
Buhoro buhoro nirwo rugendo.
Abanyakuri mwese : hutu twa tutsi mukomere turabakunda. Twese hamwe ; uyu musozi uhanamye tuzawusoza !
Répondre

Genda mwanditsi wa veritas uramubwiye.
Nuko amatwi ye asa nashinzemo ibiti.
Ubundi akaba ari wapfa intiti zasomye ibitabo.
Naho ubundi yumva ; yahita yinyuzamo akandoyi nka mugenzi we wicyitegerezo cye Hitler.
Genda Rwanda waragowe.
Mbese ubundi iyo Amerika iza igakomanga;tukugurura ; byari ngombwa ko inyura kuri uriya musazi !
Répondre
W
UYUMUNTU WANDITSE INO ANALYSE, NKUKULIYE INGOFERO, MBANDOGA RWABUGIRI. NIZERE KO KAGAME , NINTORE ZE ZISOMA NEZA IBIKUBIYEMO, MAZE BAKAVANAMO UMWANZURO WO GUSHAKA AMAHORO.
Répondre
U
Blblblblblblbl,

Ngaho se nimwambuke abamene ibyo bitwe!! Basaza banjye bari maso kandi bazabashwanyaguza igihr cyose kugeza igihe ako kanyaro kazakengera.
Abahutu musigaye ku bugambo mubwejagurira muri 7000 km kandi murabizi ko ntacyo bwabamariye.
Muzakomeza mutorongere kugeza ubwo muzibagirwa aho urwanda ruherereye ku ikarita y'africa.
Répondre
K
Ntibizoroha mba ndumwambi
Répondre
S
Uwera we , reka nkwibarize ga muvandimwe, iyuvugako babwejagurira mu birometero 7000, ukekako nubu babonye itwaro zikwiye ko kagame batomufatishamaboko nta nisasu baturikije? Ese kagame ulata, niba adfitubwoba kuki ahora aririmba fdlr kwazi ko yatsinze niki gituma ahora ali kubogoza? Icyo nicyerekana ko nubu buturikije agasasu kamwe yayabangiringata, erega niyo atagirabanyamerika nabongereza ntijaga kurukadagizamo ikirenge! Ivugirukusha mwana wa mama nuko bagurishijwe isi yose hakoreshejwe business yitwa jenocide kandi nyakuyichuruza ali nawe watsebye abanyarwanda munyungu zabazungu, ngo nabahutu babikoze, se harya na ba rwigara ba karegeya nabo mulirweru ni fdlr yabishye ma, ese million 6 zabacongomani na ni fdlr yabishye? Leka twihorere imana yaremye abo bantu bose niyo izibariza abanyoye ayo maraso kumunsi wamateka.
U
Umututsi mwiza umumenya iyo aphuye kuko ntamututsi mwiza ubaho kwisi t
Répondre
K
Ndumiwe!! % Kagame ahuje na Hitler! mbege mbega, burya isomo ry'amateka nihatari, niyo mpamvu mu Rwanda baciye iri somo kuko bazi neza ko amateka yisubiramo! Ubwoba Hitler yari afite bwamuvugishaga ariya magambo nibwo bwoba Kagame afite kandi akanyuzamo akavuga ko hari nibyo adafitiye ubushobozi !! Ni ukumirwa gusa!!
Répondre