Rwanda: Abanyarwanda bageze mu mazi abira! Dore ingero zigaragaza ko bayobowe n’umutegetsi ufite uburwayi bwa paranoïa (ibisazi byo kumena amaraso)!
Imodoka yakuye umurambo wa Gisagara Bernard wishwe n'ubuyobozi ku bitaro bya Ngarama ajyanwa gushyingurwa nta rubanza!
Publicité
Mu mateka y’u Rwanda, umwami yicaga umuntu wese ashatse ntabisobanuro bitanzwe. Uwo bagiye kwica bamubwiraga ko yatanzwe n’umwami. Iyo umwami yicaga abantu bacye bavugaga ko yunamuye icumu! Nubwo ubwo bwicanyi bwari bumenyerewe gutyo ku banyarwanda, hari igihe umwami yafatwaga n’uburwayi bwitwa paranoïa (gushimishwa no kumena amaraso) akarimbura imbaga ! Amateka y’u Rwanda atubwira ko umwami Yuhi wa III MAZIMPAKA (1642-1675) yafashwe n’ubwo burwayi abanyarwanda babyita ibisazi.
1.Kuwa gatandatu ku italiki ya 09/04/2016, mu ruhame, Paul Kagame yavuze isengesho ryo kwifuriza igihugu intambara kugira ngo bimuhe uburenganzira bwo kumena amaraso menshi ku buryo bushoboka ! Kagame yagaragaje ko iyo atari kwica ntamahoro aba afite ahubwo aba ari kuribwaribwa umubiri wose ! Nta kindi gihugu ku isi umukuru w’igihugu yifuza intambara mu gihugu cye uretse u Rwanda na Koreya ya ruguru !
3)Aba bayobozi bakoreshwa n’umwami ufite uburwayi bwa paranoïa (ibisazi) nabo ntiborohewe kuko nabo batangiye gufungwa, abandi bakanyerezwa ndetse hakaba n’abaraswa ku manywa yihangu! Amakuru ari kuvugwa cyane akaba ari ay’abanyamabanga nshingwabikorwa babiri baburiwe irengero. Bwana Nduwayezu Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki na Bwana Ndahiro Amiel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko banyerejwe taliki ya 14 mata 2016, abapolisi bashinzwe ku barinda batangaje ko batazi iby’inyerezwa ryabo, iki akaba ari ikimenyetso cy’uko babitswe n’ubuyobozi bwabahaye uwo mwanya !
Bijya gutangira Yuhi Mazimpaka yategekaga abatware kwica rubanda nk’ibisanzwe ariko agasubira inyuma akica n’abo batware kandi bitarabagaho! Ubwo burwayi bwa paranoïa abanyarwanda bita ibisazi bwatumye Yuhi Mazimpaka yica umwana we ku manywa yihangu amwitiranyije n’umujura, maze amuhamya umwambi mucyico umwana agwa aho ! Abanyarwanda benshi bari gukurikirana amakuru y’ubwicanyi buri gukorerwa abaturage benshi nta mpamvu kuri iyi ngoma ya Paul Kagame, nyuma abo bayobozi nabo bakaba bari kunyerezwa n’iyo leta ya Paul Kagame, bemeza ntagushidikanya ko Paul Kagame nawe yafashwe n’uburwayi bwa paranoïa abanyarwanda bita ibisazi!
Ingero zigaragaza ko Paul Kagame yafashwe na paranoïa ni nyinshi cyane ariko muri ibi byumweru 2 gusa bishize hakaba haragaragaye ubwicanyi bwemeza 100% ko Paul Kagame arwaye paranoïa (ibisazi byo kumena amaraso). Dore ingero za vuba cyane ziteye impungenge :
1.Kuwa gatandatu ku italiki ya 09/04/2016, mu ruhame, Paul Kagame yavuze isengesho ryo kwifuriza igihugu intambara kugira ngo bimuhe uburenganzira bwo kumena amaraso menshi ku buryo bushoboka ! Kagame yagaragaje ko iyo atari kwica ntamahoro aba afite ahubwo aba ari kuribwaribwa umubiri wose ! Nta kindi gihugu ku isi umukuru w’igihugu yifuza intambara mu gihugu cye uretse u Rwanda na Koreya ya ruguru !2.Kuva Kagame yagaragaza icyo kifuzo, abapolisi be bakora uko bashoboye buri munsi bakica nibura umuntu umwe bamurashe ! Dore ingero :
a)Mu karere ka Huye (Butare) taliki ya 17/04/2016 : Mbyariyehe Olivier wari ufungiye kuri Station ya Polisi ya Kiyumba mu Karere ka Muhanga yarashwe arapfa.
b)Mu minsi yashize mu karere ka Musanze (Ruhengeri) umugororwa witwa Muhumuza Frank yarashwe n’umucungagereza ahita agapfa.
c)Kuwa 31 Werurwe 2016 mu karere ka Huye (Butare) umugororwa witwaga Nakabeza Theophile, yarashwe ku manywa yihangu amaze gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Ngoma ahita apfa.
d)Ku itariki ya 12 Werurwe 2016, umunyonzi witwa Rushingabigwi bakunda kwita Sebeni wari utuye mu Karere ka Burera (Ruhengeri) yishwe akaswe ijosi mu ijoro.
e)Ku italiki ya 14 Mata 2016, umunyeshuri wo muri GS ya Ruyenzi, ufite imyaka 23 akaba anacuruza amagi, yateye icyuma umukozi ucunga umutekano kuri sitasiyo ya lisansi ukorera isosiyeti ya “RGL Security”, ahita apfa.
f)Ku italiki ya 13 Mata 2016 Gisagara Bernard wari mu kigero cy’imyaka 40 yapfuye akubiswe n’abayobozi bamufashe kubera kudatanga mituweri no gusiba irondo. Uyu muturage yabarizwaga mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagali ka Nyarubungo.
Izi ni ingero zivugwa mi itangazamakuru ry’abishwe ubuyobozi bwa Kagame rubigizemo uruhare kandi urupfu rwabo akaba nta nkurikizi ruzagira kubabishe kuko babitumwe n’ubuyobozi bukuru !
3)Aba bayobozi bakoreshwa n’umwami ufite uburwayi bwa paranoïa (ibisazi) nabo ntiborohewe kuko nabo batangiye gufungwa, abandi bakanyerezwa ndetse hakaba n’abaraswa ku manywa yihangu! Amakuru ari kuvugwa cyane akaba ari ay’abanyamabanga nshingwabikorwa babiri baburiwe irengero. Bwana Nduwayezu Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki na Bwana Ndahiro Amiel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko banyerejwe taliki ya 14 mata 2016, abapolisi bashinzwe ku barinda batangaje ko batazi iby’inyerezwa ryabo, iki akaba ari ikimenyetso cy’uko babitswe n’ubuyobozi bwabahaye uwo mwanya ! Ubu bwicanyi n’iri nyerezwa ry’abaturage rikaba rigaragaza amakuba akomeye akomeje kuba kubanyarwanda kuko abayobozi bakagombye kubarinda aribo babica noneho nyuma nabo bayobozi nabo bacicwa! Ubwo se umuturage azatabarwa na nde ? Aziyambaza nde ko n’umuyobora nawe ntamutekano afite ? Ubu bwicanyi bukaba bugaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe nini cyane rusubira inyuma rukaba rugeze mu mwaka w’1642 ubwo Yuhi wa III Mazimpaka yimaga ingoma !
veritasinfo
