Icyunamo mu Rwanda: Interahamwe n’Inkotanyi bari Impuzamugambi muw’1994 !
Muri ibi bihe by’icyunamo, Mouvement National-INKUBIRI yifatanyije n’Abanyarwanda kwunamira inzirakarengane zose zishwe muri 94. Mw’ijambo rye Umuyobozi Mukuru w’INKUBIRI, Bwana NDAHAYO Eugène, ahangayikishijwe n’uko Abanyarwanda dusa n’aho tutumvise kandi tutumva neza uburemere bwa jenoside n’ubundi bwicanyi bwibasiye igihugu cyacu, tukaba dukomeje kwitwara nk’aho ntacyabaye !
Arashimangira kandi ko inzigo n’inzika bidashobora gucika mu Banyarwanda igihe cyose ukuri ku byabaye kukizinzikwa cyangwa kukirengagizwa nkana. Kwemera no gushakira hamwe ukuri ku byabaye ni byo bizafasha Abanyarwanda kubaka amahoro arambye. Ku bwe, Interahamwe n’Inkotanyi bari Impuzamugambi muri biriya bihe.
Yifashishije amateka, Ndahayo aranagaragaza uko Ingoma zategetse u Rwanda n’uko zagiye zisimburana kugeza uyu munsi, zikaba zitarakoze ibikwiye kugirango umunyarwanda uwo ariwe wese, yisanzure, yishyire yizane mu gihugu cye nta kwishisha no kwishishanya. Gusuzugura no kwima amatwi rubanda, kugundira, kwironda, kwikubira, kwikanyiza, no kuremamo Abanyarwanda ibice bituma ingoma zihinduka mu mvururu n’imivu y’amaraso.
Aremeza adategwa ko impamvu zatumye FPR Inkotanyi ifata intwaro muri 90, nta nimwe yigeze ishakirwa igisubizo gikwiye muri iyi myaka 22 FPR imaze ku butegetsi.
Umva iryo jambo ryose ukanze kuri iyi nteruro: Nta bwiyunge buhari niba ukuri gukomejeje kuzinzikwa.
Source : inkubiri.org