EAC : Kenya yasimbutse umutego wo kuvanga ingabo zayo n’iza Kagame!
Muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika handitsemo ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe na leta irimo abantu bashinjwa gukora jenoside, ibyo kandi na Kagame ubwe arabyemeza ! Muri raporo maping yakozwe n’impuguke za Loni ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo n’ingabo z’APR Inkotanyi yo mu mwaka w’2010, handitsemo ko ubwo bwicanyi nibugezwa imbere y’inkiko buzitwa jenoside ! Ku italiki ya 09 Mata uyu mwaka ubwo Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, yagaragaje ko atifuza gukemura ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda mu mahoro, ahubwo avuga ko ahora aribwaribwa no kuzirimbura zose kimwe n’abazishyigikiye bari mu gihugu, igihe cyose zaba zishatse gutaha ku ngufu nk’uko nawe yabikoze ! Ibyo bikorwa by’ubwicanyi akaba aribyo Paul Kagame ashaka gushoramo ingabo z’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba none Kenya yamuteye utwatsi !
Uwo mugambi wo gukwiza ubwicanyi mu karere kose watahuwe hakiri kare n’igihugu cya Tanzaniya n’Uburundi, ibyo bihugu byombi byanze kwivanga mu mishinga yo guhuza ingabo zabyo n’igihugu cy’u Rwanda na Uganda kuko ibyo bihugu bidafite ingabo z’igihugu ahubwo bifite imitwe y’ingabo igizwe n’ubwoko bumwe ishinzwe gushimangira ubutegetsi bw’igitugu no kwica abaturage bagaragaje ibitekerezo bitandukanye n’iby’udutsiko turi k’ubutegetsi. Igihugu cya Kenya nacyo kikaba kimaze kwikura muri uwo mugambi wo guhuza ingabo, nyuma yo gushishoza kigasanga guhuza ingabo n’u Rwanda byaba ari amakosa akomeye cyane.
Museveni na Kagame bigiriye inama yo kwinjiza mu mayeri ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba mu mushinga wabo wo gushyiraho ubwami bw’abahima (Empire Hima-Tutsi) muri Afurika, bazana igitekerezo cy’uko ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigomba guhuza mu rwego rwo kurwanya iterabwoba no gukomeza igisilikare cyo kurwanya ibiza no gufatanya mu kurwanya abatavuga rumwe na leta z’ibyo bihugu. Muri ayo masezerano ya rwihishwa (abaturage batamenyeshwa) biteganywa ko «kimwe muri ibi bihugu kiramutse gitewe n’umwanzi, atafatwa nk’aho ari umwanzi wa buri gihugu, ahubwo akarere kose muri rusange kafatanyiriza hamwe ku murwanya !» Ayo masezerano aramutse yemejwe gutyo, ni ukuva ko igihe cyose Paul Kagame yaba arimo aribwaribwa no kwica impunzi z’abanyarwanda n’abaturage bavuga ko bazishyigikiye, n’abakuru b’ibihugu byose by’Afurika y’iburasirazuba baba bari kuribwaribwa nabo mu gikorwa cyo kwica abanyarwanda!
Mu nama yahuje abaministre b’ibyo bihugu yabereye i Kampala yasuzumye bwa nyuma aya masezerano yo guhuza ingabo, u Rwanda na Uganda byemeye gushyira umukono kuri ayo masezerano ariko igihugu cya Kenya kirabyanga! Iki kibazo cyahise giteganyirizwa kuzashyikirizwa inama ya 13 y’abakuru b’ibihugu bigize umuhora wa ruguru (u Rwanda, Uganda na Kenya) iteganyijwe mu minsi iri imbere. Kenya ntiyigeze igaragaza impamvu yikuye muri ayo masezerano ariko ikigaragara cyo ni uko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bidafite demokarasi, bikaba biyoborwa n’udutsiko tw’ingabo zica abaturage, amaherezo bikaba bishobora kuzakurura Kenya mu makimbirane adashira nk’ayo ibyo bihugu bihoramo!
Kenya kandi ifite amasomo menshi yakuye mu ntambara z’urudaca zo muri Somaliya, kuva igihugu cy’Amerika cyasaba Kenya kohereza ingabo muri Somaliya kujya kurwanya umutwe w’intagondwa wa kisilamu urwanya ubutegetsi muri icyo gihugu byahise bikururira Kenya ibitero by’ibyihebe ku butaka bwacyo kuburyo gitakaza abantu benshi ku mpamvu zavuye hanze, ntabwo rero Kenya yakwiyemeza kongera kwishora mu bikorwa byo kwifatanya n’imitwe n’ingabo za Kagame na Museveni bashaka gushyiraho ubwami bw’abahima muri Afurika nyuma yo kurimbura abaturage bose bitwa les bantous batuye ako karere.
Ubwanditsi bwa veritasinfo.