Rwanda : urukuta rwa Paul Kagame rutangiye gusenyuka, imfungwa ziri gutoroka !
[Ndlr : Mu ijoro ryo ku bunani uyu mwaka taliki ya 31/12/2015 nibwo imfungwa 2 zishinjwa icyaha cyo kuba zaribye miliyoni y’amadolari muri Congo zatorotse gereza ya Gasabo, izo mfungwa zatorotse zambaye imyenda y’igipolisi. Muri iyi minsi abarimu benshi ntabwo barashobora kohereza abana mu ishuri kuko umushara w’intica ntukize utarabageraho; Banki nkuru y’igihugu nayo ikomeje gucuruza impapuro-faranga ku banyarwanda kugirango ibambure utwabo kuko igihugu kidashobora gusaba umwenda hanze ; inzara nayo iri kuvuza ubuhuha mu bice byinshi by’igihugu ! Ibi byose birerekana ko rwa rukuta rw’amategeko Kagame afungiramo abanyepolitiki rutangiye gusenyuka kuko inzara n’ubukene yateje igihugu kubera kwigundiriza k’ubutegetsi no guteza umutekano mucye mu karere kose, byamuviriyemo kwimwa imfashanyo n’amahanga, bikaba bizakurikirwa no guhirima kw’ingoma ! Nimubona abasilikare batangiye kwiba ibyo kurya muzamenye ko byarangiye (umwami w’ishyamba azajya kwiba) !]
Iyi nkuru tukaba tuzayikomeza umuvugizi naramuka yemeye kutuvugisha kuko twamwoherereje n’ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa nabwo ntiyagira icyo adusubiza.
Kuwa 5 Gashyantare 2016 undi mufungwa yatorotse gereza ya Kimironko nyuma yaho abandi 2 mu minsi itageze 30 batorotse bambaye imyambaro ya gipolisi. Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje ko uwatorotse yitwa Rwagwa ariryo zina rizwi. Amakuru uturuka ahantu hizewe avuga ko Rwagwa yasohotse muri gereza n’abandi bitwa Abajoc bagiye gutera intebe abafungwa bicaraho iyo basuwe kuko wari umunsi wo gusurwa bagenzi be baramubura. Biragaragara ko yari afite umuntu hafi aho wari umutegereje kandi mu basohokanye nawe bari babizi kuko ubundi muri gereza buri umwe abacunga undi kuko iyo umwe abuze mwese murabizira.
Ndetse biravugwa ko yasohotse yambaye imyenda igerekeranye yagera aho batera intebe iya gereza ayikuramo yiyoberanya nk’umuntu usanzwe. Gusa ubuyobozi bw’iyi gereza buranengwa cyane kudacunga umutekano neza kuko kuba hashize iminsi mike hatorotse 2 none hakaba hagiye undi kandi gereza iba izengurutswe n’abacungagereza bigaragara ko harimo uburangare. Ikinyamakuru Umusingi cyifuje kubaza ubuyobozi bwa gereza gihamagara uwitwa Sengabo Hillary umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ariko ntiyitaba Telephone ye igendanwa.
Gusa amakuru ku baherutse gutoroka bivugwa ko hari uwahoze ari Komanda wa polisi i Nyamata waziritse umuntu agacika akaboko ubu ufungiye Kimironko ko ariwe wari ushinzwe umutekano muri gereza ashobora kuba ari muri uwo mugambi w’abatorotse. Ikindi ngo ni uko ba Burigadiye bo muri gereza bari babafungiranye mu mazu yabo bashyizeho ingufuri ari ukujijisha ko abatorotse babanje kubafungirana kugirango batababuza umugambi wabo.
Iyi nkuru tukaba tuzayikomeza umuvugizi naramuka yemeye kutuvugisha kuko twamwoherereje n’ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa nabwo ntiyagira icyo adusubiza.
Source :umusingi