Ubutumwa bw'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka RDI bwo kurwanya ingoma ya "Cyami y'igitugu" iri mu Rwanda!

Publié le par veritas

Bwana Jean Marie MBONIMPA umunyamabanga Mukuru wa RDI Rwanda Rwiza.

Bwana Jean Marie MBONIMPA umunyamabanga Mukuru wa RDI Rwanda Rwiza.

[Ku cyumweru taliki ya 10 Mutarama 2016, inama idasanzwe ya Biro politiki y’ishyaka RDI Rwanda Rwiza yateraniye i Bruxelles mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ububiligi. Iyo nama yari ihuje abayobozi b’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza bavuye ku migabane yose y’isi. Nyuma y’iyo nama, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza,  Bwana Jean Marie Mbonimpa, yagejeje ijambo kubarwanashyaka ba RDI n’abakunzi bayo. Bwana Jean Marie Mbonimpa akaba ari inararibonye muri politiki y’u Rwanda ; mu mwaka w’1994 yari umurwanashyaka w’imena w’ishyaka MDR, muri uwo mwaka kandi akaba yari ministre w’Uburezi muri guverinema ya Nyakwigendera Madame Agathe Uwilingiyimana.
 
Nyuma y’1994, Jean Marie Mbonimpa yabaye ambasaderi mu gihugu cy’Ubusuwisi. Mu mwaka w’2010, Jean Marie Mbonimpa yaje mu bantu b’ikubitiro bafatanyije na Faustin Twagiramungu mu gushinga ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryatangiye gukora ku mugaragaro muri Mutarama 2011. Muri iyo nama y’i Buruseli hakaba harizihijwe isabukuru y’imyaka 5 ishyaka RDI rimaze rishinzwe, Bwana Jean Marie Mbonimpa, umunyamabanga Mukuru w’ishyaka akaba yaraboneyeho umwanya wo kugeza kubarwanashyaka ba RDI-Rwanda Rwiza n’abakunzi bayo ijambo rikurikira : ]
 
Barwanashyaka b’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, nitwa  Yohani Mariya Mbonimpa, ndi Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, muri aka kanya nkaba nishimiye kubasuhuza aho muri hose, cyane cyane ku mugabane w’Uburayi, umugabane w’Amerika, umugabane w’Afurika, tukaba tunatekereza n’abantu bose bari mu Rwanda. Turagira ngo muri aka kanya tubaramutse tubifuriza umwaka mushya muhire kandi tunabizeza ko dukora ibishoboka byose kugira ngo inshingano ishyaka ryacu ryiyemeje rishobore kuzitunganya muri uyu mwaka tugana ku mpinduka twifuriza abanyarwanda bose, kugirango igihugu cyacu kirangwemo demokarasi itegerejwe na benshi.
 
Ndagira ngo nshimire mwese, abarwanashyaka, abayobozi, mpereye kuri perezida w’ishyaka Nyakubahwa Twagiramungu Faustin dufitiye ikizere kubera ubushobozi, ubuhanga n’ubunararibonye yakomeje kuyoborana ishyaka ryacu. Namwe bayobozi bandi b’ishyaka : abahuzabikorwa ndabashimiye, ndashimira namwe abakomiseri, abajyanama b’ishyaka, ndashimira namwe abayobozi b’amaclebe aho muri hose, kuko kugera uyu munsi ntimwigeze muteshuka ku nshingano mwiyemeje.
 
Muri iyi minsi turibuka imyaka itanu (5) Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rimaze rishinzwe, ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho no gufata ingamba nshya zo kurwanya ubutegetsi bwa «Cyami y’igitugu» FPR-Kagame irimo yimika mu Rwanda mu buriganya burenze ukwemera ! Turabizeza ko ishyaka RDI Rwanda Rwiza rizakora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda bongere babone umutuzo, bongere babone icyizere, ari abari mu gihugu bakomeje kwicwa urubuzo n’ingoma-ngome ya FPR-Inkotanyi, ari n’abahejejwe ishyanga, aho bahungiye, badashobora gutaha kuberako ubutegetsi bw’i Kigali budashaka gukemura ikibazo cy’impunzi.
 
Turashimira mwese abaterankunga b’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, turashimira abantu bose bashyigikiye ibitekerezo byacu, inkunga zanyu turazikeneye kugira ngo dushobore kugera ku nshingano twiyemeje. Tuzi neza ko dushyigikiwe n’urubyiruko ndetse n’ururi mu Rwanda n’ubwo rutigaragaza, tuziko benshi bari kumwe natwe nkurikije za messages bagenda batwoherereza. Turabizezako ibitekerezo byanyu tubyitayeho, turabizezako icyizere mudufitiye kidutera akanyabugabo ko kugirango dushobore gukemura ibibazo byugarije igihugu cyacu, kandi mutugirire icyizere igihe kizagera u Rwanda rwongere rube u Rwanda, u Rwanda rwiza twifuza, u Rwanda rurangwa na demokarasi, u Rwanda rwiza rurangwa n’ubwisanzure bwa buri wese, ubwisanzure bugendana n’ubutabera, buzira kubera.
 
Twiyemeje gushingira politiki yacu ku isesengura ry’amateka y’igihugu cyacu, kuko kugira ngo ukore politiki nyayo, ugomba kumenya aho uva, aho uri n’aho ujya.Tukaba twifuza rero ko urubyiruko rwakomeza kudutera inkunga muri izo gahunda twiyemeje zo kubohoza igihugu cyacu. Ndabashimiye, murakoze, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirabazirikana kandi rikeneye inkunga yanyu kugirango rikomeze gahunda yaryo.
Ndabashimiye, Murakoze.
 
Mbonimpa Jean Marie
Umunyamabanga Mukuru wa RDI-Rwanda Rwiza.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :