Rwanda: Paul Kagame yongeje imishara abapolisi be kugirango bazashobore guhangana n'ibihe bikomeye yinjiyemo!
Mu Rwanda ubwoba bukabije bwatangiye gutaha mu gatsiko kari ku ngoma! Umwami w'Umwidishyi Paul Kagame akaba yatangiye gutegura imitima y'abapolisi kugira ngo bazapfane nawe igihe abaturage bazaba bamuteye hejuru! Ubusanzwe ingabo z'igihugu zitabara iyo igihugu cyatewe n'umwanzi uturutse hanze, ariko igipolisi cyo kiba cyarateguriwe kurwanya abaturage bivumbuye k'ubutegetsi! Bitewe ni uko umwuka utameze neza mu banyarwanda kubera impamvu zinyuranye ziterwa n'ingoma ya cyami ya Paul Kagame, agatsiko kari k'ubutegetsi katangiye kugaragaza ubwoba ko abaturage bashobora kukivumburaho, ikimenyetso kitari kure ni uko abamotari bo mu mujyi wa Kigali bivumbuye gato kubera mugenzi wabo wakubiswe n'igipolisi cya Kagame , uko kwivumbura kugatuma amaraso ahagarara mu mujyi wa Kigali!
Paul Kagame akaba yiyemeje gukora mu kigega cye yasahuriyemo ibya rubanda maze agenera abapolisi bazamugwa hejuru umushahara utubutse, ikibazo gihari ni uko byokozwe macuri; umupolisi muto wirirwa ahetse imbunda yiruka hose aho bamutumye guhohotera abaturage, ntacyo bamwongerereyeho; ariko imfura zimuyobora kandi ziba zicaye mu biro zitanga amabwiriza avuye kwa Kagame zagenewe agatubutse! Ngaho namwe nimubitekerezeho: Inspector General of Police, IGP, kuva muri Mutarama 2016 kugera muri Kamena 2016 azajya ahembwa 1,831,655 FRW buri kwezi, naho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari azajya ahembwa 2,395,449 FRW.
Umupolisi usanzwe wo mu rwego rwa REC na PC kandi aribo birirwa bajagata mu baturage bajya kubahohotera bazajya ahembwa 70.799 FRW buri umwe buri kwezi, akaba ari nawo mushahara bari basanzwe bahembwa! Umupolisi mukuru akaba arusha uwo hasi igihembo gihwanye na miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atatu na makumyabiri na bine na magana atandatu na mirongo itanu (2.324.650 FRW). Ntibizabatangaze ko mu gihe cy'amage , aba bapolisi bazagurisha imbunda bafite kugira ngo babone icyo batungisha imiryango yabo, ibyo akaba aribyo byabaye ku ngabo za MOBUTU SESEKO muri Zaïre, akaba ari nako ubutegetsi bw'abanyagitugu bose burangira muri Afurika!
BIZOROHA CYANE KUBWIRA UMUPOLISI WABURAYE, UHETSE IMBUNDA KANDU UHABWA AMABWIRIZA N' UMUPOLISI UMURUSHA UMUSHAHARA WA MILIYONI 2 KWICA ABATURAGE AGASAHURA IBYABO! Gusonzesha abapolisi bo hasi, ni ukubabwira ngo nibage mubaturage nabo bihembe! Ingaruka z'abapolisi bashonje ni uko bazahinduka amabandi abaturage bakahababarira cyane kurushaho! Hagowe abafite umutungo kuko bagiye kugabwaho ibitero n'abapolisi b'abashonji ba Kagame!
Ni mwirebere hasi aha urutonde rw'imishara y'abapolisi b'umwami Paul Kagame nk'uko yasohotse mu igazeti ya leta kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Mutarama 2016!