Rwanda-Burundi: Kagame ashaka ko Nkurunziza amera nka Habyarimana utarigeze wamagana na rimwe ubwicanyi bw’abatutsi!
Uwashaka kumenya intandaro y’umwuka mubi uri hagati ya Paul Kagame umwami w’u Rwanda na perezida Pierre Nkurunziza uyoboye u Burundi, yasubiza amaso inyuma gato akareba amateka yaranze abayobozi b’ibi bihugu byombi kuva ingoma ya cyami yavaho ! Inyandiko kuri ayo mateka yaba ndende cyane, muri iki gihe twibuka imyaka 55 ishize habaye ihirikwa ry’ingoma ya cyami mu Rwanda ku italiki ya 28/01/1961, ntitwabura kuvuga ko abaturage b’ibihugu byombi bagaragaje ko banyotewe na demokarasi; nyamara iyo igihugu kimwe cyageragezaga gutera intambwe ngo kiyigereho, ikindi cyaragikururaga kikagisubiza hasi ! Dore mu ncamake uko byifashe kugeza ubu :
Mu mwaka w’1962 u Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge, ariko intwari zaharaniye ubwo bwigenge zose zarishwe mu bihugu byombi kandi zicwa n’abakagombye kuzirengera. Major Micombero (umututsi) yafashe ubutegetsi abanje guhirika umwami Mwambutsa waje kugwa mu gihugu cy’Ubusuwisi, kugirango abugumane Micombero yishe umwami Charles NDIZEYE NTARE wa V (umuganwa) wari umaze gusimbura se Mwambutsa wa IV wari wiyemeje kuyobora mu buryo bwa demokarasi! Micombero yagiranye ubwimvane bucye na Perezida w’u Rwanda Grégoire Kayibanda bitewe ni uko Micombero yari amaze kwica abahutu barenga ibihumbi 300 mu mwaka w’1972, kayibanda yamaganye ubwo bwicanyi; ibyo bituma Micombero ashyigikira Habyarimana (umuhutu) mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda wagejeje igihugu kubwigenge!
Mu mwaka w’1973, Général Major Habyarimana Juvénal (umuhutu) yahiritse Grégoire Kayibanda (umuhutu) ku butegetsi. Micombero (umututsi) wayoboraga u Burundi yoherereza Habyarimana Juvénal (umuhutu) inkunga yo kumushyigikira. Byabaye ngombwa ko Habyarimana Juvénal akorera uruzinduko i Burundi ajya gusangira byeri na Micombero amushimira inkunga yamuhaye. Mu kiganiro abo bakuru b’ibihugu bombi bagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cy’i Burayi mu rurimi rw’igifaransa bagaragaje ukuntu babanye neza.
Ubwo barimo bafata agatama bari i Bujumbura umunyamakuru yabajije Micombero ati : Ese uyu musangiro urerekana ko ibihugu byanyu bibanye neza ? Micombero yagize ati «perezida Habyarimana yasubije icyo kibazo mu ijambo yavuze, aho yasubiyemo kenshi ko ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi bigomba kwibagirwa ibyahise, bikareba ejo hazaza kandi bikigiramo icyizere». Umunyamakuru yegereye Habyarimana amubaza ikibazo agira ati : Bwana Habyarimana, Ese nshobora gutinyuka kubababaza icyo muteze kumubano w’ibihugu byombi?
Habyarimana yamusubije muri aya magambo : «umubano w’ibihugu byombi ni ikintu gisanzwe, amakosa yabayeho mu bihe byashize, abavandimwe bagomba kubana neza, twe kuruhande rwacu twashatse ko ibintu bijya mu buryo, nk’abavandimwe bari baratandukanye tukongera kubana neza, tukubakira hamwe ubusugire n’umutekano bw’ibihugu byacu bito muri aka karere k’Afurika, kuko umubano mwiza w’abaturanyi niwo uzaba umusingi w’ubumwe bw’Afurika…Micombero turaziranye kuva kera niyo mpamvu igihe nafataga ubutegetsi atashidikanyije kunyoherereza inkunga!»
Uyu mubano wa Micombero na Habyarimana niwo watumye Habyarimana atabona cyangwa se ngo yamagane ubwicanyi Micombero yakoreraga abahutu b’i Burundi, uwo mubano kandi niwo watumye Habyarimana (umuhutu) ashyigikira Buyoya(umututsi) mu guhirika ubutegetsi bwa Bagaza(umututsi) kuko yari yarakuyeho Micombero (umututsi)inshuti ye magara ! Bitewe ni uko Habyarimana yashyigikiye Buyoya mugufata ubutegetsi, byatumye Buyoya yica abahutu i Burundi mu duce twa Ntega na Marangara Habyarimana araceceka, nyamara ntibyabujije Buyoya guha inkotanyi inkunga ikomeye mu kurwanya Habyarimana! Ubwo Nyiricyubahiro Melchior Ndadaye(umuhutu) yatsindaga amatora, abahutu i Burundi bibwiye ko babonye agahenge ariko Buyoya yahise amwica, Habyarimana ntacyo yavuze , yararuciye ararumira ahubwo ababazwa n’uko ntacyo yashoboraga gukora kuko inkotanyi zari zishyigikiwe na Buyoya zari zimereye abanyarwanda nabi !
Ubwo Kagame yicaga Habyarimana na Cypriane Ntaryamira (abahutu bombi), Buyoya yahiritse umuhutu Sylvestre Ntibantunganya ubutegetsi maze abona inkunga yose ya Kagame mu kwica abahutu b’i Burundi n’impunzi z’abanyarwanda zahungiye i Burundi no muri Congo; amashyaka CNDD FDD na FNL byarwanye inkundura, Kagame na Buyoya baratsindwa! Pierre Nkurunziza (umuhutu) yagiye k’ubutegetsi agoswe n’ingabo za Buyoya ndetse n’igitsure cya Kagame, ibyo bikaba byaratumye abahutu b’abanyarwanda bahungiye i Burundi birukanwa muri icyo gihugu maze Kagame abicira kubamara ! Nkurunziza yatangiye kubona ko Kagame atangiye kurengera ubwo mu Rwanda bari batangiye gukora intonde z’abahutu b’abarundi ngo bagize uruhare muri jenoside mu Rwanda, Kagame akaba yarasabaga Nkurunziza gutanga abo bahutu ngo nabo abice!
Ikibazo cyarushijeho gukomera ubwo igihugu cy’u Burundi cyatinyutse kuvugako imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru yavuye mu Rwanda mu mwaka w’1994 kandi byari ukuri! Kuva ubwo Kagame yiyemeje gukuraho Nkurunziza akamusimbuza umuperezida azajya akoresha ibyo ashaka cyangwa se udashobora kuvuga ubwicanyi bwe nk’uko Micombero na Buyoya bicaga abahutu b’i Burundi Habyarimana agaceceka! Ngiyo intandaro y’umwuka mubi ukomeye uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi kugeza ubwo Kagame yohereje abakomando mu Burundi bo gutsemba abahutu n’abatutsi b’i Burundi ngo akunde abone jenoside yo kugereka ku gatwe ka Nkurunziza nk’uko yabigize ku bahutu bose bo mu Rwanda !
Nkurunziza ubu akaba ashinjwa ibyaha n’abatutsi bihuye n’ibyo abo batutsi bashinjaga Kayibanda bitewe ni uko abo baperezida bombi ari abahutu kandi bakaba baranze guceceka ubwicanyi bw’abahutu bukorwaga n’abatutsi mu bihugu byombi! Iyo Nkurunziza aceceka ubwicanyi bw’imirambo y’abahutu Kagame yoherezaga muri Rweru wenda ubu aba afite agahenge uretse ko ntawabihamya kuko na Habyarimana yacecetse ubwicanyi Buyoya yakoreye abahutu b’i Burundi ariko ntibyabuza Buyoya gufasha inkotanyi zahitanye Habyarimana!
Iyo rero umuntu yitegereje uburyo abatutsi b’abahezanguni buri gihe bakurura imvururu n’ubwicanyi ku bahutu wibaza niba ari ubugome karemano cyangwa se niba umuco bakuye ahandi bikakuyobera! Tubifurije umunsi mwiza wa demokarasi mwiza kandi ntimucike intege buri gihe ikiza kinesha ikibi !