Rwanda : Abayisilamu bari mu mazi abira,bakomeje kwicwa no kunyerezwa n’ubutegetsi bwa FPR Kagame !
/http%3A%2F%2Finyarwanda.com%2Fimg%2Flogos%2F1410692908_sheih.jpg)
Amakuru atugeraho avuye i Kigali akaba yemeza ko abayisilimu bakomeje kunyerezwa no kwicwa urubozo isi yose igaceceka ngo kuko bakekwaho kuba ibyihebe! Umucamanza w’umufaransa ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba Marc Trévidic niwe wavuze ko igihugu cy’Ubufaransa kigomba kwitondera ibyo kwinjiza mu itegeko nshinga ryabo icyaha cyo kwambura ubwenegihugu abahamwe n’icyaha k’iterabwo, kuko bishobora kuzatuma ibindi bihugu ku isi bifata abanyepolitiki cyangwa se igice kimwe cy’abaturage babo kikabashinja icyaha cyo kuba ibyihebe bityo bakaba babuze uburenganzira bwose nk’abenegihugu ndetse n’ubwo kubaho! Ese igihugu kizakora ibyo Ubufaransa buzabyemera ? Wagirango Marc Trévidic yavuze ibyo, amaze kurebe ibitekerezo biri mu mutima wa FPR-Kagame !

Muri uku kwezi kwa Mutarama, abo bayobozi ba Isilamu mu Rwanda ndetse n’abayisilamu bavuga rikijyana bo mu idini ya Islamu mu Rwanda batangiye kwicwa no kunyerezwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ! Nkuko ubwo butegetsi bwa FPR Kagame bwamenyereye gutekinika ibyaha, abayisilamu bakekwaho kutavuga rumwe na FPR Kagame bashakiwe icyaha gishya cyo kuba ari ibyihebe cyangwa se bashyikiye ibikorwa by’iterabwoba, icyo cyaha cyamaganwa n’isi yose kikaba kizatuma umuyisilamu wese ubangamiye ubutegetsi yicwa isi yose igaceceka, noneho abatishwe bagahindurwa ibikange bakajya basaba imbabazi z’ibyaha bya bene wabo bishwe ! Iryo tekinika ry’ibyaha niryo FPR- Kagame yakoreye abahutu, bakicwa urubozo bashinjwa icyaha cya jenoside, umuhutu utaragerwaho agategekwa gusaba imbabazi z’icyaha cya jenoside cyahimbiwe abahutu bagenzi be FPR- Kagame yishe,isi yose igaceceka !
Nyuma y’abakuru ba Islamu mu Rwanda banyerejwe bagiye gutanga ikiganiro muri Kaminuza y’i Butare, polisi ya Kagame ikavuga ko itazi irengero ryabo, none ubu ikaba yaramaze kwemera ko ibafite, hari abandi bayisilamu bakomeje kunyerezwa mu gihugu, amaherezo imirambo yabo ikaba ishobora kuzatoragurwa mu kiyaga cya Rweru cyangwa se kubw’amahirwe inkotanyi zikemera ko zibafite! Muri abo bashimuswe twavuga nka : Shehe Habimana Yassin wari Imam y’umusigiti wa Onatracom mu Biryogo. Ubwo yari mu nama kuri uwo musigiti, Imam Yassin yabajije icyo bagenzi bafungiye,inama irangiye nawe ahita anyerezwa, hari ku italiki ya 28/01/2016! Kuwa kane taliki ya 29/01/2016, Haji Yusufu ucuruza imyenda y’abadame yashimutiwe mu Biryogo ; yashimuswe n’abagabo 2 bamabaye sivili bamusanze mu iduka ari kugurira umwana we ibikoresho by’ishuri bamwinjiza mu modoka iramujyana kugeza ubu nta muntu uzi irengero rye!
/http%3A%2F%2Fwww.isange.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2014%2F12%2FUmuyobozi-wa-Polisi-yu-Rwanda-GIP-Gasana-Emmanuel-na-Minisitiri-wUmutekano-mu-gihugu-Fazil-Harerimana.jpg)
Abanyarwanda bagomba gukurikirana umunsi kuwundi bagatanga amakuru y’abantu babo bari kunyerezwa mu itangazamakuru rinyuranye no mu miryango mpuzamahanga ishinzwe gukurikirana uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Pie Mugisha, umusomyi wa veritasinfo