Maître Bernard Maingain aremeza ko amashusho yatanze muri ONU ku gihugu cy’u Burundi yatekinitswe !
Maître Bernard Maingain, ni avocat w’umubiligi uzwi cyane mukarere k’ibiyaga bigari. Me Bernard Maingain akaba ariwe uburanira Paul Kagame n’abo bareganwa hamwe mu rubanza rwo guhanura indege yarimo perezida Juvénal Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cypriano Ntaryamira w’u Burundi ku italiki ya 6 Mata 1994. Iraswa ry’iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Dosiye y’urwo rubanza ikaba ikurikiranywa n’abacamanza b’igihugu cy’Ubufaransa, hakaba hashize imyaka 22 abo bacamanza batarashobora kuyifataho umwanzuro. Ntabwo ibikorwa bya Maître Maingain bigarukira muri urwo rubanza gusa, guhera muri Mata 2015, Maître Maingain yishoye mu kibazo cy’u Burundi kuburyo yagejeje muro ONU dosiye ishinja abayobozi b’u Burundi ko bari gukora jenoside !
Kugira ngo ashimangire ko mu Burundi hari jenoside, Maître Maingain yifashishije amashusho ya vidéo yavugwaga ko yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Karusi. Ayo mashusho yerekanaga ibikorwa byo kwica abaturage batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bikozwe n’Imbonerakure ziri mu ishyaka rya CNDD FDD riri k’ubutegetsi. Maître Bernard Maingain akaba yarohereje ayo mashusho (vidéo) mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha no mu kanama gashinzwe umutekano ku isi. Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Mutarama 2016, Maître Maingain ubwe yanditse itangazo ashyiraho umukono we, asobanura iby’ayo mashusho (vidéo).
Nyuma y’aho ayo mashusho (vidéo) ashyiriwe ahagaragara, televiziyo y’abafaransa France 3 yatambukije ikiganiro kibeshyuza ko ayo mashusho atafatiwe mu Burundi, iyo televiziyo yagaragaje ko hakoreshejwe itekinika rishaka kwitirira ayo mashusho ko yafatiwe mu Burundi kandi isesengura iyo televiziyo yakoze rigaragaza ko ayo mashusho yafatiwe muri kimwe mu bihugu by’Afurika y’iburengerazuba. Ikinyamakuru « bishasha.com » gitangaza ko urwego rushinzwe kumenyesha amakuru kwa Perezida w’u Burundi rumaze gusohora itangazo rimenyesha ko igihugu cy’u Burundi kigiye gukurikirana mu butabera Me Bernard Maingain, Imbonerakure yemeje ko ayo mashusho yafatiwe mu Burundi kimwe na televiziyo y’abafaransa yatangaje ayo mashusho !
Dore itangazo Me Bernard Maingain yashyize ahagaragara kuri ayo mashusho
Publicité
Veritasinfo
