Rwanda: Nimundebe neza mu maso, mubona uko meze uku nshobora guhindura itegeko nshinga? (Paul Kagame)
Petero yihakanye Yezu incuro 3, Kagame Paul we yihakanye ubwe incuro 5 umwaka w’2017 utaragera ! Ese ubwo ni umugabo ?
Muri iyi minsi iyo uvuze itekinikwa rikorwa na Paul Kagame kugira ngo ahindure itegeko nshinga, abanyamahanga bamurata ibigwi bifata ku munwa bakumirwa ! Mu kinyarwanda baca umugani ngo « Umugabo yihindukiza mu buriri, ntiyihindukiza mu ijambo !» Uwo mugani wa kinyarwanda no mu ndimi z’amahanga ubamo; niba rero Kagame yihindukije mu ijambo akaba yiyemeje guhindura itegeko nshinga kugira ngo azagwe k’ubutegetsi, ntabwo ari umugabo, icyo aricyo buri wese yakibwira!
Amakuru aturuka mu ntore nkuru za FPR i Kigali, yemeza ko muri iki gihe, imibare y’ibizava mu ngirwamatora ya referandumu yo kwemeza itegekonshinga ritekinitswe yarangije gukorwa, iyo mibare ikaba ibitse muri mudasobwa (ordinateur) ya komisiyo y’amatora ; ibindi byose birimo bikorwa ko hari gutegurwa Kamarampaka akaba ari ikinamico gusa ryo kubeshya abazungu uretse ko nabo barangije kuvumbura ko Kagame ari Semuhanuka! Imikorere y’ikinyoma nk’icyo ntamunyarwanda numwe itangaje kuko n’ubundi niko byari bisanzwe bikorwa mu matora yose yakoreshejwe na FPR Kagame ariko abanyamahanga bo ntibarabukwe cyangwa bakijijisha ko ntacyo babonye! Ubu siko bikimeze.
Kuva aho ku cyumweru taliki ya 06/12/2015 Paul Kagame atangarije ko referendumu izaba ku italiki ya 18/12/2015 abanyamahanga bose barumiwe ! Ntabwo mu gihe gito kingana gityo ushobora kuba uzengurutse ibiro by’amatora bigera ku 2400, ibyo byonyine bikaba bigaragaza ko ibizakorwa byose ari ikinamico, kuko udashobora no gusobanurira abaturage icyo bazajya gutora! Abanyarwanda bakaba babazwa n’ayo mafaranga atagira ingano (miliyari 2 zirenga) azakoreshwa muri iryo kinamico ritagize icyo rimaze.
Dore mu magambo yivugiye ubwe ibinyoma bitanu Paul kagame yabeshye amahanga ku ihindurwa ry’itegeko nshinga, ni Paul Kagame uvuga ubwe, yagize ati :
[1.Nimundebe munyitegereze, Uko meze uku koko, murasanga ndi umuntu ukeneye manda ya gatatu? Nimunyitegereze neza, ntayo nkeneye rwose! Aka kazi nkora singakora ndi gukina, singakora kubera ko mpembwa cyangwa se kubera ko nshaka kwishimisha cyangwa se ko hari undi muntu mba nshaka gushimisha. Si uko nkora. Mubyumve neza ntabwo mbishaka kandi sinkeneye manda yanyu ya 3 ! Abantu babyumve kuko ndashaka no guhora mbigarukaho. Icyo nshaka ni ugukora akazi kanjye mu gihe kingana n'icyo abanyarwanda bangeneye, cyarangira nkaba ndagije, ariko nta manda ya 3 ijemo. Nshobora gukomeza gukorera igihugu mu bundi buryo.
2.Mu 2017 manda yanjye izaba irangiye, ibi bigomba kuzubahirizwa. Itegeko nshinga ntirigomba gukorwaho, rigomba kubahirizwa uko riri, kandi nta n'impamvu n'imwe iyo ariyo yose yatuma itegeko nshinga rihinduka.
3.Abantu bakomeza kumbaza ibijyanye na manda ya 3 nkabifata nk'ibintu bindeba gusa, cyane iyo bavuga ibijyanye no guhindura itegeko nshinga… ariko noneho ndabasabye, ibintu bisobanuke ntabwo nzafata manda ya 3. Gusa nzaba ndi mu gihugu nk'umuntu wo mu nzego zo hejuru uzaba ushobora gufasha igihugu mu bundi buryo ariko ntari perezida. Sinzi ibi bisobanuro ngomba kubitanga incuro zingahe.
4.Erega ntabwo mparanira kuzagwa k'ubutegetsi, ntabwo ndi ikigoryi bigeze aho. Manda yanjye ya 2017 nirangira nzarekura rwose. Nkuko nabagaho ntaraba perezida ni nako nshobora kuzabaho mu gihe nzaba ntakiri perezida kandi nkazanabaho neza kurushaho.
5.Ibi noneho birandeba, ndashaka ko mwumva neza ibyo navuze kuko nibyo mpora nsobanura. Ibyaba byiza ni uko igihe cyanjye cyo kurangiza manda nicyegereza, ibi bibazo mwazabigarukaho.]
5.Ibi noneho birandeba, ndashaka ko mwumva neza ibyo navuze kuko nibyo mpora nsobanura. Ibyaba byiza ni uko igihe cyanjye cyo kurangiza manda nicyegereza, ibi bibazo mwazabigarukaho.]
Iyo ni imvugo igaragaza ibinyoma 5 Paul Kagame yagiye abeshya amahanga kandi akabivuga mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo amahanga yumve ko atabeshya, ko ntanundi muntu ubimuvugiye ! Mu gihe Petero yihakanye Yezu incuro 3 inkoko itarabika, niko Paul Kagame yihakanye ubwe incuro 5 umwaka w’2017 utaragera ! Nyuma y’aho Paul Kagame atangarije ko azakoresha referandumu kandi yarabihakanaga, amashyaka yibumbiye muri CCP ariyo PS Imberakuri, FDU Inkingi na PDP Imanzi banditse ibaruwa bagejeje kubayobozi isaba uburenganzira bwo kwigaragambya kugira ngo abayoboke b’ayo mashyaka n’abandi banyarwanda bayashyigikiye bazigaragambye kuwa mbere taliki ya 15/12/2015 i Kigali, kugeza ubu igisubizo kirategerejwe !
Undi munyepolitiki wagize icyo avuga kuri iki kinyoma cya Rererandumu ni Bwana Faustin Twagiramungu, abinyujije kurubuga rwe rwa Twitter Twagiramungu yagize ati : «Incuro 5 zose Kagame yabeshye isi yose ko nta manda ya 3. Nasobanure impamvu ahinduye imvugo. Ntiyitwaze INGARUZWAMUHETO, kubera ko nta jambo zifite. Ubu se ba Rick Warren, Bill Clinton, Tony Blair, Baroness Chalker, Suzane Rice, Mike Institute, Harvard Un, n’abandi, baravuga iki ku kinyoma cya Paul Kagame ? »