Burundi : Mu gihe amahanga ahugiye mu ntambara y’iterabwoba, abarundi bakomeje kwicwa ntibivugwe!
Publicité
Nkuko byemejwe na Paul Kagame, abagome yohereje i Burundi mu kurwanya abo yita abayobozi babi b’icyo gihugu, bakomeje gucura inkumbi ! Hashize icyumweru leta y’u Burundi itangiye igikorwa cyo kwambura intwaro abo bagome, ariko muri iyi week end irangiye, abo bagizi ba nabi bagabye ibitero ahantu hanyuranye bihitana abarundi b’inzirakarengane !
Amakuru aturuka i Bujumbura aremeza ko mu ijoro rya cyeye, urugo rw’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura rwagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro. Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 15/11/2015, urugo rw’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura ruherereye muri komini ya Rohero rwagabweho igitero; abagome bateye ibisasu bya grenades mu rugo rw’uwo muyobozi, ndetse baruteraho n’igisasu cya rokete kubw’amahirwe nticyaturika. Uretse ibintu byangiritse nta muntu wakomerekeye muri icyo gitero.
Abo bagome ntibagarukiye aho kuko mu gace ka Bwiza kari i Bujumbura kagabwemo igitero muri ijoro ryo kuri iki cyumweru abantu 4 bahasiga ubuzima. Amakuru aturuka i Bujumbura yemeza ko abantu 3 biciwe mu kabari kari mu Bwiza kitwa »Escotis » gaherereye ku ibarabara rya gatanu. Abo bagome bakaba bariciye undi muntu wa kane muri butike ye naho abandi bantu 4 bari kumwe nawe barakomereka. Abo bagizi ba nabi bagabye n’igitero kuri station ya Essance iri mu Bwiza.Hari utundi duce twa Bujumbura twagabwemo ibitero muri iyi week end irangiye nko mu gace ka Musaga, Mutakura aho abagome baturikije ibisasu bikomeye, Kamenge na Buyenzi naho hakaba harumvikanye urusaku rw’amasasu ! Kuba leta ya Nkurunziza yaratangiye igikorwa cyo kwambura intwaro abasivili badafite uburenganzira bwo kuzitunga kandi ikaba ikomeje gukaza ingamba zo kugarura umutekano, biragaragara ko imirwano mu Burundi aribwo igiye gukaza umurego kuko hari abagome biyemeje kurwanya leta ya Nkurunziza kugeza bayihiritse bakoresheje intwaro.
Niba Nkurunziza ashoboye kwambura intwaro abagome bose bakomeza kwica abantu i Burundi azaba atsinze ibihugu n’abandi bagizi ba nabi bashyigikiye abagome biyemeje guhirika leta y’i Bujumbura ; bityo igikorwa cyo kwambura intwaro abarwanya leta ya Nkurunziza kikaba gishobora kubyara intambara ikomeye ndetse ibihugu bishyigikiye abarwanya Nkurunziza bikaba bishobora kureka amayeri yo kwihisha inyuma y’abarwanya u Burundi ahubwo bikagaba igitero ku gihugu cy’u Burundi kumugaragaro! Igihe ibihugu by’ibihangange biri kurwana intambara y’ibyihebe ; abafite umugambi wo kwigarurira ibindi bihugu by’Afurika bagashyiraho ubwami bwabo, nabo bakomeje umurego wo gukora intambara nta nkomyi kuko itangazamakuru mpuzamahanga ruhigiye mu bibazo by’iwabo, akaba ariyo mpamvu iyi ntambara y’iby’ibyihebe ishobora guhindukamo intambara y’isi yose mu kanya gato!
Ni ukubikurikiranira hafi.
Ubwanditsi
