Umutekano mucye mu Burundi ubangamiye akarere kose nk’uko bivugwa na CIRGL !
Publicité
Ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu cy’u Burundi kibangamiye kuburyo bukomeye akarere kose. Ibyo bikaba bitangazwa n’umuryango mpuzamahanga uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari CIRGL (Conférence Internationale de la Région des Grands Lacs). Uwo muryango w’ibihugu by’akarere k’Afurika y’ibiyaga bigali ukaba utanga impuruza nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi byigaragaje muri iyi minsi mu gihugu cy’u Burundi. Uwo muryango ukaba usaba impande zihanganye kujya mu biganiro.
Umwe mubashinzwe itumanaho muri CIRGL Bwana Macdonald Mwakasendile yagejeje kuri radiyo Mpuzamahanga y’abafaransa RFI dukesha iyi nkuru impungenge afite, yagize ati :
«Tubagaragarije impungenge zikomeye dutewe n’uko umutekano i Burundi utifashe neza, ibintu biragenda birushaho kuba bibi kandi ibikorwa by’urugomo bikaba biri kurushaho kwiyongera bigahitana ubuzima bw’abantu. Iki akaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu cy’u Burundi no ku bihugu by’akarere kose. Niyo mpamvu umunyamabanga mukuru wa CIRGL yamaganira kure ibyo bikorwa bibi bitemewe kandi akaba asaba ko ibihano bikaze bigomba guhabwa ababikora. Turasaba kandi ko habaho ibiganiro. Mubyukuri turashaka gukomeza ibikorwa by’ubufatanye n’umuhuza, na perezida wa Uganda kandi tukaba dusaba impande zose zirebwa n’iki kibazo gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda z’ibiganiro bya politiki zijye mubikorwa. Ubu nibwo buryo bwonyine bwatuma igihugu cy’u Burundi gishobora kwikura mu bibazo kirimo.»
Kubyerekeranye ni uko igihugu cya Uganda cyakomeza kuba umuhuza kandi Museveni akaba ashobora gusubira mu Burundi, Macdonald Mwakasendile yagaragaje ko ntamakuru abifiteho, yagize ati : «Nta makuru ahagije tubifiteho; akaba ariyo mpamvu tugaragaje izi mpungenge zacu. Kuba twizera ko impande zose zishobora guhuriza k’umuhuza umwe cyangwa se ku muntu wazihuza kugira ngo zisuzume ibyo bibazo ».Ndlr :Nyamara n’ubwo ikibazo cy’u Burundi gifite inkomoko ku bibazo bya politiki biri imbere mu gihugu, aho ibintu bigeze ni uko ikibazo cy’u Burundi cyongererwa ubukana n’imbaraga zituraka mu gihugu cy’u Rwanda kigerageza gushuka abanyepolitiki b’u Burundi ko kizabafasha kikabaha ubutegetsi kandi cyararangije kohereza abakomando i Bujumbura birirwa bica abarundi ku manywa yihangu kugira ngo kigarurire ubutegetsi bw’icyo gihugu maze kibuhe umuntu wabwo w’agakingirizo ! Niba se abanyepolitiki b’abarundi aribo bashobora gushaka umuti w’ikibazo cya politiki mu Burundi, Paul Kagame atangaza ko azatanga ibikoresho byo gukemura ikibazo cy’i Burundi nkande ?
Ni ngombwa ko u Rwanda ahubwo rugirana ibiganiro bisesuye n’u Burundi, ibibazo bya politiki muri ibyo bihugu byombi bikajya byabona gushakirwa umuti naho kunyura indi nzira itari iyo gusaba Kagame guhagarika urugomo rwe, kwaba ari ugucurika ibintu no kuzimanganya ukuri kuburyo mu gihe gito ibyumvikanywe byakongera bigasambuka !
Inkuru ya RFI
