Ingaruka zo guhungabanya umutekano w’u Burundi zitangiye no kwigaragaza mu Rwanda !
Abakorera ibikorwa by’ubucuruzi k’umupaka uhana imbini n’igihugu cy’u Burundi ahitwa ku Kanyaru, bavuga ko ibi bikorwa byabo bisa n’ibyahagaze. Bavuga ko bidashoboka kuko ngo ntarujya n’uruza rw’abantu rugihari.
Abavunja amafaranga n’abikorera imizigo bavuga ko bitakigenda kuko ngo ntabantu bagica kuri uyu mupaka. Ngo n’abanyarwanda bagerageje kwambuka bagiye bakurwa mu modoka n’igipolisi cy’u Burundi. Iyo ugeze ku mupaka w’Akanyaru ushobora kwibwirako abantu bahakora bafashe akaruhuko kuko usanga biyicariye ntacyo bakora cyangwa bikinira amakarita. Abavunjayi nabo usanga bitemberera bigaragara ko nta kintu bari gukora.
Iyo ubegereye bakubwira ko impamvu y’ibi ari uko nta rujya n’uruza rukigaragara kuri uyu mupaka, ngo akazi gasa n’akahagaze. Uyu ni umwe mu bacururiza kuri uyu mupaka uvuga uko byamugendekeye. Yagize ayi “Mbere najyaga ncuruza nk’ibihumbi 150 k’umunsi ariko ubu ntabwo ndi kubona nk’ibihumbi 50. Ni igihombo pe. Byatewe n’imigenderanire itari myiza hagati y’ibihugu byombi. Bikomeje gutya abakora ubucuruzi hano bahagarara bitewe n’ikibazo kiri mu Burundi”.
Kuri uyu mupaka nkuko bigaragara hashobora gucaho amasaha abiri cyangwa atatu nta modoka nimwe irahanyura iva mu Rwanda yerekeza mu Burundi. Abahakorera ijambo bahuriyeho risa naho ari rimwe bati “ agafaranga karabuze”. Abandi hirya usanga bikinira amakarita cyangwa igisoro. Bavuga ko ngo bigeraho ngo bakabura n’ifunguro ry’umunsi. Uyu wavugaga mu rurimi rw’ikirundi yagize ati “ umugore n’abana bajyaga barya ubugari ariko ubu ngera mu rugo nkambwira umugore akajya gukura ibijumba da”
Abikorera imizigo bo bavuga ko guhagarara k’urujya n’uruza kuri uyu mupaka byatumye babura n’ifunguro ry’urugo. Ngo aho babashaga gutahana nibura ibihumbi bitanu, ubu ngo nta n’igihumbi. Ngo nta muzigo ugituruka mu Burundi. Abakora akazi kuri uyu mupaka basaba amareta yombi kwicarana ku ntebe y’ibiganiro ngo kugirango habashe gukemurwa iki kibazo. Basaba kandi ko hagakwiye gukorwa ibishoboka byose ngo imvururu ziri mu Burundi ntizigire ingaruka kuri ubu bucuruzi bwo kumupaka.
Source : Umuryango.rw