Rwanda: Itangazo ry'umuryango "Ibukabose" ryamagana isenywa ry'inzu ya nyakwigendera Rwigara Assinapol

Publié le par veritas

Gusenya amazu no kurandura imyaka y'abaturage ni ubukunguzi

Gusenya amazu no kurandura imyaka y'abaturage ni ubukunguzi

Ejo ku wa gatandatu taliki ya 12/9/2015, abakozi b'umujyi wa Kigali bajyanye za tingatinga (caterpillars) batangira gusenya inzu y'amagorofa atanu ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol wishwe na Paul Kagame amuziza umutungo we yashakaga kumwambura. Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wamaganye wihanukiriye ubugizi bwa nabi ingoma ya Paul Kagame ikomeje kugirira abanyarwanda. Nta munsi wira idasenyeye abaturage b'abakene nyakujya mu giturage, n'abandi bose badakora ibyo ishatse. Ni muli urwo rwego Nyakwigendera Rwigara Assinapol  yishwe azira ko yanze gutegeza Kagame n'abambari be umutungo yaruhiye kuva kera. None ubugome bwe bugeze naho Kagame atanga itegeko ryo gusibanganya ibikorwa bya Rwigara mu mujyi wa Kigali kugira ngo n'abali bamuzi bamwibagirwe.

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uboneyeho kugaragariza umuryango wa Rwigara Assinapol, cyane cyane umubyeyi Adeline Rwigara n'abana yamusigiye, ko tubashyigikiye mu karengane bahura nako muli iki gihe. Twamaganye umutima w'ubugome n'ubugizi bwa nabi guverinoma ya Kagame ikomeje kugaragariza uwo muryango n'abandi isenyera bose, igamije kubicisha inzara.Tuboneyeho kwibutsa prezida Paul Kagame ko gusenyera abanyarwanda muli rusange, n'umuryango wa Rwigara Assinapol by'umwihariko,binyuranye n'amategeko y'igihugu cy'u Rwanda. Binyuranyije kandi n'amategeko mpuzamahanga arengera ubudahangarwa bw'umutungo wa buli muntu.Leta y'u Rwanda igomba gusubiza umupfakazi n'impfubyi za Rwigara Assinapol amafaranga ahwanye n'agaciro k'inzu yabo prezida Kagame amaze gusenya.

Bikorewe i Paris kw'italiki ya 13/9/2015

Umuyobozi wa ibukabose-rengerabose

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
Gewe ndi muri amerika, abanyarwanda baje muri amerika bose baheha amabyi yabazungu bashaje, baraboza ( kubuhagira) bakabakuramo ibibindo baneyemo bakabambika ibindi bishya, abandi boza imisarane yo kubitaro no kukibuga cy'indege, hsri nabandi boza amamodoka.barangiza bagahamagara muri afrika ngo bageze mwijuru, ngo barakize cyane. Hari uwari waravuze ngo afite amamodoka ngiye kumusura nsanga atagira nimwe. Ikibazo nuko ubugome bafite baburusha FPR ntaho bataniye ninkotanyi, abeshi batangiye kijya barogana. Ibi byose mbivuze kugirango mukureyo amaso ntakiza abanyarwanda bari muri amerika bashobora gukorera urwanda nabanyarwanda. Abanyamerika barabaseka cyane iyo babonye imyitwarire yabo kandi bari inyuma yabose muri amerika bababona ko ari aba slavery bashya bazanywe muri amerika.
kubohora urwanda nabanyarwanda bizakorwa nabari muri afrika haba mu rwanda no hafi y'urwanda. Abari mumahanga inda zabo zisumba ibifu byabo kure cyane.
Répondre
W
@FATUMA:harya wowe kutatubwiye icyukora muri america.Nizere kandi ko utari kunena bariya watondaguye Kubera imyuga bakora, kuko beniriya myuga isaba ubutwari bwinci no kwiyoroshya, nibuyinena rero ubwo nuko ntabyo ugira.cyakoze utubwire icyuhakora da!mbaye ngushimiye
I
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu myaka itatu kuva 2011 kugeza 2014, bugaragaza ko ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda kiri kuri 2%.

Muri ubu bushakashatsi, umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongereye ku kigero cya 8%, naho umusaruro rusange w’umuturage ku giti cye wavuye ku madolari ya Amerika ($) 211 mu mwaka wa 2001, ugera kuri 718 $ muri 2014.

Sources: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatabarije-urubyiruko-rutagira-akazi

Ni byiza kabisa, mukomerezaho.
Répondre
G
Byari kuba byiza iyo bijya kuba ukuri. NIba ugenda mu Rwanda uzanyarukire hanze ya Kigali uterere ihisho hirya no hino uzasanga ahubwo iyi mibare icuritse. Aya $718 afitwe na 2% abandi ari abashomeri
M
Ntugatukane ukoreshejeUbwoko sibyiza umuntuninkundi bosebaremewekwicwa?
Répondre
M
Ubuse abarigusenya iriyanzu kukibaretse ikagerahariya bakaba batarayishenye hakiri kare? Bararetse irubakwa isigwa amarage hanyuma batireka tuyisenye. Ubunubugome bwindengakamere bwaranze ubutegetsi bwa Kagame.
Répondre
K
Intambara yo kurucushu Oyeee!!! Inkotanyi oyeee!!! Murabiziko abatutsi babanyiginya mudakorana, mubice ye, nibyo. Abatutsi narabavumye puuu!!! rirarenze muribuka impunzi zabanyarwanda mwatsembye, mukabatsembera kubamara kwisi mu mashyamba ya congo. Genocide mwakoreye abahutu, amaraso yabo azabahame puuu!!!! Ntimukagire icyiza nukora mu rwanda rwabanyarwanda. Muribuka Impinja mwiciye mu migonga yabazihetse, abana, urubyiruko, abasaza nabakecuru mwarimbuye nabo bari abantu. Muzapfe urwo ntakindi. Uwo numuvumo abatangiriyeho. Muzapfe mushire urwanda ruzaturwa nabanyamahanga ndabivuze.
Répondre
M
Urakoze .Sezirahiga.Gukora u Rwanda kuri modeli y abazungu :Hakabaho amashyaka: Ily abanyiginya .ily abega .ily abakayibanda....." Noneho bagahuzwa no guhana bihanukiliye umwicanyi wese iyava akagera ; duhereye kuri bariya bicanyi bahishiwe .Jye mbona kudahana aribyo bigiye kuzasiba u Rwanda .Bariya bantu bagendera mu bwicanyi nkubwo muri moyen age nicyo kibazo gikwiye gushakirwa umuti . Nikimenyimenyi numvako abobose bavugwamuri iyinyandiko iyo bahuriye iyohilyaAmerika baheha amabyi cg bakubura umuhanda kobavugananeza kuko baba bari mugatebo kamwe kumwirabura unenwa .Sasa rero nukuvugako no mugihugu cyabo bashobora kubana .Mubavanemo abicanyi bahanwe byintangarugero ntakubeshyera ntakuvangura abicanyi donc hajyeho Arusha 2 . Abandi bazashaka kwica ngo bategeke bazajya bakaraga ubwonko mbere yo kwishora .
Mwe murabibona mute ?
Répondre
S
Ngo muntambara y'abega n'abanyiginya uhagaze he ?

Lu pour vous:

ITANGAZO : MURI POLITIKI KU KIBAZO CY’ABEGA N’ABANYIGINYA UHAGAZE HE ? Abanyarwanda n’abanyamahanga bifate bate ku nshoberamahanga y’intambara ikaze ya bucece iri hagati y’abega n’abanyiginya iyo ubihuje na politiki y’imirongo ine ya politiki iriho?
Mubihe bishize, umunyarwanda umwe yabonye dutangaje ko hariho ibikuta bine by’ibitekerezo muri politiki nyarwanda noneho aratubwira ati ibyo mutangaje ni ukuri ariko hari ikibazo nshaka kubibariza. Mukutubaza yadutunguje ikibazo kitureba ariko yabazaga n’abanyarwanda bose kuburyo iyo ugisubije utaguma kurenzaho igihe ugamije kubaka u Rwanda rw’ejo rwa bose.
Hari umuntu ushobora kumva ko icyo kibazo kitamureba bitewe n’aho yiyumva aherereye ariko iyo abikoze atyo ntabwo aba agaragaje ko azi neza imiterere ya politiki nyarwanda. Abazi neza polkitiki y’u Rwanda bazi ko Abega n’Abanyiginya ari inzovu ebyiri zabayeho zirwana mumateka kandi zigakubitana nta mpuhwe zigamije gutsembanaho kuburyo mubihe bitandukanye n’amaraso menshi yagiye ameneka.
Iki kibazo nukibaza umututsi woroheje cyangwa undi munyarwanda n’umunyamahanga utazi impumuro n’ishingiro ry’ubutegetsi bihozaho n’intambara ya bucece imaze igihe hagati y’abega n’abanyiginya, hari igihe ushobora gutungurwa n’uko aguhakaniye ko icyo kibazo kitabaho. Aha rero niho nakoresheje ijambo inshoberamahanga kuko benshi mubanyamahanga bakurikirana ibibazo by’u Rwanda usanga batazi ibyo barimo n’iyo baba bitwa ibihangange. Nta n’uwabarenganya kandi kuko mubanyarwanda hasanzwemo inshoboremahanga nyinshi.
Mu gukurikirana ibibazo by’u Rwanda muburyo bwinshi nagiye nkora guhera kera, naje kubona ko na nyuma yo gufata ubutegetsi kwa FPR muri 1994, icyo kibazo cy’abega n’abanyiginya cyakomeje kugira umurego ukaze cyane ndetse byatumye hari na byinshi byangirika mugihugu n’abantu b’amoko yose barahatsemberwa kubera impamvu nyinshi zirimo gutinyana cyangwa bamwe bakiyumva ko atari ben’igihugu nk’abandi bari kumwe mubuyobozi bwacyo kuburyo ibyangirikaga bitabaga bibababaje cyane kuba babibonera umuti.
Kubari bari mu Rwanda mukurikira neza, muribuka mubihe bya 1995 na 1996 ko hari n’abanyarwanda benshi bibazaga ngo ninde uyoboye igihugu kandi abakiyoboye bari bahari.
Mubihe byakurikiye hagiye habaho ihinduka ry’ibintu n’imyumvire cyane cyane uko uguhangana hagati y’abega n’abanyiginya byagiye byongera gufata ikicaro cyabyo mumateka.
IBIKUTA BY’IBITEKEREZO BYA POLITIKI BIRIHO N’UBURYO BITEYE KUKIBAZO CY’ABEGA N’ABANYIGINYA:
Twibukiranye neza ko muri politiki y’u Rwanda rw’ibi bibihe hariho imirongo ine y’ibitekerezo twise ibikuta by’ibitekerezo ariyo ikurikira:
Umurongo w’ibitekerezo bya MRND na Habyarimana Juvenal (and others);
Umurongo w’ibitekerezo bya FPR( and others) haba kubakiyirimo n’abayivuyemo;
Umurongo w’ibitekerezo bya MDR na Kayibanda (and others);
Umurongo wa kane ni umurongo w’Ubunyarwanda Butavangura (and others) ugizwe n’abanyarwanda badashaka kugarura iyo mirongo yose y’ingoma zahozeho cyangwa iriya ikiriho. Ushaka ibisobanuro birambuye ashobora kureba inyandiko iri hasi yitwa “Buri munyarwanda ahagaze he mumirongo ine ya politiki iriho”.
Iriya nyito ya “ and others” nayikoresheje gutyo kuko hari ubo usanga bari mu murongo runaka babizi cyangwa batabizi haba muburyo bw’ubufatanye cyangwa mubikorwa, ibitekerezo n’ibindi babitewe n’impamvu runaka, ariko wakwitegereza muburyo burushijeho gusobanuka ukaba wagirango ubundi ntibasanzwe muri uwo murongo runaka uvugwa.
NB: Kubijyanye n’umurongo wa politiki wa FPR kubayihozemo cyangwa abakiyirimo, iyo uwugezeho usanga urimo icyo wakwita imitima yawo ibiri kuruhande rumwe ugasanga ari FPR y’abanyiginya and others kurundi ruhande ugasanga ari FPR y’Abega and others.

IMITERERE YIMPUZAMASHYAKA N’IMPUZAMIBONERE BIRIHO MUBYAPOLITIKI KUBIJYANYE N’IKIBAZO CY’ABEGA N’ABANYIGINYA
Kubijyanye n’impuzamashyaka n’impuzamibonere ya politiki, ihuriro ryahise rigaragara cyane ni ihuriro rya RNC ifatanije na FDU Inkingi and others. Kuri iryo huriro. Ishingiro ry’iryo huriro ni ikintu cyatangaje cyane amahanga n’abanyarwanda bamwe kuko umunyiginya Kayumba Nyamasa wari umukuru w’ingabo za FPR mugihugu hamwe na bagenzi be bishyize hamwe n’ikiguri cya MRND bari bamaze guhirika kandi iyo MRND ikaba yari ikiri kubarwanya ngo nayo irebe ko yasubira kubutegetsi.
Kuba RNC benshi bakunze kwita FPR Nyiginya and others yarishyize hamwe na FDU Inkingi ihagarariye umurongo wa MRND and others barwanyaga, ishingiro ryabyo rijyana na ya mvugo isanzweho ko ” Umwanzi w’Umwanzi wawe aba ari inshuti yawe”. MRND ni umwanzi ukomeye wa FPR ariko nanone FPR y’abanyiginya ni umwanzi ukomeye wa FPR y’abega kurwego rwa unyice nkwice kandi niko ibintu byabayeho bimeze buri gihe hagatiy’abega n’abanyiginya.
FPR y’abega nayo imaze kubibona gutyo ntiyongeye gufata ibintu ibijenjetse kuburyo ndetse habayemo byinshi bibi ndetse rukaba rugeretse n’ubu. Mugihugu no hanze FPR Bega and others nayo ikomeje kwiyubaka bucece murwego rwo guteganya ibihe birambye.
FPR nyiginya nayo ntiyicaye muri opposition no mugihugu n’ubwo bahonyorwa. Ndetse hari nuherutse kongeraho ko urubyiruko rwa RNC y’ubu and others rurimo rwiyubaka nk’ingabo z’abanyiginya and others. No kurundi ruhande rw’abega nabo bakaba barimo kubaka igisirikare bagiha isura y’uko Abega bakomeza kukigiramo ijambo rigaragara bitabujije ko banyuzamo bagashyiramo n’udukingirizo (tudafite ijambo ringana n’iry’abega) two guhuma amaso.
UMURONGO W’UBUNYARWANDA BUTAVANGURA KUBIREBA IKIBAZO CY’ABEGA N’ABANYIGINYA BITEYE BITE ?
Mu gusubiza umunyarwanda watubajije aho duherereye, ni ikibazo kigoye rwose kuko Umurongo w’ubunyarwanda ubereyeho guhuza abanyarwanda bose tutitaye kuby’amoko, uturere n’ibindi. Ibyo twagize igihe cyo kubisobanura kandi no mubikorwa niko abanyarwanda babibonye.
Ariko nanone njye nk’umuyobozi icyo natangaho ubuhamya kugirango hatagira ubona ko nahunze ikibazo, kubireba abega n’abanyiginya, usanga haragiye buri gihe habaho impaka ndende cyane haba mugihugu no hanze ndetse nyinshi zikatugeraho. Icyagaragaye cyane n’uko abenshi mubanyiginya bafataga umukuru w’umurongo w’ubunyarwanda ariwe Rutayisire Boniface nk’umuntu w’umukeba w’umwe mubakuru b’aba leaders b’abanyiginya, ibyo bigatuma warasangaga abanyiginya batabona kimwe n’abega umurongo wa Rutayisire Boniface w’ubunyarwanda butavangura. Tuvuze aba leaders b’abanyiginya kuko abahabwa amahirwe yo kwitwa aba leaders ba nyabo muribo usanga barenga bangahe.
Abega usanga benshi muribo baragiye baba hafi y’ibitekerezo bitari kure y’umukuru w’umurongo w’ubunyarwanda kurusha uko byakozwe n’abanyiginya. Wanasangaga abega umurongo w’ubunyarwanda ubashishikaje cyane kurusha abanyiginya ndetse mubega wagiye ubona mumpaka za bucece havamo bamwe bakumva ko hagombye kubaho gushyira mugaciro mu kumva no gushakira umuti ibyo umurongo w’ubunyarwanda ugaya leta iyobowe n’umwega Kagame Paul.
Ikindi cyagaragaye k’umurongo w’ubunyarwanda nuko abenshi mubahoze cyangwa bakiri muri za PL and others na PSD and others , igice kinini cyabo ugishanga mumiterereze n’imigirire ibarirwa mumurongo w’ubunyarwanda n’iyo baba bari muyindi mirongo yaba FPR cyangwa MRND. Icyagiye kigaruka cyane nuko abo ba PSD n’aba PL hafi bose usanga imibereho yabo yaragiye iba uruvangitirane mumiryango n’ishakana ry’abahutu n’abatutsi kuburyo bwa hafi na kure ndetse bikaba byaragiye bigeza n’ igihe usanga abatutsi bahoze mu Rwanda nabo bataba kure y’umurongo w’ubunyarwanda butavangura ndetse hari n’ibihe basaga n’a bavangurwa n’abatutsi bavuye hanze.
Iyi nyandiko tuyitangaje mu rwego rwo gutuma habaho impaka kugirango ibintu nk’ibi bikomereye igihugu biganirweho mbere y’igihe bibonerwe umuti. Buri wese azirikane ko kurenzaho ibibazo nk’ibi byagiye bitera ingorane zikomeye mumateka y’u Rwanda mubihe binyuranye ndetse bikamena n’amaraso nk’uko byabaye ku Rucunshu no mubihe byakurikiye.
Nyuma y’ibyo byose rero buri munyarwanda ahagaze he muri politiki kubireba iriya mirongo ine ndetse kubageza kure wababaza uti muhagaze kukibazo kiba hagati y’abega n’abanyiginya. Umurongo w’ubunyarwanda wo n’ubwo twubahira buri wese ibitekerezo bye n’aho ahagaze ariko tubereyeho abanyarwanda bose.
Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 12/09/2015
RUTAYISIRE Boniface
President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abarokotse b’abahutu n’abatutsi yitwa TUBEHO TWESE ASBL
Tel : +32 488250305, watsup and Viber : +32 488250305, Email: b2003n yahoo.fr (yahoo.fr)
Répondre
M
Igisubizo gisigaye ku batutsi bari bari mu Rwanda mbere ya 1994 . Abazanye na Kagome baramuzi . Bariya basanzwe mu Rwanda nibo bakomeje guhishira uwahekuje u Rwanda kugirango batamenerwa imbehe .Bakwiye gushyira ubwenge ku gihe kuko na yamazu yubakishije 1/1000 yimfashanyo yabazungu yarasenyutse. Ubuse tuvuge ko iyi senariyo yubwicanyi Kagome yakoze ngwabumwami batayizi ? Cyangwa bategereje ind i senariyo rurangiza ngo babone kumva : " yivugiye ko azasibasiba u Rwanda mbere yo kugenda ." Habuze iki se ngo abahutu nabatutsi ndetse nabatwa bize ngo bashyire hamwe bagobotore u Rwanda rugiye kugwa mu Rwabayanga .Ikibazo cyacu ntigikomeye .Gushyirahamwe igihugu kigategekwa naboze amategeko ; apana inkadagirabitabo n inkomamashyi . Gusaba amahanga guhana uwishe wese ntakureba izuru . Ubu busabe bwo guhana umwicanyi wese kuko ntagira isura ; bukandikwa mu ndimizose buhahabwa ariyamahanga yafashije Kagome....Banga gutanga igisubizo tukishakira umuti . " Ubabaye niwe ubandurugi." Abahutu .abatutsi .abatwa mwize muzubwenge ndabaramutsa .Abaturage bzirikwa kubiti ngo basenyerwe amazu babatezeho byinshi.Abenshi mwize ku misoro yabo nyabuneka barabatabaza .Murakarama.Imana ibe kumwe namwe .
Répondre
M
Iryavuzwe riratashye. Guhera mu mwaka wa 2013IKAZE IWACU yanditse inkuru nyinshi zavugaga ko Maj Désiré Nyaruhirira, umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda mu Burundi, ari we wari umuhuzabikorwa by’intambara ubu iri kubera mu Burundi, none amakuru ava i Bujumbura aravuga ko yafatanywe intwaro nyinshi iwe mu rugo.

Iki n’ikimenyetso ko akavuyo kabera mu mugi wa Bujumbura, imbunda, ibisasu bimaze iminsi biharasirwa ari Maj Désiré Nyaruhirira wari ubiri inyuma. Aya makuru yaturutse i Bujumbura aremeza ko uyu munsi tariki ya 13-09-2013, inzego z’umutekano za leta y’Uburundi zagiye gusaka mu rugo kwa Maj Désiré Nyaruhirira, maze bahasanga intwaro nyinshi cyane harimo za kalachnikovs 17, lance-roquettes 3 na roquettes 15, hari kandi na za grenades zitaramenyekana umubare.

Kugeza uyu munota amakuru ava i Bujumbura aravuga ko Maj Désiré Nyaruhirira, yaba yashoboye guhunga hamwe n’inshuti ye magara Gilbert Bulanje (Boulanger), wari umujyanama muri ministeri y’imiyoborere myiza, akaba yarigeze no kuba umuyobozi w’iperereza ryo hanze mu rwego rushinzwe iperereza rw’u Burundi (SNR).

Uyu Gilbert Bulanje, nawe yari mu bantu bari bakomeye muri leta banekeraga u Rwanda. Abavuze rero ko leta ya Nkurunziza yamunzwe ntibibeshya cyane, kuko biraboneka ko n’abitwa ko bayikorera, batanga amakuru agamije kuyisenya. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Rugira Amandin, ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, yatangaje ko urugo rwa Maj Désiré ari urugo rw’umudiplomate ko nta mbunda zihabikwa ko ibiri kuvugwa ari ibihuha.

ibi birikuba mugihe ejobundi ari bwo umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Maj Prime Niyongabo yari yivuganywe n’abagizi ba nabi Imana igakiga ukuboko. Harahagazwe!!!
Répondre
K
Mana y' irwanda, ko wirirwaga ahandi ugataha iwacu, noneho byagenze bite?

Birababaje kubona abantu basenyerwa ku manywa y' ihangu. Ibi ni agasuzuguro ku banyarwanda bose.

Ni muve mu bigambo muze twishyire hamwe twikize dictateur kagame.

Tugumye muri ibi by' amagambo twazashiduka urwanda rwose rwarindimutse.

Gusa ndashimira umuryango "ibukabose rengerabose". Tugomba kugira icyo twikorera nkatwe. Muve mu bwoba no gutinya dictateur n' abamaneko be. Ibi bitureba twese abatutsi n' abahutu.
Répondre
M
Kubasoma Veritasinfo:
Nibyiza kuba mubona ko Kagame ntawe arebera iryera ariko sinangombwa guseka uwagize ibyago.
Umunsi abatutsi Bahoze mu Rwanda mbere ya 94 bamaze kubona ko bibeshye, bazahaguruka bafatanye nabahutu kurwanya ubwikanyize.Cyera iyo twinubiraga igitugu cya Habyara mwaravugaga ngo turi gusubirana mo none dore ibyo namwe murimo
Kagame azagumya kubakangisha FDLR ubundi abamare uruhongohongo.
Nyuma ya Rwigara hazakurikira ho undi kandi muzabibona.
Mumpera zumwaka wa 13 ikinyamakuru ikaze iwacu cyagejeje kubanyarwanda ingingo zose abayobozi ba FPR bafashe zo gukubura umwanda kugirango kagame arambe ku ngoma

Bababwiye Inzego z, abantu bagomba kwicwa higanje mo abahutu benshi.
Aho nshaka kujyera ni aho bavuze ko ingabo z, umwami kigeli cyane cyane izikomoka ku kibuye zigomba kwicwa.
Ubu rero mutangiye kubona icyo byari ishatse kuvuga.
Iyo migambi imaze gufatwa ba Karegeya barapfuye, Kayumba baramuhusha , Twagiramungu baramuhusha, mubwongereza na Canada biracika ariko abatutsi bakibwira ko abagomba gupfa ari abahutu.
Kagame na FPR baciyemo abantu ibice bakoresheje genocide, bampika inkotanyi ibitenge byinterahamwe ubundi bica benewabo bazi ko bitazamenyekana.
Aho bitangiye kumenyekanira batangiye kubica kugirango batazateza fujo.
Nguko ngayo nyamara byanze bikunze FPR izagenda dusigarane nkuko byahoze mbere.Abega bishe abahutu bakurikiza ho ibikomerezwa byabatutsi ubundi bazasigara bigaragura mu Rwanda bonyine.
Mwihangane ariko nyuma ya Rupiyefu abazaba bakiriho bazaba ho neza kuko agacinyizo tumaze kugahaga kandi amakosa yakozwe amaze kuba menshi kumpande zombi.
igisigaye nuko FPR ifatwa ikajyanwa mu nkiko mluzamahanga za Arusha ya kabili ubundi umukino ukaba urarangiye.
Répondre
K
Nizeye ko abatutsi bose bareberaho abirirwabicaabantubabahaamarozingobarigukorerainkotanyizigumekubutegetsinababwiraiki?ahoabatutsibatatabayehakirikarengobarebere,jonocide kagame ayiririyehonukontakundinubugoryibwakagame
Répondre
K
oyeeeeeeee?kagame umwana wavumwena se?
Répondre
G
Ibyo Umuryango Rengerabose wakoze nibyo, ariko kandi nabagaye cyane kuba bibutse gusohora iritangazo kuberako inzu ya Rwigara isenywe igihe Kagame amaze iminsi asenyera abaturage aziritse ku giti. Ndabyumv ko muri muri politiki ario nti mukagire ikimenyane. Kuba mutarigeze mugira icyo muvuga kukarengane kamaze iminsi gakorerwa rubanda ruguffi mukaba mubibuze ubu, bigaragrako muri gushyira ubusumbane mu banyarwanda . mukwiye gusaba imbabazi bariyabose basenywe mbere kubwo gutinda kwamagana Gahanya na agatsiko ke
Répondre
R
Inzira ntibwira umugenzi.
Dore ngayo amajyambere matindi ya bene Gahini!
Répondre
K
Nimuhaguruke muve mu matangazo mufate FPR. Amatangazo no kwandika bya buri gihe byarambiranye !!!!!!
Répondre
K
Uhuuu!!!! Nibyo se nabatutsi bahaye fpr/ inkotanyi igihugu ngo bari kwibohora. Barihohoyekoko ngibi turabibonye kumugaragaro, mbese burya nabapfakazi barabasenyera? Aho kubabakira? Urwanda rwateye imbere cyane kuruta ibihugu byose byo kwisi.

Haha!!haaaaa!!
birashekeje cyane
ya mafranga Rwigara yatanze munkotanyi zitera urwanda iyo ayubakisha urwanda aho kurusenya ubu aba ariho ninzu ye ntiba isenywe kumanywa yihangu.

Fpr oyeee!!!!! Ica izo mbwa zaba tutsi babanyiginya. Abatutsi babega Oyeee!!!! Ubice abo batutsi babanyiginya barakubangamiye.
Répondre
L
Amacakubiri nivangura ntaho bizakugeza wowe wiyita Kurota, ahubwo Bizaguta kugasi!!
L
Hambere aha, Umunyarwanda w'umuhutu yitegereje inzangano, inzika n'inzigo biranga ibiryango by'abatutsi, ariyamira ati: "Abatutsi basangira amaraso, ntibasangira amata".
Répondre
A
Lucky we ibyo wita agasi niki ??? NIKAMWE RWIGARA YAGUYEHO ??? CG NUKWIBOHORA KWA RWIGARA ?? rwigare ameze nkuwiyahuye kuko yalizize kubera kudashishoza kwe , WAGIRANGO NTIYALI AZI GUTANDUKANYA ICYATSI NURURO
na famille ye nta kerekezo kuko ifite kuko itubahiliza ibyo bayisaba . ese niba barengana barazira iki ?? BACA UMUGANI NGO URWISHIGISHIYE ARARUSOMA KUKO RWIGARA YALIBOHOJE
E
Umugabo Gaciro yigize kuvuga ati i keep on challenging you ngira ngo aratebya. nukwihangana. ngo akaje karemerwa . reka reka akaje gahimwa nakakazanye , iyi nzu batangiye kuyubaka kera ndumwana .bavugaga ko ariyo umwami azarongoreramo , none rwigara nukuntu yabafashije kurugamba . ibi nibiki ninbiki koko. ibi nibiki ibi nibiki nako ngo ni 2020 .reka nongere ndebe kwikaze ngo barahubuza