Rwanda : Paul Kagame agiye guhana Ubwongereza kubera gutinyuka gufunga Karenzi Karake !
Kubera ifaranga umugore wa Tony Blair (ibumo) yariye yirengagije ko Karake (iburyo) yishe umwongereza Graham (hagati) mu 1994!
Kuri uyu wa kane taliki ya 13/08/2015 niho Paul Kagame yakiriye imihigo y’abayobozi b’ingaruzwamuheto b’uturere ; uwo muhango ukaba wabereye mu ngoro y’inteko ishingamategeko ya Kagame hari inkomamashyi zirimo ingaruzwaheto z’abayobozi b’inzego zikomeye mu gihugu, inkomamashyi z’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Mu ijambo Kagame yabwiye abo bagererwa bose bari bamuteze amatwi, yumvikanishije ko agiye gushoza urugamba rwo guhangana n’igihugu cy’Ubwongereza cyatinyutse gufunga umutegetsi w’umwicanyi ruharwa Karenzi Karake kandi Ubwicanyi yakoze yarabufatanyije n’Ubwongereza! Kubera ubwo burakari bwa Paul Kagame byatumye ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda John William Gelling atangaza ko mu byumweru bibiri biri imbere azageza ibisobanuro birambuye kuri leta ya Kagame ku ifatwa rya Karenzi Karake mu Bwongereza n’ubwo ari umufatanyacyaha n’icyo gihugu mubyo aregwa !
Nubwo kuri uyu wa kane aribwo Karenzi Karake yageze i Kigali avuye mu Bwongereza aho yari yafungiwe, ntabwo byagabanyije uburakari bwa Kagame. Ari imbere y’abo bagererwa be, Paul Kagame yavuze ko kurekura Lt Gen Karake ubwabyo bidahagije kuko hari ibigomba kubanza gusobanurwa, anavuga ko Abanyarwanda badakwiye kwemera guhora bagaraguzwa agati. Iyi mvugo ya Kagame ikaba yerekana ko n’ubwo Karake yarekuwe igisebo byateye ubutegetsi bwe imbere y’amahanga kidashobora gusibangana. Ifungwa rya Karake ryarasakuje cyane kandi bituma hazikurwa ibyaha byose by’ubwicanyi ndengakamere yakoze afatanyije na Paul Kagame bishyirwa mu itangazamakuru ; ibihugu by’amahanga bikaba byarafungutse amaso bimenya ko u Rwanda ruyobowe n’abicanyi ruharwa, aho niho uburakari bwa Kagame buturuka !
Mu kurekura Karake ataburanye ngo agirwe umwere byarushijeho gutera urujijo mu mutwe wa Paul Kagame kuburyo abona ikibazo kitarangiye ahubwo cyarushijeho gukomera ! Paul Kagame yagize ati : «…Kuba yarekuwe, kuba yagarutse mu gihugu n’ubundi atari akwiye kuba afatwa, turabyishimiye kuko twateye iyo ntambwe, ariko ni byiza ko hazabaho gusobanukirwa neza igituma ibintu nk’ ibi biba. Utsinda urugamba rumwe ariko hari izindi nyinshi tugomba guhangana nazo. Mu gihe gito turaza guhangana nazo, hari ibintu bimwe bigomba kuza gusobanuka, ntabwo abantu bahora bagaragurwa. Ntabwo aribyo, mugomba kubyanga… Nta Munyarwanda ugomba kubyemera. Aba batugaragura bamwe, nibo bateye ibi bibazo u Rwanda mureba». Iyi mvugo ya Paul Kagame ikaba yumvikanisha ko Ubwongereza bwagize uruhare mu iyicwa ry’abanyarwanda !
Kurekura Karenzi Karake adashyikirijwe igihugu cya Espagne ngo aburanishwe ku byaha ashijwa ntacyo bimumariye, iyaba abongereza bakundaga Karake n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bagombaga ku mugeza imbere y’ubutabera bwa Espagne bagakora uko bashoboye akagirwa umwere ; naho ubundi ibyo Ubwongereza bwakoze bigiye gutera ikibazo leta ya Kagame kurushaho aribyo yise « kugaraguzwa agati » ! Abaturage ba Espagne ndetse n’abandi bantu bose bari bategereje ubutabera ku gihugu cy’Ubwongereza nabo bagize ikibazo cyo kutabona ubwo butabera kuko hatabaye iburanisha ngo barenganurwe,ibinyamakuru byo mu Bwongereza bikaba bishinja Karenzi Karake ko yishe umwongereza witwa Graham mu mwaka w’1994 kuko yari amaze gukusanya ibimenyetso bigaragaza ubwicanyi ndengakamere bw’abahutu bukozwe na FPR ariko ibyo byose ubucamanza bw’ubwongereza bwabirenzeho burekura Karake ; ubucamanza bw’ubwongereza bukaba bwaraterewe icyizere ! Kuki Karake yafashwe n’Ubwongereza kandi buzi neza ko amategeko yabwo abubuza kumwohereza muri Espagne ? Aha niho Ubwongereza bugomba kuzaha ibisobanuro Paul Kagame ndetse n’igihugu cya Espagne dore ko uburanira imiryango yahohotewe na Karake muri icyo gihugu yiteguye kugeza icyo kibazo mu rukiko rw’Uburayi !
Kubera iryo hurizo igihugu cy’Ubwongereza cyashyize mu mutwe wa Paul Kagame, ubutegetsi bwe bukaba bwarandagajwe ku isi yose, byateye ubwoba ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda John William Gelling, bituma atangaza ko kuba Polisi y’u Bwongereza yarafashe Karake nta cyibyihishe inyuma. Ambasaderi Gelling yagize ati : « Mu mategeko y’u Bwongereza umuntu ufite ibyangombwa by’inzira niyo yaba ari umutegetsi, nta budahangarwa bimuha keretse iyo yoherejwe gukorerayo. Twiteguye kugirana ibiganiro byiza na Guverinoma y’u Rwanda byo kureba uburyo twakuraho inzitizi zatuma abayobozi b’u Rwanda bajya mu Bwongereza bagafatwa. Ibi bizatuma nta mu Minisitiri cyangwa umusirikare mukuru w’u Rwanda wongera gufatirwa mu Bwongereza ». Niba Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda avugisha ukuri, igihugu cy’Ubwongereza kiyemeje kwica nkana amategeko agenga umuryango w’Uburayi mubyerekeranye n’ubufatanye mu butabera hagati y’ibihugu by’Uburayi kugira ngo bitazagaragara ko icyo gihugu aricyo cyakoze ubwicanyi mu Rwanda cyihishe inyuma y’inkotanyi !
Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba ibyo Ubwongereza buzemerera Paul Kagame mu kudahanirwa ubwicanyi yakoreye abanyarwanda n’abanyamahanga bizagira icyo bimarira Paul Kagame mu gihe kizaza ! Buri wese atekereze akanya gato icyo Ubwongereza bwamarira Paul Kagame igihe abanyarwanda bazaba bahagurutse kugira ngo bamuhe ubutabera bw’ibyo yakoze ! Kuba leta ye yuzuyemo abanyabyaha ruharwa, nicyo kintu gikomeye kizatuma abayigize batagira amahoro asesuye akawamugani wa Bibiliya ivuga ko ntamahoro y’umunyabyaha ! Icyatuma abanyarwanda na Paul Kagame bashyira umutima hamwe ni uko abicanyi bari muri leta ye bakwemera kwishyikiriza ubutabera bagahanirwa amahano bakoze, naho ubundi bazakomeza kuzerera isi yose bahabwa induru nka Gahini !
Ubwanditsi.