Rwanda : Leta ya Paul Kagame yatangiye gushyira igitutu ku gihugu cy’u Burundi ngo kirekure abicanyi!

Nubwo leta y’u Burundi itabivuga, abarundi benshi bemeza ko abantu bari gukora ibikorwa by’ubwicanyi ari abacengezi b’inkotanyi za Kagame boherejwe mu Burundi (veritasinfo yabagejejeho inkuru z’aba bacengezi b’inkotanyi banyanyagiye mu Burundi). Leta y’u Burundi yatangiye ibikorwa byo gufata abakekwaho ubwo bucengezi none byarakaje leta ya Paul Kagame, icyo akaba ari ikimenyetso cy’uko abari gufatwa i Burundi boherejwe na Kagame koko ! None se ko abanyarwanda bicwa buri munsi muri Congo, ko abanyarwanda bahohoterwa hirya no hino ku isi, kuki Leta ya Kagame idashyira igitutu ku bihugu bihohotera abo banyarwanda ariko ikaba ibikoze ku Burundi ?
Ubwo umwicanyi ruharwa Karenzi Karake yafatirwaga mu Bwongereza u Rwanda rwateye imbabazi, rujya kwigaragambya kuri ambasade y’u Bwongereza i Kigali ndetse ikibazo bakigeza no muri UA. Bitewe n’uko u Bwongereza ari abafatanyacyaha na Kagame bafunguye Karake, none se u Rwanda rurajya kwigaragambya kuri ambasade y’u Burundi i Kigali ? Nkurunziza se ararekura abanyarwanda bafatiwe i Burundi mu bikorwa by’ubwicanyi ? Ntabwo u Burundi ari insina ngufi nk’u Bwongereza kuburyo bushobora gupfukama imbere ya Kagame! Inkuru iri hasi aha irerekana uburyo u Rwanda rwishinja ibikorwa by’ubwicanyi biri kubera i Burundi, igitutu cyarwo ntacyo gishobora guhindura ku bikorwa byo kurwanya abicanyi u Burundi bwatangiye] :
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2F16603237762_69b4f13237_b.jpg)
Aya makuru kandi yemejwe n’uhagarariye u Rwanda mu Burundi Amb. Amandin Rugira mu kiganiro na The New Times gusa atangaza ko nta byinshi yabivugaho kandi Ambasade y’u Rwanda mu Burundi ikomeje gukurikirana iki kibazo. Yagize ati “Twamaze kwandika inyandiko tubyamaganira kure ku mazina y’abantu 12 twamaze kumenya. Turacyashaka n’amazina y’abandi ndetse n’aho bafungiwe.” Yavuze ko ubuyobozi bwa Ambasade buri gukorana na Minisitere y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi kugira ngo icyo kibazo gikemuke. Hari amakuru yemeza ko guhera kuwa Kane nyuma y’irahira rya Perezida Pierre Nkurunziza, hagaragaye imodoka nyinshi zitwaye abagenzi bava mu Burundi mu gihe abahajyaga bo bari mbarwa.
Mu mihanda kandi yo mu Burundi ngo hari ahantu henshi inzego z’umutekano zaho zagendaga zihagarika abagenzi bakabanza bagasakwa ndetse abandi bagategekwa kuva mu modoka bagasubizwa iwabo cyane cyane ababaga bavuye muri Komine Nyakabiga yakunze kugaragaramo abamagana ubutegetsi bwa Nkurunziza. Amakuru y’ifatwa ry’Abanyarwanda bagafungirwa ahantu hatazwi aje akurikira andi yatangajwe mu minsi micye ishize aho bamwe mu banyarwanda bakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura bahisemo gufunga ibikorwa byabo bitewe n’inzego z’umutekano zaho zafataga bamwe zikabajyana kubahata ibibazo ku biro bidasanzwe by’iperereza (Bureau Spécial de Recherche -BSR).
Amakimbirane n’imvururu byadutse mu Burundi guhera tariki ya 26 Mata 2015 ubwo ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora aherutse yo kuyobora u Burundi yaje no kwegukana. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bashinje Nkurunziza n’ishyaka rye kugundirira ubutegetsi bavuga ko manda yatorewe ari iya gatatu kandi nta muntu wemerewe kuyobora u Burundi manda zirenze ebyiri.
Hagati aho Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gusaba ko muri iki gihugu hasubukurwa ibiganiro bihuriweho hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo kugira ngo habeho ituze ndetse n’impunzi zitahuke. Mu Rwanda kuri ubu harabarizwa impunzi z’Abarundi zisaga 72.000.
Inkuru y’igihe