Yandikiye Inteko asaba ko KAGAME atakongera kwiyamamaza !
[Ndlr :Igitugu kirimo ubwicanyi kigeze ku rwego rwo hejuru mu Rwanda kuri ubu butegetsi bwa Paul Kagame kuburyo bigeze aho Kagame basigaye bamwita murumuna wa Yezu, intore zikaba zisigaye zigisha abana bato ko Paul Kagame ari Imana ! Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwabereye abanyarwanda umusaraba ukomeye kuburyo batagishobora no kuvuga ibyo batekereza ! Uyu muturage wanditse yifuza ko Kagame agomba kutongera kuba umukuru w’igihugu abivuga mu magambo yoroheje cyane kugira ngo atibona mu kiyaga cya Rweru ari mu mufuka w’ikigunira nk’uko byagendekeye abanyarwanda benshi b’inzirakarengane ; nyamara uko byagenda kose Paul Kagame ni umwicanyi ufite umwanya muri gereza akaba atari umuntu ngo wo kongererwa manda ; niba abanyarwanda batinya kubivuga ko bayobowe n’umwicanyi ruharwa, amahanga yo muri iki gihe niko abizi kandi ingaruka zo kuyoborwa n’umwicanyi nk’uwo zizabyara amahango mu Rwanda !»]
Nyuma y’igihe abanyarwanda b’ingeri zitandukanye basaga 3,784,586 basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abashe kuyobora manda ya gatatu kubw’ibikorwa bavuga ko ari iby’indashyikirwa yabagejejeho, ubu noneho habonetse umuturage ku giti cye wamagana uko guhindura Itegeko Nshinga, yamaze no kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Uyu muturage ni umwe rukumbi mu bamenyekananye wandikiye Inteko Ishinga Amategeko ku giti cye asaba ibinyuranye n’iby’abandi benshi, nyuma y’Ishyaka Green Party ryanditse ndetse rikanaregera urukiko rw’Ikirenga rusaba ko Itegeko nshinga ritakorwaho mu ngingo yayo y’101 igena umubare wa manda z’umukuru w’Igihugu. Vitus Nshimiyimana, ni umuturage wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Kabeza. Avuga ko yamaze kugeza ibaruwa ku Nteko Ishinga Amategeko asaba ko Itegeko Nshinga ritakorwaho, kandi yemeza ko ibaruwa ye yakiriwe, ikanaterwaho kashe yemeza ko Umutwe w’abadepite wayakiriye.
Uyu muturage aganira na Makuruki.rw, Nshimiyimana yavuze ko nta muntu wamuhase kujyana ibaruwa isaba ko Itegeko Nshinga ridahinduka, ahubwo ngo akurikije ibyo Perezida Kagame yabasezeranyije ajya kwiyamamaza mu mwaka wa 2010, ngo hari ibyo atabashije kugeraho. Yagize ati: “...Perezida ni umunyabwenge pe, ndamwemera ni umuhanga, mubyo ayobora arabizi afite impano, ariko nkurikije icyo twamutoreye kikaba kitaragezweho ijana ku ijana, dufite umutekano, dufite byinshi byiza yatugejejeho, ariko hari n’ibyo atagezeho. Urugero hari abashomeri benshi hano mu gihugu, hari inzara nyinshi,..njye ndabizi kuko ngenda mu cyaro, hanyuma hakaba kwirengagiza urubyiruko …” Uyu musore uvuga ko nta shyaka na rimwe abarizwamo, akomeza agaragaza ko urubyiruko rwagiye rwirengagizwa, aho avuga ko hari abantu barangije amashuri yisumbuye batagira akazi, ngo nyamara kagahabwa abantu bize hanze bafite za “masters”.
«Hari ibyo yakoze mwemerera, hari n’ibyo atakoze, byatuma ririya tegeko ridahinduka.»
Nshimiyimana avuga kandi ko Perezida Kagame atateje imbere ururimi gakondo (Ikinyarwanda), aho usanga amagambo menshi mu Kinyarwanda yarabaye amatirano, ndetse bikanakuza umuco wo kuvuga ikinyarwanda nabi no ku bakizi. Ati: “...usanga Umunyarwanda avuga Ikinyarwanda akigoreka, ibintu bidafututse, kubera ko azi Ikinyarwanda, kubera ko azi yuko najya kwaka akazi akagenda avuga Ikinyarwanda, Atari bukabone.” Uyu musore yongeyeho ko hari no gusuzugurwa kw’abantu batize, kuba badashakirwa akazi n’ibindi. Nshimiyimana yanze gutangariza Makuruki.rw amashuri yaba yarize, icyakora mu mvugo wumva yarageze mu ishuri ndetse yanemeye ko azi gukora imashini zikora umuhanda, kandi ngo yarabyize, azi gukora imashini zikora kaburimbo, Hair dressing ndetse n’imitaka yikaraga.
Avuga ko adashobora kongera kujya kwamamaza Perezida Kagame, ngo kuko afite inkovu mu gahanga yatewe no kujya kumwamamaza mu mwaka wa 2010, nyamara ibyo yamwamamarije akaba atarabikoze byose. “...Namwamamaje bwa mbere, bwa kabiri… ku nshuro ya gatatu sinasubirayo kuko nahuye n’ikibazo. Nakomerekeyeyo kandi bya bindi nashakaga ko bigerwaho ntabwo byagezweho…bimwe byagezweho ariko hari ibitaragezweho.” Uyu musore avuga ko Perezida Kagame ashoboye ariko akwiye kureka hakaza abandi bakora ibyo atabashije kugeraho, ati: “Hari abanyabwenge benshi mu gihugu…ibyo bitagezweho rero hari n’undi wabishobora.” Nshimiyimana avuga ko hari abandi baturage bafite ibitekerezo nk’ibye, ariko banga kubivuga ngo batiteranya.
Ishyaka Green Party niryo mu ruhame ryagaragaje ko ridashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, mu ngingo yaryo y’101, kugirango Perezida Kagame yongere kwiyamamaza. Iyo ngingo ivuga ko Perezida wa Repubulika yiyamamariza manda ebyiri kandi ko zidashobora kongerwa, nubwo ingingo y’193 yemera ivugurwa ry’Itegeko Nshinga ku bushake bw’abaturage, bimaze kwemezwa na buri mutwe mu Nteko Ishinga Amatagekeo.
Perezida Kagame ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi b’ishyaka FPR-INKOTANYI muri Kamena uyu mwaka, yasabye ko hakwiye kwagurwa impaka ku birebana n’impaka zo guhinduka cyangwa kudahinduka kw’Itegeko Nshinga, hatangwa impamvu zifatika kuri buri ruhande.
Source : makuruki.rw