Rwanda : Ubwenge n’ubushishozi by’umuyobozi wa IBUKA byasimbuwe n’urwango!
Umuyobozi w’umuryango w’abahezanguni ba IBUKA Dr.Jean Pierre Dusingizemungu yatangaje ko asaba guverinema y’u Bufaransa kongera kuburanisha umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa witwa Charles Twagira, uhimbirwa ibyaha bya jenoside n’abahezanguni b’abatutsi bibumbiye mu mutwe witwa IBUKA bafitiye urwango abahutu, urutse kurekurwa n’ubutabera bw’u Bufaransa ! Jean Pierre Dusingizemungu agira ati : « Turasaba guverinema y’u Bufaransa kongera kuburanisha ukekwaho jenoside akoherezwa mu Rwanda kugirangiza igihano cye. Ntitwishimiye umwanzuro wafashwe n’urukiko rwo mu Bufaransa, turarwamaganye ». Uyu mugabo Dusingizemungu uvuga ibi afite impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) ariko imitekererezeye imeze nk’iy’umuntu utarakandagiye mu ishuri ry’ikiburamwaka kubera urwango afite rushingiye kubuhezanguni bw’ubwoko !
Iyo Dusingizemungu aba umuntu muzima udafite uburwayi bw’urwango rw’abahutu, aba yarakoresheje ubumenyi afite bujyanye n’impamyabushobozi afite akamenya ko guverinema y’u Bufaransa idaca imanza, ko ari urwego nyubahirizategeko rutandukanye n’ubutegetsi bw’ubucamanza, ko mu gihugu cy’u Bufaransa haba demokarasi kandi ko buri rwego rw’ubutegetsi rufite ububasha ntavogerwa bwo gukorerwamo n’urundi rwego rw’ubutegetsi ; ko iyo ariyo mikorere iranga leta igendera kuri demokarasi. Mu Rwanda Paul Kagame niwe mukuru w’igihugu, akaba umucamanza w’igihugu akaba ari nawe muyobozi w’ikirenga w’inteko ishingamategeko, mbese muri make ni umwami utegeka muri repubulika, Paul Kagame akaba ariwe byose bishingiyeho, ko kandi igihe azahirima n’igihugu cyose kizahirima nk’uko babyivugira akaba ari nayo mpamvu badashobora kubona undi mukuru w’igihugu wamusimbura !
Iyo Dusingizemungu asaba guverinema y’u Bufaransa kuburanisha Charles Twagira, bihita byumvikana neza ko mu bumenyi bwe Perezida w’u Bufaransa François Hollande agomba gukora nka Paul Kagame, abacamanza bagaca imanza bakurikije ibyemezo bya perezida nk’uko bikorwa mu Rwanda rwa Paul Kagame ! Mu Bufaransa iyo perezida agiranye ikibazo n’umuturage nawe ajyana ikibazo imbere y’inkiko ntabwo akora nka Paul Kagame ngo ategeke abicanyi be kwica umuntu wese atifuza cyangwa umuntu wese ugerageje kuvugisha ukuri.
Uyu mu Dogiteri Dusingizemungu utazi ibyo avuga, agaragaza urwango afitiye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ariko akanagaragaza ko afitiye ubwoba bukabije ingoma y’abicanyi ya Paul Kagame, byombi biteranye bigatuma ahinduka injiji yize cyangwa akigira igicucu kugira ngo batamuca umutwe ! Dusingizemungu arasaba guverinema y’u Bufaransa kuburanisha Twagira kandi ubutegetsi nyubahirizategeko budaca imanza ! Iyaba Dusingizemungu yari afite ububasha bwo gukoresha ubumenyi bwe yagombye kuba yarashyikirije ubutabera bw’igihugu cy’u Bufaransa dosiye irimo ibyaha byahamye Twagira mu ngirwa nkiko za Gacaca zuzuye abashinjabinyoma, zitagira abacamanza b’umwuga cyangwa avoka, bityo ubucamanza bw’u Bufaransa bukabona gufata ibyemezo byo guhana Twagira kuko buba bufite dosiye irimo ibyangombwa bigaragaza ko yakoze ibyaha koko, naho ibyo kuzana ibyemezo bya Gacaca mu nkiko z’u Bufaransa ni uguca umugani ku manywa!
Dusingizemungu arinyuramo kuburyo bukabije, arasaba guverinema y’ubufaransa guca urubanza rwa Twagira noneho akongeraho ko Twagira yarangije gucirwa urubanza kera, none se ubwo Twagira baramuburanisha iki kandi yarakatiwe ? Uku kwinyuramo kwa IBUKA gutangiye kuba inshoberamahanga kuburyo kubahiriza ibyo isaba bigoye cyane ! Ese Dusingizemungu niwe ministre w’ubutabera w’u Rwanda ujya gusaba ko umuntu wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda yoherezwa mu Rwanda ? Niba se IBUKA ivugira abacitse ku icumu uretse ko ibeshya, ni kuki itavuga kuri ibi bikurikira:
1.Kuki IBUKA itarasaba amahanga gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana taliki ya 06/04/1994 ko icyo gikorwa cy’ubugome ariyo mbarutso y’irimburwa ry’abanyarwanda harimo n’abatutsi ?
2.Ni kuki IBUKA itarasaba leta y’u Rwanda gukora iperereza ry’ubwicanyi bukorerwa abacitse ku icumu imbere mu gihugu nka Rwigara Assinapol, Dr Gasakure, Rwisereka, Semadwina, Assiel Kabera… ?
3.N kuki IBUKA itarajyana mu nkiko ibimenyetso bishinja jenoside aboherejwe n’urukiko rw’Arusha mu nkiko z’u Rwanda ahubwo imanza zabo zikaba zaradindiye bitewe ni uko bashinjwa ibinyoma, leta ya FPR Kagame ikaba iriho ikora ibikorwa byo gutekinika ibahindurira abavoka ku ngufu ?
4.Ni kuki IBUKA itavugira abasaza bari gufungwa nta cyaha bakoze ngo ni uko ari abahutu bakaba bararangije ibihano bififitse bahawe by’igifungo, ariko nyuma bakongera gufungwa nta mpamvu ? None se ubwo butabera bukorerwa abo basaza nibwo IBUKA izazana imbere y’inkiko z’abafaransa ?
Mubyukuri se iyi IBUKA itarengera abacikacumu ikorera nde ? Birababaje kuba abatutsi bariciwe ababo (abahutu bo sinakirirwa mbavuga) bitewe n’umugambi mubisha wa FPR Kagame wo gufata ubutegetsi, iyo FPR ikaba iteranya abatutsi n’abandi banyarwanda none ubu, abo batutsi bakaba barahindutse ruvumwa ku misozi kubera leta ibashora mu bukorwa bibi byo guhohotera inzirakarenga ! None se twakwemeza ko iyi IBUKA ikorera abacitse ku icumu cyangwa ni umuzindaro w’ubutegetsi bwa FPR Kagame kandi ikaba iri kurushaho gucukurira urwobo abatutsi?
Buri wese afite uko abibona !
Ubwanditsi.