PAPA FRANCIS MURI UGANDA : Ese ubuhanuzi bwa HAKIZIMANA Bosco bugiye gusohora?
Mu mwaka w'1989 nibwo i Kibeho habaye ibikorwa byinshi by'ibonekerwa,muri icyo gihe hakaba haratanzwe n'ubuhanuzi bwavugaga ko Papa Yohani Pahulo wa II azasura u Rwanda ariko nyuma y'uruzindo rwe mu gihugu hakazaba ibintu bikomeye bizahungabanya abantu. Mu kwezi kwa cyenda mu mwaka w'1990 nibwo Papa Yohani Pahulo wa II yagendere u Rwanda, akaba yarasubiye i Roma ku italiki 07/09/1990 avuye i Kigali. Ku italiki ya 01/10/1990 nibwo inkotanyi zagabye igitero cya gisilikare ku Rwanda, ibyakurikiyeho kugeza ubu abantu bose barabizi. Ku italiki ya 05/06/2015, twabagejejeho ubuhanuzi bwa Bosco Hakizimana wavuze ko Papa François azasura igihugu cya Uganda ariko agishingura ikirenge muri icyo gihugu, mu Rwanda hakaba intambara. Uyu munsi ku italiki ya 27/11/2015 nibwo papa Fançois arasesekara muri Uganda avuye mu gihugu cya Kenya yasuye mu ntangiriro z'iki cyumweru, abasomyi benshi ba veritasinfo bakaba baradusabye ko twakongera kubagezaho iyo nkuru y'ubuhanuzi bwa Bosco Hakizimana; ni mwisomere uko ubwo buhanuzi yabutanze:
Ese aho ubutegetsi bubi buri mu Rwanda sibwo butera ukwiheba bigatuma abanyarwanda berekwa ibintu bibi gusa mu gihe basenga?
Ku mbuga za interneti, mu itorero rya pentecoti mu Rwanda no ku matelefoni agendanwa afite imbaraga zo kwakira interneti, hari kunyuraho ubuhanuzi buvugwa ko bwatanzwe n’Imana, bukaba bwarahawe uwitwa Bosco Hakizimana ukomoka i Cyangugu. Veritasinfo ikaba yaregereye umwe mubapasteri b’itorero rya pentecôte kugira ngo imubaze icyo avuga kuri ubwo buhanuzi. Pasteri yasubije adashidikanya ko niba abakristu bemera ubuhanuzi bw’Imana bwanditse muri Bibiliya bwagiye buhabwa abahanuzi banyuranye, ni kuki batakwemera ko no muri ibi bihe turimo Imana idashobora guha ubutumwa abantu yitoreye ngo babugeze ku bwoko bwayo nk’uko yabikoze mu isezeno rya Kera n’Irishya? Pasteri waganiriye na veritasinfo akaba yemera ubu buhanuzi bwa Hakizimana Bosco kandi akaba yaraduhaye ubusobanuro bw’amwe mu magambo azimije ari muri ubwo buhanuzi.
Uyu Hakizimana Bosco uvuga ko yahawe ubutumwa n’Imana ngo abugeze kubanyarwanda akaba amaze kuzenguruka uturere 28 kuri 30 tugize u Rwanda rwose avuga ubwo buhanuzi yahawe n’Imana abubwira abakristu bo mu itorero rya pentecôte, Ubu buhanuzi tubagezaho, Hakizimana yabutangiye mu karere ka 29 ari ahitwa IKIREHE. Pasteri waganiriye na veritasinfo yatanze ibisobanuro bigaragara muri ubu buhanuzi bwa Hakizimana Bosco, ibyo bisobanuro tukaba twabishyize mudukubo muri iyi nyandiko y’impine twabakoreye.
UBWO BUHANUZI BWA HAKIZIMANA Bosco BUTEYE BUTYA :
Hakizimana Bosco atangira avuga ko abantu banze kumvira Imana abandi bakaba bakora ibyo bishakiye, Imana ikaba yaramutumye kugeza kubantu bose ubuhanuzi bw’uko igiye kohereza abantu bo gucunda amata mu mwaka w’2016, amavuta (intungane) akajya ukwayo n’amacunda akajya ukwayo. Imana yamubwiye ko umwaka w’2015 n’2016 ari umwaka w’ikosora n’umwaka w’inshoberamahanga !
Hakizimana Bosco avuga ko umwaka w’2014 yabwiye abakristu b’itorero rya pentecote ko umwaka w’2014 wari umwaka w’integuza, naho umwaka w’2015 akaba ari umwaka wo gushyiraho akadomo (kurangiza gutanga ubuhanuzi). Imana ikaba yarabwiye Bosco ko umwaka w’2015 ari umwaka w’urujya n’uruza, abantu bakazajya batembera mu bihugu by’amahanga bakoresheje irangamuntu gusa. Yemeza ko ubutumwa Imana yamuhaye amaze kubugeza muturere 28 hakaba hasigaye akarere ka Rutsiro atarageramo.
Dore ibikubiye mu butumwa Imana yahaye Hakizimana Bosco agomba kugeza ku bantu :
1.Imana yatumye Hakizimana Bosco kubwira abantu ko igiye kuzana Korali (umutwe w’abarwanyi) yitwa «IKOSORA». Iyo korali izaba yitwaje ibyuma (intwaro) bikubita cyane n’ibyuma bicuranga umuziki (urusaku). Umucuranzi (umurwanyi) wese w’iyo korali azacuranga arebesha kitari (imbunda) aho ashaka kandi n’umwana wo munda azayumva ! Iyo korali y’ikosora nicuranga ngo n’abataza mu nsengero bazayumva. Abagabo, abagore n’abana bazabyina (kwiruka bahunga) uwo muziki wa korari buri wese azawubyina ukwe (guhunga intatane)!
2.Hakizimana Bosco akomeza avuga ko mu gihe iyo korali izaba icuranga hazaduka ibimoto (imodoka z’intambara) bifite za kinyoteri zitukura zizurira imisozi zivuza amahoni, icyo gihe mitiweli (inkomere zivurwa na croix-rouge) izaba ari ubuntu, kandi abantu bazaba baririmba ngo «aheza mu ijuru tuzahurirayo bagenzi» (gusenga cyane). Abantu bazabyina bagwe agacuhu (kwiruka cyane bahunga), barambarare hasi babaterure babajyana mu mahumbesi (uburuhukiro) aho bagomba kuruhukira (imva).
3.Hakizimana Bosco avuga ko mu gihe iyo korali izaba icuranga inyoni (indege z’intambara) y’iburasirazuba izahura n’iy’uburengerazuba, inyoni y’amajyaruguru izahamagara iy’amajyepfo iyitabe. Kandi umuntu uzafata amafoto (abanyamakuru) y’izo nyoni uko ari 4 azaba ahagaze mu murwa mukuru wa Kigali. Inyoni y’iburasirazuba azaba ari inyoni nini, ifite amababa manini n’umunwa utukura. Iyo nyoni izaba iri mu kirere izajya itera amajyi (ibisasu bya bombe) agwe hasi asandarire ku bantu bahari. Abantu bazaba bahaze imireti (bakomeretse cyane) abandi bazaba bisize iyo mileti (buzuye amaraso) kubera ayo majyi y’izo nyoni azajya yitura ku bantu. Icyo gihe, imbwa zifite inzara zizahaga imireti (kurya abapfuye).
4.Hakizimana avuga ko Imana yamubwiye ko kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’2015, Imana igiye kuzavuga cyane (kugeza ubuhanuzi bwayo ku bantu benshi) kuburyo nta muntu numwe izasigaramo idene. Imana izavuga kuburyo ntacyo izasiga inyuma mbere y’uko uyu mwaka w’2015 urangira, naho umwaka w’2016 Imana izahita iceceka. Bosco asobanuro ko abapasteri n’abavugabutumwa banyuranye bazavuga ariko Imana ikaba itazabumva kuko izaba icecetse!
5.Ibimenyetso bigaragaza ko iyo korali (intambara) igiye kuza ni ibi bikurikira :
a)Ikimenyetso cya 1:
Hakizimana avuga ko bitewe n’uko Imana ikunda abanyarwanda ndetse n’itorero rya Pantecote, Imana yamubwiye ko ihaye abanyarwanda igihe cy’integuza, bityo iyo korali ikaba igiye guhera mu gihugu cy’u Burundi (ubu buhanuzi yabutanze mbere y’uko Nkurunziza atangwaho umukandida n’ishyaka rye rya CNDD FDD). Bosco yemeza ko iyo korali igiye gucurangira i Burundi ku buryo bukomeye kandi abarundi bose bakazabyina uwo muziki wayo bigatinda (guhunga). Iyo korali izacurangira igihugu cy’u Burundi amezi atatu, nyuma ikazasiga icyo gihugu ikiringanije neza kandi itanze agakiza. Iyo korari izava mu gihugu cy’u Burundi ihite yambukira mu gihugu cy’u Rwanda. Hakizimana yemeza ko iyo korali izacuranga mu Rwanda ukwezi kumwe n’igice, ihite isimbuka igihugu cya Uganda ijye gucurangira mu gihugu cya Congo amezi ane n’igice. Iyo korari izacuranga muri Congo kuburyo bukomeye bikazatuma abakongomani bavuga ikinyarwanda kandi batakizi ! Nyuma ya Congo iyo Korali izambuka ijye gucuranga mu gihugu cya Tanzaniya amezi 3 n’igice.
b)Ikimenyetso cya 2 :
Hakizimana avuga ko Imana yamuhishuriye ko mbere y’uko iyo korali ijya gucurangira mu Rwanda, Papa Fraçois azahaguruka i Roma akaza ku mugabane w’Afurika mu gihugu cya Uganda. Ubwo Papa François azaba akiva mu gihugu cya Uganda asubiye i Roma, korali (intambara) izahita iza mu Rwanda gucuranga ! Iyo korali niza gucurangira mu Rwanda, abasinzi, abasambanyi abajura… bazafashwa bose !!
c)Ikimenyetso cya 3 :
Imana yavuze ko izatanga ikimenyetso cy’uko i Kirehe hazaba inkongi ikomeye kuburyo za kizimyamwoto zazimya uwo muriro zikananirwa. I Kayonza naho hazashya inzu kuburyo kuyizimya bizagorana. Inzu ya Etage ndende iri i Kigali izafatwa n’inkongi mu gice cyayo cyo hagati ahagana hejuru, kuzimya iyo nzu bizagorana kuburyo hazakoreshwa indege.
d)Ikimenyetso cya4 :
Ikindi kimenyetsi Imana yahishuriye Bosco ngo ni uko imiryango ya kiliziya gatolika i Burundi igiye gucikamo igikuba kubera urwango igiye kugira. Kiliziya gatolika i Burundi izanga uyiyoboye, icyo gihe korali izaba igiye kujya mu Rwanda.
e)Ikimenyetso cya 5 :
Hakizimana avuga ko uyu mwaka w’2015 mu Rwanda hagiye kuba ibitambo byinshi cyane, hagiye kubaho impfu zidasanzwe, abantu bakaziyongera ubwenge, bakiringira amagare yabo n’amafarashi ariko bakazashoberwa kuko ntakintu bazageraho. Hazabaho ihindagurika ry’igihe kuburyo budasanzwe, hazabaho amasosiyeti n’amashyirahamwe byihuta cyane… umwaka w’2016, 2017 na 2018 Imana izaceceka mu Rwanda. Hakizimana avuga ko Imana izongera kuvuga mu mwaka w’2019 iri kubwira abana bayo yacunguye. Inyoni (abahunze) zavuye mu Rwanda zigiye kwarika mu mahanga zizagaruka zije kwarika mu gihugu cy’u Rwanda.
f)Ikimenyetso cya 6 :
Hakizimana Bosco avuga ko Imana yamutumye kubwira abantu bose ko uyu mwaka w’2015 ariwo wa nyuma w’amahirwe yo gusenga kandi Imana ikaba yaramubwiye ko ibimenyetso byose yamuhaye kuvuga nibidasohora azapfukama bakamusengera kuko Imana itazongera kumutuma ukundi ! Imana yamubwiye ko uburyo iyo Korali izaza mu Rwanda izamera nka avoka izaba ihubutse mu giti ikikubita hasi (gutungurana cyane), ubwo umuziki (intambara) ugahita utangira, ntayindi nteguza ! Imana yamubwiye ko iyo korali izajya gucurangira mu gihugu cya Uganda nyuma y’umwaka w’2023. Nyuma yaho iyo korali izakomeza no mu bindi bihugu by’Afurika ndetse n’u Burayi uretse igihugu cy’Ubuholandi itazageramo !
Hakizimana avuga ko Imana yamweretse uburyo abasare bari mu nyanja bazitse kimwe n’abo bari kumwe nabo mu bwato kandi Imana yarabatumyeho abahanuzi batandukanye ngo bave mu nyanja vuba bakanangira imitima yabo! Imana yamusobanuriye ko ubwo bwato n’ababurimo ari abayoboye itorero n’abaririmo batayubaha! Yavuze ko Imana yamubwiye ko mu itorero hagiye kwaduka umudayimoni witwa « NDABISOHOYE » undi mudayimoni akazaba yitwa « NYIRABARIKUNDA » uzateza abantu kuba ba rupinzi no guteza indwara zitandukanye, undi mudayimoni akaba yitwa « WIRIRA » ariwe uzagenda avuga ngo ntakibazo kiriho !
Hakizimana Bosco yakomeje gutsindagira ko Imana yamuhaye ikimenyetso ndakuka ko ibyo byose bizatangira nyuma y’urugendo rwa Papa mu gihugu cya Uganda na korali izatangira gucurangira mu gihugu cy’u Burundi ! Abarundi bazahunga cyane kubera urusaku rutewe n’urusaku n’amajwi bya korali, bakazakambika mu Bugesera kugera i Kibungo bahunga urwo rusaku !
Muri make ni ubwo buhanuzi buri gucicikana ahantu hose, ababwemera n’abatabwera barabukurikira buri wese kuruhande rwe akagira icyo abuvugaho, ariko twe nka veritasinfo twabwira abemera Imana ijambo riri muri Matayo 24,24-25, kugira ngo ribamurikire mu buhanuzi nk’ubu butangwa ahantu hose ntaguca igikuba nta noguhohotera abatanga ubuhanuzi bwabo nk’uko dukunze kubibona henshi !
Source : Ubuhamya bwa Hakizimana Bosco mu rusengero rwa Pentecôte